Rubavu: Akarere ntikitwara neza muri Mutuelle gusa hari Akagari kamaze imyaka 2 kagira 100%
Akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama kamaze imyaka ibiri kaza mu twa mbere mu gihugu kagira 100% mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu baturage, gusa Akarere ka Rubavu karimo ko kaza mu twa nyuma muri iyi gahunda y’ubuzima.
Aka kagari gafite imidugudu ine, abagatuye 95% batunzwe n’ubuhinzi. Mu myaka ibiri ishize kagiraga ubwitabire mu misanzu y’ubwisungane mu kwivuza ingana na 100%.
Vianney Rudatinya ukayobora yabwiye Umuseke ko nta rindi banga ritari ukwegera abaturage bagasobanurirwa ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza kandi bakanabyibonera.
Yongeraho ko no gukorana cyane n’abaturage ukababa hafi ukabumva ukabakemurira ibibazo, ukabarinda kurenganywa, ngo iyo nabo ubasabye gukora ibiri mu nyungu zabo bakumva vuba.
Imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ngo ikusanywa n’abayobozi b’imidugudu ubwabo ubundi nawe ubwe cyangwa umuyobozi w’umwe mu midugudu akayajyana kuri SACCO, maze nyuma y’umunsi umwe umuturage ngo akabona inyemezabwishyu.
Kwandikisha amakarita ajyanwa kwa muganga, abayobozi ngo nibo babikora kandi bakayasangisha abaturage mu ngo zabo batarinze kwica umubyizi bajya kuyashaka ku kigo nderabuzima.
Ese abaturage bafite ubushobozi bwo kwishyurira rimwe?
Rudatinya avuga ko abatuye aka kagari bose batanganya ubushobozi gusa ngo benshi bahurira mu ‘ibimina’ bitangira kwishyura imisanzu kuva mukwezi kwa 11 bakarangiza mu kwezi kwa kane.
Ati “Ubundi byose ni ugutegura kuko ibimina bitangira kwishyura mbere nkubu muri ukukwezi umudugudu wa nyuma urarangiza kuko tumaze gutanga imisanzu ingana na miriyoni 3,5”
Ngo iyo hari abafite ubushobozi bucye cyangwa batabonye amafaranga igihe cyo kwishyura kigeze ngo bisunga abayabonye bakabaguriza bakishyura ‘mutuelle’ bagasigara bishyura ababagurije nyuma.
Uyu muyobozi avuga ko gutanga imisanzu ari benshi bidaterwa no kuba Akagari kabo gafite imidugudu micye ngo kuko hari Akagari ubu ushobora kujyamo ugasanga kataragira na 1/2 cy’ayo umudugudu umwe wabo watanze.
Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu