Digiqole ad

Rusizi na Nyamasheke amarimbi yaruzuye, asigaye y’abanyamadini bayakomeyeho

 Rusizi na Nyamasheke amarimbi yaruzuye, asigaye y’abanyamadini bayakomeyeho

Menshi mu marimbi rusange ya Leta mu mirenge yo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yaruzuye, abaturage bavuga ko usanga hari aho bashyingura hejuru y’abashyinguwe mbere nubwo imyaka 20 iteganywa itarashira, amarimbi asigaye ngo ni ay’amadini nayo ngo ubu ayakomeyeho kuko ashyingurwamo ababatijwe muri ayo madini gusa.

Amarimbi menshi mu mirenge yo muri Nyamasheke na Rusizi yaruzuye,asigaye y'abanyamadini batangiye kuyakomeraho
Amarimbi menshi mu mirenge yo muri Nyamasheke na Rusizi yaruzuye,asigaye y’abanyamadini batangiye kuyakomeraho

Amadini muri utu turere niyo usanga agifite ubutaka ashyinguramo abantu, nubwo mu bihe bishize ngo boroherezaga n’abatari abayoboke babo, ubu amakuru agera k’Umuseke ni uko amwe mu marimba y’aya madini bagiye kuyafunga akajya ashyingurwamo abayoboke bayo gusa. Kubera ikibazo gihari cy’amarimbi.

Nko ku murenge wa Nkombo ho hari ikibazo cyo kuba ubu nta rimbi bafite, abaturage baho bavuga ko bagishyingura ababo mu ngo.

Emmanuel Nsigaye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko iki kibazo gihangayikishije Leta muri rusange.

Nsigaye ati “amarimbi amwe n’amwe yaruzuye niyo mpamvu twashyizeho commission ibishinzwe ngo turebe icyakorwa ngo imirenge idafite amarimbi turebe ko yashyirwaho, naho kuby’amadini ho hazababo kubaganiriza nka Leta turebe ibyakorwa mu bwumvikane nk’abafatanyabikorwa bacu.”

Menshi mu marimbi mu bice by’ibyaro ntabwo kuyashyinguramo byishyurwa, gusa ngo hari impungenge abaturage bafite ko mu micungire y’amarimbi mashya hashobora gushyirwamo ibyo kwishyura aho gushyungura abapfuye.

Abanyarwanda benshi bagiye bagaragaza ko badashyigikiye ibyo gutwika abapfuye bafata nk’iyicarubozo uwapfuye no gukomeretsa abasigaye, gusa hakaba n’abemeza ko ari ikibazo cy’iminsi kuko mu bihe biri imbere ubu buryo buzaba ari bwo bwiza kubera ikibazo cy’ubutaka buto, itegeko ubu rikaba rinemera ubu buryo bwo gushyingura.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish