Digiqole ad

Hari uwo basanganye Cholera ku Gisenyi. Ab’i Rubavu baraburirwa…

 Hari uwo basanganye Cholera ku Gisenyi. Ab’i Rubavu baraburirwa…

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yabwiye Umuseke ko hari umurwayi basanganye icyorezo cya Cholera n’abandi bari bafite ibimenyetso by’iyi ndwara bose bavuye hakurya muri Congo Kinshasa.

Cholera ni indwara yandura vuba iterwa na bacteria yitwa Vibrio Cholerae iba cyane cyane mu mazi mabi
Cholera ni indwara yandura vuba iterwa na bacteria yitwa Vibrio Cholerae iba cyane cyane mu mazi mabi

Hari amakuru yemeza ko mu bitaro bya Gisenyi hari abarwayi bafite ibimenyetso bya Cholera ndetse ko umwe muri bo ibizamini byagaragaje ko afite iyi ndwara.

Maj Dr Kanyankore William uyobora ibitaro bya Gisenyi yabwiye Umuseke ko uyu wari ufite iyi ndwara yavuwe agakira akava m bitaro.

Avuga kandi ko abafite ibimenyetso by’iki cyorezo gikomoka ku mwanda bashyizwe mu kato mu nkambi ya Nkamira.

Aba bose ngo bari baturutse hakurya hakurya muri Congo Kinshasa ihana imbibi n’Umugi wa Gisenyi.

Maj Dr avuga ko aba barwayi baje mu bitaro bya Gisenyi hagati ya tariki 03 – 04 Nyakanga uyu mwaka maze bababonyeho ibimenyetso bya Cholera bashyirwa mu kato mu nkambi ya Nkamira.

Aba barwayi ngo bari bazanywe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi, UNHCR, bavanywe muri Congo.

Aba barwayi ngo bari baje bavanywe muri Congo Kinshasa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, UNHCR.

Uyu muganga yaburiye Abanyarwanda bambuka bajya muri Congo Kinshasa muri iyi minsi kwitonda ntibarye aho babonye cyane cyane ibiribwa bicuruzwa ku muhanda kuko muri iyi minsi hakurya ya Gisenyi hari ikibazo gikomeye cy’amazi bityo benshi bakoresha  amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu.

Maj Dr Kanyankore avuga ko bahawe amakuru ko Cholera hakurya muri Congo hari abantu 500 bayirwaye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish