Inkuba yishe batatu i Karongi, barimo umwana na nyina barekaga amazi!
Imvura nyinshi iguye muri uyu mugoroba mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda Amajyaruguru no mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Karongi Umurenge wa Bwishyura yahitanye abantu batatu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.
Aba bantu ni Josephine Mekeshimana w’imyaka 55 n’umwana we Violette Mukarugema w’imyaka 15 batuye mu kagari ka Nyarusazi mu murenge wa Bwishyura, ngo bariho bareka amazi y’iyi mvura.
Undi inkuba yishe ni umwana muto w’imyaka ine gusa witwa Paul Byukusenge nawe wo mu muryango uturanye n’aba babiri bishwe n’inkuba nk’uko byemezwa n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Emmanuel Mutuyimana.
Mutuyimana yabwiye Umuseke ko ubuyobozi bwahise bujya gutabara aba bagize ibyago, ndetse no kureba niba nta bindi byangijwe n’iyi mvura yari nyinshi ndetse n’ubu ngo itarahita neza muri ibi bice.
Imvura yari imaze igihe kinini yarabuze mu Rwanda, umuhindo wamanutse iteganyagihe ryatangaje ko imvura yawo izaba nke Iburasirazuba no mu turere twinshi tw’Amajyepfo gusa ngo ikazagwa uko bisanzwe mu majyaruguru n’Iburengerazuba.
Imvura yaguye ari nyinshi muri uyu mugoroba abatuye Iburasirazuba mu bice bya Kayonza babwiye Umuseke ko bo itabagezeho.
Usibye abahitanywe n’inkuba mu Bwishyura hari amakuru ko hari n’undi mugabo mu kagari ka Nyarusazi nawe inkuba yakubise ariko ikamutwika urutugu akaba agihumeka.
Umurenge wa Bwishyura ari nawo w’Umujyi i Karongi ubusanzwe wo ntukunda kwibasirwa n’inkuba nyinshi ubusanzwe zikunda guca ibintu mu mirenge ya Rwankuba, Twumba, Mutuntu na Ruganda.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
7 Comments
Ariko iki kigo kirasetsa!! Saa 17h30 kugeza saa 20h00 imvura yari imeze nabi, yamaze ibintu I Kigali, none ngo saa 20h30 bashyize ahagaragara ifoto y’icyogajuru yerekana ko ikirere cy’u Rwanda kibuditse ibicu biremereye???? Iki kigo abagikoramo bahemberwa ubusa pee!! Babure kutuburira, iminsi 3 cyangwa 5 mbere y’ibiza, basohore imbuzi, Ibiza byamaze kwivugana amagana!!?? Please, revise your working strategies, nibyanga, turasubira ku bavubyi gakondo no ku mavubiro y’i Huro/Rulindo!!
IKI KIGO KIRI MUBIHOMBYA RETA! KO NTACYO GITANGAZA MBERE!
Ikindi kiyungura ni ikihe uzi? Mu gihugu cyose kirimo ibintu bya Pirate mutagira RSB RWANDA STANDARD BOARD?! Kandi ku mipaka yose y’igihugu baba bateyeho intebe! no kybibuga by’indege! ibigo bihombya leta byo ni byinshi! Tekereza ko bazi neza ko ibikomoka kuri Peteroli byinjira mu gihugu ari ama déchets ariko bagahunika za Gatsata za Kabuga ntiwarora. None namwe muravuga ku kigo cy’iteganyagihe abantu birirwa biyicariye ukwexi kwashira bagahembwa. Imvura imaze amezi 5 itagwa n’aho itangiriye kugwa nta méteo batugezaho byibuze buri saha.
Iki kigo ni fake sana…kandubu wasanga abagikoramo bahembwa akayabo.
Mwirenganya icyi kigo. Inkuba ntabwoa ri ikintu wamenya iminis 3 mebere y’uko ikubita. Urugendo rw’ibicu mu kuva mu cyoko cy’imvura kugera aho bihurira n’ibindi bibyara inkuba birihuta cyane ku buryo hakenewe nibura amakurur ya buri minota 30. Ibi rero birasaba kuba mufite satellite yanyu, mukongeraho n’uburyo bwo kuburira abaturage banyu mu gihe cy’iminota nibura 10 amakuru akaba ageze ku muturage. Birashoboka ariko ntekereza ko atari ibya vuba.
Igikwiye ni uko Leta yakwihutira gushyira imirindankuba ku mazu rusange y’ahantu hibasirwa n’inkuba, kandi abaturage bagakurikiza amabwiriza baba barahawe. Ntibyumvikana ukuntu imvura iba irimo kugwa umuntu agaterura amasafuriya, ingunguru, ngo agiye kureka. Ubundi iyo imvura iguye, hagarika ibyo wakoraga byose, wiyicarire hamwe, nibigukundira ube ugiye mu buriri uryame.
Songa we? Nuko nta mazi aba afite hafi ye, akayafatirana aho aho kugirango ejo azakore urugendo n’ibijerikani agiye kuvoma.Uziko harahantu ugera akahasanga amashanyarazi (itara rimwe muri sallon) ariko wababaza uti hanyuma amazi? Bati buriya dutegereje kuzavoma ejobundi hagataho dutekesha ayo twavomye muri kariya kagezi.priorités tuzishyira he muri kino gihugu?.Ibiryo, amazi biruta amashanyarazi nayo ejobundi muzumvako yatangiye kugwa kubaturage iyubonye hamwe nahamwe ibiti bakoresha.
Naho ndetse! Uburyo akazi gatangwa hadashingiwe ku bumenyi nicyo kizambije iki gihugu! Nzaba ndeba!
Comments are closed.