Digiqole ad

Episode 9: Jojo ateranyije Brendah na Nelson ibyabo bikiri bishya

 Episode 9: Jojo ateranyije Brendah na Nelson ibyabo bikiri bishya

Akinjira mu rugo nahise ntoragura vuba vuba ndakata ndagenda ariko nkubwiye ngo narebaga imbere naba nkubeshye, ubanza nari nahahamutse ahari! Ariko weeee! Uzi kubura inzira wanyuzemo?

Nabaye nkigera ku muhanda numva Gasongo aransifuye ndakata ndamusanga,

Gasongo-“Ko wari unsize se bite?”

Njyewe-“Eeeeh! Ntabwo nari bugusige, ahubwo nari ngiye kureba ko wenda wagiye gushaka bya Gahuzamiryango!”

Gasongo-“Nelson! Nonese uriya mukobwa koko ubundi aje ate? Uuuuh! Ariko ubundi ubwo uri kureba ra? Nelson! Ko mbona ukanuye nk’indagara z’ijana?”

Njyewe-“Eeeeh! Ndikureba da! Nturi Gasongo se?”

Gasongo-“Ubu aka kadodo uri kukareba se?”

Njyewe-“Yego! Ndabona nkabona rwose!”

Gasongo-“Hhhhhhhhhh! Wahumye sinzi ifoto yitambitse mu mboni z’amaso yawe! Twizamukire ahubwo nabonye utinze bya Gahuzamiryango ndanyaruka ndabigura!”

Twahise tuzamuka tugeze hepfo ya hahandi twatahaga twitaga ghetto,

Gasongo-“Nelson! ngaho rero nsigira ibyo ufite ujye kurangaza Gaju ninjize ibi tuzanye atarabutswe!”

Gasongo nahise muhereza ibyo nari mfite ndazamuka ariko mu by’ukuri ibitekerezo byari biri ahantu namwe murahazi, nkigera yo nsanga Gaju ari kwanura imbabura.

Njyewe-“Gaju! Twatinze?”

Gaju-“Uuuuuh! Sha uzi ukuntu mwatinze! Maze narakaye!”

Njyewe-“Yooooh! ni cya Gasongo, nubona kije ucire hano tugikubite!”

Gaju-“Hhhhhhh! Uzi ko wangira aka Bebe neza neza! Ndumva nateta maze!”

Njyewe-“Yoooooh! N’ubundi uzajye witetera sha ufite aba brothers bagukunda!”

Gaju-“Uzi ko naherukaga utuntu nk’utu cyera nkiri muto! Nelson urakoze sha, mpise nibuka ubwana bwanjye!”

Njyewe-“Yoooh! Uhise wibuka uri aka Bebe? Ngaho reka nipfuke mu maso dukine Saye!”

Gaju-“Hhhhhhh! Ariko weeee! Ngaho”

Njyewe-“Serieux kandi njye nutajya kwihisha ndaguheka Mapyisi!”

Gaju-“Yego ni ukuri Nelson!”

Nigiye hepho gato aho mvuga Gasongo akumva maze mpita ntangira,

Njyewe-“Sayeee!”

Gaju-“Nooo!”

Mu kwipfuka mu maso natandukanyije intoki Gaju agenda mureba akata inyuma y’inzu nanjye nkomeza Saye, Gasongo ahita azamuka yinjira mu nzu, nanjye njya gushaka Gaju, kuko nari nabonye ahantu yaciye nahise mugwaho dusecyera icyarimwe nza muserereza ngo ntiyansinda!

Gaju-“Nelson ni wowe utahiwe rero!”

Njyewe-“Eeeeh! Harya ubwo?

Gaju-“Yiiiii!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose! Twagiye ahubwo”

Gaju yahise yipfuka mu maso nanjye mpita njya mu nzu nsanga Gasongo yashyize ya Cake ku gasahani, mbega byose yabitunganyije maze mu kwitaba Gaju nitabira mu nzu ahita yinjiramo yihuta Gasongo ahita amumenaho amazi macye.

Njyewe & Gasongo-“Happy Birthday to you!!!!!! X10!”

Twararirimbye turongera turaririmba kubera amajwi ya ntakigenda dutangira gusarara! Gaju nawe yicara hasi Imbamutima zivubura amarira menshi! Yooooooh! My God! Burya ibyishimo bigira gitera disi!

Hashize akanya dutangira guhoza tunatetesha aka Bebe, tugahanagura neza ndetse tunagakirigita turangije tugahereza icyuma, Gaju ahita azana ukuboko kwanjye n’ukwa Gasongo dukatana Cake ibintu nakunze cyane! Dusoje Gaju adutamika Cake ubundi Gasongo yikoza hirya aba azanye ka Soda na bya Gahuzamiryango Gaju ariyamira.

Gasongo-“Hhhhhhh! Yiiiii! Ibi byose ni ibyawe rwose!  Nibyo da! Akira sha, Soma wumve uraseka!”

Gasongo yamaze guhereza Gaju fanta nawe afata cya Gahuzamiryango aba aragifunguye kirazamuka gitangira kubira arwana nacyo, akubita ku munwa akuyeho kirakomeza kirazamuka, agumishaho ageze aho akajya ancira amasiri nkayoberwa ibyo aribyo, ngiye kubona mbona ateretse icupa hasi!

Njyewe-“Uuuh! Gaso bite?”

Gasongo-“Ahuiii! Nari mfuye we! Iyo ntayimaramo twari duhombye, cyakomeje kumbirira ku munwa nanjye nkakiyobora munda kugeze aho gishiriyemo!”

Sha twarasetse turaseka turiyongeza, dusa n’abatuje gato Gasongo ahita avuga,

Gasongo-“Ndabona ari njyewe ushize icyaka vuba reka ngire icyo mvuga, Gaju! Ntabwo tujya muri byinshi byaranze amateka yacu, gusa uyu munsi ndabyibuka imyaka ine irashize ubwo twari ku ishuri nabonye unzaniye aka Biscuit unyandikira ku gihu cy’ikayi ko uno munsi ariwo wavutseho! Rero narabizirikanye, iyo nakwibukaga narebaga wa mukono mwiza wawe bigatuma ibyo wanyandikiye bitamva mu mutwe,

Kuri njye na Nelson rero, uyu ni umunsi mukuru udasanzwe, niyo mpamvu Nelson yahoze agukinisha saye, ni ukuri Gaju turagukunda kandi uzahore wisanga kuko twakubonye tugukeneye! Nelson tambuka umuhe kaka Bibero twamuguriye!”

Nahise mpaguruka nkora mu mufuka, nkuramo twa du cash njye na Gasongo twari twazingiye mu gipapuro, mpobera Gaju maze ndamuhereza!

Gasongo-“Gaju, aho harimo itike y’ikibanza kikwerekeza hahandi twahuriye ugatoragura aka voka ngahuza amaso nawe, uzayibike neza utazayita cyangwa ukayicunga nabi bakagutendeka, mu museso rero turasobekeranya umurunga twerekere kw’ isoko tuvomaho tugakomeza kubaho! Rero ngaho reka turyoherwe! Nako njye igicupa cyanjye cyapfumutse!”

Twarasetse nanone tujya hasi ariko mu by’ukuri Gasongo twese yadukandiye ahaturyaga maze avuga ibyari bikwiye mu gihe gikwiye, kuri Gaju we byabaye ibindi bindi, yagaragaje emotion turabibona maze Gasongo mupfa agasoni dusangira rwa Gahuzamiryango rwanjye, nuko ibyishimo bikomereza mu kwihina mu mashuka nako mu kiringiti.

Iryo joro sinigeze nsinzira, nafataga agatotsi gato nkumva Kiss ku itama maze ngashiduka nkikoraho nkumva ko mpari, ariko sinakwirenganya da! Nibutse umunsi njya mu modoka bwa mbere, ndabyibuka neza ko nayivuyemo maze nagera mu rugo igihe nari ndyamye nkumva ndikugenda!

Nkiryamye rero natekereje Brendah, umuseke utambika ngikanuye! Uwababwira ibyo natekerezaga? Bwa mbere mu mateka yanjye nibwo iminwa y’undi muntu yari imaze kunkora ku itama! Brendah naramutinyaga ariko mukunda byo mo imbere kuva umunsi nagiye kwa Brown akaza gusuka amazi mu maso yanjye mu maraso, mu magufa no mu misokoro naramwishimiye birenze kuburyo n’iyo nari kugira amahirwe akambwira ngo nkurikira nari kumujya inyuma ntazi naho agana, maze kumva amagambo ya Jojo nibwo nirebye mbona ko koko ntabikwiye, gusa burya ibyo twibwira  akenshi siko biba bimeze! Brendah waciye bugufi akandeba mu maso mu gihe narebaga hasi niwe wari umaze kudufasha gukora anniversaire ya mushiki wacu Gaju, niwe kandi wari umaze kunyereka ko “eeeeh! Harya Kiss yo ku itama buriya siyo mpano ya mbere y’umwari nakiriye ra? Yes nibyo!  Niwe wari umaze kumpa Impano ntazibagirwa mu mateka yanjye!

Ibyo byose yabikoze ntacyo yikanga, mu gihe njye numvaga ko ntabikwiye! Maze ntangira kwibaza bya bibazo nti “ese buriya Brendah yaba ankunda ra? Cyangwa wenda yiberaga mu kigo cy’ababikira bagirira impuhwe abantu nkanjye?

Nkiri kwitekerereza ibyo Gasongo yahise ankubita inkokora, menya ko igihe cyo kugenda cyageze turabyuka dukangura na Gaju maze turitegura turakinga turamanuka Gaju atambikana na Gasongo bajya ku isoko, nanjye nkatira muri ya quartier nakoreragamo.

Nkigerayo nashinze umutaka, maze kwakira abakiriya nka batatu mbona nguwo Brown amanutse yiruka aza ku mutaka ariko courage yari afite nizo zanteye guhita mpaguruka nanjye,

Njyewe-“Eeeh! Brown ntibisanzwe, izo courage zihatse iki?”

Brown-“Hhhhhhh! Nawe nizere ko wabyibwiye, ubu ibyishimo byandengeye, Sasa rero ngiye kukubwira Breaking news, ubu online game yabaye amata abyaye amavuta

Njyewe-“Ngo?”

Brown-“Nta byo kwirirwa noneho nkugora ngo Dovine naza undebere nimero uzibike, ubu ibyo byose birangiye negukanye igitego mu bakobwa b’i Rwanda!”

Njyewe-“Eeh! Koko se?”

Brown-“Reka akabazo ahubwo omekaho akadomo!”

Njyewe-“Wooow! Eeeh! Nako felicitation Bro! Wari ubikwiye!”

Brown-“Rero nari nje kuguha gahunda, nimugoroba ndaza kukureba tujyane hariya mu mugi hahandi nakubwiye hari shop yanjye y’ama telephone, hanyuma nituvayo ndakujyana ahantu nyine umfashe twishime! Eeeh! Nibagiwe telephone yanjye! Reka nsubire mu rugo nta mpamvu yo gusiga umuranga!”

Brown yasubiye inyuma yiruka asubira iwabo nanjye nsigara aho nkomeza akazi ariko nishimiye cyane ibyishimo bya Brown, nahise nibuka umuhangayiko yari afite ashaka numero ya Dovine, nibuka agahinda yagize abonye Dovine ari kumwe nundi musore, ku mutima nti genda Brown wari ubikwiye!

Nanjye numvishe nifuje kuzishima nk’uko Brown yari yishimye, ntegereza agatinze kazaza maze nkomeza akazi nk’ibisanzwe bigeze nka Saa saba numva munda biracika mpita nisetsa kuko numvaga nikumburiye kwirebera Brendah maze ndahaguruka ngo nerekezeyo.

Ngikata ngo manuke nahise numva umuntu uhamagara ngo tsiiiiiii! Bya bindi benshi banga, gusa njye nibyo numvaga vuba kuko hari n’igihe umuntu yitsamuraga ngo tseeeee!! Ngahita niruka mubaza ngo“Boss tubahe Me2u se?”

Narahindukiye mbona ni Jojo wasaga nkaho arungurukira mu gipangu mbese ubona adashaka gusohoka, ndeba inyuma yanjye ngo ndebe ko ari njyewe ahamagara cyangwa ari undi ariko mbona nta muntu uhari, nsubizayo amaso Jojo ahita andembuza.

Nahise ngorora ikora nihanagura ku munwa ibyo ntariye, ndazamuka ndenga umutaka ndakomeza mba mugezeho,

Jojo-“Bite Nelson, Long time!”

Njyewe-“Ni sawa tu! Byo hashize igihe!”

Jojo-“Sinsohoka sha nsa n’uwambaye ubusa, injira ahubwo wowe!”

Njyewe-“None se ahubwo nyine niba usa n’uwambaye ubusa, nako reka mbanze njye kurya ndasanga wambaye!”

Jojo-“Hhhhhhh! Nelson, ugize ubwoba se? Humura nta kibazo ubwo ari wowe iyizire!”

Njyewe-“Nonese …”

Nkivuga numvishe umuntu unsunitse mba ninjiye mu Gipangu, mpindukiye mbona ni Brown.

Brown-“Muzehe nako ni ka Jojo, ninde wababwiye ngo mujye mubuza Nelson kwinjira hano? Kandi wowe Jojo nako nawe Muzehe ubyumvireho, Nelson nazajya aza hano mujye mumwakira, uyu ni nk’umuvandimwe wanjye murumva?”

Brown akivuga gutyo natangiye kubarengerera mvuga ko ari njye nari nabyanze ariko ntibyakuyeho ko Brown yari yabarakariye maze turakomeza twinjira muri Salon, Brown afata igikapu agishyira mu mugongo maze ahita ambwira,

Brown-“Nelson! Ni kalibu nubwo ngiye kuba ngiye hariya kuri border, Jojo musigarane ube wugamye izuba gato!”

Njyewe-“Sawa nta kibazo Merci Brown!”

Brown-“Utibagirwa gahunda yanjye ya nimugoroba ariko! Ni ntugasaze nta gusiba cyangwa ngo ukererwe kuko ibirahavugirwa ari ingirakamaro!”

Njyewe-“Eeh! Ndaba mpari sindibusibe!

Brown yahise acaho, Jojo wari waheze hanze ahita yinjira yigendeshwa buhoro mbega akurura inkweto nk’utabishaka aca hirya aba yidunze mu ntebe nini zazindi zicarwamo n’abantu nka batatu yari iri imbere yanjye ahita ayiryamamo.

Nitegereje Jojo wari wambaye aga kaburura gato cyane, mbega nta na santimetero makumyabiri kari gafite kuva mu rukenyerero kugera aho kagarukiraga, ndetse hejuru yambaye aga single k’umweru, nk’umusore namwe murabyumva amaso yanjye yamugumyeho atinda kumurekura.

Hashize nk’umunota ntawe uvuga, ndikoraza nshyushya intoki ndisuganya neza mba ndavuze,

Njyewe-“Jojo, mumbabarire ntumye Brown ababwira nabi, rwose nanjye sinabishakaga”

Jojo-“Byabaye nyine byarangiye”

Njyewe-“Nonese basi wakwihanganye ukambabarira ko mbona warakaye ukaba igikara?”

Nkivuga gutyo Jojo yahise ashiguka arabyuka andeba adahumbya najye ndamureba noneho sinzi icyo gihe aho bya bisoni byanjye nari nabisize, nako nibutse ko cya gihe Brendah ankubita akantu kw’itama envelope ikanshika ikagwa hasi ibisoni nabyo byaratakaye ntoragura envelope byo mbisiga hariya!

Jojo-“Nonese Nelson ndi inzobe?”

Njyewe-“Izonga inzobere ahubwo, yayindi itari Mukorogo!”

Jojo-“Uuuh mbese! Ahaa! Ntabwo nari nzi ko ubibona! Eeeh! Nelson uzi ko nibagiwe no kukubwira icyo nari nguhamagariye

Njyewe-“Jojo! Nanjye nari nibagiwe icyanzanye ariko harya buriya ubundi niki cyanzanye ra?”

Jojo-“Si njye nakuzanye se! Kandi ndahari ahubwo reka nkuzanire ibiryo nari nakubikiye!”

Njyewe-“Oya oya anta kibazo ndahaze rwose buriya usanze nari mvuye kurya!”

Jojo-“Oooh! Ndahombye sha, basi pfa kunywa ka Jus”

Njyewe-“Eeeh! Basi ako”

Jojo yahise ahaguruka ajya mu kabati aba asutse jus mu kirahuri arazana atereka ku meza sinzi icyo yamfaga no kwidunda mu ntebe aba yidunze muyo nari nicayemo anangwaho ariko ndihangana, asa n’uwegama inyuma yanjye atangira gusoma ibyari byanditse ku ijire y’akazi nari nambaye,

Jojo-“Ariko Nelson noneho ko utavuga byagenze bite? Iyo uri kumwe na Brown simba numva mwasetse mwagiye hasi, cyangwa ntiwambabariye? Maze buriya nari nguhamagaye ngo uze unganirize kuko nari nsigaye njyenyine, ngaho soma jus basi ubundi unganirize!”

Narikirije ngiye guterura akarahuri Jojo aba antangiriye ukuboko,

Jojo-“Oooh! Sorry gato”

Nategereje icyo Jojo agiye gukora mbona ahise ankuramo ijire ariko njye nari meze nka status, habe no kwinyeganyeza, byabaye nk’igitangaza kuri njye.

Jojo-“Wooow! Sureba, that’s Great! Ngaho humeka neza usome kuri jus wahawe na Jojo!”

Njyewe-“Merci Jojo!

Jojo-“Ngaho akira aka jus”

Ubwo nanjye narakiriye ndasoma ndongera ndasoma ndanacurura ubundi ntereka ku meza ndiruhutsa,

Jojo-“None se Nelson, uratunguwe?”

Njyewe-“Cyane! Sinari nzi ko wampamagara ukampa kalibu hano mbega ukanyakira Brown adahari?”

Jojo-“Sha erega narahindutse, aho kugira ngo nite ku mafoto ngo ndi gutanga care Online nakwita kuri wowe utwihera me2u ndetse ukaba n’inshuti ya Brown!”

Njyewe-“Urakoze Jojo burya bwose uri umwana mwiza bigeze aha?”

Jojo-“Oooh! Nelson uravuze ngo ndi mwiza?”

Njyewe-“Jojo! Usibye ko n’utabona yagukoraho akabyumva ku muntu ubona byo birarenze!”

Jojo-“Hhhhhh! Ngaho tuvuge ko uri utabona, nkoraho twumve uko wabyumva!”

Njyewe-“Hhhhh! Njye byabaye amahirwe ndabona reka ahubwo nkurebe

Jojo-“Ooya sha! Basi bibe agakino gato katumara irungu sibyo!”

Njyewe-“Oya Jojo! Ahubwo tuganire irungu rishire

Jojo-“Oyaaa! Maze niba wanze ndanakwanze!”

Jojo nashatse kumubaza niba ubusanzwe yankundaga ariko disi Jojo yivumbuye neza asobekeranya amaguru mu ntebe, afumbata agasego ntangira kwinginga birangira nipfutse mu maso da!

Maze kwipfuka mu maso, Jojo yigiye hino ndahumirira ndambura ukuboko atangira kunyobora aho nkora,

Jojo-“Oooh! Nelson, aho nihe?”

Njyewe-“Ni mu maso Jojo singuhanda se ko mfite ibitoki bimeze nk’ibikowa?”

Jojo-“Hhhhh! Humura Nelson, aho nihehe se tugeze?”

Njyewe-“Ni mu ijosi!”

Jojo-“Oooh! Urumva hameze nk’uko uhareba se?”

Njyewe-“Eeeh! Ubanza byo birarenze!”

Jojo-“Oooh! Nelson aho ni hehe se?”

Nagiye kumva numva ibiganza byoroshye cyane binkozeho ndishika ako kanya mpita ndeba,

Njyewe-“Jojo! Mbabarira umpe ikarita y’umutuku muri uyu mukino

Jojo-“Maze ni wowe mukinnyi ugize ikipe, ubwo se naguha ikarita ngatsinda gute?”

Njyewe-“Oya reka match ihagarare, tuzayisubukure ikindi gihe

Nkivuga gutyo urugi rwo ku gipangu rwarikubise Jojo ashigukira, tubona hinjiye Imodoka nziza mba ndahagurutse Jojo arankurura ndongera ndicara,

Jojo-“Sha wigenda, ni Mama uje kandi ntibyari bisanzwe, ubundi we na Papa bahora muri business gusa, kubabona aha aba ari amahirwe

Njyewe-“Eeeh! Ngaho reka ngende ubone uko umuganiriza!”

Nkivuga gutyo, Mama Jojo yahise yinjira muri salon maze habe no kudusuhuza yicara mu ntebe yari iri imbere yubika umutwe atangira kurira twese tuyoberwa ibibaye.

Jojo yahise ahaguruka yiruka asanga Mama we atangira kumubazaguza byinshi ariko Mama we agakomeza kurira cyane ndetse na Jojo araturika asuka amarira.

Aho nari ndi nagize ubwoba mbura aho mpera mfata, ndeba hirya ndeba hino guhaguruka birananira, hashize akanya numva Mama Jojo ari kuvuga buhoro ngo “umwana wanjye” abisubiramo inshuro nyinshi,

Jojo-“Mama wongeye gusubira muri bya bihe koko? Mama humura erega Olga wacu tuzamubona, ntabwo yapfuye nk’uko ubitekereza, icyo nzi cyo n’uko ariho, Mama mbabarira utuze umutima kandi wihangane nk’uko igihe gishize cyose wabigenje

Mama Jojo-“Mwana wa, mfite byose ntacyo nabuze ariko iyo ngeze mu bihe nkibi byo kwibuka umwana wanjye Olga, mbona ko muri byose ntacyo ndicyo ndetse ko nta n’icyo nzabona gisumbye umwana wanjye imyaka ibaye ine mbuze”

Jojo-“Mama! Humura kandi ihangane, ndumva twakongera tugatanga andi matangazo wenda hashobora kuzaboneka nk’umuntu umuzi maze akamutuzanira”

Mama Jojo-“Wishinyagura mwana wa, hari aho tutageze se tumushaka? Nyine ubwo yarapfuye, ikintu kimbabaza ni kimwe, nuko So uri hariya yirirwa ambwira ngo ni njye natumye umwana we aba ikirara agatoroka ikigo, ngo ninjye nirengagije inshingano zanjye nk’umubyeyi nk’aho we atari umubyeyi,

Jojo, njyewe ndabirambiwe ndagiye aho nzagwa ubwo ni naho umwana wanjye yaguye, singishoboye kwihanganira inkeke ya So

Jojo-“Oya Mama, oya Weee! Nonese uragenda twebwe udusigirende koko?”

Aho hantu amarira yakomeje kuba amarira, burya kubona umubyeyi urira biragatabwa, nabuze icyo nkora, ibyo numvaga, ibyo nabonaga byose byanteraga agahinda kakandi k’imbere gatera ikiniga umuntu ntabashe kugira icyo avuga.

Mama Jojo-“Ahwiii! Jojo, nsindagiza njye kuryama wenda umutima wareka gutera insigane, ariko koko Mana ishobora byose ko nzi ko nta kikunanira kuki nagusabye ndimije amavi mu butaka ngo unyereke byibuze bwa nyuma Olga wanjye, wagiriye aya marira nsuka buri munsi maze ugakora igitangaza

Jojo-“Mama! Ihangane ni ukuri Imana usenga buri munsi irakumva kandi iziyerekana mu gihe nyacyo”

Jojo yahagurukije Mama we maze aramusindagiza buhoro berekeza hirya hashize akanya Jojo aza yihanagura amarira yicara impande yanjye akomeza kwitsa umutima hashize akanya,

Njyewe-“Jojo! Ihangane kandi ukomere isi niko imeze, hari ibidutera gushavura ariko ni nabyo bidutera kumenya kwihangana

Jojo-“Nelson Imana imbabariye ikankiriza Mama agahinda ahorana nazayitura, mpora ntegereje umunsi azaseka byibuze rimwe gusa ariko ibyo biba nko kwifuza kuko imyaka ibaye myinshi, ahubwo reka nguherekeze nkugeze hariya ku muryango ubundi njye kumwitaho”

Njyewe-“Birakwiye kandi ukomeze kwihangana umukomeze dore ni wowe afite”

Twahise dusohoka muri salon, tugeze ku muryango w’igipangu, nsezera Jojo ubundi barakinga, manukana agahinda nari nkuye kwa Brown nicara ku mutaka ntangira gusubiza inyuma amajwi numvaga yose numva nkomeje kubabara, nkiri aho numva Message muri telephone yanjye nyifungura vuba vuba, nsanga ni numero ntazi ako kanya ntangira gusoma, yagiraga iti,

Nelson! Nagize amahirwe namenye ukuri ku byerekeye ibyo nabwiwe na Jojo, gusa si nari nzi ko uwo yasuzuguye imbere yanjye yamukinisha uriya mukino nasanze mukina, gusa icyo nifuzaga kukubwira nuko ntifuza kubabangamira, ibyo nakoze byose nabikoze ntitaye kubyo yambwiye, byaba byiza duhagaritse umubano wihariye njye nawe kuko bitabaye ibyo yamfata nk’umucyeba kandi wararangije kugira amahitamo yawe ni Brendah

Nkirangiza gusoma iyo message nacitse intege mbura aho nifata, umutima uratera numva ndiyanze ngirango ndi kurota maze nihanagura mu maso ndongera ndasoma numva amarira arashoka ajya mu nda, nkiri aho sinzi uko narebye ruguru gato mbona nguwo Brendah ari kumanuka agana aho restaurant y’iwabo yari iri mpaguruka vuba ndamusanga nkimugeraho aho guhagarara anshaho,

Njyewe- “Bre!  Please ihangane umpe umwanya byibuze muto!”

Brendah-Uuuuh! Nelson ndi kwihuta uzaba umbwira ubutaha nabwo sinzi niba bishoboka, nyihanganira kandi!”

Brendah yarongeye ancaho nanjye nsubyamo ndongera mwitambika imbere ndamubwira,

Njyewe-“Bre! Mbabarira basi unyumve mbere y’uko ugenda

Brendah-“Ariko se wampaye amahoro nkagenda Nelson?”

Njyewe-Oya Bre! Ni ukuri ndagusaba umunota umwe wonyine

Brendah-“No, oyaaa! Nta bufasha naguha kuko ntabikwiye, ahubwo isubirireyo disi nanjye sinjye ubanza nari nasaze”

Njyewe-“Oya Bre! Mbabarira unyumve ndagusobanurira, basi gabanya umpe amasegonda mirongo itatu yonyine

Uko yagendaga ancaho nanjye mucaho twasaga nk’abageze hahandi Brendah na Mama we bari bafite Restaurant, Brendah aramanuka yinjiramo akomeza mo imbere mukurikiye nyoberwa aho arengeye nicara aho hafi.

Ubwo umu serveur wa mbere yaraje, ambaza icyo mfata mubwira ko natumye, uwa kabiri araza ambaza icyo mfata mvuga ko nshaka umutwe w’ihene wose nta n’ururimi ruvuyemo, ambwira ko ntawo hashize akanya Mama Brendah aba arinjiye,

Mama Brendah-Yooooh! Disi wihangane twakurangaranye! Tukwarurire iki se musore?”

Njyewe-Eeeh! Mbese, urareba, mbega nawe urabibona, ndashaka Brend..! Nako banyarikiye n’uko nari ndimo ndeka ngo ibiryo bigere munda!”

Mama Brendah-“Eeeeh! Nta kibazo ruhuka disi

Mama Brendah amaze kugenda nariruhukije, nguma aho isaha imwe irashira indi irenzeho ndikubura ndazamuka nsubira ku mutaka.

Sinigeze ntuza na gato, umutima wanyishyuzaga impamvu nemeye ko biba kugera aho Brendah asanze njye na Jojo twisanzuranye bigeze hariya, nibutse umutima mwiza Brendah yanyakiranye maze uwanjye ukantegeka kumukunda, nibutse impano ya mbere yampaye mu gihe numvaga ntabikwiye, ndongera ntekereza ko uwo munsi ibyo bibaye ari umwe mu minsi nifuje kuba nakaraga ururimi inshuro mirongo irindwi nkabwira Brendah ko umutima wanjye wakongejwe ikibatsi cy’urukundo nkaba ntagishoboye kwibera kizimya mwotwo ahubwo nshaka ubufasha bwe kabone  n’iyo atari  kubyemera ariko namubwiye akari ku mutima wanjye, ibyo byose binshengura umutima.

Mu gihe ngitekereza ibyo byose nahise numva message nkura telephone mu mufuka vuba vuba mu gukuramo byabindi twita urufunguzo mba ndayijimije, numva umujimya urazamutse ndongera ndatsa, nirukira muri message nsanga ni zazindi za mukiriya mwiza…..! Nditotomba, ngeze aho mbona ntacyo bimaze ntangira gushaka numero ya Brendah kugera aho nyiboneye nyihamagaye numva iranze nunama ku kameza ntangira kumva ntacyo ndicyo kuko urukundo nari maze gutera rwumishijwe n’inkuba yakubise kw’izuba ry’igikatu.

Nagumye aho butangira gusa n’ubwira, sinzi ikintu cyanjemo mbona ndahagurutse ntangira kumanuka nerekera kwa Mama Brendah nkigera ruguru yaho numva ubwoba burazamutse nicara ku kararo kari aho hafi.

Nahamaze nk’ iminota mirongo itatu ariko umbajije aho nari ndi, usibye kukubeshya nta kindi nari kukubwira!

Sinzi ukuntu urugi rw’ikubise ndashiguka mbona Brendah na Mama we bari gukinga menya ko batashye mpita nyonyomba nihisha inyuma y’igiti kinini cyari kiri aho hafi, Mama Brendah na Brendah banyuraho ntawe  undabutswe, barakomeza nanjye mbacungira hafi, numvaga ko basi  kuba ndi kubona Brendah n’amaso yanjye bintwaje umutima.

Nakomeje kugenda nomboka inyuma yabo, binjira mu gipangu iwabo barakinga ooohlala! Byahuriranye ko nari ngeze hahandi yakoreye bya bindi maze ntangira gukabakaba kw’itama agahinda karanyegeka nicara aho hafi, hashize iminota itari micye ndahaguruka ngo mpine akagongo nsimbagize agahinda, numva urugi rwo kwa Brendah rurakingutse mpanga amaso usohotse ngiye kumva numva umuntu uvuze ngo “Yesu wee!”

Disi nahise numva rya jwi numva nkigorora ngo rigere no mu misokoro y’amagufa yanjye,yari Brendah Maaama!………..

 

Ntuzacikwe na Episode ya 10….

22 Comments

  • Mbega inkuru iryoshye thx umuseke, disi Gaju ubanza ariwe Olga akaba agiye kubona iwabo,Brown mu byishimo, Nelson abaye aka Eddy ibyishimo bye ntibitana na ba kidobya,gusa yirinde Jojo si umukobwa mwiza.

  • YOOO Nlson ihangane kandi ntucike intege

  • Big up ku museke.rw! Ndetse no ku mwanditsi wacu dukunda Eddy Rwibutso A.K.A KAMITUYU!!!!
    Waba wifuza kujoininga group Watsaap y’inshuti z’iyi nkuru?
    0788573952 NELSON cg 0788923806 JEAN MARIE barakugeza muri group ishyushye.
    Murakoze

    • wampaye link konifuza kujya muriyo grp cg ukanshyiramo eddy
      my nber:0788378214

  • Yooo ese burya Nelson yafashije mushiki wa Brown atabizi. Ark buriya ubwo Gaju agiye gucuruza ntakabuza azahita abona iwabo. Ark rwose Jojo yifitemo ubudestine bwinshiii pe natihana bizamugeza aha Destine. Gusa Brendah yihangane atege amatwi Nelson kuko kuganira nibyo bihishura ukuri. Thx Eddy

  • gusa mfite ikizere ko brendah araza kugutega amatwi kd bihe isomo nabandi
    ese koko mbyizere gaju niwe olga?
    reka ntegereze kd nzasanga ntaribeshye gusa ndifuza ko brendah na nelson ibyabo byakomeza kuko iriya couple ndumva nyishaka

  • Mbega episode nziza .Ariko Nelson ko mbona ibyishimo bye ntaho bitaniye nibya Eddy koko?Ntibimara akanya koko?Mana we fasha Nelson kwihangana kandi yongere ahuze urugwiro na Brenda we.Nelson inama naguha irinde Jojo kuko sumukobwa mwiza nagato pe,Ese buriya ntiyaragushoboye utangiye kumanura untoke zawe ubwo wari kuzigezahe?byari gucura iki?Gaju niwe Olga disi yooooooo nizereko nagera iwabo atazibagirwa Gasongo na Nelson kuko bamubereye abavandimwe beza cyane.Maze Nelson nugera murugo nubwo ubabaye cyane uganirize Gasongo ibyakubayeho kuko we azi neza Gaju arahita amenya ko ariwe Olga.Gusa ko mbona bwije se gahunda ya Brown yarangiye ite ko Nelson atagiyeyo?

  • hahahha, ndashaka umutwe w’ihene hatavuyemo n’ururimi. Naho Gaju ni Olga ahubwo mugire mumuhuze n’ababyeyi n’abavandime.

  • yeeeeeeh Nelson we ba maso kbs kuko jojo simwiza pe

  • Umuseke murakoze cyane kubw`iyi episode.
    Nelson yitonde adahura n`imitego ya JOJO agahemukira Brendah wateye intabwe amusanga mugihe ntawamuha agaciro n`ubwo bwose nta commitment barafata ariko bari bageze mugihe cyiza kubw`imitima ihana agaciro karenze ibintu n`imibereho ibatandukanya.
    Narabivuze Gaju ashobora kubara ari sister wa Brown. Gusa hari umunsi ibyishimo bizataha mu muryango we kandi Nelson namenya irindi zina rya Gaju agasanga yitwa Olga ubwo araba baye ikiraro kimuhuza n`umuryango we. Mubuzima tujye tugiraneza nubwo wahuriramo n`intambara kandi twubahe buri wese kuko ibintu nimagirirane.
    Mwanditsi wacu turagukunda kandi turagushyigikiye.
    Umunsi mwiza kuri mwese,Muhahe muronke. Imana ibahe umugisha

  • Great, so nice, so beautiful!umuseke congz, so very impressive story kbs????

  • Olga disi niwe Gaju Imana izafashe mama we amubone atarashegeshwa nagahinda, Nelson niyirinde Jojo naho ubundi ndabona ari Destine neza.

  • Mwaramutseho mwese? ariko Brown buriya siwe washoye Nelson? amujyana muri za chat online aho kumu connecta na Brendah akamubeshya akamu connecta na JoJO mushikiwe?

  • nice oneeer peeee eddy uri number uno peu!!!! kubiryoshye utugezahooo

  • Wakoze guhindura uburyo bwo kwandika bitangiye kuryoha. umuntu arasoma afite amatsiko yibigiye gukurikiraho. Courage

  • Jojo kizwa umaramaze kuko urigushengura umutima wa Nelson kdi yari yamaze kukubabari none ubisubije ibubise!

  • waou mbega inkuru ishimishije.disi Nizereko Olga ariwe Gaju.

  • uwo olga babuze njye ndumva ari Gaju, ahubwo nelson nakize mama jojo, nahoubundi kurukundo ndumva Brendah agukunda kandi na Jojo aragukunda ibyiza rero nukubakura mugihirahiro

  • woowwww kurikira agafilm! Uburyohe mu nkuru ni ok ! Ababyeyi batangiye kuzamo,sibwo Brown agiye kubona mushiki we! Mama Jojo azishima vuba cyane nkurikije iriya myaka 4 yavuze amaze abuze umwana we, Gaju niwe Olga.

    Nelson nawe azahabwa imbabazi, kuko urukundo rurababarira rukanihangana. Brendah azisubiraho.

  • I lovin

  • Nanjye munshyiremo kbsa +524773772533.
    Thanks!

  • murakoze kuduha ino nkuru arko byaba byiza mugiye muduha ebyiri

Comments are closed.

en_USEnglish