Digiqole ad

Nakorera iki umugabo wanjye w’umusinzi?

 Nakorera iki umugabo wanjye w’umusinzi?

Ku bayobozi b’urubuga Umuseke, nkunda cyane urubuga rwanyu, nkunda ko muha abantu umwanya bakabagezaho ibibazo byabo biri familiales n’ibindi nkabona ko hari n’ababagira inama zifatika cyane bikanshimisha.

Ubu nanjye mbandikiye kugira ngo inyandiko yanjye muyitambutse kuko ndagisha inama ku kibazo mbona kinkomereye kandi nabonye hari abantu batanga inama zifatika kuri uru rubuga. Nizeye ko muyitambutsa.

Ndibaza ko atari ngombwa ko nivuga, ndavuga ikibazo mfite ngerageje guhina biraba bihagije. Nibiba ngombwa ko hari uwifuza kungira inama tubonanye twabireba mukabidufashamo.

 

Ikibazo cyanjye ni ubusinzi bw’umugabo.

Tumaranye imyaka 12 dushakanye, tubyaranye gatatu, umwana muto afite imyaka itanu. Urebye mu rugo nta bibazo bidasanzwe by’imibereho dufite. Afite uko yinjiza amafaranga nanjye mfite akarimo nkora kayinjiza tukabasha kubaho ntacyo tuganya.

Nko mu gihe cy’imyaka itanu ishize umugabo yatangiye kujya akunda gutinda cyane mu kabari vendredi na samedi. Nkavuga nti buriya ni ukubera inshuti nshya azabireka.

Byakomeje kuba bityo kugera ubwo no ku cyumweru ntangiye kubona ko aba ashaka gukomeza kunywa inzoga. Yego ntabwo twashakanye ari umurokore ariko ntabwo rwose yanwaga inzoga bigeze aho. Natangiye kubona ko ari ikibazo hashize nk’imyaka ibiri.

Musaba ko twicara tukabiganira aremera turaganira gusa we akanyumvisha ko kunywa inzoga ku rugero ariho atari ikibazo kuko afite control kandi abona adasesagura kuko anywa muri week end gusa. Ntabwo twumvikanye iki gihe kuko yatsimbaraye ku ngeso nshya.

Ibintu byakomeje guhinduka noneho no mu cyumweru hagati akajya mu kabari agataha saa cyenda z’igitondo. Icyakora muri ibyo byose akaba ari umunyamahoro nta kibazo. Gusa byagiye bikomera kurushaho atangira no kujya anyway yicaye no mu rugo mu gitondo muri week end agakomeza nimugoroba agasinda agata imodoka, mbese ibintu bimera nabi.

Byatangiye kugira ingaruka ku bana babiri bakuru kuko mbona basigaye bamubona bakamubonamo umusinzi, bakababara ndetse babona aje bakihinda ntihagire ushaka kumuramutsa cyangwa kumuganiriza. Nubwo bwose nta mahane aba afite.

Muri iyo myaka ishize nagerageje gushaka igisubizo, narasenze cyane nanafatanya n’abandi, naganiriye nawe kenshi mwereka ko inzira arimo atari nziza kuri we no ku bana twabyaye, naciye ku nshuti ze zimwe na zimwe zidafite imico nk’iye yarazinaniye, ntako ntagize ngo areke ubusinzi mbona byaranze.

Aho bigeze ni aho ku kazi ke bamwihanangiriza. Ubusinzi bumaze gutuma yica ibintu bimwe na bimwe, gukerererwa, gukora ibintu bimwe nabi kubera umunaniro, kuza ku kazi anuka inzoga n’ibindi rwose bitamuranganga mbere.

Impungenge mfite ubu ni imico yindi y’ubusambanyi nayo ashobora gukuriza muri ubu businzi. Ndashimira Imana ko ibi atarabigeraho n’ubwo bwose nta cyizere ko atari byo azakomerezaho.

Nubwo bwose asigaye asinda kugeza ku kurara muri muferege wo kumuhanda, ndacyafite ikizere ko ashobora kongera guhinduka, ariko inzira azahindukiramo niyo nashobewe ubu ari nayo mpamvu ndi kugisha inama.

Gusenga ntabwo mbicikamo intege, kumuganiriza nabyo mbikora uko nshoboye, ariko umenya hari ibindi ntarakora niyo mpamvu mbagisha inama ku wumva uburemere bw’ikibazo cy’umuryango wanjye.

Murakoze

40 Comments

  • Hi Madam,

    Ikibazo cy’ubusinzi wavuze ndumva gikomeye kandi ndabona ntako utagize muburyo bwo kujya inama na papa wabana, ariko icya mbere ntuzigere ugira uburakari ngo abibone, ikindi komeza kumwereka urukundo, ntucogore kumuganiriza igihe cyose ahari cg aramutse aje mumasaha mabi nkayo yijoro ayurucyerera etc. Ahasigaye gusenga reka bihindure isura niba umusenzi koko, reba abandi bantu musengane amasengesho atajenjetse, mujye mwiyiriza, mwinginge Imana cyanee muyiture uwo mutwaro mbese musenge ubudacogora kandi mwibanga, kuburyo umutware wawe atazabimenya ukomeze umwerere imbuto zikwiye abihannye uko Biblia ibivuga. Ahasigaye tureke Imana ikore akazi kayo azava kungeso mbi siwe wambere Imana isanzwe ihindura abantu. Ikindi uzagerageze umwinginge mujye mujyana gusenga muri Eglise / church. Yabyemera atabyemera mushikame musenge Uwiteka azamuhindura wumirwe. Ikindi ujye usenga ufite kwizera ko bishoboka. Uzaduha ubuhamya niko mbona.

    uzambona kuri 0788872754 / 0738872754.

    Imana iguhe umugisha wihangana kandi wubahiriza iyo nama

  • ihangane mama aliko hari ikintu bita kamere ,kandi ishira aliko umuntu apfuye,aliko hari nicyo bita ubushake none rero gusenga nibyiza,siwowe weinyine ufite icyo kibazo skaka abantu muhuje ikibazo ubabaze uko babigenza,jyewe rero uko mbibona va hasi ujye usenga uryamye ubyuke kare umutekere boyoro cyangwa bouillon cyangwa agatogo arye ahage umuhe icyanywa noneho zanzoga ntizizamuca intege.umukurikire mufite n ‘imodoka umubwire uti cheri dusoke n’abana murye munywe mumubwire neza cyangwa mufate vacaance muruhuke muganire mumubwire ikibabaje,nadahinduka ujye upfa kugendana nawe umubwire uti dutahe ufata ukwezi nibyanga uzamureke izaba ari karande musenge.ntakundi aliko ikibazo cyose kigira ibisubizo.

  • uwo mugabo wawe uzamuzirikire mu bihugu bikarishye mu mahame ya islamu cyangwa uzamuzirikire mubarokore urebe ko atareka inzoga.

  • Pole made uge umuhata inyanya uzimukoreremo salade zonyine zivura inzoga namazi niba ayakunda unamusengere hari ikizahinduka .

  • Yewe ndumva ufite akaga. Uwo mugabo wawe uzajye umuhata inyama z’urugimbu , niyanga kuva kunzoga uzajye kumuraguriza mu bapfumu.

    • Izina niiryo muntu, uri Kibwa koko.

  • Kwaya biri nkwinshi. Ariko se wa mugore we wiyibagije ko iyo ukuruye urusuri ishyamba rihubangana? Ubwo se wowe ko utarareka imboga z’isogi n’umutsima w’uburo? Murekere inkangaza ye kuko nawe yakurekeye inturire yawe. Erega ngo umudiho uva mw’itako! Erega iyo itako arikuhagije urasusuruka ugatemba itoto! Va ibuzimu ujye ibuntu. Kera hari kera. Iby’ubu ni ibyubu, naho ibyejo bibara abejo. Ese wiyibagije Lyangombe ry’impangamurinzi? Sinkuvumbye uyu munsi ariko nzakuvumba ejo. Horana Lyangombe wacu.

  • Mwaramutse? uwo mugabo niba ari ingeso itangiye vuba ashobora kuba afite ikibazo muri we wowe utazi, gerageza kumenya impamvu zose zishobora kuba zibitera:

    – hari igihe yaba yifitemo ikintu gikomeye muri we akaba ashakira ubuhungiro mu nzoga.

    – hari ighe kandi byaba birutuka ku ruhande, mu kazi, mu muryango, cg se ubundi buryo.

    Njye byambaye nakundaga kumubuza kunshinja kujya mu bandi bagore kuko ntabyo nakoraga atangira no kujya amfatira ibihano kandi ndengana…. byageze aho ntangira kujya muca inyuma ariko nyuma byageze aho birashira.

    Ugomba kureba neza impanvu zishoboka mbere y’uko utangira kumugarura.

    Murakoze.

  • Madame, uraho?
    Njye ntabwo ndibuvuge ngo usenge kuko wavuze ko usenga (keretse niba udasenga nk’uko Imana yabyandikishije), ahubwo ndagira ngo nkufashe kwibaza ibibazo:
    1. Ese umugabo wanjye arankunda cyangwa yigeze ankunda? Niba igisubizo ari Yego ni amahire, uzamusabe akugaragarize urukundo. Mu byo ukunda undi yitwararika ni ukwirinda kumubabaza. Cyakora nkurikije ibyo wagerageje gukora ngo agaruke mu nzira, byashoboka ko imbaraga z’urukundo agufitiye ari nke. Niba yarigeze kugunkunda, ikibazo gishobora kuba kiri mu kibazo gikurikira (n’ubwo atari kamara);
    2. Ese umugabo wanjye ndamukunda? Birashoboka ko umukunda kuko wihanganye igihe kingana n’icyo wavuze. Ariko urukundo rwawe rwigeze rumugaragarira rususurutse cyangwa ni urukundo fonctionnel? Ntagombye kwinjira mu buzima bwawe, ibaze niba ufite urukundo rwazirika umugabo. Impamvu nibajije ibi, ni uko mu myaka 5 ya mbere nta kibazo cyari gihari, ahubwo kikaba cyaraje nyuma. Byashoboka ko hari icyahindutse mu mibanire yanyu cyangwa icyamukomerekeje (n’ubwo cyaba kitaraturutse kuri wowe);
    3. Ese mu gusenga kwanjye, Imana yansezeranyije iki? Niba usenga ariko ukaba utazi umugambi w’Imana ku buzima bwawe n’ubw’umugabo wawe, biravuga ko gusenga kwawe kurimo ibibazo (nta fondation gufite). Aha nakugira inama yo gushaka abantu bafite ubuhamya ko bakijijwe (atari bo babyivugaho gusa, ahubwo ubabonaho n’imbuto ko bakijijwe koko). Bazagufasha kujya mu nzira amasengesho y’umuntu yumvikaniramo.

    Mu by’ukuri kukugira inama mu nyandiko nk’aha ku rubuga biragoye, kuko hari ibibazo numva ukeneye gufashwa kwibaza no gusubiza. Ndetse ahari hari n’imico yanyu n’imibereho yanyu ya mbere (na mbere y’uko mubana) umuntu yakenera kumenya mbere yo gutanga inama zimbitse. Ariko kuko ntari specialist mu bibazo nk’ibyo (cyakora hari ibyo nize), nakugira inama yo kureba psychiatrist ukajyanayo umugabo wawe (abaye akwemereye). Gusa uzabanze ushake kwinjira mu nzira uzabasha kumenyeramo umugambi w’Imana kuri wowe na Bwana wawe, bivuga ngo uzaba ubasha kwigerera ahera cyane.
    Nkwifurije ko ikibazo cyawe cyakemuka kuko kibabaje cyane. Imana iguhe umugisha

  • Nanjye byambayeho pe narimfite ibibazo byinshi naterwaga n’umugore twatandukanye, kubera ya stressant ga bikoemeje, ibintu byose twahoraga munduru, ikindi gishoboka nuko abikora kubera kwizihirwa harabantu bakunda akabari cyane rero umuti suko wowe madame umuhata kuzireka no kumwijundika oya iyo ubikoze ntamenya ko yahemutse atangira kwiha impamvu zo gusinda nizo ngeso ze, rero jya umubwira atanyoye kandi umubwirane urukundo, ikindi irinde rwose kumusuzuguza abana, ahubwo gerageza abana bajye bamuha agaciro nka papa wabo ntuzihe kujya uvuga umugabo wawe umubwira abana banyu, nataha yasinze umureke aryame, ikindi bibaye ngombwa nubona bikabije cyane warikosoye byaranze, uzamukange ko nawe ugiye kujya uzinywa ko umuyahe kwikosora natabikora nawe muzazisangira kandi ko azicuza, ndakubwira ko azahinduka rwose. ubundi harigihe gusenga gusa bidakemura ibibazo, ntamugabo udakunda urugo rwe numubwira ko ugiye kuzinywa nkubwije ukuri azatinya ikindi mujye mugendana hose no gusenga umujyane mubukwe nahandi hose agenda ahinduka. ikindi ntamuntu usinda gutyo ujya mubagore ibyo rwose ndabikwijeje ntabyo ajyamo twese abagabo turabizi merci

    • ngo nta ugabo usinda gutya ujya mubagore???? abagore bazamufata kungufu!! chance nyinshi nuko azafatwa nabarwaye

  • Ibyo Muhire avuze ubishishozeho, kuko akenshi iyo umuntu yadukanye kunywa cyane kdi atabikoraga haba ahri ikibazo afite aho kugishyira ahagaragara ngo gishakirwe umuti, agahitamo kucyiyibagiza anyuze mu nzoga.

    Nubyiga ugasanga atariko bimeze, uzareba niba atabiterwa n’inshuti mbi, zikunda inzoga, zidatanga inama ku kintu kizima.

    Nugira amahirwe ukagira icyo umenya, nicyo uzatwara mw’isengesho ryawe na bagenzi bagufasha muri ryo sengesho.

    Hari nibyobakubwiye byo kumwitaho kgr ngo inzoga zitamunukaho, kugira intege nkeya mu kazi… nabyo uzabyiteho, kdi mbere yuko umugaburira iryo funguro ukarisengera umwaturiraho byiza birimo kuzigabanya,no kugaruka mu murongo wa mbere.

    Komera cyane rero!

    • mu kabali iyo ufite amaf,barakuroga ukayamarirayo.cg wowe wasanga usenga we akaraguza kugirango abone cash!bikaba akavuyo.

    • Ko numva ubugabo bwe bugenda bugabanuka aho mu buriri ni amahoro???

  • Imana ishobora byose sha gusa ibyo bintu ntabwo ari shyashya nuko satani asigaye aza ntagiye kure shikama usenge

  • Ndabona inama ari nyinshi kandi buri wese yakoze uko ashoboye. Abatanze ibitekerezo mwakoze. Uwo mutima niwo dukeneye. Nanjye rero reka ntange agakeregeshwa kanjye. Nkurikije uko ikibazo nacyumvise umugabo wawe yagiye yongera urugero rwo kunywa inzoga buhoro buhoro. Kandi nkurikije ko no kukazi asigaye yitwara uko bidakwiye biragoye kuvuga ko afite ikibazo kidasanzwe; ahubwo ni ugukunda inzoga bigenda byiyongera. Ibyo bituma ubona ntacyo yitayeho ikimushishikaje ari kunywa inzoga. Ibikurikiraho ntabwo aba abyitayeho.

    Ubwo rero bivuze ko inzo zamutwaye umutima(imvugo y’ikinyarwanda). Umuntu rero birashoboka ko yakwigobotora ikibazo nk’icyo n’ubwo bigoye. Uti rero bimeze gute: Intwaro ya mbere ni uko nyiri ubwite aba abishaka kubera ko biborohera gushakira hamwe igisubizo. Ibaze nawe urwaye nka malariya umurwaza wawe akaba ashaka ko unywa umuti ariko wowe ukanga. Nawe urumva uko byagenda. Icyo ukwiye gukora cya mbere ni uko ushyira ubwo bushake mu mugabo wawe. Ibyo wabikora umwumvisha icyahinduka mu rugo rwanyu aramutse aretse kunywa inzoga ndetse n’igihombo cyo kuba azinywa.

    Icya kabiri rero ni ugusha ikindi umugabo wawe yaba ari gukora mu masaha ubusanzwe ajya kunywa inzoga. Ubu rero ugiye guhanga udushya. Gusa wirinde guhubuka. Aha ndashaka kuvuga kwirinda kwirukansa iyi gahunda ugiye gutangira. Urugero: reka tuvuge ko umugabo wawe akunda sport. Ushobora gupanga gukora sport mu masaha ajya anywamo inzoga, hanyuma wowe nawe mukajyana cg ndetse n’abana banyu. Gusa ukirinda kubimuhatira. Ugomba gukora kuburyo iyo gahunda wahisemo ayigiramo uruhare, mbese akayigira iye. Buhoro buhoro ashobora kuyikunda bikagenda bimujyamo mbese nk’uko kunywa inzoga byaje. Aha navuze sport ariko niba akunda na film nayo mwajya kuyireba. Intego yawe ni uko amwe mu masaha anywamo inzoga ushakisha ikindi kintu mukoramo kandi kimushimisha. Reka nizere ko uzi umugabo wawe kuburyo uzi icyo akunda. Iyi ni intwaro ikomeye.

    Ikindi rero ni ukugana abantu bafite ubumenyi kubijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Ndakeka ko bagufasha. Abandi nabonye n’abavuzi ba gakondo. Hari umuti batanga uhuza umuntu ariko nta buhamya buhagije mfite. Iyindi ntwaro rero ikomeye nasorezaho ni “ukwizera”. Hari imbaraga mu kwizera. Ntunyumve nabi ariko. Ntabwo ndikuvuga ngo ujye gusenga nkaho udasanzwe ubikora. N’ibyo abandi bakubwiye ngo Imana izabikora sibyo ndi kukubwira. Ntabwo kureka inzoga iri inshingano z’Imana. Kuko ivuze iti nazireke aka kanya yahita azireka. Ahubwo ndashaka kuvuga ububasha bwo kurema twe abantu dufite ariko tudakoresha. Kumva ko ibintu ugiye gukora bishoboka nicyo ndikuvuga. Gusa kwizera ko bishoboka ukwiye kongeraho kubiharanira.

    Ikindi kandi wirinde gicika intege utaragera ku ntego yawe. Tangira ukore urutonde rw’ibintu umugabo wawe akunda ukore indangagihe y’uburyo uzabishyira mu bikorwa kandi wizereko bizakunda. Ikindi jya ugerageza guhindura ibidakunze. Yewe reka ndekeraho ni uko nareshyaga. Ubanza nari ndi mu mwuka. Murakoze murakarama!

  • Basomyi musura uru rubuga mbashimiye inama muhaye uyu mubyeyi,ibi nibyo bita kubaka..Ariko nibarize uwo mu mama:imyemerere y’umugabo wawe imeze ite?Ese yemera ko Imana iriho?Niba abyemera se ,agerageza gukurikiza amwe mu mategeko y’Imana?Niba abigerageza,ESE hagize umwereka ko asigaye “afite ikigirwamana”akorera(inzoga)mu mwanya w’Imana Rurema,hari icyo byamubwira? (Abaroma 6:23)
    “umushahara wa biriya ni ukurimbuka”.Yakagombye kubireka.
    Ibyo kumwereka uburemere bw’iki cyaha,si ukubihubukira,ni ukwitonda,hakabaho kubanza kumwerera imbuto, no kwicisha bugufi,kandi bigakorwa mu gihe gikwiye… Wenda byakwinjizwa mu mbonerahamwe y’ inama zifatika zatanzwe ,zo kumufasha kuva ibuzimu,akajya
    ibuntu.Bon courage,belle maman!

  • Mu rugo rwanyu hari abakomoka mu muryango wawe bangana iki? Ubisuzume kuko nabo hari igihe babuza ubwisanzure umugabo agahungira mu kabari,kera kabaye akazakurizamo kugakunda ubusinzi ndetse n’abagore bigakurikira.ubwo wasanga hari nyoko n’abishywa bawe batagira uko bangana,kenshi ibibazo nitwe tubyikururira.

  • wa mugore we wisuzume neza wasanga ari wowe kibazo,suzuma ibi bikurikira

    1.ko abana bose mufite arabe atabishidikanyaho
    2.kontamuntu ugusambanya mu ibanga rikomeye akaba yarabimenye
    3.ko utamuteza famille yawe murugo
    4.uko witwara mukabariro

  • muraho neza nshuti,nakunze inama zu mugabo kanuma,nagirango nkubwire ko uri umugabo mwiza ,nubwo byakugendekeye nkanjye ariko upfa kuba ntacyo umutima ugushinja,none reka nkugire inama nshuti yanjye ndi umugore usenga,gusa hari igihe IMANA yemera ko bitugeraho,gusa haruko mbyumva nkumuntu wize ka psychologie gake,tangira umukunde cyane kurushaho, ongera surprise,igihe yavukiye,date ya mariage,saint valentin,utwo tuntu ugire icyo umukorera,nta rusaku,wiyibagize ko arumusinzi,ntuzongere no kuvuga kunzoga akumva,jya umukingurira izo saha aziye(saa cyenda zi joro) umusekere umubaze ko yabaye amahoro,ntuzongere guhingutsa ibyi nzoga,mukundishe abana cyane ,ntugatume umukozi amutekera,igihe aziye jya umuha ibyo kurya musangire,umuganirize utundi dukuru,muhe jus,icyayi,mu gitondo yaraye asinze ,umutegurire ibyo kurya bijyanye no gusinda nicyo kunywa,ongera ibihe byo gusenga,ibindi sinabivugira hano nyandikira on va discute [email protected] murakoze.courrage

  • Mama njye ndumva wabanza ukamenya icyatumye iyo ngeso iba kuri papa nyuma ugakomeza kumuba hafi kko ndibaza ko hari impamvu yamuteye guhinduka ikind ntiwirengagize ko nyuma yibyo hazaziramo nizind ngeso mbi; so rer senga yego ark komeza umuganirize cyne pe kd umenye nimpamvu zose , murakozo in God we trust.

  • Dear Sister,

    Aho ageze uwo ni uwo kujyana IWAWA. Inama hamagara Police uyimuhe namara IWAWA amezi 6 azaza zamushizemo. Inzoga burya ni ikiyobya bwenge. Iyo zimaze kumugira Chronique, ahora ashaka izindi, kandi wavuze ko mufite agafaranga. Amagambo rero ntabwo ashobora kumudahamo izageze mu maraso. Birasaba ko yagenda akigishwa kandi akamara igihe atazinywa, ahubwo izo yanyweye bakazimukuramo. Iyo amaze iyo minsi zimushiramo akagaruka ari mutaraga. Noneho ukamuganiriza ari muzima. Umusinzi nkuwo ahora yasinze!
    Ibyo rwose niwo muti urambye.

  • Akawamugani aho ntiyaba yaraguketse amababa ushobora kuba waramuciye inyuma sha wirinze kugira icyo ubivugaho ariko harimo akantu mu mibanire yo ku buriri , wabivuze neza ko ari umunyamahoro ashobora kuba yanga kwibabariza abana ariko agahitamo kuguha amahoro akigendera kwinywera!!
    Isuzume…

  • Hello,
    uzamubwire ajye gusengera muri Eglise Universelle munsi ya rond point hafi yi posita kuwa gatanu 18H00 azabohoka ku nzoga. nanjye narimfite icyo kibazo, ubu cyarakemutse.

  • Ko uvuga ko agwa neza, gerageza kujyana nawe hose. no mu kabari urebe uko bigenda. Mu buriri se ho biragenda? Hari igihe biba impamvu yo kwitwara gutyo…… Iyo adashoboye kuguca inyuma….

  • HARI UMUTI BAMUSHYIRIRA MUNZOGA YAYINYWA AKARUKA BITYO AKAGIRA NGO NINZOGA IMUGWA NABI.UZAWUSHAKE

  • Uzajye nawe uzinywa. Iyo wasinze ntubona ubusinzi bw’abandi, yewe nta n’ubwo ziguhumurira! Uzaba umushoboye!

  • muraho ubu ndakubwira ukuri igisubizo cyarabonetse kuko umwanya ufata ujya imbere y’imana niho igisubizo kiri wibuke moredekayi muri bibiriya gusenga kwamuhaye gutambagira umurwa ahetswe nu wendanga kumumanika komeza usenge ntucike intenge hana akura mugusenga umwana sarha nawe nuko byagenze none reka kwihangana gusohoze gukiranuka kandi ubonye ukuntu amafaranga yabakureye byafasha nabyo ikindi ukajya umusaba ko yataha ubundi ukanjya umuzanira murugo kandi niteguye gufatanya nawe gusenga

  • sha nange ndabizi ukuntu iyo uri umugabo wumusinzi bimerera umugore gusa nkuko nahindutse kubera umugore wange ya mpannye bikomeye. nawe azahinduka gusa fata umwanzuro burya guhana nibyiza namara kwicuza nkange uzamubona bigutangaze nawe siwe ntakwanga ahubwo azakubwura impamvu itera ibyobyose wanasanga nawe utarishyashya uri mubamutera kwiyahuza inzoga akabura uko yabigenza kuko nawe ntabikunze ndacyeka ko ntawanga ibyiza arabibura

    • nongeyeho ko iyo abana babaye benshi dusa n,aho twibagiwe abagabo
      kandi mbona abagabo n,abo bitwara nk,abana
      ariko noneho gerageza kumwitaho kurusha
      shakisha u;enye niba nta kibazo yahuye nacyo ntashake kubikubwira
      kuko uwo mugabo ashobora kuba agira amagambo make noneho akadopta attitude bizarre
      famille ye bimeze bite nta bibazo biriyo .kurikira urebe
      huza gahunda nawe no mu kabare umukurikire uzavunika mais nta kundi
      Nyagasani akube hafi

  • Birakomeye ariko birashoka nyuma yizo nama uhawe uzongereho ibi bikurikira kumutura ibibazo byinshi bijyanye n’amafaranga kuko numurengwe waba urimo,kumusuzumisha (controle y’umubiri we)hari igihe yaba afite uburwayi yaguhishe,Kumu calme cyane muburyo buri disciplene then ku mwokipa ukoresheje ibyo uzi akunda yewe niyo nzoga ukayimugurira kuko yiguri yagura nyinshi ariko wowe wamugenera no kumwibutsako inzoga zisenyara imiryango ko adahindutse nawe byazamugeraho kdi bidatinze no kwifashisha famille ye mubiganiro kuko Imana ifasha uwifashije

  • birumvikana cyane ko umufasha wawe afite ikibaza gikomeye ariko birashoboka cyane ko yabona ubufasha niba ubishobora zazahagara kuri telephone ikurikira 0783375550 bazamuha ubufasha ndetse azahassanga group yabamufasha kugusira mubuzima busanzwe, ni kuri.

  • Mbanje kugusuhuza, ndetse n’abandi bose bakugiriye inama, mugire amahoro, ikibazo ndetse n’impungenge zawe ku buzima bw’umugabo wawe zirumvikana cyane, kuko byanze bikunze bigira ingaruka ku buzima bw’umuryango, ntatinze rero, nejejwe no kuguha numero ya telefone z’inzobere zagufasha mu kibazo ufite, izo nzobere ni abajyanama b’umuryango ( Couple’s counsellors) bakaba babanza kuganira nawe, aho bakorera mu biro byabo, hariya ku Muhima ( bakumva neza ikibazo cyawe, kuko buriya bitewe ni uko wanditse ku rubuga ruhuriraho abantu benshi, hari ibyo uvuga uca amarenga) bityo bazaguha umwanya bumve neza ikibazo ufite, nibarangiza bakwereke inzira nziza wacishamo ukabona igisubizo cya burundu. Numero wavuganiraho n’izo nzobere ni 0788573952
    Hari abantu benshi bamaze gufashwa n’izo nzobere

  • Mada Ni hamwe umunyaarwanda avuga ngo ntiwica gitera wica ikibimutera. shakira muri ibi
    1. Menya witonze kandi utamubangamiye impamvu yatumye ahinduka(hera ku tuntu duto dushoboka nk’umuntu mukundanye igihe kinini urebe ibyahindutse mu mibanire yanyu urebe ko byaba drivers zo guhinduka gutyo)
    2. Reba abahoze ari inshuti ze atarahinduka(buriya ntibabura icyo bakubwira cyatumye batakiri inshuti nka mbere ngo banasangire bahuze byinshi nka mbere).
    3.Menya abo basangira ubu(burya abagabo baanywa inzoga akenshi bakururwa n’abo basangira kurusha inzoga,ibyo bakorana,ibyo baganira ndetse n’ibyo buri umwe ateze ku wundi, aha ni ukwitonda kuko ubagiyemo nabi byatuma bagerageza kukumerera nabi kuko ushaka kubatwara inshuti ariko niho ruzingiye kuko umenye abo ari bo waba umenye impamvu umugabo wawe agendana na bo ukahahera umuvura)
    4. mucunge atagasomye ushake utuntu turi emotional twatuma yibuka bya bihe akabikumbura, kora ikintu kimukumbuza kuba iruhande rwawe yumve agukumbuye ndetse n’abana be(aha bisaba kutarambirwa na gato )
    5. Soma ibitabo, za Google ushakishe ahantu hose kandi ntuhagarike Gusenga azagaruka Thanks

  • Mbanje kugusuhuza, nkubwira ko ikibazo wagize nakibayemo imyaka myinshi. Ndi umumama nkawe kandi iki kibazo kirakomeye cyane pe. Yewe icyo nakubwira ni uko mu minsi iri mbere n’abagore azabajyamo kuko nanjye ni ko byagenze. Atarabajamo waba ugira amahirwe ariko ayo mahirwe ni make. Senga umwereke Imana yo yonyine irabishoboye nasanze ariyo solution nziza. Nibigushobokera ujye umuganiriza neza nta mwaga umukorere ibyo ukwiye kumukorera byose we kumwereka ko ubabaye hamwe no gusenga no kwera imbuto z’abera bizakunda.

  • Va ku musinzi uze nkwihoreze nkuahaze care,dore igihe wababariye!

  • Isuzume ikibazo ni wowe;nange byambayeho ariko impamvu zari ku mugore wange;akenshi abagabo iyo tudashaka kurwana murugo;dukora ibyabangamira abafasha kugirango turebeko haricyahinduka;mwicaze umusabimbabazi kubyo uzi ukora wihishe ashobora kuba yaramenye;nibyo wamuhishe mukirambagizanya bikugaragaraho ubu;nukuri naho wamanura ijuru kukintu akora agirango uhinduke cg ibintu mubyumve kimwe;ntazahinduka utamweretseko icyamuteye ibyobyose ariwowe kandi ukabawicuza umusaba imababazi. Reka kwijijisha rero;kuko numunsi yabitangiriye urawibuka;kuki wategereje kugisha inama mumyaka? Warufite ibyuhugiyeho ugirango niwowe uzubwenge wenyi. Ikosore wihane imbereye ureke kumuhindura mubi imbere yabana kuko uriyizi kundusha. Nimero ni +256753877929 harabavuga ishyamba batarizi ge naribayemo.

  • yewe ruri hose emera akaje nta mugabo udasinda

  • Wiriwe Maman? icyo kibazo ufite ugisangiye na benshi ariko ihangane ubwo atagira amahane ukomeze ubisengere YEZU azagufasha gusa jyaumwihanganira nubwo bigoye kugira ngo wereke umuntu ko wishimye kandi ubabaye, wowe jya umukorera ibyo ukwiye kumukorera umurute ibyo bizarangira njyewe ibyo byambayeho kandi nkanakubitwa, iyo namaraga icyumweru ntakubistwe nashimaga imana, ikindi kandi njyewe hari n`igihe yatahaga na saa mbiri za mugitondo. sinigeze mufatira mu busambanyi ariko naramukekaga, ihangane rero ubwo ufite impano yo gusenga shyiramo agatege kandi natwe ujye udusengera gusa ubu njyewe aracyabikora ibyo gusinda akarara mu kabari ariko kunkubita byo yarabiretse ubu Imana ishimwe!

  • ka nkubwire wa mubyeyi we kuko ibi bintu byambayeho, noneho jye twari abajeune marier tukibana kandi ntwite, yansigaga munzu akaza igitondo nyirimo jyenyine kuko numukozi yararaga hanze, nkibaza nti ese inda inkoroze ubu nabigenzante natabaza nde muri icyo gicuku,nkibaza nti ese nashakiyiki ko nubundi uwo nasanze atanyikoza yikundira akabari kundusha, nkarira amarira akanshiramo, yaza ndi kurira akansaba imbabazi byo kwikiza ejo akongera, nyuma niho naje kwiga gusenga nuko Imana irambwira ngo mbyirengagize mbifate nkibitariho, ntakubeshye iri jambo niryo ryamfashije kurusha ibindi byose, nubu iyo ankoreye ikintu kibi ndacyirengagiza nkamera nkutakibonye ubundi nkakereka Imana, biramfasha cyane bituma tudaterana amagambo cyangwa ngo duhariire kuko ni tetu ntiyumva ntaba ashaka umuntu umubuza ikintu kandi abagabo benshi niko bameze, gusa ndaceceka ngakoresha silence akabona ko hari icyambabaje akansaba imbabazi bugacya kabiri erega bamenyereyeko bababwire ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe, ngo niko zubakwa, etc jye mbona numuco ubaha favor, ikindi undi mugore uzi ubwenge nemera yambwiye kikamfasha cyane: IYITEHO mbyanditse muri majuscule kugirango ubihe agaciro, uwo mugore amaze 15 ans yubatse, afite abana bane umwe yiga secondaire ariko muhuye wagirango afite 20 ans, iyiteho use neza, ujye wambara neza, niba ubyibushye ugerageze unanuke, abagabo bakwirukeho abibone niba agukunda azagirubwoba ko bamugutwara ahinduke areke ibikubabaza ace bugufi mwiyunge, nkubwiye ibyamfashije kuko urugamba ni rurerure mbona urugo ari ishuri duhora twiga kandi ntituminuza. courage bizacamo kandi mu buzima ntugacike intege tu dois te battre kuko urugo rubi ruruta gehinomu, mumbabarire narondogoye ariko jado niba agihari natubwire icyumugore we yamuhanishije kigatuma inzoga azicikaho

Comments are closed.

en_USEnglish