Digiqole ad

Episode 5: Online Game

 Episode 5: Online Game

Njye na Gasongo twabuze icyo tuvuga, gusa ubuzima ni ishuri rikomeye, ku muntu utsinze ibizamini by’ubuzima ndavuga ibigeragezo byose kuri njye buriya namuha impamyabumenyi irenze mu zibaho zose!

Ubwo Gasongo yikije umutima ubundi yitegereza Gaju wari washegeshwe n’agahinda ubundi aramubwira,
Gasongo-“Nonese Gaju, ubwo muri ibyo byose ntago wigeze uteshuka ku mabanga y’umwari koko?”
Gaju-“Gaso, byari bigoye ariko namenye ko uko nabaho kose ntafite ubuzima byaba ari uguta inyuma ya Muhanga nako ya Huye”
Gasongo-“Genda wa mukobwa we uri intwari! Reka tujye kuryama maze uruhuke, humura ntacyo ukibaye ubwo ugeze mu maboko yacu, urabaho uko tubayeho ndacyeka byaruta uko wari ubayeho!”
Gaju-“Murakoze cyane ni ukuri Imana ibahe umugisha”
Ubwo twahise dufata akamatora kamwe tugashyira mucyo twafataga nka salon aba ariho turara naho Gaju ajya kuryama mu cyumba twararagamo njye na Gasongo.
Bwacyeye mu gitondo, uwo munsi ninjye wabyutse mbere nkangura Gasongo turitunganya, dusigira Gaju ibyangomba byose yari bukenere, ubundi twerekeza ku muhanda.
Nageze hahandi nakoreraga nk’ibisanzwe manika umutaka wanjye ubundi ntangira gukora, hari muri week end kandi abantu bo muri cartier yaho nakoreraga nibwo babaga bahari bose, birumvikana nagize abakiriya benshi kuburyo uwo munsi byageze nka saa munani ndanguye nka kabiri.
Ubwo nko mu ma saa cyenda numvishe munda byanze nanga kwiyima ngo ntazahanwa nk’uwiyahuye, manuka hepfo gato kwa Mama Brendah kureba akantu nshyira mu nda, maze ngezeyo nicara mu nguni hirya.
Ubwo uwakiraga abakiriya yahise aza aho nari ndi maze arambaza,

We-“Tubarurire gute?”

Njyewe-“Eeh! Uririrwa ubaza? Nyarurira imvange”

We-“Eeh! Y’agatunambwene?”

Njyewe-“Nta kibazo amfa kuba ari ibiryo”

We-“Sawa reka nze nyiguhe rwose!”
Ubwo nakomeje kwicara aho ariko hari umubyeyi wari wicaye hirya yanjye gato nawe wari uri kurya, atangira kunyitegerezaga cyane nanjye nkomeza kumureba hashize akanya arambaza,
We-“Ariko ubu koko ko batinze kukugaburira? Njye nanga kurya umwana andeba rwose”
Njyewe-“Oya Mama, nta kibazo muryoherwe rwose!”
We-“Uuh! Ubu se narya undeba koko? Enda ngwino dusangire baraba babizana!”
Njyewe-“Wigira ikibazo Mama, baraje babizane ntago batinda, erega ndi umuntu w’umugabo!”
We-“Ngaho ba unyihereye me2u ndabona ahari arizo ucuruza”
Njyewe-“Si wumva se ahubwo!”
Ubwo nahise nkura telephone mu mufuka vuba vuba ndayimuhereza, ashyiramo numero ye maze arayinsubiza niko kumubaza,
Njyewe-“Nshyiremo angahe se Mama?”
Nkimubaza ayo muha wa mu serveur yahise agaruka akinkubita amaso aba aravuze,
Serveur-“Eeh! Uza gucururiza hano wowe?”
Njyewe-“Nje kurya Boss! Ahubwo se ko utabizanye?”
Serveur-“Banza unsubize impamvu uza gucururiza muri restaurant yacu? Turagusorera se?”
Njyewe-“Basi niba bitemewe rwose ntabwo nzongera kandi mumbabarire, ngaho mpa ibiryo nirire nigendere”
Serveur-“Aca ivyo wana, ahubwo shyira hano tugabane inyungu!”
Ubwo naracecetse gato, ntangira kumusaba imbabazi mubwira ko ntari mbizi maze wa mubyeyi aba yitambitsemo atangira kuvuga ko ariwe wansabye ko muha me2u, ariko umu serveur aba ibamba ngo reka tugabane inyungu nuko uwo mubyeyi ahita avuga,
We-“None se musore, urifuza angahe?”

Serveur-“Ahubwo se aguhaye angahe se?”

We-“Ampaye ama unites ya magana atanu”

Serveur-“Ubwo arampa mirongo itanu rero!”

We-“Ubwo mirongo itanu yonyine niyo ari gutuma hano hacika igikuba koko?”
Serveur-“Erega hano mu mugi ibintu byose ni imibare Mere! Ubu se ko ntayo natoraguye kuva bwacya?”
We-“Ntacyo, ubwo ndayaha mabuja wawe niwe wishyura ubukode, ko tuziranye se! Nta kibazo rwose tuza ukomeze akazi kawe!”
Serveur-“Oya oya, nyine muyampe ndaza kuyamuha, sibyo se?”
Ubwo tukiri muri ibyo nahise mbona wa mukobwa nasanze kwa Brown ari we Brendah, maze yinjira yihuta ahita akatira aho twari turi wa mubyeyi ahita avuga cyane!
We-“Umva Bre, Mama ari hehe?”
Brendah-“Nta wuhari ni njye nasigaye hano njyenyine n’abakozi, wamushakaga se?”
We-“Nashakaga kumubaza ukuntu yashyizeho amategeko arenze ay’abayahudi?”
Brendah-“Ayahe se kandi?”
We-“Disi muhe uriya mwana ibiryo dore igihe yaziye”
Ubwo Brendah yahise yikanga, arandeba duhuje amaso ayanjye yanga kumurekuza, noneho amasoni sinzi aho yari yagiye, nka nyuma y’amasegonda icumi ahita abwira wa mu Serveur wari uhagaze iruhande rwe,
Brendah-“Ko utakira uriya mu kiriya wowe? Ntabwo uzi inshingano zawe hano?”
Serveur-“Eeh! Uriya mukiriya yashakaga imvange y’agatuna..! Nako ntago ihari yashize!”
Ubwo Brendah yahise yimyoza ukuntu, amusiga aho ajya mu gikoni hirya,
Serveur-“Hhh! Humura musore, nikiniraga rata! Ubu se urabona nakwaka amafaranga mirongo itanu koko?”
Ubwo naracecetse ndatuza sinagira icyo musubiza maze hashize akanya mbona Brendah anzaniye ibiryo ndikanga,
Ibiryo yanzaniye siyari imvange nari natumye, ahubwo nabonye hariho byose mbega buri kimwe ndetse n’inyama maze ubwo mpita mubwira,
Njyewe-“Nonese ibi nibyo byanjye?”
Brendah-“Yego! Ahubwo Bonne apetit!”
Njyewe-“None se ….!”
Ubwo nashatse kumubwira ko njye nishakiraga imvange isanzwe ariko mbona arisohokeye, ntegereza gato wenda ko agaruka mu gihe nkibyibaza wa mubyeyi ahita ambwira,
We-“Ese ko utagira apetit musore? Uracyasenga?”
Ubwo akibimbwira nahise mfata ikanya ntangira kurya, ku mutima nti nta kundi ubu imibare yanjye irapfuye ngiye kurya igihumbi naryaga magana ane.
Uwo mubyeyi twari kumwe yasoje kurya maze arahaguruka, aranyishyura ndetse aranansezera ndamwikiriza ubundi arigendera.
Nagize vuba vuba nsoza kurya, ubundi ndahaguruka nkora mu mufuka nkuramo aka note k’igihumbi negera kuri contoire mpereza Brendah ngiye gukata ngo ngende numva Brendah aravuze,
Brendah-“Mwaryohewe?”
Njyewe-“Yego”
Brendah-“Kalibu murisanga”
Njyewe-“Murakoze!”
Brendah-“Ariko se buriya si wowe ra?”
Njyewe-“Oooh! Nanjye ndabona ari.., nako mwiriwe?”
Brendah-“Hhhhh! Akira mpa aka me2u nshaka guhamagara!”
Njyewe-“Eeeh! Nta kibazo rwose ndakaguha!”
Ubwo nahise muhereza telephone hashira akanya katari gato mbega nagize ngo yibagiwe numero ze, nkibyibaza ahita ayimpereza,
Brendah-“Byabindi wari wanditsemo bivuyemo bisubizemo!”
Ubwo narongeye ndandika ndamuhereza yandikamo numero ye ubundi arampereza muha me2u ya magana atanu maze ampereza inote y’igihumbi, ubwo nagombaga kumusubiza magana atanu, mu kayamuha Brendah yahise ayanga ahubwo ampa amafaranga ijana ndatungurwa mbura icyo mvuga ubundi ndasohoka ndagenda.
Ubwo nageze ku mutaka umutima numva uhatira ubwenge gutecyereza umukobwa twahuriye kwa Brown ndetse nkongera kumusanga muri restaurant y’iwabo, natekereje ukuntu ndi kwa Brown yansanze ku meza akanywa amazi andeba, ntekereza umuntu wanzaniye urugi rwa telephone nari nataye, nongera gutekereza ukuntu ndiye ibiryo by’igihumbi akanyaka magana ane numva agahato ko kumwitaho ntazi aho katurukaga karaje, dore ko nari umuntu udatekereza cyane kubyerekeye iyi ngingo.
Nkiri muri ibyo nahindukije amaso, ndeba imbere maze mbona Brown imbere yanjye,
Brown-“Bro, ahantu uri kuhagukura ni danger!”
Njyewe-“Wahora niki ko nanjye ntazi neza ibyo natekerezaga!”
Brown-“Ko mbonamo akantu kameze nk’akangononwa mu mutima wawe ra?”
Njyewe-“Wabimenye bindimo! Ahubwo Bro, ko ejo nagutegereje nkakubura byagenze gute?”
Brown-“Hhhhh! Ejo narangije kuvugana n’umusaza nigumira kuri chat?”
Njyewe-“Ngo kuki? Aho ni hehe muri uyu mugi?”
Brown-“Eeeh! Sorry, nari nibagiwe ko Chat utayizi ariko ni vuba nawe ugasimbuka iyo nzira ukayinyuramo, gusa nari nje kukureba ngo ngushimire ko wampaye izina ryiza nkaryandika ku mutima ntirisibangane, ahubwo rigasiba ayo numvise mu migani, mu matwi ndetse n’ayo nasomye mu bitabo! Nako nta mpamvu yo kuvugira hano, kinga nako zinga nkwereke aho nkujyana!”
Ubwo ak’ubucuruzi ntikabura, nashatse kumubwira ko naba mpombye abakiriya ariko njya kuvuga yandangije kare ariko nanone burya iyo ubonye umuntu wifuza kukujyana ahantu biruta amafaranga yakujyana ahantu, kuko umuntu we yahagukura ariko amafaranga yo yahakuzirikira.
Nazinze umutaka nkurikira Brown, ankatana ahantu mu kugerayo nsanga ni muri pub kuko hari hatatse ibintu by’inzoga z’abagabo.
Naratangaye kuko kuva nagera mu mugi aribwo nari ngeze muri pub, tukihagera batwicaza ahantu hatuje,
Brown-“Bro, baguhe iki se? Nako baza niba hari Brochette! Nta kunywa utariye!”
Ubwo nahise nisanzura njya kuri contoire ntanga comande ndagaruka,
Brown-“Nonese Bro, wakwatse n’icyo kunywa!”
Njyewe-“Si ka cintron se!”
Brown-“Hhhh! Ubuse yamanuka? Jya uba umugabo ntukice isura usanze! Uranywa inzoga y’abagabo nk’uko byanditse hano! Ahubwo reka nigireyo!”
Ubwo Brown yaragiye nsigara nicaye, hashize akanya aragaruka azanye turbo king ebyiri ampereza iyanjye ubundi aricara!
Brown-“Bro, nonese ko cyagihe nasanze usa nuri kure byari byagenze bite?”
Njyewe-“Bro, nako ntakubeshye kare nagiye kwirira imvange ngezeyo nsanga wa mukobwa Brendah nasanze iwanyu ariwe uhari, ariko ni ukuri yanteye gutekereza byinshi, ibintu bitari bisanzwe bimbaho!”
Brown-“Hhhhh! noneho Jojo ntiyambeshyaga? Wasanga mutakora urukundo?”
Njyewe-“Ngo Jojo? None se nako…!”
Brown-“Bro iyaba ufite numero ye ngo nkubwire!”
Njyewe-“Eeh! Nayibura se kandi namwoherereje aka me2u, nizere ko bitaba nka yayindi ya cya gihe”
Brown-“Yirebe nuyibona ubundi umbwire”
Ubwo nahise nyura muri message zose ku bw’amahirwe mba nyiguyeho mbwira Brown ko nayibonye!
Brown-“Ok! Iyaba ufite Whatsapp cyangwa Facebook wari kubikora neza!”
Njyewe-“Ngo Whatsapp na Facebook?”
Brown-Yiii! Ibyo nibyo bibikora neza, iyo ugiyeho uhita ureba amafoto ye, ukareba…. nako jya muri message”
Njyewe-“Yeee? Ngo muri message?”
Brown-“Yego nyine! Wandikemo ngo “Hi Brendah, umeze neza?” ubundi utegereze! Nagusubiza n’amahirwe, kandi nakurya seen unywe bierre nta kindi”
Ubwo numvaga ari nka film irimo inkinirwaho maze mfungura message ntangira kwandika neza neza ibyo Brown yari ambwiye nsoje,
Brown-“Ngaho kanda send rero!”
Ubwo narahumirije mfunga umwuka ndawuheza nkanda Send, Guys umutima watereye muri mirongo icyenda nibaza urugamba ndimo ndwana ruranyobera!
Brown-Hhhhh! Ahubwo fata iryo cupa usoma wumve uraseka!”
Ubwo koko nahise mfata icupa nsoma ku nzoga y’abagabo aho guseka ndikunkumura hashize umwanya muto numva telephone irasonnye! Ooooh! My God!
Brown-“Eeeh! Mbega umwana ucanye ku maso, ahise asubiza?”
Njyewe-“Uuuh! Nonese Bro, ndahera he se noneho? Kandi nashatse kubyanga ni wowe wabiteye!”
Brown-“Hhhhh! Niyo mpamvu se udafungura iyo message ngo usubize? Hhhh Bro, slow down usome witonze wandike ibiva mu mutima wawe, nonese uzajya uhora mu ndoto zitagira umupaka kandi uwo ushyira mu ndoto ahari wa nyawe?”
Njyewe-“Bro, akira noneho yisome, niba hari ikintu ntinya gituma nibi byose mbyihererana ni indobo!”
Brown-“Hhhh! Humura muvandi indobo ntaho zidaterwa, gusa kubyakira nibyo bigoye! Ariko nanone buriya ikizima nuko uba wamubwiye ikiri ku mutima!”
Njyewe-“Erega wanyinjije mu rukundo neza neza?”
Brown-“Hhhhh! nibyo Bro, erega ugomba kuva mu bwigunge ukamenya ko hari indi mood ishobora kugufasha kuva mu kiciro urimo ugatera indi ntambwe!”
Njyewe-“Ibyo ndabyumva, kandi mfite inyota!”
Brown-“Soma kunzoga y’abagabo rero!”
Njyewe-“Oya Bro, inyota mfite niyo kubona uwankunda! Ariko biragoye kuko nzi ko ntabikwiye kandi nanjye sinarenganya umwana w’abandi, ntiyakunda uzamusebya!”
Brown-“Icyo utazi buriya Brendah njyewe muzi kuva cyera, ibyo uvuga ntiyabiha umwanya, uriya mwana nanjye yaranshanze! Uziko buriya Brendah namunyuzeho akambera ibamba! Nako ni Story ndende!”
Njyewe-“Eeeh! Brown, uramutse unshutse ngo niyegereze umwana w’abandi ngo ndamukunda kandi uzi neza ko bitashoboka ahubwo ushaka ko dusebera rimwe, waba utari umusore ukwiye”
Brown-“Mbabarira basi kukuzana mu rukundo nabitewe nuko nasanze wagiye kure, kandi nawe wakoze kutambeshya ukambwiza ukuri ko uri gutekereza Brendah, naho ubundi nyuma yo kubura umwana twakundanaga mbere,
Nako ubundi ukuntu byatangiye, hari umwana w’umukobwa twakundanaga mu buto bwacu, yewe nti byari byabindi byo guhisha, yazaga murugo ababyeyi bakamwakirana urugwiro kuko bari bazi ko ari iby’abana, cyokoze nanjye nari nziko ari iby’abana,
Yarazaga tukarebana utunyoni kuri Tv, tugakina games zose, iwabo baza kumutwara nkababara ndetse nawe agataha bigoranye,
Imyaka yarahise indi irataha twisanga turi bakuru bo kumenya ubwenge, nk’ibisanzwe urukundo buriya ni nk’ururabo iyo urwuhiriye rurakura mu bushobozi nari niyizeye pe, namuhaga impano za buri gihe, ndetse nawe akava ku ishuri yigagaho ari njyewe ashaka, yewe nabo bavukana yabageragaho ari uko tubanje kubonana,
Bro, si ukukubeshya yarankundaga bikomeye, kandi nanjye namukundaga bitari bya bindi by’agahato, sinamukundaga kuko ankunda, ahubwo namukundaga kuko abikwiye, wallah byari bindimo!
Twarangije mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye, dusezerana kuzajya kwiga hamwe uko bizagenda kose, nibwo baduhaye ibigo kubw’amahirwe dusanga twese baduhaye i Butare mu ndatwa n’inkesha, ibyo byari ibyiza bigeretse ku bindi,
Bro, twagezeyo twubaka urukundo umunsi ku munsi, uwakwereka impapuro Padiri yatwandikishije ngo ko dukundana maze tukazandika twisecyera,
Ubwo twasoje amashuri yisumbuye tugaruka mu rugo, mu kuhagera hashize iminsi mpurira n’umukobwa muri Birthday y’umwana wari inshuti na Jojo mushiki wanjye, maze turashyikirana bikomeye nirengagiza isezerano ryo mu buto,
Bro, navuye aho twari turi uwo mukobwa ariwe undimo gusa, telephone yari we, message nyinshi, facebook ariwe mu kwezi kumwe aba aranyigaruriye wese nuko nibagirwa isezerano ryo mu bwana,
Disi umwana w’umukobwa twakundanye kuva cyera ntiyandetse, yakomeje kuza ansanga ariko nkamwigizayo, ubu nibwo ntekereza icyatumye nyerera nkangwa muri iyo sayo,
Bro,ubu nibwo nibuka ibihe byiza twabanyemo, nkibuka ukuntu yandemyemo umutima w’ikizere cy’ubuzima maze nkamusimbuza umwana twahuriye muri Birthday y’abandi! Eeeh! Bro mbyibutse byose yahita atemba ajya munda,
Ubwo umwana twakuranye nakomeje kumwiryaho ibintu ntazi aho byavaga, burya umuntu ubonye ihene bwa mbere yubaka ikiraro cy’inka, nibagiwe byose nkundana nuwo mwana w’umukobwa twahuriye muri birthday, nyuma y’igihe kitageze no ku mezi abiri, sinzi ukuntu nagiye kuri facebook ndebye kuri profile picture ye nsangaho ifoto ye ari kumwe nundi musore, ntiwakumva ifu nacuruje, iyaba barananyishyuye wenda! Ewana narafushye ibi bya nyabyo,
Bro, namubajije ibyo ari byo andya seen, twaje guhurira mu mahugurwa y’intore z’abarangije uwa gatandatu aribwo yanyeruriye byose, ambwira ko nyine zahinduye imirishyo! Bro, yankatiye ku manwa y’ihangu gusa icyambabaje kuruta ibindi nuko yambwiye ngo “Wirukira ugusiga ugasiga ugusanga” iryo jambo ntirizava mu ntekerezo zanjye!
Ubwo namenye ukuri, mushimira nubwo butwari, ndakata nsubira aho navuye, ndavuga kuri wa mwana twakundanye mu buto,
Bro nagezeyo anyishyura adaciye kure, nasanze ari mu rukundo ruzira ingazi izitse umunabi, ntiyatinya kunyibutsa ibihe byanjye nawe, ambwira ko yababaye rimwe atazababara kabiri nuko nzinga agahinda mu mutima nshaho!
Nakomeje kubaho njyenyine, ntasiba kwicuza, nyuma Brendah mumenya kubera Jojo, gusa mukumusanga nitwaje ibyo nari mfite, ndavuga agafaranga, sinumvaga mukunze ahubwo numvaga nshaka kumwifashisha ngo nereke bariya bakobwa babiri ko ntari cya Sematama ntabura unkunda, gusa umwana w’umukobwa yabibonye mbere ambwira ko icyo akeneye ari urukundo kandi ko abona ndi mu kirere ntazi icyo nshaka, yambwiye ko ibyo nibwira ko byakora urukundo atari byo ashaka, ambwira ko n’iyo naba mfite byinshi bingana iki ariko atareba mu mboni z’amaso yanjye ntacyo byaba bimaze, Bro nahise nibwiriza ngenda nk’Abagesera tubana nk’abavandimwe,
Bro, icyo nashakaga kukubwira rero niba warakunze Brendah, niba yaragukunze ibyo ntabyo nzi, icyo nzi cyo n’uko urukundo urukeneye kandi nanjye kuba narabuze amahoro mbonye Dovine, n’uko nzi agaciro k’urukundo mu buzima, wikwitinya ngo ntubikwiye, byonyine ibuka ko aho Jojo yagusuzuguriye ariho umwana w’umukobwa yaje inyuma yawe yirengagije ijire wari wambaye akakuzanira urugi rwa karasharamye yawe! Bro, try again! Bro mbwira, bikurimo?”

………………….

11 Comments

  • ooooh rarara! iyinkuru iraryoshye cyaneee, inybukije nanjye ntereta bwa mbere umwana wasaga nkizuba, akora njye ntakazi!! iyo mwibutse amarira aragwa, gusa yaje kunyemerera adaciye hirya no hino! genda Eddy uzi kwandika kandi ikincimisha wandika ubuzim, inkuru zikora kumitima yabantu, UWITEKA yaguhaye impano peee!!!

  • Very good bro keep up

  • Mbaye uwambere!!!

  • inkuru izaryoha mujye muduha part ndende

  • birikuza.ndikumva uburyohe

  • Thx umuseke kararyoshye

  • Inkuru ni nziza ariko ni ngufi cyane.mugerageze kuyirambura

  • Mbega byiza

  • Niba wifuza kuba umwe mu nshuti z’iyi nkuru uhawe ikaze kuri Group Watsaap: Admin Jean Marie 0788923806 na Nelson 0788573952

  • duhe kane

  • Iyi nkuru ni nziza ariko yanditse kuburyo bunaniza gusoma. Ihangane uhindure imyandikire subira kuburyo wandikagamo iya Eddy urakoze uburyo uribwakire inama yanjye.

Comments are closed.

en_USEnglish