Mignone-“Eddy iri joro ndagushaka niba hari agaciro umpa mu buzima bwawe, ukumva ko hari icyo nkumariye wirinde kunsuzugura!” Ubwo narahindukiye ndamureba duhuje amaso mbona nta soni cyangwa ubwoba atewe no kuba yari amaze kumbwira ayo magambo! Nabuze icyo mubwira mu gihe nkisuganya ngo ndebe uburyo namuhakanira ariko mwubashye nk’umuntu koko wari umfatiye runini mu kubaho kwanjye […]Irambuye
Kuri uyu wa kane abakora ubuvumvu gakondo ariko babana n’ubumuga bunyuranye bo mu mirenge ya Nyankeke na Rutare bahawe imizinga ya kijyambere ngo borore inzuki mu buryo butnanga umusaruro mwinshi, iyi mizinga ifite agaciro k’agera kuri miliyoni ebyiri. Imitiba ya kijyambere ifasha aborozi b’inzuki gukuba inshuro zirenze 10 umusaruro wabo w’ubuki babonaga mu buvumvubwa gakondo. […]Irambuye
Mu kagari ka Kabuga umurenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe umwana witwa Nsabimana Issa uri mu kigero cy’imyaka umunani y’amavuko yarohamye mu ruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania. Uyu mwana yari yatumwe n’umubyeyi we kuvoma muri uyu mugezi utemba. Erneste Nsabayesu wasigariyeho umuyobozi w’Akagari ka Kabuga uri mu kiruhuko cy’akazi yemeza aya makuru, […]Irambuye
*Mu bushakashatsi basanze hafi 80% bateye abana inda batabihanirwa *Mu kwezi kumwe abagera kuri 40 barafashwe, batatu bakatirwa gufungwa burundu *Barasaba Leta gushyira imbaraga mu guhana abatera abana inda. Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ‘CLADHO’ uratangaza ko nyuma y’uko ushyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, ubu abantu 40 ngo bamaze gutabwa […]Irambuye
Ubusanzwe abahanga baba mu Kigo mpuzamahanga kiga ikirere (International Space Station) bafite imyenda ikoranye ubuhanga ibafasha guhangana n’ubushyuhe n’ubukonje mu kirere ariko ngo hagize ushaka kwituma ari hanze y’ikigo byaba ikibazo gikomeye. Gusa ariko ngo bafite umushinga wagenewe £24,000 wo gukora umwambaro wazajya ubasha kubona uko biherera mu gihe bari kure y’Ikigo mu kazi. Uyu […]Irambuye
Abaturage bo mu Murenge wa Gitambi, ho mu Karere ka Rusizi babangamiwe no kutagira amazi meza yo kunywa, nyamara muri uyu Murenge hari isooko itanga amazi mu yindi Mirenge ya Muganza na Bugarama bahana imbibe. Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bo barwaye indwara ziterwa n’amazi mabi bakoresha kuko nta yandi mahitamo baba bafite, […]Irambuye
Iri bendera ry’akagari ka Gisayura mu murenge wa Mutuntu ryabuze tariki ya 21 Ugushyingo 2016, hakomeza ibikorwa byo kurishakisha. Amakuru Umuseke wakuye ku muyobozi w’Akagari ka Gisayura, Ukurikiyimana Jean Pierre ni uko, intandaro ryo kwibwa kw’ibendera ari uburakari bw’umuturage utari wishimiye ko mu isambu ye hacishwa umuhanda wa VUP. Uyu mugabo witwa Mugekurora Patrick utarishimiye […]Irambuye
Mignone-“ ok ,noneho umva icyo ngiye kugusaba!” Njyewe-“ ndakumva Migno , nta kibazo mbwira!” Mignone-“Eddy, nyine twemeje ko tugiye kujyana ku kazi iwajye kandi urebye 90% y’abakiriya twakira ni abakobwa n’aba Mama !, Uri tayali kwitwararika!? Njyewe-“ kabisa ndi tayali kumenya uko nitwara nk’umusaza!” Mignone-“ hhhhh ngo nk’umusaza rwose! ,Eddy ngaho tugende!” Twahise dufata inzira […]Irambuye
Kayonza – Mu murenge wa Rwinkwavu wibasiwe cyane n’amapfa kubera izuba ryinshi aho imvura igwiriye bagize ikizere cyo gusarura ariko ubu haravugwa ikibazo cy’udukoko twitwa ‘Nkongwa’ turi kwangiza ibishyimbo n’ibigori biri kumera. Barasaba guhabwa imiti irwanya utwo dusimba, RAB yabemereye ubufasha. Bamwe mu bahinzi ba hano i Rwinkwavu bagaragaza uburyo utu dukoko tumeze nk’isazi turi […]Irambuye
Ben amaze kugenda nanjye nikorera amaboko nsubira Guetto! Nagezeyo aga telephone nari nasize ku buriri nsanga kari gusona, ngafashe ngo ndebe nsanga ni James umpamagara, ngiye kwitaba nsanga irarangiye ndeba numero ye mpita nyihamagara ntiyatinda kuyifata!! James- “Hello Bro ,bite se?! Njyewe-” ni sawa Bro!ngo gute se wowe? James-” nanjye ndabona ari neza pe,Ben se […]Irambuye