Episode 152: Mama Gasongo ananiwe gukomeza kubaho azi ko yafashwe ku ngufu n’umwana we ariyahura
Rosy yakomeje kuvuga byanga, icyanjemo bwa mbere ni ya mateka namenye nkaba uwo ndiwe ubu, bimugoye yaratoboye ambwira ikibaye, aribwo gahinda kambase mu mutima nkabona neza ingaruka y’icyaha bamwe badaha agaciro kandi aricyo kizibiti kizibira indiba y’umutuzo duhora dushaka, ku wabimenye akabyirinda bikaba umutage ahora ashaka gutahira.
Yatangiye kuvuga byanga nanjye nkomeza kumutega amatwi, nawe arankundira aguma ku murongo nkomeza kumubaza ikibaye mu ijwi ryuje ikiniga arambwira ngo,
Rosy-“Ahwiii! Ubu se koko ndabihera hehe koko? Mama Gasongo…”
Njyewe-“Rosy! Habaye iki? Mama Gasongo umbwira bigenze bite?”
Rosy-“Daddy! Mbabarira niba bishoboka uze none aha!”
Njyewe-“Ngo nze none aha! Nze kumara iki udashobora kumbwira se?”
Rosy-“Daddy! Ndabizi uziko kenshi mbeshya ngo nkunde ngere kucyo nifuza nkuko amateka yanjye nawe akwibutsa cya gihe nashakaga kukwigarurira niyibagije ko akarimi karyoshya karurira akaganje ukuri, ubu narahindutse kandi ibyago bije bisanga umuryango wacu wagize amahirwe yo kumenya”
Njyewe-“Nonese ko utambwira Rosy! Habaye iki? Mama Gasongo mwamubuze?”
Rosy-“Mana wee! Iyaba byari ibyo!”
Njyewe-“Nonese habaye iki kitari icyo?”
Rosy-“Daddy! Mama Gasongo tumusanze yiyahuye!”
Njyewe-“Ngo? Mama Gasongo yiyahuye?”
Rosy-“Yego! Twari twagiye gusenga, we avuga ko atameze neza, tumusiga mu rugo turagenda aho tugarukiye dusanga yikingiranye mu cyumba, turakomanga yanga gukingura twishe urugi dusanga yimanitse mu mugozi”
Njyewe-“Oooh! My God! Nonese yapfuye cyangwa…?”
Rosy-“Daddy! Mama Gasongo byarangiye!”
Rosy akimbwira gutyo nabuze uko nifata mbura aho ndeba, ibyo nari maze kumva byasagutse igice cy’umutima wihangana maze mbura icyo mvuga, nitsa roho birarenga ndayifunga maze ndamubwira,
Njyewe-“Rosy! Ihangane nanjye reka nze ntabaze, nta kindi twakora ku byabaye usibye gusaba umutima ukomeye kuko ariwo ukenewe aha hantu”
Rosy-“Urakoze Daddy!”
Call end.
Nakuye telephone ku gutwi mpita mpamagara Nelson! Akiyitaba mubwira byose igikuba kiracika.
Yahise ambwira ko agiyeyo nanjye musezeranya ko uko biri buze kugenda kose ndatabara, ngikura telephone ku gutwi nahise mbona umugabo umpagaze hejuru, yari Janvier wa wundi wari wampamagaye ngo duhurire kwa Dovine.
Nahise mpaguruka ndamusuhuza, nawe aranyishimira maze ndongera ndicara ngo mubwire ibibaye ndetse musabe ko twazaba tubonana, nkitsa umutima ngo mvuge,
We-“Ihangane numvise ko ngo mugize ibyago! Ibyo bibaho rwose kandi ubutwari ni ugukomera”
Njyewe-“Ese wanyumvaga?”
We-“Yego! Nakumvaga rwose! Ahubwo nizereko udahise uhindura gahunda ngo ugende! Uwagiye we yagiye ntabwo ugiye ku mugarura”
Njyewe-“Yego byo uwagiye yagiye ariko gutabara bigomba kuziba icyuho cy’agahinda kabase imitima y’uwamenye ibya Mama Gasongo!
We-“Nonese ubu uragiye?”
Njyewe-“Oya ntabwo ngiye aka kanya, ahubwo mbwira icyo umpamagariye nahaye agaciro ko unshakaga cyane!”
We-“Umva Daddy! Ndacyeka utanzi by’imvaho gusa njyewe ndakuzi ndetse nzi nuwakubyaye”
Njyewe-“Ngo uranzi uzi nuwambyaye? Gute se?”
We-“Wowe uri mwene Jules, uri agati kashibutse mu butayu kagasugira kagasagamba ndetse kakagaba amashami, ari nabyo bikomeza ibanga rizitse!”
Njyewe-“Ngo? Ibyo se kandi ni ibiki uvuga?”
We-“Ibyo mvuga uzabimenya neza umunsi umwe, sindagura, simpanura yewe nta nubwo ntomboza, ibyo nkubwira ni impamo uzahamirizwa no kongera kwishima wowe na nyoko!”
Nkimara kumva ibyo nabaye nk’uburirwa n’umumalayika akazaza, nararanganyije amaso maze mvugana igihunga n’ubwoba,
Njyewe-“Nonese uri inde?”
We-“Ndi Janvier nkuko nabikubwiye nkaba umubika banga rizitse ibyishimo, ari nayo mpamvu naje mbasanga nkabatura maze nkishimira ko mutuje”
Njyewe-“Nonese wamenye gute ko Jules yari Data? Mama se mbere waba wari umuzi?”
We-“Byose uzabimenya umunsi umwe w’amateka, ahubwo shikama ukandagire uhamye, igihe ni iki!”
Nakomeje kumva ibyo uwo mugabo yambwiraga, numva umutima utangiye gucya, sinzi uko byaje gusa muri ako kanya numvise mbaye undi, ikizere kiyongera numva maze ndambura ikiganza ndamuhereza,
Njyewe-“Urakoze cyane kumpumuriza, byibura kuba menye ko uzi Data ndetse ukaba unyifuriza guhirwa ntako bisa, mbere ukuza mu rugo nahize nibaza niba wenda wifuza kubana na Mama gusa amagambo umbwiye anyeretse ko ushobora kuba koko uri ibanga rizitse nifuza kumenya none aha”
We-“Wisiganwa n’iminsi musore muto, igihe kiraje umenye byose! Icyo nashakaga kukubwira uyu munsi ni uko nifuza gusohoza ubutumwa”
Njyewe-“Uuuh! Ngo gusohoza ubutumwa? Ubuhe se?”
We-“Daddy! Nkuko ubushize mwakiriye agapapuro k’amafaranga nazanye…”
Njyewe-“Eeh! Kandi koko Mama yambwiye ko wabimubajije! Nonese ni wowe wayohereje?”
Nta kintu yigeze ansubiza ahubwo yahise akura ibahasha mu mufuka w’ikote yari yambaye maze ashyira imbere yanjye.
Nkiyibona nahise nihutira kumubaza niba ari iyanjye, aho kunsubiza arahaguruka ansiga aho aragenda.
Nayobewe ibimbayeho ndayifata ntangira gufungura ngo ndebe ikirimo, ngikoramo ntungurwa no gusanga ari cheque iri kumwe n’ibaruwa, amaso yanjye akanura adahumbya nuko ntangira gusoma,
Yari ibaruwa yandikishije ikaramu bisanzwe, yagiraga iti:
“Daddy! Nkwandikiye iyi baruwa ngo ikugere ku mutima, uyu ni umutima wanjye wizihiwe mfunguye ngo nkubwire ko nkiriho, wowe na Mama wawe ndabakunda, ni nacyo gituma mbahoza ku mutima, iyo mbyutse nkibuka ko muriho binyongera iminsi yo kubaho kandi nzashimishwa no kongera kwicara aho mbitegeye!
Ndi ibanga rizitse umunsi rizamurika mu maso yanyu, rikongorera amatwi yanyu rizimura ka gahinda kabase imitima yanyu imitaga n’imitaga maze mwongere museke mwizihirwe duhuje imboni!
Sinzasiba kubaba hafi, aha harimo udufaranga, unshyirire uwakwibarutse mukomeze mukore nkuko bambwiye ko mwirwanyeho, uri umwana unyizihira kuko wavutse kuwo nakunze, nubwo wabyawe nuwari uziko anyambuye ubuzima atampaye gusa iki ni ikiganza ngufumbatije ngo nkwereke ko ndiho nshimishwa no kubwirwa ko uri njye musa gusa nkababazwa nuko wabyawe na Gatera!
Imana ikomeze kubandindira kandi ikaze mu byishimo bije bibasanga ndabakunda cyane”
Namaze gusoma iyo baruwa nahabye, nikije umutima maze ntangira kwibaza niba ndota, nkiri aho nahise numva abantu basakuza basa nabarwana maze ndahaguruka ngisohoka hahandi twitaga VIP mbona Dovine mu kagare na Martin ahagaze hejuru ye, ntiyatinya kumukubita inshyi yirengagije ko ari kurwanya udafite uko akiza amagara.
Nakomeje kugenda mbasanga maze ngiye kubageraho,
Martin-“Mwese ndavuze ngo musohoke! Nubwo ndi umusaza ntawanshyigura aha, nshaka guhangana nuyu mugore wanyiciye umwana!”
Dovine-“Niba wikunda ntiwongere kunkubita, kuba ntatambuka nk’abandi ntabwo ari uko ntari mfite amaguru! Byose ni wowe wabiteye!”
Martin-“Uranyumvira! Mwese musohoke amaraso atabatarukira! Niko uratinyuka wowe ukankinga ishashi mu maso ukambwira ko wambyariye naho warajugunye umwana wanjye? Nanjye ngo nguhaye amafaranga ngo ugende underere, yose ngomba kuyabona! Nta soni!”
Dovine-“Rwose mbabarira nanjye si njye! Ibi byose byaje ntabiteguye, ntabwo nari nziko nshobora kuzavumburwa! Icyo nkwisabira ni amahirwe macye, nkagushakira umwana wawe”
Martin-“Umva mbese ngo aravuga amahomvu, urashaka uwo wataye? Uri umunyamutima mubi, uri ikirura uri umujura, iyaba naramenye ko uburaya bwawe burimo n’ubugome simba narakurarikiye! Aller nkubone wacumbagiye usohoka aha”
Dovine-“Ariko se koko ubu uransohoye!”
Martin-“Vuba cyane ahubwo!”
Dovine-“Ese ubu koko wambabariye…”
Martin-“Ntacyo mvugana nawe! Nkubone wasohotse nabo wazanye mo aha musohokane!”
Dovine-“Wambabariye koko…”
Martin-“Nako reka mpamagare police ize igupakire nawe ujye kurya ku buroko wumve uko bimera”
Dovine yabuze uko atakamba, nanjye wabitegerezaga mbura icyo nkora, Martin amaze guhirika Dovine akabandagara hasi numvise ntakifashe maze niruka njya kumwegura musubiza mu kagare ndahindukira ndeba Martin mubwira ntamutinya,
Njyewe-“Martin! Niba unyibuka cyangwa utanyibuka ntabwo mbizi, gusa ibyo ukora sibyo!”
Martin-“Eeh! Ese uri hano? Ndakwibuka rwose ku Gisenyi munzana ino, reka mbanze nsohore uyu mugore w’umujura mubi”
Njyewe-“Martin! Ibi byose ni ingaruka yibyo mwakoze mutari kubasha guhita mubona kiriya gihe mwari mwishimiye ikofi ibyimbye, amatara ya nijoro, ibinyobwa bihenze ndetse mukagerekaho no guhuza imibiri,
Martin! Ese ujya wibuka uburanga uyu Dovine yari afite? Ese ujya wibuka ubuvandimwe wambuye Gasongo ngo uramushukisha amafaranga none akaba yarakoze amahano ateye Mama we kwiyahura!”
Dovine-“Ayiwe! Ibyo uvuga ni ibiki koko? Ngo Mama Gasongo yiyahuye?”
Njyewe-“Uri Dovine nzi, nawe uri Martin nzi neza! Ibi murimo ni amatakirangoyi, iyaba mwari muzi ingaruka zibyo mwakoze ko arizo zitumye ubu turi mu kiriyo namwe mukaba muri kubirwaniramo!”
Martin-“Ngo ikiriyo?”
Njyewe-“Muri kuburana mu marira, Mama Gasongo yiyahuye kubwo kunanirwa kwakira ko yafashwe ku ngufu n’umwana yabyaye, ubu tuvugana nta kiriho byose ni ingaruko zibyanyu”
Martin-“Ibi ni ibiki se kandi? Gasongo se yatewe n’ibya hehe bituma afata nyina ku ngufu?”
Dovine-“Ubwo se uraho utazi ko Gasongo yasaze, Mana yanjye ubu se koko ndabigenza nte ko Mama Gasongo ariwe nari nsigaranye, ahubwo se musaza wanjye Gasongo…?”
Martin-“Ngo? Ibyo ni ibiki umbwira? Uragira ngo ntakwishyuza amafaranga yanjye watwaye unkinga umwana utari uwanjye, naho uwanjye waramujugunye?”
Dovine-“Martin! Cyakora umwana wawe we ntabwo nzi niba yarapfuye cyangwa ariho gusa uwo nakuzaniye ngusaba ubufasha nari naramusize kwa Mama Gasongo kuko buriya njye na Gasongo twasanze duhuje Data nyuma yuko bagufunga”
Martin-“Uranyumvira? Ubwo rero nawe ngo uravuze?”
Njyewe-“Icyo mukwiye kumenya rero! Mwashwana mwagira, mugomba kwirengera ingaruka zibyo mwakoze aho gucikamo ibice aho gukomeza kongera ibitambo, reka nigire kw’itabaro”
Ako kanya nahise mbasiga aho maze ndamanuka ngeze hanze ninjira mu modoka nerekeza kwa Rosy aho nageze ngasanga hari abantu benshi ndetse police n’abayobozi baje kubaza uko byagenze.
Hashize akanya Nelson na ba Brown baba barahageze Rosy akomeza kubabwira ibyo aribyo ikiriyo gitangira ubwo.
Bucyeye bwaho byemejwe ko Mama Gasongo agomba gushyingurwa ku Gisenyi iwabo, uwo munsi mbere yo kujyana n’abandi nafashe telephone mpamagara Joy inshuro ya mbere ntiyitaba, iya kabiri nayo yikuraho ndikanga mpita mpamagara Sacha ako kanya, ahita yitaba,
Sacha-“Hello!”
Njyewe-“Sacha! Bite se?”
Sacha-“Sha ni sawa!”
Njyewe-“Uuuh! Ndumva ukiburimo?”
Sacha-“Yego sha! Ndacyaburimo maze!”
Njyewe-“Nonese Joy ko atitaba telephone bite?”
Sacha-“Sha ntabwo mbizi, duherukana nijoro”
Njyewe-“Nonese wamumbarije impamvu?”
Sacha-“Ntabwo ndi mu rugo erega ndi kwa Bob!”
Njyewe-“Eeh! Ngo uri kwa Bob?”
Sacha-“Yego maze! Nagiye kumumara imbeho yo mu buriri!”
Njyewe-“Inka yanjye! Nonese ibyo umbwira nibyo Sacha?”
Sacha-“Umva sha! Ubwo se urumva natinyuka kubeshya Bro? Ahubwo reka nze gato ntahe nkurebere Joy!”
Call end.
Telephone ikivaho nagize ngo ndi kurota, natangiye kwibaza ukuntu Sacha noneho ageze aho kuva iwabo akajya kurara kwa Bob biranyobera, burya ibijya gucika bica amarenga n’isake mbere yo kubika ibanza gukubita amababa.
Nikije umutima maze ndasohoka ngeze hanze nsanga Mama ari gucira inzara Angela, akimbona,
Mama-“Uuh! Ese ni wowe Daddy? Nagize ngo warayeyo?”
Njyewe-“N’ubundi nsa nuwarayeyo Mama! Naje mukanya”
Mama-“Harya uti uwo mubyeyi yiyahuye yiziza ko umwana we yamufashe ku ngufu?”
Njyewe-“Wahora ni iki ko ari inkuru ndende? Ahubwo naje bwije ndyama ntakweretse ibaruwa nahawe na wa mugabo uheruka kuza aha”
Mama-“Uti ibaruwa? Iva hehe se kandi? Ariko uriya mugabo aranshakaho iki ko narahise kutazashaka undi mugabo?”
Njyewe-“Mama! Humura erega ntabwo ashaka ko mubana, ahubwo nako akira nawe isomere! Dore nindi cheque byazanye!”
Mama yaratunguwe maze atangira gusoma asoza yumiwe maze ahita ambwira vuba vuba,
Mama-“Oya! Oya ntibishoboka, uyu mugabo ni umushinyaguzi mubi”
Njyewe-“Kubera iki se Mama!”
Mama-“Urabona ukuntu yanditse yigira nka Jules nabuze? Nagende ntazongere no kungarukira mu rugo”
Njyewe-“Ariko ubundi wa mugani wawe uriya mugabo si umushinyaguzi ra?”
Mama-“Niwe nta wundi! Nta soni ngo arazura akaboze? Umugabo wanjye yarapfuye, nubwo ntamushyinguye ariko igihe kibaye kirekire, mwana wa ubu uyu si umugambanyi wa Gatera koko?”
Njyewe-“Ahubwo ndumva dukwiye kurya turi menge naho ubundi turafitwe”
Mama-“Ahwiiiii! Mwana wa! Humura ntacyo tuzaba, ngaho genda utabare ibindi Imana yaturinze tukabaho izigizayo naba bashinyaguzi”
Njyewe-“Humura Mama! Rwose ndahari kandi nzakurwanirira, ariko se koko uriya mugabo Janvier yaba…”
Mama-“Daddy! Reka kongera kuvuga uriya mugabo, ahubwo igire ku itabaro ibindi ubimparire”
Nasezeye Mama na Angela nsohoka mu rugo kuko nari bujyane n’abandi twari twashatse imodoka nini kandi twagombaga guhagurukira kwa Rosy.
Narebye kugendana urukumbuzi urugendo rurerure nka ruriya nsanga nta bishobora ako kanya nkatira aho mbanza guca kwa Sacha ngo byibuze mbanze mupze imboni na Joy umwari untera umuneza mbone kugenda.
Nkigera ku muhanda iwabo navuye kuri moto mbona na Sacha ayivuyeho maze aza ansanga aba arampobeye nkomeza ku mwitegereza mbona amasoni aramwishe maze ahita ambwira,
Sacha-“Mbega Bro! Sha reka kundeba cyane uri gutuma ngira isoni!”
Njyewe-“Sacha! Koko ibyo wambwiraga byari byo ubu uvuye kwa Bob?”
Nkibaza Sacha gutyo igipangu cy’iwabo cyahise gifunguka mbona agize ubwoba bwinshi, imodoka yari irimo isohoka mbona irahagaze,
Sacha-“Ahwiii! Mana wee! Mama arambonye, ndamuhungira hehe ubu koko?”
Yabaye akivuga gutyo Mama we ahita ava mu modoka kuko yari yamubonye nta kundi yazamutse amusanga, nanjye ndazamuka ngo ndebe Joy ho gato maze mfate urugendo.
Twabaye tukimugera imbere mbona yarakaye bidasanzwe akitegereza Sacha, we yubika amaso,
Mama Sacha-“Sacha! Ushobora kumbwira aho uvuye?”
Sacha-“Mvuye nako urazi wa mukobwa twiganye…”
Mama Sacha-“Sacha! Waraye hehe?”
Sacha-“Naraye hano da! Naraye hano rwose!”
Mama Sacha-“Dore mbese! Ni uramuka umbeshye umenye ko ntarabyihanganira ndabibwira So? Niko musore ni wowe usigaye warandaruriye umwana umurarana ngo uri za musaza we?”
Njyewe-“Oya Mama Sacha, uyu Sacha…”
Ako kanya yahise ansha mu ijambo avuga acomekeranya amagambo yuje ibinyoma imbere y’umubyeyi we ngo akunde yivane mu makuba,
Sacha-“Mama! Wa mukobwa twiganye ujya uza hano kundeba agiye kuba hanze, nimugoroba rero twagiye kumuherekeza tugezeyo dusanga indege iramusize dukomeza gutegereza ko hari indege twabona ishoye tuyibuze dutaha bwije”
Mama Sacha-“Ngo mukomeza gutegereza ko mubona indege ishoye?”
Sacha-“Yego ni ukuri! Iy’ ako kanya twayibuze maze baduha iya saa kumi za mugitondo ubu iho mvuye! Urumva tutagowe Mama? Twatashye bwije turongera turanazinduka ahubwo reka njye kuryama”
Mama Sacha-“Ese niyo mpamvu naje kukureba ntashye nkakubura nanaza mu gitondo nkakubura?”
Sacha-“Yego Mama! Naho uyu Brother wanjye we duhuriye hano, harya ntubizi ko we na Joy…!”
Mama Sacha-“Eeeh! Ndabizi rwose gusa mwakundana mwagira mujye mwiyubaha mutazatwandagaza hanze aha”
Sacha-“Yego Mama! Erega turi bakuru”
Mama Sacha-“Ngaho reka njye ku kazi mumenye urugo!”
Sacha-“Yego Mama! Umunsi mwiza”
Mama Sacha yasubiye mu modoka aragenda, Sacha ahita yiterera heju ku mutima numva agahinda,
Njyewe-“Sacha! Koko uranze ubaye undi?”
Sacha-“Pole ndabona bikubabaje gusa nanjye nta kundi nari kwivana mu matsa”
Njyewe-“Sacha! Ni ukuri nkugiriye inama iruta ibindi reka gukarabisha intoki mu mabi kuko Bob abaye agukunda ntiyabura kuguhangayikira”
Sacha-“Daddy! Ushatse kuvuga ko Bob atankunda?”
Njyewe-“Sacha! Iki nicyo gihe cyo kubona ko Bob atagukunda, ari kukuyoberesha ibyuyumvo bye, ari kugutwara aho ashaka kuko yabonye ko umukunda bikomeye, aho ugeze uzi ko utagishoboye no kwigarura?
Ngaho reba ejo wiriweyo unywa utuyoga, nijoro usubiyeyo urayeyo, Sacha! Bob abaye agukunda ntabwo ibyishimo bye byashingira ku kubona wasinze ugenda ugwa, waraye iwe ukazinduka ushaka ibinyoma byo kubeshya umubyeyi ndetse akarenza aho arambura ukuboko akagukubita urushyi”
Sacha-“Bob erega ndamukunda, nimugoroba nagiye mushyiriye telephone yanjye ngo nanamusabe imbabazi ko namumeneye iye, ansaba kugumana nawe akanya nshiduka bwije cyane ndarara,
Daddy! Nabaye imbata ya Bob ku buryo ntagishoboye gubihagarika, umunsi ngira amahitamo nkagusimbuza Bob narekuye umutima wanjye wose kuri we ntitaye ku kindi, ari nayo mpamvu na niyi saha ntacyo ntiteguye gutanga”
Njyewe-“Oooohlala! Sacha! Urambabaje cyane ndetse cyane bishoboka, ndagusabye witera agahinda So wakubyaye uri ikinege!”
Nkivuga gutyo nahise mbona Sacha akora mu isakoshi akuramo smart phone nini ndatungurwa,
Njyewe-“Uuh! Wasubiye online se Sacha?”
Sacha-“Umva sha! Yiiiiii Bob yaratsezeranyije, reka nitabe Papa ubundi nkwereke amafoto”
Hashize akanya ngiye kubona mbona arikanze telephone iva ku gutwi igiye kwikubita hasi ndayisama ndongera ndamuhereza, akomeza kuvugana na Papa we, akuye telephone ku gutwi,
Sacha-“Mana wee! Oya oya rwose Imana imfashe! Nizere ko atari njyewe! Ubu se…”
Njyewe-“Uuuh! Bigenze bite Sacha? Papa wawe akubwiye iki?”
Sacha-“Ahwiii! Daddy! Daddy! Papa arambwiye ngo ndebe kuri whatsapp amafoto anyoherereje niba ari ayanjye”
Njyewe-“Nonese kuba akoherereje amafoto byagukanga?”
Sacha-“Oya Daddy! Ambwiye ko ari amafoto yanjye abonye nambaye ubusa abonye kandi ngo amaze kuyahabwa n’abantu babiri!”
Njyewe-“Inka yanjye! Sacha?….………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 153 ejo mu gitondo
34 Comments
sach aragowe rero ndabemera umuseke amafaranga nituyohereza muzabibwira niki uwayohereje
Ariko rero muratunyanganije! Mwagombaga kutwishyura episode mutaduhaye ku wa kabiri!
Nonese nkumuntu uri mumahanga udafite uwamwishyurira ayo mafaranga, ntabundi buryo yakoresha kugirango yishyure, please mudufashe iyinkuru ndayikunda cyane
Bjr umuseke wacu! Nagirango mumfashe kuko kwishyura byarananiye? Murakoze ntegereje igisubizo cyanyu!
Sacha urambabaje kuko utwarwa n’uburyarya bwa Bob kandi ntuzamwitwaze yakweretse ibimenyetso byinshi waheraho ufata icyemezo cyonkumureka Bro wawe yakugiriye inama ariko umenya nta matwi n’amaso ugira. Mbabajwe n’ababyeyiu bawe.
Mwaramutse,
@Mujara wowe turabyumva kimwe pe !uyu mukobwa yishinze ubugambo buryohereye none bamuteye ibirwara bikomeye cg bamuteye inda!
mbega umwana ubabaje!!
Mwaramutse neza mwsnditsi wacu. wakoze kuduha ubundi buryo bwo kwishyura. Gusa haricyo nabazaga: nkanjye nkoresha connection ya airtel. none nkoresheje mtn MOMO nishyura nabigenza nte ngo mumenye ko arinjye wishyuye. ikindi kd nukohereza igihumbi cg arenze ntayo kubikuza umuntu ashyizeho? murakoze cyane kd turabakunda.
Mwaramutse, ariko ejo byarakundaga bakwishyura rwose ntibikigorana.
umuseke, jye amafaranga nayohereje ariko inkuru ntirangeraho rwose
“Ubaye uwande mwari umwaye nakugiraga inama ijosi ukarinaga ukanyita ikigwari bwoba mubasore ugirango ni ishyali rinshengura umutima” by BISANGWA NGANJI BENJAMIN aka Ben Nganji. Sacha we urambabaje cyane wanze kumvira Joy na Daddy none isi igiye kukota hejuru ya Bob utanagukunda.
Umuseke mwakoze cyane kuduha Mobile money kabisa reka mukanya nze nishyure rwose.Nahubundi sacha afite ikibazo pe kandi niwe ubyiteye mbenga nta rukundo rwokwimariramo.
Umuseke rwose mudufashe twe tutari murwanda,murebe ubundi buryo twakwishyuramo, kuko hari abatabona umuntu ubishyurira aho.kdi rwose iyi nkuru kuyihomba ni ukunyagwa zigahera.
Thkx umuseke kuduha aho twohereza kuri MOMO byatunganye
Sacha ko agiye kumbabaza yarazi ubwenge akaba ari kurindagira? uyu mugabo se we winzandiko wamugani aravugisha ukuri? ahaaa namatsiko masa. …
Njye ndi Kenya, ngiye kwishyura nkoresheje mpsa ubundi nyohereze muri mobile money kuko bikunda
@Mpabwanimana nsobanurira kuko nange nkoresha mpsa.wenda byakunda
Niba uri kampala nawe ushobora kuyohreza bigakunda kuri mtn.na mtn rwanda
seriously sacha ateye umujinya gusa.urabona ngo baramubwira akanga kumva, ukuntu uba ubona yigize serieuse naho wapi
Mbega inkuru iryoshye!
Mbega Sacha utareba kure na gakeya iyo na Daddy ikigukosorera ku Gisenyi nubundi ntacyo yaramiye kuko ndabona nta bu serieuse bukurimo, muraje mwumve intamabara ya Afande na BObo, Daddy wacu yibereye mu munyenga w`urukundo
Ariko sacha ninjiji koko ubu icyo atabona niki mubyukuri reka abone uwiyishe ntaririrwa daddy nakomeze amubwize ukuri nashaka bazashwane gucamuziko ntigushye ubundi wowe najoy courage kabisa tubarinyuma. Gusa daddy humura wowe na mama wawe mutegereze ibanga naho ubundi Jules aracyariho nikombibona
Rwose mutubwire uburyo natwe twakishyura kuko nta muntu wazajya atwishyurira chaque fin du mois nukugorana so diaspora mutwigeho please iyi nkuru ndayikunda kuko tuyivomamo byinshi
mutubwire, muzajya mubwirwa n’iki uwishyuye? ubu ngiye ku mu agent nkishyura mwamenya gute ko nishyuye?
Ahaa! Sacha yanze kumva, buretse araje yumvire ijeri.
Murakoze.
Nonese turajya tubwirwanikiko amafaranga abagezeho nkanjye ndangije kwishyura kuri mob money nta signe muduha ngotumenye ko turangije kwishyura
Twakira message tukabona n’amazina y’uwohereje, kandi nawe urabibona ko amafr yavuye kuri account yawe, biba byumvikana ko wohereje kandi yatugezeho. Murakoze
yego ye najye nishyuye mbona aribyiza gukoresha phone yawe naho umu agent byo sinzi Thanks museke .iyi nkuru ni buryohe gusa ejo muzaduhe basi ndende byo!
Merci beaucoup UM– USEKE ,noneho ibintu byoroshye,nanjye ndishyuye ,gusa ndacyafite akabazo gato ,muzajya mumenya gute ?ko ari kanaka wishyuye????
thx umuseke. nasabaga ubufasha mu kwiyandikisha turiya du points twangoye bya hatari
Mwabantu mwe reka mbabwire Sacha arambabaje cyane kuko ibimubayeho ntabitewe nuburara ahubwo abitewe nurukundo sha icyo nzi cyo Bob azabona ingaruka ziruta iza gasongo
KO nsigaye ntanga igitekerezo sinibone?namaze no kwishyura nkoresheje 0788483187. Ntimuzankure kurutondi.
Kungirango umuntu wo mu Rwanda yishyurire Uba mumahanga akeneye amazina gusa?amaze kwishyura mwabyirwa Niki nibe arinjye wishyuye ?mudusobanurire neza ababa mumahanga turacyari murujijo, murakoze dutegereje igisubizo cyanyu
Yego, uramubwira amazina yawe akayashyira ku mpamvu mu gihe yohereza. Abakoresha Mobile Money mu Rwanda barabizi. Murakoze
Muraho. Ndi mumahanga munsobanurire, kohereza 1000 aho ntibinkundira kuko nimake bank ikataho menshi. mbese byashoboka ko umuntu yishyurira rimwe amezi menshi nkayohereza kuriyi number mwaduhaye? murakoze
murakoze cyane kunkuru zanyu muratunyura kandi muratwigisha
Comments are closed.