Alphonsine n’umugabo we Boniface bo mu mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Bumara mu murenge wa Rwaza bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bakekwaho kwica uwitwa Ngomiraruhije Bartazard bivugwa ko yari amaze igihe kinini aca inyuma Boniface ku mugore we. Abaturanyi b’uyu muryango ukurikiranyweho kwica umuturanyi wabo bavuga ko mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru umubiri wa […]Irambuye
Akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama kamaze imyaka ibiri kaza mu twa mbere mu gihugu kagira 100% mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu baturage, gusa Akarere ka Rubavu karimo ko kaza mu twa nyuma muri iyi gahunda y’ubuzima. Aka kagari gafite imidugudu ine, abagatuye 95% batunzwe n’ubuhinzi. Mu myaka ibiri ishize kagiraga ubwitabire […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri abajura bataramenyekana binjiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Rwankuba biba mudasobwa zigendanwa 15. Ngo bari basanze abazamu basinziriye. Ubu bujura ngo bwabaye mu masaha akuze mu mudugudu wa Musango, Akagali ka Nyakamira, mu Murenge wa Rwankuba mu Karera ka Karongi. Umwe mu bakozi kuri iki kigo yabwiye Umuseke […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera n’imwe mu miryango ifite mu nshingano yo kubanisha neza ingo, banenga uburyo gahunda y’umugoroba w’Ababyeyi yahinduwe umwanya wo gukoramo ibimina. Ngo hari aho abaturage bitabira umugoroba w’ababyeyi kubera ibimina gusa, bagasaba ko hagira igikorwa ugasubirana intego wari ufite yo kuganira ku mibanire y’ingo no gukemura bimwe mu […]Irambuye
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yahaye ubutumwa abatuye aka karere bajya bagira imyitwarire idahwitse ku bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwitwararika kuko amagambo asesereza abarokotse n’ibindi bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bihanirwa n’amategeko. Yabivugiye mu nama yagiranye n’abo mu murenge wa Rutare wakunze kugaragaramo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe […]Irambuye
Abahinzi bo mumurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barasaba Leta kubafasha ikabaha umuti wica nkongwa idasanzwe irimo kwibasira imyaka mu mirima, bitabaye ibyo ngo bafite ubwoba ko bagira ikibazo cy’inzara nk’ubushize kubera kubura umusaruro. Imyaka imerewe nabi ni ibigori n’amasaka, ibigori by’umwihariko nicyo gihingwa cyatoranyijwe muri aka gace. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) […]Irambuye
Buzindu Celestin wo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye aridukiwe n’ubutaka bw’umusarani yari ariho acukura ahita yitaba Imana. Abaturiye hafi y’aho uyu mugabo yacukuraga umusarani babwiye Umuseke ko bumvise ikintu kiriduka, bakumva n’ijwi ry’umuntu utaka rimwe bakihutira kureba ibibaye bagasanga yagwiriwe n’uyu musarani. Uyu mugabo […]Irambuye
Zola Companyi itanga umuriro uva ku mirasire y’izuba imaze guha abaturage 600 umuriro mu karere ka Gicumbi, ku wa gatanu w’icyumweru gishize yahaye Groupe Scolaire Mugomba amashanyarazi ava ku zuba ku buntu. Kuri iyi nshuro iyi company yahaye umuriro ikigo cy’amashuri – Groupe Scolaire Bugomba giherereye mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi aho […]Irambuye
Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Abanyamuryango ba “Special Cell” ya IPRC-East n’iy’abakozi b’Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru bahuriye hamwe bareba uko bahuza imbaraga mu kurushaho guteza imbere imibereho y’abatuye aka karere muri rusange. Ni igikorwa cyabereye mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya […]Irambuye
Mu mudugudu wa Mitoyi mu kagari Rwantonde, mu murenge wa Gatore basanze umusore usanzwe yibana mu nzu amanitse mu mugozi yitabywe Imana. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata basanze umusore witwa Jean Pierre Ntakirutimana w’imyaka 24 amanitse mu mugozi yapfuye mu nzu yibanagamo wenyine. Kugeza ubu inzego z’umutekano zivuga ko zikomeje iperereza kugira […]Irambuye