Digiqole ad

Yantumye kubibutsa akantu !

 Yantumye kubibutsa akantu !

Ubwo nahuraga n’umwe mu bafite ubumuga, twaraganiriye ansaba ko nazamufasha kwihanangiriza abagifitiye urwikekwe abafite ubumuga. Hari mu cyumweru gishize ubwo nari mu kazi hanyuma umwe mu bafite ubumuga ansaba kuza kunshyira ku ruhande akambwira ikimuri ku mutima akazi karangiye. Naramwereye ariko nsigarana amatsiko yo kuza kumva icyo ambwira.

Akazi nkarangije mbere y’uko ntaha nibutse ko hari umuntu wansabye kuza mumutega amatwi kuko afite ijambo rikomeye ryo kumbwira. Naramushatse ndamubona turaganira.

Yanze kumbwira amazina ye gusa arirekura ambwira ibintu byigeze kumubaho bikamubabaza kugeza n’ubu.

Yagize ati: “ Nari umugenzi witahiye nca ahantu ngo nifatire agacupa numve ko natsirika icyaka. Ngitunguka kuri Kontwari(comptoir) umugabo wari muri iyo Comptoir ansaba kwihangana ngasubira inyuma kuko ‘nta kintu bari bafite’, ngo uwo munsi ntibari bakoze. Birumvikana ko yashakaga kumbwira ko nje gusabiriza amafaranga mu gihe kibi, ko batari bakoze mu masaha ya kare.”

Ngo yumvise ibintu bizamutse mu maguru, agira umujinya ariko yanga kuba nkawe hanyuma amusaba ko yamuha Byeri aragenda aricara aranywa hanyuma arahaguruka arataha.
Kuva icyo gihe ngo yumva bitazamuva mu mutwe.

Mbere y’uko dutandukana yansabye ko nk’umunyamakuru nazamuvugira nkibutsa abantu ko umuntu ari nk’undi, ko ikibatandukanya ari UKWIBESHYA!
Kuri we ngo iyo wibeshya ko utandukanye n’abandi, bigukuriramo ukumva ko uri igitangaza kandi nta shinge nta rugero!

Yarantumye ngo mbibutse ko abafite ubumuga bafite n’amafaranga, banywa, bakarya kandi bakaryama aho bashatse bitewe n’amafaranga bafite.

Mu magambo arimo umujinya yagize ati: “Uzabambwirire ko aho amafaranga ari atavuga kandi ko bucya bucyana ayandi.”

Umusomyi wa Umuseke.rw

10 Comments

  • Uwo muntu nawe uzamubwire ashyire uwo mujinya w’umuranduranzuzi hasi. Impamvu ni uko uwo wamusuzuguye ashobobora kuba ariko ateye akaba yarashoboraga no gusuzugura umukene, uwambaye nabi n’ibindi nk’ibyo. Ahubwo nashyire ingufu mu gusobanura ko umuntu ari nk’undi aho kwishyiramo nawe ivangura ry’abafite ubumuga n’abatabufite.

  • Uwo mutipe nubwo nubwo nawe agendana ubumuga azikuremo amacode amenye ko koko ko umuntu ari nkundi. Kandi azamenye ko abantu bata reagissant kimwe. Kandi akanguke amenye umuco wacu gakondo arinawo dukomora kubabyeyi bacu. Umuco mwiza wo kubahana, gukundana,… Kandi uwo muco mwiza tukawutozwa no Kuraguza, guterekera Lyangombe rya Nyiralyangombe, se wa Binego bya Nyirakajumba, no Kubandwa imandwa.

  • Ibyo yakorewe birababaje ariko ntibikwiye gutuma ashyira ikosa ku bantu bose kandi uwo mubarman ari umuntu ku giti cye. Ikindi mbona yirengagije ni uko hari abafite ubumuga basabiriza bikaba bishoboka ko bahaye ishusho mbi uriya mucuruzi. Ubwo rero ukoma urusyo akome n’ingasire.

  • Oya namwe abantu benshi bazi ko abafite ubumuga ari abatagize icyo bamaze hari n’ababita abasazi, mugutanga akazi bakavangurwa niyo wakabonye habaho kugabanya abakozi bakaguheraho…! IMANA idukunda irahari kandi iratureberera.

  • Rwose pe,tugerageze tumenye imvugo zidukwiriye zidakomeretsa bagenzi bacu babana n’ubumuga ntitukihutire kubabwira nabi ahubwo tubatege amatwi kuko nabo ni abantu nkatwe.

  • nibutse ubwo nari nerekeje i gikondo ari ku mugoroba tujya ku murongo bisanzwe ariko nk ababyeyi batwite cg abamugaye bo ntibatonda umurongo n uko haza umudamu ukiri muto ariko wamugaye agiye kwinjira komvayeri aramukankamira (yibwiraga ko ahari ashaka kugendera ubuntu) amubwira ko abantu bamugaye nkawe n iyo babatwarira ubuntu babatwara nko ku manywa mu gihe nta bagenzi benshi baba bahari, uwo mudamu yari yifitiye aye (cash) ni uko amusobanurira ko agomba kwiyishyurira ariko n agahinda kenshi kubera yari amausuzuguye wenda yibwiraga ko aje gusaba, uwo mudamu twaturutse mu mujyi arira kubera agahinda kugera aho yaviriyemo ku Kirezi, yanambwiye ko yigeze kujya kugura laptop mu mujyi akinjira mu iduka ry umunyamahanga aho kugira yumve ibyo umukiliya ashaka ahita amuha igiceri cy ijana
    bajye babyihanganira nyine nta kundi

  • Jye ndumva icyo kibazo bahura nacyo cyakagombye gutuma bafata ingamba zo kwigisha bagenzi babo kuko igituma bimwa agaciro ari bagenzi babo bagiye babahuriza hamwe bakabigisha bakabakuramo ikintu cyo gusabiriza kuko kibatesha agaciro,kirabasuzuguza!ariko mbonereho kwihanganisha abahuye nicyo kibazo

  • YOOO
    MWIHANGANE NUKURI PE BIRABABAJE

  • Ibi nanjye narabibonye, mu mujyi wa Butare umugabo w’umukire ugendera mu kagare k’ibimuga yagahagaritse iruhande rw’ameza y’ubuconsho agirango yigurire, nyirubwo buconsho ahita amubwira ngo ”Muze, ntacyo mfite ngo nguhe sindacuruza”, bahise batongana uwonguwo umugaye abwira uwo mucuruzi ngo ”utu tuntu wirirwa imbere ngo ubwo nawe uri umucuruzi ! Uzaze nguhe ari jye maze ureke kudeya ngo uracuruza.

  • UTI NAWE UBWAWE UZABANZE UREKE KUVANGURA ABAZIMA MU BAMUGAYE WUMVE KO ABAZIMA TUGUKUNZE KANDI TUKUBAHA.
    IKINDI ABAZIMA NTIBITIRIRWE IKOSA RYUWO1
    KANDI UWIRATA NTIYIRATE UMUBIRI ISI NI GATEBE GATOKI KUBAKIRI BAZIMA MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish