Digiqole ad

Kuki badutunguza inama mu gitondo cya kare?

 Kuki badutunguza inama mu gitondo cya kare?

Ejo bundi nagiye kumva numva umugabo ufite za ndangururamajwi agenda asaba abantu kuza kwitabira inama ya Meya yari bube sa munani. Ubwo uwo mugabo yabisaba abaturage, hari nka sa moya zirenzeho iminota mike, mu gitondo cya kare.

Igihe cy’inama kigeze nayigiyemo ndicara, ndeba ukuntu abaturage baza urusorongo nibaza ikibitera nsanga impamvu ari uko baba batungujwe inama mu gitondo cya kare kandi wenda bafite gahunda.

Twaricaye dutegereza ko Meya aza turamubura, kandi ntibwari ubwa mbere bibaye. Meya w’akarere ntavuze(uretse ko nkeka ko bitaba mu karere kacu gusa)yahisemo kohereza Gitifu w’Umurenge wacu.

Ibi bintu byatubayeho njyewe na bagenzi banjye bari bitabiriye inama, naratekereje nsanga biterwa n’amakosa atatu.

Icya mbere ni uko gutunguza abaturage inama mu gitondo cya kare kandi bararanye gahunda zabo, bigatuma hitabira bake.

Icya kabiri, kuza urusorongo mu nama kw’abaturage bituma ibitekerezo bihatangirwa nta musaruro bitanga kubera umubare muke w’abitabira ndetse n’igihe kiba cyatakaye hategerejwe ko byibura haboneka umubare uhagije w’ubwitabire.

Icya gatatu ari cyo cya nyuma ni uko iyo umuyobozi wavuzwe ko ariwe uri bukoreshe inama abaturage atabonetse, bica intege bamwe mu baturage kuko baba baje biteguye kuza kumubaza ibibazo biri mu nshingano ze.

Iyo yohereje undi akaza avuga ko umutumirwa mukuru yabuze kubera ‘impamvu zitamuturutseho’, bitera urujijo mu baturage.

Kubera ibi byose rero, ndasaba abayobozi kwirinda gutunguza abaturage inama ndetse abigomye akazi kabo, bagera aho inama yabereye umutumirwa mukuru ntaboneke.

Murakoze

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Iyi nkuru ndayikunze cyane

  • Ese ko ibulaya na amerika batajya batumiza abaturage munama??? yewe genda afrika uracyari inyuma. Ubundi ibintu byokubyka babwejagura bigaagaza ko igihugu kikiri inyuma mwitumanaho, ntabwo umuntu umutumiza mugitondo ngo aze munama nkaho ntazindi gahunda yari yifitiye, ibi nabyo ni ugukandamiza abatur

  • Ese ko ibulaya na amerika batajya batumiza abaturage munama??? yewe genda afrika uracyari inyuma. Ubundi ibintu byokubyka babwejagura bigaagaza ko igihugu kikiri inyuma mwitumanaho, ntabwo umuntu umutumiza mugitondo ngo aze munama nkaho ntazindi gahunda yari yifitiye, ibi nabyo ni ugukandamiza abaturage, byagombye gucika. Gusa bizageraho bicike leta ijye ikoresha iposita nicyo ibereyeho abantu batumizwe mbere yigihe.Naho ibyo kubyuka basakuza bihesha isurambi igihugu ibi nibyo muri middle age. Ubu turi mumucuduo wamugani wa hit ni hit, rero leta nishake abakozi biposita ijye nyandikira burmuturage ibaruwa mbere yigihe( one week before for example) bityo buri muturage azabna umwanya uhagije wokwiegura, naho guhamagaza abantu mugicuku nka kera telefone niposita bitaraza ni ubunyammusozi bigomba gucika hagakoresha iposita cyangwa ikorana buhanga rya telefon cyangwa se radio nibura da , nkanyuma yamakuru meya wifuza gukoresha inama agaanga itangazo kuri radio rwanda ariko ibintu byogusakuza bigacika kuko nkumunyamahanga iyo yasuye urwanda akumva abavuza induru mugicuku aradusuzugura cyane kuko not only iwabo ntibajya batumiza abaturage munama, but also ntanubwo bajya bavuza induru,iyo leta ikeneye umuturage iramwandikira nicyo amaposita abareyeho

    • Sinshyigikiye inama zitateguwe cg zitubahiriza igihe. Gusa nawe Aha ni mu Rwanda si muri Amerika. Ubwo se uretse kwigiza nkana umuyobozi wo mu Rwanda wakoresha iposita yazayobora bangahe? Abanyarwanda bafite boite postale ni bangahe ?

      Ibintu byose bijyana na context yáho bibera ariko kandi no kgushaka uburyo ibibazo bigaragaye mu buryo bukoreshwa ubu núbu birashoboka nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi.

      • Uretse se n’iburayi kure, mu bihugu duturanye byo ninde ujya abyukiriza abaturage ku nkecye yo kubatumiza mu nama?!

    • Muriyo migabane c yose uko uyivuze wabayeyo? nta gihugu na kimwe, province, akarere, umurenge, akagali n’umudugudu badakora imana pe. aho uribeshya.

      • Oya nawe urabeshye cyane wariwumva perefe cyangwa undi mutegetsi yandikira abaturage za buraya ngo baze mu nama? Niba wowe se ubayo watubwira aho wabibonye nukuntu bigenda?

  • Merci ku gitekerezo cyawe kiza Michael, umuturage kuza mu inama akamara amasaha abiri(2) atatu(3) sibikwiye kuranga umuyobozi aho ava akagera kuko aba yararahiriye kumva no gutega amatwi umuturage kugirango amenye ibitekerezo bye anavanemo umuhigo ashake ninzira yo kuzawesa, ikindi aba ahagaritse ibikorwa byinshi by’abaturage kuko baba baje basize imirimo dore ko ari nabo badushishikariza guhanga imirimo nibadutesha igihe rero tuzagera kuki? tuzunguka iki? tuzatanga iki nk’umusanzu wacu mukubaka igihugu? bisubireho.

    Ariko wibuke ko umunyarwanda yaciye umugani ati “nta mwana avuka ngo ahite yuzura ingombyi” bivuze ngo Ibulaya na Amerika kuba batanga ubutumire bwanditse nabo ntibaratera imbere kuko banasesagura umutungo ba printing izo mpapuro, naho umuco wacu si ugusakuza nk’uko wabivuze ahubwo ni ukumenyesha kdi byihuse aho buri wese abyumva akaba yanabwira umuturanyi we igihe atabyumvise neza, ikibi kibamo n’uko bikorwa mu masaha akuze ariko baritangiye ku gihe byaba ari nta makemwa. Tuvugurure uko bikorwa kuko mbona ari iby’agaciro kuruta iposita cyangwa Radio kuko zisigaye zumva na bake abandi barimo kumva imiziki ngo amatangazo ni ay’abakuze. Twe nk’urubyiruko tuzirikane ko ari twe mbaraga z’Igihugu tugomba no gufatira ingamba hamwe zo kugiteza imbere cyane twitabira inama ndetse n’umuganda kuko inama,ibyifuzo n’inyunganizi zacu birakenewe. Murakoze!!!

    • Karangwa mbabarira nkumvisheko gutumira inama nkuku bikorwa bihenze cyane kurusha uko ubitekereza. Guhamagara mumuzindaro bituma abantu batabyitabira kuko akarere kose kaba katagejejwe ho ubutumire uko bikwiye; nuwo bugeze ho bumugeraho bwahindutse “distortion”. Mugihe iyo umuyobozi aramuka yanditse ibyo yanditse ntawe ubihindura kandi birubahirizwa kurushya gutuma umumotsi.

      Ikindi amanama “atwara igihe-amafaranga”. Urugero umuturage wajye munama akareka gujya guhinga akamara amasaha 3 ategereje yataye amadorari ageze kuri atanu ibaze noneho niba inama yajyemo abantu 5000 bose bataye ibihumbi 25000 ni ukuvuga 20000000 YAMANYARWANDA. Ayamafaranga ni menshi cyane. Haramutse habaye amanama nkaya atanu mumwaka ni ukuvuga ko akarere kaba gatakaza hafi amashuri 3 mumwaka.

      Leta yakagombye kwiga ubundi buryo bwa communication kuko inama nuburyo bushaje butakiri efficace.

  • Nibyo guteguza abantu nibyo bikwiye , ni nawo muco wo kwiyubaha no kubaha abo uyobora. BIkwiye kurebwa uburyo bajya bamanika amatangazo nk’icyumweru mbere cyangwa se bakohereza udupaparo dutumira kuri buri rugo.
    Icyo ndashyigikiye ni ukugira imyumvire yo gukopera iby’iburayi byose. Ndabyemera iburayi ,America bateye imbere, ariko burya hari n’ibyo tutabigiraho kuko mu bijyanye n’imyifatire wazashiduka uvuga ngo iburayi nabo bifata gutya. Icyo rero ndacyanga cyane. Yes hari ibyo twabigiraho, ariko imyumvire yo kuvuga ngo n’iburayi babigenza gutya, usanga harimo kutiyakira no kutiha agaciro uko uri, kandi hakabamo n’ubukoroni mental. Twigire kubandi ariko tugumye tube abanyarwanda bafite umwihariko wabo, ntabwo turi abandi. Dukosore ibitagenda ariko ntitwumve ko twaba abandi kugira ngo tube dufite agaciro. Be proud of your identity and fight for it’s dignity , be yourself

Comments are closed.

en_USEnglish