Digiqole ad

Impaka 2017: Aratanga impamvu ze zo kugumana Paul Kagame

 Impaka 2017: Aratanga impamvu ze zo kugumana Paul Kagame

(Iyi ni inyandiko uwitwa Paul Gahigi, @gahigip , yoherereje Ikinyamakuru Umuseke)

 

Bwana Muyobozi w’ikinyamakuru Umuseke dukunda muraho neza,

iki ni igitekerezo cy’umusomyi twifuje ko twasangiza abasomyi b’umuseke mu rwego rwo gutanga ibitekerezo byacu ku itegeko-Nshinga.

Nimubona ari ngongwa muragitambutsa.

Murakoze.

 

 

ABANYARWANDA TWAGIRA IGIHOMBO INGINGO YA 101 IDAHINDUTSE NGO PRESIDENT PAUL KAGAME AKOMEZE ATUYOBORE.

Mu mwiherero w’abakada (cadres) ba RPF uherutse kuba Nyakubahwa President KAGAME yabasabye gukomeza kwagura impaka ku bitekerezo by’abasaba ko hahindurwa cyangwa se hatahindurwa ingingo imusaba gukomeza kuyobora muri mandat yindi ya 2017.

Yabasabye ko abashaka ko akomezanya nabo bamwereka impamvu zifatika maze agakomeza kuyobora ndetse bakanamwereka icyo bamufasha bitari ukuzamuha inshingano bakigendera. Yanasabye abadashaka ko ibyo biba nabo berekana impamvu bitari ukubyanga gusa.

Jye rero ndi mu ruhande rw’abashaka ko akomeza kutuyobora bitewe n’impamvu zumvikana nshingiraho kandi zifite ishingiro. Biragoye kuba wavuga ko urambiwe PAUL KAGAME kandi uri kunywa amata y’inka yatanze; ibyo ubikoze cyangwa se ubivuze waba uri bashimira mu iriro utari Nyamutegerakazazejo.

Biragoye kuba wavuga ko urambiwe PAUL KAGAME kandi uryamye mu nzu y’amabati ugereka akaguru ku kandi ukareba mu gisenge ubundi warubikaga inda ngo ibishorobwa bitakugwa mu kanwa kubera nyakatsi.

Biragoye kuba wavuga ko urambiye KAGAME PAUL kandi umwana wawe ari kuminuza ubundi byarakorwaga n’abana bo kwa Minisitiri cyangwa se abakire mu gihe abandi bo kwa ngofero bavugaga ko umurimo ari uguhinga ibindi bikaba amahirwe.

Nkomoje ku buhinzi bityo naho biragoye kuvuga ko umuhinzi arambiwe PAUL KAGAME kandi yejeje amatoni akomora ku buhinzi kandi bufite gahunda ashyiramo ifumbire,yuhira imyaka ye ikera igihe abishakira mu gihe mbere uwasangaga agasambu ke gasharira yarabaga ahombye by’iteka akayoboka guca incuro ubuzima bwe bwose.

 

Ubwo se wavuga ko urambiwe PAUL KAGAME ukavuga ko ushaka nde?

Biragoye kuvuga ko urambiwe PAUL KAGAME ubyutse mu gitondo nta gikuba cyacitse, amahoro ahinda mu gihe mbere waryamaga utazi ko uramuka wikanga induru zaba iz’abajura cyangwa se iz’ababisha none ubu bikaba byarabaye umugani. Ryama usinzire ukuremo imyenda yose nturarane  mugono witeguye guhunga, urote amajyambere dore umutekano ni wose gusa ntuzibagirwe ko Paul KAGAME ari we soko yabyo.

Biragoye kuvuga ko PAUL KAGAME akurambiye uri mu muhanda  ucaniwe n’amatara impande zose, uri kuvugira kuri Telephone, ikoranabuhanga riguhuza n’isi yose byose wiyibagije ko ariwe ubikesha, irinde kwima uwaguhaye!

Nk’umuntu utekereza neza kuri ibi mvuze kimwe n’ibindi ntarondoye kuko ari byinshi biragoye kuba wabirenza amaso maze ukavuga ngo ntushaka ko KAGAME PAUL akomeza kutuyobora muri 2017.

Birashoboka ko ibyo waba uvuga ari ukuri kuko nibwo azaba arangije manda 2 zanditse mu itegekonshinga. Ariko ushingiye kuri ibi navuze ukaba unemera ko ufite ububasha bwo kugira icyo wongera cyangwa se ukuraho ku itegekonshinga wigiriyemo uruhare mu mwaka wa 2003;fatanya n’abandi dusabe ko PAUL KAGAME yakomezanyana natwe muri Manda yindi maze tudahomba indi mishinga yatangiye, niba kandi ushaka ko izahomba musabe aveho.

Niba ushaka ko vision 2020 itazagerwaho saba ko KAGAME atakomeza kutuyobora azakumva  kuko ntajya akunda kubangama. Niba ushaka ko abanyarwanda bazapfa batabonye na Gari ya moshi saba ko Paul KAGAME atakomeza indi manda azakumva rwose we ntacyo bimutwaye yarazibonye nyinshi ndetse byanashoboka ko yazigiyemo.Urahitamo iki?

Izi mpaka zanjye ndazikomeje, dore ijanisha ry’abacanaga amashanyarazi riri kuzamuka imishinga iyongera yaba iyo mu gihugu cg se azava hanze yamaze kwemezwa. Niba ushaka ko itazagerwaho na busa saba aveho maze urebe ko ibyo ushaka bidashoboka gusa uzaba uri kwisubiza inyuma.

Umwanya urawuhawe dore ijambo uvuga ririjyana nabyo niwe ubikesha, ariko rirabe rifite aho rijya kandi hasobanutse. Haranira ko umwana wawe azavuka yisanzuye mu gihugu ntawe umukandamiza muri ya moko yamunze akahise kacu. Haranira ko umwana wawe azavukira ahantu hakeye akagandagira agahamya abikesha imiyoborere myiza nkiyo dufite ubu dukesha Paul  KAGAME. Haranira ko umugore akomeza kugira ijambo dore igihe bakandamirijwe cyarashize ntanicyo cyatugejejeho.

Ibyo byose uwabikugezaho ni PAUL KAGAME werekanye ko ashoboye  akabitugezaho mu gihe gito.Ubwo ushatse ko biramba saba ko itegeko-nshinga rihinduka mu ngingo ya 101 maze duhundagaze amajwi kuwatugabiye.

Jye nzamuye ijwi ryanjye nsaba ko PAUL KAGAME yakomeza kutuyobora, niba nawe wumva unshyigikiye sakaza ubu butumwa byanjye ku bandi abakumva bazakumva abatakumva nabo ntacyo dore ko ntawemeza bose ariko muri demokarasi bisaba kwemeza benshi. Mu bubasha nifitemo nk’umwenegihugu, iriya ngingo nihindurwe.

Umukunzi w’Umuseke

19 Comments

  • Erega ntuvunike.Twe abanyarwanda tuzi aho tuva,tuzi aho tugeze n’uhatugejeje tuzi naho dushaka kugera kandi n’uwahatugeza turamuzi.Ni PK. Tumenye rero kurinda ibyagezweho.

  • igihe ni iki, umuyobozi dushaka ni umwe, nta wundi ni Paul Kagame, ibyo Gahigi yavuze ni bicye mubyo abanyarwanda twakabaye tuvuga, gusa icyo dushaka ni uguhindura itegekonshinga ubundi tukereka Paul Kagame ko twahisemo neza, tukiyubakira igihugu kizasiga umurage mwiza, tukiyubakira u Rwanda ruzira umuze, igihugu kigakomeza kigatemba amata n’ubuki!! Nta wundi dushaka uretse Paul Kagame

  • inyadiko yawe irasobanutse pe! Kagame niwe muntu wagaragaje ko u Rwanda rushobora kongera kubaho rukavugwa mu byiza kandi aho umunyarwanda wese ari akumva yuko afite ishema ryo kuyoborwa nawe. TURASHAKA KAGAME NTAWUNDI TUBONA UDUKWIRIYE

  • twirinde icyo gihombo rero dore ububasha turabufite , ntawundi dushaka ni Paul Kagame

  • Rwanda aho umaze kugera ntago ushobora gusubira inyuma, abanyarwanda twateye impambwe, twaratereranywe, twapfuye amahanga arebera, ntago rero ubu aribwo bakwiye kuza kutubwira ibyo gukora mu gihe twari tubakeneye nta numwe twabonye, nibatureke rero twitorere uwo tubona watugejeje kuri byinshi, uwo tubona waduhaye ubuzima, uwo tubona wagangahuye u Rwanda. ese umugani wa Gahigi mubona twatora nde wundi utari Kagame? ntibishoboka muri iyi manda rwose, kereka igihe umusaza azaba atabyemeye cyangwa se ashaje. gusa ndahamya ntashidikanya ko azasaza adusigiye umurange nyawo.

  • Njye haricyo njya nkunda kubaza abavuga ngo Kagame aruhuke n’abandi bayobore. Nti ese MWATUBWIYE UWO WUNDI WAMUSIMBURA TUKAMUMENYA. Bati chwe. Nongeye kubabwirira aha. Uwumva ashaka,cyangwa azi uwasimbura Kagame wakora nkawe cyangwa wamurusha amutubwire rwose urubuga rurafunguye.
    Naho ubundi uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Buretse nubundi Kagame ni umuntu azageraho aveho nibwo muzamenya icyo yamaze mutakimubonye nubwo mwamwifuza.

  • tujye tubivuga tubisubiremo, tubigendere tunyuzwe ntawundi muntu wayobora neza abanyarwanda nka Kagame. aha iyo tuhavuze hari benshi bavuga ngo ariko buriya si ugupfobya abanyarwanda ngo ubwo baburamo undi wakora neza, ye, yaboneka ariko ntiyakora nka Kagame, kuba tumufite rero dushima nibyo tugezeho mu myaka 21 tumuhe undi mwanya akomeze mission adufitiye yo kutuyobora atuganisha aheza

  • Nk’umunyarwanda ukunda igihugu nk’undi wese ugikunda nyabyo, dore impamvu mbona guhinduranya ku butegetsi ari byiza ku bariho n’abazadukomokaho bose mu gihe tuzaba twaritabye Rugira.
    1) ku bantu bitwaza amajyambere yagezweho:
    Reka mbibutse ko Kigali Airport, stade amahoro, imihanda igerekeranye ya kanogo, amazu nka CND, Telecom House, Village Urugwiro, Faycal Hospital, CHUK, Round about ya kigali, ingagi mu birunga n’intare mu Kagera, kivu beach cg Muhazi ku Rwesero,
    Minisiteri ku Kacyiru, mu Kiyovu kwa Perezida n’ibindi byinshi byiza ntarangiza… Byariho mbere ya Jenoside ya 1994. Iyo Habyarimana amenya kwimakaza Demokarasi n uburenganzira bwa bose, nta ntambara yari kuba. Ibyabaye ndumva nta wuzabyibagirwa yaba umututsi, umuhutu, umutwa cg imvange mu bwoko.
    2) ku bantu bitwaza ko amahoro yagezweho:
    Muribeshya! Mbere ya 1994 abanyarwanda bumvishijwe ku gahato ko hari amahoro, ubumwe n’amajyambere. Indirimbo ziraririmbwa, animasiyo zirakorwa… Ariko se byari ukuri? Oya. Abenshi byari ubwoba nta kundi babigenza.
    INAMA KU BAFITIYE IMPUHWE ABO BABYAYE N’IGIHUGU MURI RUSANGE.
    – Mureke gufana kuko ntacyo bimaze, niba umuntu afite ibyo yagezeho nka Perezida, ni byiza kuko nizo nshingano yatorewe nyuma yo kwemeza abaturage ko azabigeraho.
    – Igihugu cya miliyoni 12 ntihabuze byibuza abagabo cg abagore 2 cg 3 cg barenga bafite ubushobozi bwo gukora neza, ndetse banarusha wenda uriho ubu.
    – Abahutu b ubwenge buke bumvaga nta wavanaho Kayibanda cg Habyarimana, ariko aba bombi bavuyeho mu buryo butunguranye ariko abazi kureba bari babonye ibimenyetso mbere. Kandi hose abafana babo bagiye nabo babihomberamo bikabije. Nanubu abenshi baracyihishahisha. Abatutsi rero mufana Kagame mudatekereza mbabwije ukuri ko muri kwihemukira mudasize n’abo mubyara. Ndababwiza ukuri si ndi umuhanuzi, twese tuzapfa ariko muri guteza ibyago bikomeye ku gihugu. Amateka mabi mugiye kuyagarura, gusa namwe mumenye ko muzumva ubusharire bwabyo.

    Ndekeye aha, ubwira uwumva ntavunika.

    Ubakunda mwese atorobanuye.

    • ibyo ni uko wowe ubibona, ariko abanyarwanda dukwiye guhumuka amaso, tukareba aho gushaka kujya, tukirihiramo ejo haza hacu, ntago dukwiye duhumwa n’igihu abantu nkaba baba bashaka kuduhuma mu maso.

      Haracyari kare kugirango abanyarwanda duhinduranye ubutegetsi nkuko abitwa ko bazi demokarasi babivuga cyangwa se bashaka ko tubikora.
      tuvugishije ukuri, tukirinda sentiment zose nkuko bigaragara, u Rwanda ruracyakeneye Perezida Kagame, bitabaye ibyo u Rwanda ruzasubira inyuma kuburyo umuntu uwo ariwe wese adashobora kubyumva.

      Mutekereza ko nyuma y’imyaka 22 genocide irangiye abanyarwanda barangije komoka inkovo ziri ku mitima yabo? mutekereza ko ubu batekanye ijana ku ijana? mutekereza ko umutekano warangije kwizerwa ijana ku ijana? biragoye kubyemeza, biragoye kubihakana,ariko dukeneye stability irambye, dukeneye umuyobozi ushobora guha ikizere abanyarwanda cy’ejo hazaza, dukeneye umuyobozi uzi neza kandi ubasha kumva icyo abanyarwanda bakeneye!!

      Reka ndangize mpamya kandi mvuga ko nta wundi washobora ibyo byose muri iki gihe, wenda nyuma ya manda yo muri 2017 birashoboka cyane kuko inzego zizaba zimaze kwiyubaka neza, ariko kuru ubu rwose twaba twibeshye.

    • Ikibazo cya mbere ufite ni ivangura ryakugize imbata. ubwo ushobora kubitangira ibimenyetso? Kagame ni perzida wábanyarwanda bose ntabwo ari perezida wúbwoko. Ibyo niba utarabyumva ufite ikibazo babanze baguhe ingando

  • Nanjye uko mbibona u Rwanda ntiruraba igihugu cyo guhinduranya ubutegetsi nkahandi pe tuvugishije ukuli ninde wari uziko abatutsi n’abahutu bazabana uko babanye ubu nubwo ntagashira ngo gahere ariko nibura baraturana bagahana abageni bagakorana bagafashanya.

    ndibuka genocide icyirangira habayeho ikintu gisa nkaho abatutsi bashakaga kwihorera bavuga bati en fait bene wacu baraje reka natwe twumvishe abahutu ariko siko byagenze njye byarantunguye cyane kuko uwageragezaga kwihorera uwo yarahanwaga bikomeye iyo ataba PK my dears hari kuba genocide ya 2 kuko abari bavuye ibuganda bari baje baje kwihorera kuko twarabibonaga rwose na nubu imijinya baracyayifite nyamara yo kabyara PK sha ababera inkingi abanisha abanyarwanda tubikora twinuba ariko nukli aho bigeze bigaragagara ko byatugiriye umumaro.

    haracyari kare pe turacyafite imitima igifite inkovu mbisi ariko kuko PK tubona ko nta bwoko abogamiyeho biduha imbaraga zuko twamwigiraho byinshi ndetse ibyamoko ntabishaka yifuza ko mu mitwe yacu hajyamo ubunyarwanda ubuhutu ubututsi n’ubutwa bugahera.
    none ndibaza nti ese asimbuwe nundi ufite umutima uriho inkovu mbisi nkiyo mfite byagenda bite ese asimbuwe nuwigeze kugira wa mutima wo kwihorera utaramushiraho akaba abonye ako kanya what will be happening?
    please tureke ibyo gutekereza democracy yibindi bihugu ngo twiyibagize amateka yigihugu cyacu ntaho turagera nshuti haracyari kare cyane pe sinitaye ku iterambere nibyinshi yagejeje ku banyarwanda abambanjirije babivuze njye icyo mpa agaciro cyane nayo mateka nshuti amateka dufite adutandukanya nayandi.
    ku bwanjye ntirengagije ko nanjye ubwanjye hari ibintesha umutwe nkibaza impamvu leta ibikora nkumva ndarakaye cga ndivumbuye ariko iyo ntekereje PK agiye agatima gakubita ku mateka nkumva ndacanganyikiwe pe.
    ni mureke twongere tumugirire ikizere atwomore ibyo bikomere bibanze bikire kuko niwe uzi aho bigeze naho akora ngo byume bishire burundu hanyuma u Rwanda ntabwo rurangiye vuba nabandi bazayobora rwose ariko nibura twaramaze kwakira neza amateka yacu. WE HAVE TO THINK TUICE

    Murakoze

  • Mwikomeza gushuka umusaza , ngo ukuri guca muziko ntigushye! ibyiza yagezeho azabishimirwe ariko aruhuke,. ibyiza byagezweho ntibiva mu mufuka w’umuntu ku giti cye ahubwo biva mu misoro y’abaturage n’inkunga z’abazungu!

  • mwongereho ko ibyo jenocide yasize hafi yabyose biracyahari infubyi zayo, abapfakazi bayo , ndetse nabakoze jenocide baracyuzuye mugihugu nubwo bavugango barireze bemera icyaha ntawumenya ibiba mumutima wumuntu baravuga ngo munda ni kure

  • Mureke gukomeza gushuka uyu mugabo Ubu se Karenzi Aho ari mu buroko nibangahe bafite icyo bamumarira?

  • Ubwo koko murashaka guhinduranya ubutegetsi kugira ngo muzamera nkuko uburundi bumeze ubu, biragatsindwa hagomba kuyobora ushoboye kandi ushoboye twaramubonye.Ikindi mwifuza n’iki? Intambara? Inzangano zidashira, amacakubiri? Ubu mwari miziko ibirura byabana n’intama.

  • leka mugihugu cyacu Uwiteka ahabwe umwanya wambere hari ikizami kijya kidutsinda kikadusiga habi aliko abanyarwanda babishatse bagitsinda. guhererekanya ubuyobozi mumahoro. tubisengere twese tujye tuva mubihe tujya mubindi mumahoro. abize Religion many people fear changes but changes may come today or tomorrow. be calm and be patriotic.

  • abazungu babashuke ngo muhinduranye abayobozi nabo kera cyane bakiyubaka babatoraga kenshi kuko babaga bazi umurongo bamaze kugeraho ko bawuvuyeho basubira inyuma. Franklin yatorewe mandat zirenze 2, Thatcher yatorewe mandat 3, mu mudage dore nuko, abataliyani na Canada nta manda bagira, ubwo se ko mwaretse Kagame agakomeza akatuyora byanakunda akageza muri 4040 nkuko wa mugore wo mu Rutsiro yabivuze?

  • I agree that we still need our President to help us to be stable, to have healthy consious and prioritize our needs.

    We come from a long way, but because of him and his team that is why we are able to have this debate. This is a begining of healing and maturing.
    Our president has shown the love of the country that none of us could have done. We see in our community how solving problem sometimes causes unfaireness behaviors. Sometimes causing friction and un respectuful behaviors. Forgetting what we have fight for. But the president had kept focus on the country and its people. He brought us back on line when we loose it. He is about actions.The facts are here. Let `s give him another shot so he can take us where we could fly with our own wings. Remember our president is about agaciro, dignity and nationalism.This debate is good let’s keep thinking through and make a better choice for us!!

    Go Rwanda , keep maturing in our own democratic way!!

    Yours in debate Umwanamwiza!!

  • manda zaba 2 cyangwa nyinshi k’umuyobozi wacu dukunda icyo nsengera nuko byakorwa mumahoro. Imana ikomeze kuduherekeza muri byose

Comments are closed.

en_USEnglish