Digiqole ad

Episode 50: Mignone: “Reka kunyigiraho umutagatifu Eddy …. “

 Episode 50: Mignone: “Reka kunyigiraho umutagatifu Eddy …. “

Mignone-“Eddy iri joro ndagushaka niba hari agaciro umpa mu buzima bwawe, ukumva ko hari icyo nkumariye wirinde kunsuzugura!”

Ubwo narahindukiye ndamureba duhuje amaso mbona nta soni cyangwa ubwoba atewe no kuba yari amaze kumbwira ayo magambo!

Nabuze icyo mubwira mu gihe nkisuganya ngo ndebe uburyo namuhakanira ariko mwubashye nk’umuntu koko wari umfatiye runini mu kubaho kwanjye muri icyo gihe! ahita antanga aba arambwiye…

Mignone-“ Eddy wishaka kunyigiraho umutagatifu, ndabizi ko atari ubwa mbere uba uraranye n’igitsina gore, iri ijoro rero ndagushaka, oooooh sibyo disi Igisore cyiza Eddy!”


Nakomeje kwitegereza Mignone wari uhindutse nk’igicu, mu gihe twari tumaranye ntiyari yarigeze na rimwe ambwira amagambo nkayo yari amaze kumbwira, ubwo muri ako kanya ndaceceka gatoya mureba ntamutinya nsa nk’umumwenyurira ndamubwira..

Njyewe-“ hhh, Migno, nizere ko izo  ari za blagues zawe ukaba ushaka ku nyisekereza, kabisa  iri joro mbaye ndi kumwe nawe ntago ryacya!!”

Mignone-“woooow! Eddy!!!! nti wumva ahubwo!, ngaho iyizire nguhe umunezero maze iminsi nifuza kuguha!

Njyewe-“ Migno ,nashakaga kukubwira ko ari ibidashoboka nk’ijoro ryanze gucya!”

Mignone-“uuuh ngo iki?, Eddy nizere ko uri kwivugira ariko!, ndacyeka umusore nkawe ibiryo bitamwitereka imbere ngo gushyiramo ikanya arye bimunanire!

Njyewe-“ hhhh, wakabimenye se ko byaba byanyiteretse imbere! Nanone kandi  erega byaterwa n’uburyo byaba bitetse, bishobora kuba binashiriye!”

Mignone-“ Eddy ushatse kuvuga ko ndi mubi!?”

Njyewe-“Migno, sinigeze nkubwira ko uri mubi, ni wowe ubyivugiye!

Mignone-“ hhhhhh,ariko Eddy, umukobwa nkajye ufite amafaranga yanjye, nkaba nitunze nawe ngutunze ngo nibidashoboka kurarana nanjye ?

Njyewe-“ Migno,none se ibyo wankoreraga byose wifuzaga kuzansaba kuryamana nawe??”

Mignone-“ wapi sha, gusa abantu bakomeje kuza bambwira uburyo mfite igisore cyiza, bakambaza aho nagikuye! nanjye nshiduka byanjemo buri uko nkubonye  nkumva nkwifuje! kandi sinakubura kuko nziko hari icyo ucyeneye kandi nanjye nkaba ngifite! hari ikizdi se, fata agafaranga sha ugende wake!?”

Njyewe-“ Migno, nibazaga impamvu y’ibi byose,  burya washakaga kungira igikoresho cy’icyo wifuza ngo nuko ufite amafaranga!?,”

Mignone-“hhhhh, amafaranga akora byose erega! ntubizi se?, ahubwo ushaka angahe?”

Mignone yamaze kumbwira gutyo, aaaaahh!! ooh My God!, burya hari igihe umuntu atandukira agata inzira  nyabagendwa akayoboka agasibanzira yibwira ko ari mu rugendo yagera imbere agasanga igera mu mwobo w’inyamanswa y’inkazi! ,

Nahise ntecyereza ukuntu umuntu yakureba akakubonamo igikoresho ku buryo yakumva ko ibyo afite bimwemerera kukugura, numva umujinya ntigeze ngira urazamutse!


Njyewe-“ Migno, urabizi nakubashye umunsi wa mbere nkubona muri kino gipangu! by’akarusho kuba waramfashije ukampa akazi ngacyeneye, byatumye numva kuri njye ugwa mu ntege ababyeyi n’ishuti zanjye, kuko byo wankuye aho umwami yakuye Busyete, gusa sinumvaga ko igihe nkiki kizagera ugashaka kungura! Migno, nakomeje kwitwararika muri byose ngo uzangire umuvandimwe kuko nzi ko wantanze kubona izuba ndetse nkanabona amaso yawe yuje impuhwe! Migno, iyaba wari uzi umutima mwiza wawe urimo kwangirika kubera amafaranga ufite  wita ko agura byose! Migno,  wapi sindageza aho gushaka ubuzima nangiza ubwo naharaniye kandi nkabuhangayikira kuva mu buto bwanjye!!

Migone wandebaga mu maso adahumbya  yahise ahindura isura atangira kwikubita ku matako yitunga urutoki mu mutwe! ubwo nanjye mu gukingura ngo nisohokere nsanga urufunguzo Mignone yarukuyemo kare! Ooooooohlala!.

Mignone-“ hhhhhhhh, ubwo rero unyumviye ubusa none ngo urashaka kugenda!? Eddy unkoze mu jisho kandi urantokoje! uratinyuka ukambwira gutyo nta soni!!??

Njyewe- “ Migno, nta soni mfite zo kukubwira ukuri kundimo!”

Mignone- “Eddy aho kwibuka ko nagufashije nkaguha akazi, nkakumenyera igeno ryo ku manywa na nijoro,  unyituye kunsuzugura bigeze aha!,eeeeeh Simbyumva weee!!”

Njyewe-“ Migno, nyumva neza singusuzuguye, yewe sinakubahutse ahubwo nubahutse amagambo yakuvuyemo, none se ndi inka waranyoroye ngo nzaguhe umukamo mu gihe nkiki?

Mignone-“ umva yewe, ntago uriyo ariko ujya gutera uburezi arabwibanza! ubwo se uragira ngo uzajye ahandi kandi twirirwana tugasangira ndetse tukanatahana! Eddy hasigaye kurarana rero, ese ubundi umuntu nkawe udafite epfo na ruguru wumva uzabaho gute? humuka sha! fata cash sintanga nka babandi!

Njyewe-“ Migno,windeba mu mutwe wangu! Niba mpumye ndeka isaha nigera nzahumuka wowe ukanuye uhume! ahubwo kingura hano!


Mignone byaramuriye ndabibona abura aho akwirwa !

Mignone-“ Eddy noneho ubwo unyihenuyeho ukigira umutagatifu ngo ntacyo wankorera, najye sindi umwana uzamenya ko wibeshye utagishoboye kwigarura!”


Mignone yahise akuraho matela afata urufunguzo nigirayo ngo atamputaza kubera ukuntu yagendaga mu ijana, akingurana umujinya akurura urugi rwa chambre ye hafi kuruca, ndasohoka anza inyuma no ku rugi rwo kuri salon ndakingura ndasohoka aba arukubiseho n’umujinya mwinshi ngo poooo!! mfuka amatwi, ndahindukira ndeba uwo muryango nsohotsemo ndongera mpatera umugongo ndakomeza mfungura aka Ghetto kanjye nkuramo inkweto nirambika ku buriri uko nakabaye, ntangira gutecyereza!,

Ibitekerezo byose byagarukaga kuri Mignone, nibazaga ukuntu yicaye agatecyereza ko nkeneye amafaranga ku buryo ayampaye yankoresha icyo ashatse nkumva ngize agahinda!

Yego nkeneye amafaranga pe, kandi nkeneye kubaho neza mu buzima bwanjye buri imbere, ese koko ninjye nirangayeho nkanga amafaranga cyangwa mbaye intwari !? oya, oya weee, naba ntazi agaciro k’ubuzima narwanye nabwo mparanira kuzaba umugabo nkuko Nyogokuru yabimbwiye!

Ubwo niremye mo icyizere mba mfashe telephone nandika  message kuri James, mubwira byose nta na kimwe mukinze ngo ikizaba nyuma atazatungurwa, ubundi nkanda send nkuraho amashuka nseseramo ubundi ndiyorosa ndisinzirira!!

Mu gitondo nakangukiye hejuru nsanga bwacyeye kare! ubwo ndabyuka vuba vuba njya douche mvuye yo nditunganya neza, ndambara vuba  ndasohoka nkubitaho urugi, ndebye kwa Mignone nsanga hakinze mpita menya ko yagiye nanjye ndamanuka ngera ku muhanda, ndatambika nihuta ngeze Nyabugogo mfata imodoka nka nyuma y’iminota makumyabiri nari ngeze ku kazi!

Ubwo nkigera yo  nasanze Elsie ahagaze ku muryango ndamusuhuza ariko mbona atishimye, ngiye kwinjira aba arampamagaye!

Elsie-“ Eddy umva mbanze nkumbwire !

Narahindukiye ndagaruka negera Elsie ahita ambwira!,

Elsie-“ Eddy, wamfuye iki na Mabuja?”

Njyewe- “ Mabuja nta kintu twapfuye tu! ubwo niba gihari wenda ari buze kucyimbwira!”

Elsie- “uuuuuh Eddy, none se ko yazindukiye hano akuvuga nabi yishima mu mutwe mbega ameze nk’umuntu wataye umutwe kubera wowe??”

Njyewe- “ uuuuh ubwo se byagenze gute ra? none se ari hehe??”

Elsie- “sha ahise yikubita aragenda sinakubeshya ngo agiye hehe! ,eeeeeh ahubwo dore nguriya araje!”


Mignone yahise aza adusanga aho twari duhagaze nta kwihishira ahita avuga!,

Mignone-“ wowe se wageze hano ryari!?”

Elsie yahise yitanguranwa ahita amubwira !,

Elsie-“ yaje kare ukimara kugenda!! “

Mignone-“ceceka aho nawe, nkubone wageze mu kazi vuba!”,


Elsie umwana w’umukobwa witondaga birenze ibikenewe yahise agenda nsigarana na Mignone!,

Mignone-“ Eddy ngira ngo turaziranye bihagije, urabizi aha naho ni iwanjye , none ko wambwiye ngo nkingure usohoke ugarutse gukora iki??

Njyewe-“ Migno, ndumva ntabyumva neza nsobanurira !!!,”

Mignone- “hhhhhhh wabuzwa niki se ko amatwi yawe afunze! genda imihanda ikubone nyine wenda wazahumuka!”

Njyewe- “ Migno, none se uranyirukanye ??”

Mignone- “ wowe kuraho akabazo ushyireho akadomo! sinshaka kuzongera kukubona hano mu bakozi banjye! niba ushaka akazi ujye muri salon ya so!”

Ibyo Migone yabivuze numva n’amatwi yanjye abiri, ndahindukira ntera umugongo salon de coiffure ya Mignone aho ibirenge byerecyera niho najye nateye intambwe ngana, ntangira nanone kuzerera …………………………

Episode 51 ni ejo mu gitondo

38 Comments

  • No1. Ndishimye kabisa!

  • Bwakeye neza mwese?Ngiye kuryama nsanga mbatanze kubone episode 50.Ndabatanze mwese.

  • num 1

  • Noneho ubanza noneho ndi nkuwa gatanu umuseke thanks

  • Pole sana Eddy,cyakora ntusanzwe!Cyakora ntabeshye,nge sinabishobora!

  • Birakomeye congratulation Eddy nabereye mbonye umuntu uri sérieux imbere y’umugore

  • Olalaaaaaa

  • Waouhhh congz Eddy wahitwaye neza kbsa ukosora umuswa nundi munsi ntazamenyere uwo abonye wese. Humura burya ngo uwitonze akama ishashi aho wavuye niho habi komeza ube umugabo kandi ibyiza biri imbere. Yiba abasore bose bagiraga ubutwari nkubwawe ba sugar momy bamenya ko ari ababyeyi bakareka koreka imbaga y’urubyiruko babangiriza ejo hazaza habo.

  • Eddy ndakwemeye uri ntwari kandi aho wavuye niho kure .reka iyo shitani nakazi kayo
    Ibyiza birimbere bro

  • Ooooooohhhhh, My God! Eddy ubuzima bwongeye kumusharirira. Ariko yabyitwayemo neza kuko yahesheje agaciro umubiri we. Ni ukuri Imana ikomeze imufashe kuko nawe yayubashye.

  • Mignone burya ni umupfuburwa. ..ni yo mpamvu yangaga Ben. ..kuko yashakaga uwamumenyera icyo akenyereraho. ..Eddy humura bizarangira uhiriwe.

  • Ndagukunda cyane Eddy, Imana ikagukunda kurusha, reka uwo mugore mubi imigisha yawe iragutegereje

  • Nta mvura idahita kandi nta joro ridacya iyakurinze muri byabihe bikomeye ntaho yagiye, komeza wihangane

  • mbaye uwa 1

  • Mana yanjye warebye umwanawawe Eddy ko aremerewe !!!Mignone aribeshya ntacyuzaba ntazi aho Imana yagukuye askyiweeee najyane ayo mahero ye ngo namafranga yiratana wakoze pe kumusuzugura akireba akibura

  • Uyi musore afite imbaraga zidasanzwe Imana ikomeze imuyobore mubigeragezo alimo aliko ni imfura pe. Kandi azasubizwa pe. Ndi uwa mbere pee ubu ni saa cyenda na 12 z ijoro ntimuvuge ko mtasinzira aliko uwantanze ambwire

  • Uyi musore afite imbaraga zidasanzwe Imana ikomeze imuyobore mubigeragezo alimo aliko ni imfura pe. Kandi azasubizwa pe. Ndi uwa mbere pee ubu ni saa cyenda na 12 z ijoro ntimuvuge ko mtasinzira aliko uwantanze ambwire

  • Courage Edy wabaye intwari kd humura Imana iri hafi kugutabara.

  • ubu se si No 1 ?

    • Umuseke turabakunda cyane kuri iyi nkuru buri episode nisomo, nanjye ndi umu mama ukuze ariko nsoma bucece, ariko ndababgiza ukuri abameze nkanye ni benshi, ariko umunsi umwe mureke tuziyerekane nibura umuntu yandike ko nawe asoma bucece ntimwabona aho mudukwiza, kandi nkunda ama commentaires zanyu. Eddy uri umugabo, ntiduhuhura nzagusengerera.

  • Yoooo!ndababaye kdi ndishimye eddy wabaye umugabo pe

  • Mwaramutse neza, komereza Eddy weee

  • Sibwo Mignone abaye Sugar Mamy !urashaka gufata Eddy kungufu walahi,kumbi burya byabintu bibaho!

  • woooooo!!!!!Eddy aranshimishije cyane kucyemezo afashe gishobora bacye.Abbaye nka Joseph wo muri Bible.Imana ikomeze imufashe kandi ndabyizeye KO azabiboneramo umugisha.

  • Number 1

  • Umukobwa wasaze gusa.ubwo se atangiye gushinga kumwana wumuhungu.

  • Marshall, Sha Eddy jyenda urintwali pe!!!! Ibyo bishobora bacye.

  • Uli umuhungu wigitangaza ikizambabaza nuko utazabona kabebe wawe

  • Eehh.Mana wee.Eddy humura ntihazagire umunyabwenge buke ugukanga ntabwo bazi Imana mugendana iyariyo.kd ntacyo Mignine azagutwara uretse kujya akubona isoni zikamutanga imbere akubika umutwe hasi.abagikeneye kujya kuri grp ya whatsap yabakunzi ba Eddy murohereza ubutumwa burimo amazina na nimero mukoresha kuri whatsap cg muhamagare kuri 0782848247.murakoze

  • mwaramutse bakunzi b,inkuru ya Addy.nanjye gusoma ngaceceka birananiye,iyi nkuru ifite ubutumwa bwo kwihanganira ibigeragezo,kdi nyuma yibitugerageza tukanesha,haba hari ibisubizo.mukomerezaho barimu beza

  • mwiriwe nitwa uwanyirigira rachel nkaba nifuza kujya muri group ya whatsapp y,abakunzi ba Eddy nimero nkoresha ni 0725678478 sawa murakoze

  • byiza cyaneeeeeee!!!!! Eddy komereza aho amatunda ar’imbere

  • Eddy Imana igufitiye imigambi

  • Sha simbabeshya eddy ambwira muhaya sinkihangayikishwa mubuzima bae nsoma ahubwonnibaza ibigerageze ahita nabyo ukonabyihanganira simbabeshya nanyoye arko kamiysing sinanarindira ko ampa Uzi cash or we gusa uri nisomo kurubyiruko natwe cyane cyane. The kabisa

  • Eddy nukuri ubaye intwari pe biranshimishije kuba ubashije Gutsinda ikikigeragezo, komera humura uzanesha kd imbere haribyiza, iyinkuru irigisha pe, umuseke mukomereze aho.

  • Nabyutse ijoro ngo mba uwa mbere kuri 51 na rimwe nkaba nahenye koko!!!!

  • Mbega, erega agati kateretswe n’Imana ntihahungabanywa n’umuyaga. Nanjye ndi umama ukuze pe, ndetse mvuze ko ndi umukecuru sinaba mbeshye. Ariko aka gatekerezo naragatangiye kandi Imana ikintije ubuzima izatuma ngasoza.Banabacu basore namwe nkumi, uyu mwana Eddy ababere urugero. Kuba mu buzima nk’ubwe, agashobora gutsinda ibishuko nka biriya ni ubutwari bukomeye. Ariko burya kumenya uwo uriwe ukamenya iyo uva, bigufasha kugera aho ushaka kujya. Ikindi kwihesha agaciro iyo ubigize intego, ayo manyagwa yamafaranga agiye koreka imbaga ntagutware ngo ushaka kuvinvira mu byo uyavunikiye,, agaciro kawe uba ukazamura. Nishimye Eddy cyane, ndabwira urubyiruko kumukuraho isomo, kandi gushaka niko mushobora, Imana izabibafashemo.

    • Umuseke nkunda iyi nkuru cyane cyane nkunda Umwana Eddy,ariko nakuruwe cyane niriya foto mukoresha!!!!!!
      Nsoma bucece peeee ariko rwose uyu munsi mwanyicishije amatsiko avanze n’irungu nimutange agatego!!

Comments are closed.

en_USEnglish