Imvura yiganjemo urubura yaguye mu ijoro ryishyira ku cyumweru tariki 18 Nzeri 2016 yangije cyane cyane imyaka y’abaturage ihinze mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana cyane cyane mu kagari ka Rusura, ubuyobozi bwabasuye kuri uyu wa mbere bubizeza ubuvugizi kugira ngo bafashwe. Iyi mvura yarimo urubura rwinshi yangije imirima y’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi iri […]Irambuye
Ubwo basobanurirwaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2014-2015, kuri uyu wa 19 Nzeri, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bavuze ko ibigo byagiye bigaragaho imicungire mibi mu myaka yatambutse ari byo bikomeje kurangwa no guhombya Leta. Hon Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yavuze ko aya makosa asa nk’ayashinze imizi adakwiye gukomeza kureberwa. Umugenzuzi Mukuru w’Imari […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe urugendo rurerure bakora bajya kwivuza dore ko bagenda n’amaguru ibilometero 20 bajya ku ivuriro ry’i Ntaruka cyangwa I Nasho (ni ho hari amavuriro yitwa ko ari hafi). Bakavuga ko bafite ubushake bwo kwiyubakira ivuriro ribegereye ariko ko babuze ubufasha bwa […]Irambuye
Liberee Mukasahaha wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi avuga ko amaze imyaka itandatu akurikirana isambu yambuwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakayiha abantu baje biyitirira ko ari abavandimwe be kandi atari bo. Ubu ngo yabwiwe ko nakandagiza ikirenge muri ubu butaka azahasiga ubuzima. Uyu muturage uvuga ko yambuwe isambu n’ubuyobozi bw’ibanze bukaza no kweguzwa […]Irambuye
Ihuriro ry’abamotari bo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu ryahaye imiryango itatu yarokotse Jenoside itishoboye inka amati n’amafaranga byo kubafasha imibereho yabo isanzwe itaboroheye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. François Xavier Mahoro uhagarariye iri huriro ry’abamotari yabwiye Umuseke ko inkunga batanze ari iyo bishatsemo kandi bashatse kuyigenera imiryango yari ifite abayo bishwe […]Irambuye
Imvura nyinshi iguye muri uyu mugoroba mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda Amajyaruguru no mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Karongi Umurenge wa Bwishyura yahitanye abantu batatu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi. Aba bantu ni Josephine Mekeshimana w’imyaka 55 n’umwana we Violette Mukarugema w’imyaka 15 batuye mu kagari ka Nyarusazi mu murenge wa Bwishyura, ngo bariho bareka […]Irambuye
Ubwo batangizaga ku mugaragaro Impuzamashyirahamwe y’abigisha gutwara ibinyabiziga (ANPAER), kuri uyu wa 16 Nzeri, Abanyamuryango b’Amashyirahamwe yibumbiye muri iyi mpuzamashyirahamwe bavuze ko ntawe ukwiye guhabwa uruhusa rwo gutwara atarabyize igihe gihagije kuko ari byo biri kuba intandaro y’impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri iyi minsi. Muri iki gihe, buri wese ushaka uruhusa rwo gutwara […]Irambuye
Kirehe- Mu nkambi ya Mahama yatujwemo impunzi zaturutse mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abana b’inzererezi bahunze batari kumwe n’imiryango yabo, ngo iyo ijoro riguye birara mu mahema bakiba ibiribwa baba bahawe nk’imfashanyo. Aba bana batungwa agatoki guteza umutekano mucye, ngo ntibajya kwishuri nk’uko bagenzi babo babigenza ahubwo birirwa baryamye mu mihanda iri […]Irambuye
Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu, Charlotte Ndiziyabose wo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu yaregeye abayobozi umugabo we Jean Munyarugerero kuba yarashimuse umwana babyaranye w’imyaka itandatu akamutwara ntibagaruke, ngo byari nyuma y’igitutu uyu mugabo yari yashyizweho ngo atange indezo. Charlotte nyuma yo kuvuga ikibazo cye mu ncamake imbere y’abayobozi, […]Irambuye
Episode 10 … Ubwo ibitekerezo bikomeza kwiyongera! Amasaha yakomeje kwicuma ndetse butangira kwira dufata icyimezo cyo gukatisha ticket tukerekeza i Kigali, ubwo twafashe imodoka ya saa moya jye na James twageze Nyabugogo saa mbiri n’igice nsezera James mfata busi, ngeze mu rugo nsanga ni jye jyenyine mfata urufunguzo aho twarusigaga ninjira mu nzu nshana amatara […]Irambuye