Digiqole ad

Nyaruguru/Busanze: Utazindutse kare ngo atege imodoka urugendo rw’uwo munsi ararusubika

 Nyaruguru/Busanze: Utazindutse kare ngo atege imodoka urugendo rw’uwo munsi ararusubika

Ku isaha ya saa kenda z’igicuku barizinduye ngo badasanga imodoka zagiye, ugomba kwitwaza abakumurikira

*Iyo uri bujye gutega nturyama kereka iyo ucumbitse hafi y’aho imodoka zihagarara,

*Haturuka Taxi minibus eshanu ariko urengeje saa kumi z’urukerera usanga zagusize.

*Kera hakiri bus ya ONATRACO iyahakoraga ngo yagendaga hakeye ubu ntikihakorera.

Abenshi kuri ubo ni amateka, kurara ijoro bateze imodoka ngo itabacika, ni ibyabagaho mbere ya 1990, ubwo umuntu wabaga asahaka kujya i Kigali byamusabaga gucumbika cyangwa akajya kurara mu modoka yabaga iri bugende kuko icyo gihe imodoka zari mbarwa, uyu munsi mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru, imodoka zitwara abagenzi zigenda saa kumi, ariko ngo mbere zagendaga saa munani z’igicuku, abagenzi bavuga ko kuzitega ari amaburakindi.

Ku isaha ya saa kenda z'igicuku barizinduye ngo badasanga imodoka zagiye, ugomba kwitwaza abakumurikira
Ku isaha ya saa kenda z’igicuku barizinduye ngo badasanga imodoka zagiye, ugomba kwitwaza abakumurikira

Guhera saa sita  z’igicuku, saa saba, saa munani, saa kenda kugeza saa kumi z’urukerera mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Busanze, abantu baba bagenda n’ibikapo ku mitwe n’amatoroshi mu ntoki bajya gutega imodoka ngo badasanga zabasize kuko saa kumi z’igitondo ziba zamaze kugenda.

Nubwo bamwe bataba baryamye, ngo isaha ya saa kumi z’urukerera imodoka zihagurukiraho ngo kuri bo habaha hakeye kuko mbere ngo imodoka zari zisanzwe zigenga saa munzni (2:00 a.m), iya nyuma ikagenda saa munani n’igice (2:30 a.m), umuntu uje nyuma yaho ukisubirira mu rugo akajya kuryama.

Umunyamakuru w’UM– USEKE yageze muri uyu murenge aganira n’abaturage bajya gutega izi modoka. Bavuga ko kuzitega ari amaburakindi kuko bituma iyo ufite isafari urara udasinziriye, nubwo ngo hari abo bifasha kugera aho bajya hakiri kare.

Nyaminani Eric wari umenyereye gutega imodoka ya saa munani z’igicuku, ati: “Cyakora ubu zisigaye zigenda hakeye. Saa munani n’igice (2h30 a.m) zabaga zose zamaze kugenda, ariko ubu zigenda saa kumi (4h00 a.m) urumva ko atari kimwe.”

Abagenzi bavuga ko impamvu izi modoka zizinduka atari uko ziba zitwaye magendu (fraude) ahubwo ngo ni uko ari byo bibarimo, ikindi bikaba ari uko baba bashaka kugeza abantu iyo bajya kare.

Niyonzima ati “Yewe nta forode zitwara pe, jyewe nzitega kenshi. Ahubwo impamvu zizinduka ni ukugira ngo abageze i Butare kare, abagiye i Kigali no kurangura i Nyanza bahagere kare.”

Gusa hari n’abavuga ko niyo forode bishoboka hari ubwo igendamo. Bavuga ko kugenda muri iryo joro bibabangamira cyane bakabura ikindi bakora, kuko ngo iyo uri buzinduke nta kugoheka, kandi hakaba n’ubwo urara udasinziriye, wabyuka warengejeho iminota mike ugasanga imodoka zagusize.

Abatuye kure y’aho izo modoka zo mu murenge wa Busanze ziva n’aho zica, iyo afite imbaraga zo kujyenda n’amaguru arasinzira bwacya akajya gutegera ahitwa ku Munini cyangwa ku isoko ryo mu Iviiro, yaba ashoboye agatega moto ikahamugeza.

Moto yaho na yo iba ihenze cyane ku buryo benshi bemera bakareka kuryama cyangwa bagacumbika kugira ngo baze gutega izo modoka.

Aba baturage bumva gukora ingendo bibavunnye, bakavuga ko babonye imodoka zigenda hakeye ari byo byaba byiza.

Kera ngo hakigera Bus za ONATRACOM byari byiza kuko umuntu atararaga adasinziriye ngo imodoka itamucika. Ariko ngo ntibazi aho yazimire, gusa ngo n’ubu igarutse yaba ari igisubizo kuri benshi. Nubwo imodoka zigenda nijoro si ikibazo cy’ubuke kuko ngo zihaturuka ari eshanu zose zijya i Butare (Huye).

Hari abantu bameze nk'abaharaye bategereje ko  imodoka igenda utazindutse urugendo urarusubika
Hari abantu bameze nk’abaharaye bategereje ko imodoka igenda utazindutse urugendo urarusubika
Imihanda y'aha hantu ni mibi abaturage bibaza ko impamvu nta Bus zikihagera n'ibyo birimo
Imihanda y’aha hantu ni mibi abaturage bibaza ko impamvu nta Bus zikihagera n’ibyo birimo
Iyo udashoboye kuzinduka iyarubika wemera guhendwa cyane na Moto cyangwa ugacumbika hafi y'aho ku isoko ryo mu Iviiro
Iyo udashoboye kuzinduka iyarubika wemera guhendwa cyane na Moto cyangwa ugacumbika hafi y’aho ku isoko ryo mu Iviiro

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iyi nkuru ntiyuzuye mwakabajije abayobozi mu nzego zitandukanye uburyo biteguye kurangiza iki kibazo hakabazwanaba ONATRACOM tukumva ibisobanuro batanga ndetse na RURA aba baturage baragowe pe

  • mwarangiza mukirirwa murata ayo mazu y’ikigali ngo mwateye imbere,namwe murebe uko umuturage wo mu cyaro abayeho nukuri birarababaje pe,ubwo se abo bayobozi birirwa barya cash babuze nayo gukora uwo muhanda? ibintu biheruka muri 90 none bigarutse nyuma ya 22years? biteye agahinda pe

  • Onatracom yari yarashyiriweho kuvana abaturage batuye ahantu nkaha mubwigunge ahantu hatageragwa nizindi modoka zabikorera kuko umuhanda wabiciraga imodoka niyo mpamvu mubona nukuntu bisi zayo zari zikoze.Abaje baje babyumva ukundi Onatracom kwaheli.Pole.Nakoze imyaka irenga 10 muri Onatracom

  • Ngaho rero abafite taxi baciye Mu mugi nibazerekeze iyo.Kuki mwibanda mu mugi kandi ishoramari ryanyu ritarihabemerera?.Nanjye ni uko nta mafaranga mfite ngo nkwereke aho nayashora.

  • ONATRACOM barayinyunyuje barangije bajugunya aho.Ninde utazi uruhare ONATRACOm yagize muri 1994-1995? Ese icyo gihe ibyo yakoraga yarishyuwe? Rwanda we…nkuko babivuga wahindutse entreprise ikuriwe n’umuntu umwe.

  • Gari ya moshimura yizi?

Comments are closed.

en_USEnglish