Digiqole ad

Episode ya 8: Brendah ari kwereka Nelson ibimenyetso ko amukunda

 Episode ya 8: Brendah ari kwereka Nelson ibimenyetso ko amukunda

Nagize amahirwe ngeze mu rugo nsanga Gaju ariwe uhari wenyine, iyo Gasongo ahaba akazana za Blagues ze kandi mood nari ndimo itaranyemereraga byonyine no kumwenyura nari kugaragara, nahise ninjira nsanga Gaju mu nzu.

Njyewe-“Gaju bite se?”

Gaju-“Ni byiza! Sha umbabarire ntabwo izina ryawe maze ndizi! Nibagiwe kurikubaza pe!”

Njyewe-Eeh! Nuko ndumva ntameze neza nari kuguca amande!”

Gaju-“yoooh! Wabaye iki se?”

Njyewe-“Ndumva ndwaye ukuntu! Ahubwo reka mbe ngiye kuryama!”

Gaju-Oooh! Pole sha, basi ihangane umfashe tube tuganira dutegereje na Gasongo, naza turarya maze uruhuke ushobora kuba wabitewe na stress!”

Njyewe-Ok, nta kibazo Gaju!”

Gaju-“Sha wambabariye ukanyibutsa uko bakwita? Uzi ko nisetse kuba mbana n’undi mwana iminsi ingahe igashira ntaramenya ukuntu yitwa! Sha ikosa ni iryange pe!”

Njyewe-“ Humura nta kibazo rwose nitwa Nelson!”

Gaju-“What? Ngo Nelson?”

Gaju yahise yubika umutwe, mukanya gato numva atangiye gutsikimba asuka amarira, My God!

Nabuze uko nifata, ndeba hirya ndeba hino nibazaga haramutse hagize uza agasanga umwana w’abandi aririra mu maso yanjye yagira ngo hari icyo mutwaye maze ubwoba butangira kunyica niko guhaguruka ngo musange, ako kanya Gasongo aba arinjiye,

Gasongo-“Eeeh! Gaju se n’umurizi? Ko mutambwiye ngo mushakire ikiraka ku mu Boss wagongesheje imodoka ejo bundi ngo amuririre koko?”

Njyewe-“Gaso! Reka blague mu bikomeye!”

Gasongo-“Nonese bigenze gute?”

Njyewe-“Nanjye sinzi ikimurijije?”

Gasongo-“Uuuh! None se arifashe ararira gutyo gusa? yooh! Gaju mbwira, ubaye iki?”

Gaju yahise yiyumanganya, afunga umwuka yihanagura amarira mu maso, amaze gutuza ahita avuga,

Gaju-“Oya ntacyo da! Nuko nari nibutse ibyambayeho!”

Njyewe-“Gaju, basi jya wihangana sibyo! Mu buzima buriya hari ibihe ugeramo bigasaba gufunga umwuka ukibagirwa ibihe bibi wanyuzemo ugaharanira kutazabisubiramo aribyo bita kwiyubaka, wenda ntirengagije ko kurira rimwe na rimwe biruhura ariko umunsi uzajya wumva uri mu bihe bibi uzajye utwegera turi abavandimwe b’ibihe byose!”

Gasongo-“Gaju, njye na Nelson nicyo tubereye hano, ni ukuri reka tukubwire ko twifuza guhindura amateka yawe dukoresheje imbaraga zacu zose! Gaju, humura kandi kwihangana ntibijya birangira, komera turahari sha!”

Gaju-“Gaso, Nelson murakoze! Ngaho mwegere turye nahishije!”

Twahise twegera ameza nako Ibase! Niyo yari iteretseho aga plateau maze dutangira kurya ariko Gaju apetit yari hafi ya ntayo!

Twashoje kurya maze dusasa muri salon njye na Gasongo turaryama, Gaju ajya mu cyumba, nkiryama natangira gutekereza byinshi, nasubiye inyuma mu ntekerezo nibuka amagambo yose Brendah yari  yambwiye numva nsubiye gusharirirwa n’ibihe, nibajije impamvu Gaju amenye izina ryanjye agasuka amarira nanone numva ndikanze ku  mutima nti Mana yanjye koko ibi niki?

Sinamenye igihe nasinziriye nakangutse mu gitondo ndabyuka mbyutsa na Gasongo nk’ibisanzwe, turitegura dusezera Gaju ducaho, tugeze ku muhanda Gasongo arakata nanjye ndakomeza njya hahandi nakoreraga ngezeyo manika umutaka ntangira gukora.

Nk’ibisanzwe abakiriya barazaga ndetse benshi mbega nari maze kumenyera no gutera imbere, ubwo sinzi ukuntu nakoze mu mufuka numva harimo amafaranga nkuyemo nsanga ni bya bihumbi bine bya Dovine ndikanga mpita mfata inzira njya gukomanga kuri cya gipangu!

Nkihagera nakomanze rimwe, nkomanga kabiri ubwa gatatu mba nkubise inkonji umuntu ndebye nsanga ni Dovine wari ucyenye esuime maze ntangira gusaba imbabazi hafi gupfukama.

Njyewe-“Mumbabarire rwose nakomangaga ndeba hariya ku mutaka mukingura ntabizi mbakomangaho!”

Dovine-“Hhhhhh! Humura ntabwo mbabaye si mu gituza se! Ahubwo injira umvane hano ku muhanda dore nambaye ubusa!”

Njyewe-“Nari nzanye….”

Dovine-“Ariko se ko ufite ubwoba? Injira ntabwo kikurya!”

Nahise ninjira Dovine arakinga, aramanuka ndakomeza ndamukurikira aba yinjiye muri Salon iwabo njye nguma hanze, nkiri hanze numvaga hari umuntu bari kuvugana mo imbere maze nanjye ntegereza ko agaruka ngo muhe amafaranga ye, nkibyibaza ako kanya aba araje.

Dovine-Uuuh! Ese wasigaye hano? Uzi ko watumye ngera mu nzu nkivugisha! Mana wee! Ngaho injira nta kibazo urisanga!”

Ku mutima nahise niyongorera nti iyi niyo bita Kalibu bagasubiza ngo stareh tu! Nahise nunama ngo nkuremo inkweto ariko Dovine aba arambwiye,

Dovine-“Oya humura, hano hari umukozi kandi icyo ashinzwe ni isuku, injira rwose witinya ko uhanduza!”

Nahise ninjira nkurikiye Dovine tugera muri salon n’ijire yanjye, nkigeramo ndicara Dovine ahita acana Television.

Dovine-“Ba ureba ndaje noge gato!”

Nashatse guhakana ngo mubwire ko natinze abakiriya bari kuncika ariko mbona ararenze maze ndatuza nirebera TV, hashize nk’imonota makumyabiri mbona Dovine aragarutse,

Dovine-“Ugira ngo se nanoze sha? Nahise ndumbira kuri chat!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo kuri chat?”

Dovine-“Yiiiii! Ntabwo uyizi se?”

Narahigimye Dovine aba yabibonye ahita aza anyunama hejuru atangira  kunyereka uko ajya Chat nanjye nkirebera sinzi ukuntu narebye neza mba mbonye ifoto ya Brown nsa  n’uwikanzemo Dovine ahita ambwira.

Dovine-“Sha nawe rero uzagure aga Smart phone usibye ko kazajya kakurangaza ntukore, dore uyu witwa Brown niwe twavuganaga mukanya agatuma ntajya koga! Sha namukunze shahu! Ntago wabyumva, nakunze ukuntu aganira kandi nkunda ukuntu byamuruhije kubona numero yanjye! Nta nubwo akaza ibintu disi, nari namubeshye kujya kumusura ejo, igihungu twiganye cy’iki Besto cyanjye kiransura wawundi twazanye ku mutaka, cyakoze uyu munsi byo Brown ndajya kumureba pe! Ndebe ko ahuje umutima n’isura!”

Ibyo byose Dovine yabivugaga mbona yatwawe, bikomeza kuntungura mbega burya hari impano tutazi, burya hari ukuntu umuntu akwisanzuraho bwa mbere ugatungurwa, muri ako kanya nari maranye na Dovine, yanyisanzuyeho numva byabindi bya simbikwiye bigurutse nk’umuyaga wo mu itumba, mbona ari impano ikomeye kandi ari umurage mwiza nzaraga kobwa wanjye!

Ako kanya nahise nkora mu mufuka muhereza ya mafaranga,

Njyewe-“Nari mbazaniye ya mafaranga yanyu ejo mwansigiye

Dovine-Eeeh! Sha urakoze, uri umwana mwiza sha, uzi ko nari nabyibagiwe? Ahubwo se harya naguhaye icyayi ra?”

Njyewe-“Murakoze nzakinywa ubutaha! Ahubwo reka njye kuba nshaka aya mugitondo!”

Dovine-“Ngaho akira nawe ujye kwinywera amata!”

Dovine yahise amfumbatiza mu kiganza ndikanga maze arambwira,

Dovine-“Ufungure ikiganza ugeze aho ukorera Sibyo?”

Njyewe-“Yego, kandi murakoze nanone!”

Nahise mpaguruka nsohoka muri salon ndakinga, ndakomeza ngisohoka mu gipangu mba mbonye ku mutaka hahagaze umuntu, mu kureba neza mba nkubitanye amaso na Jojo mpita ndeba hasi, ndiyumvira mpita mfata gahunda yo kujya kwirira imvange kwa Mama Brendah, ngikata ngo manuke numva ahamagara  ngo  tsiiii! Niko guhindukira ntangira gukora bya bimenyetso mubaza niba ari njyewe ahamagara birangira nsanze ari njyewe da!

Nazamutse nerecyeza ku mutaka aho Jojo yari ari, mugeze imbere ndahagarara ako kanya mbona Jojo arambuye ukuboko buhoro asa n’ufite ubwoba cyangwa isoni maze nanjye ndambura ukwanjye ndamusuhuza maze ahita ambwira.

Jojo-“Nari mbazaniye ya mafaranga yanyu mwanyishyuriye ejo igihe nari nabuze icyo nishyura moto!”

Njyewe-“Yoooh! Murakoze nubwo ntari nabagurije ariko wenda ubwo muzirikana ni byiza cyane!”

Jojo-“Niyo umuntu atazirikana ariko wenda yakwijijisha akaza akagura me2u nkiz’ ibihumbi bitanu basi akakwitura ineza wamugiriye!”

Njyewe-“Ugira amahirwe yiturwa ineza nuwo yayigiriye byo! Ubwo nanjye ndi muri abo kandi urakoze!”

Jojo-“None se harya witwa Nelson?”

Njyewe-“Yego niko nitwa”

Jojo-“Sinzi niba ari mwe nzi Online!”

Njyewe-“Ngo Online? Oya, ushobora kuba waranyibeshyeho kuko njye ibyo sinari nakabikoresha kuva namenya ubwenge!”

Jojo-“Ariko Mana yanjye! Ubu koko WhatsApp wambabariye ukampira sinzahore muri ibi!”

Njyewe-“Nonese Jojo, ko nashakaga kujya kurya, wakwihanganye nkagenda ko n’ubundi nzi ko..!

Jojo-“Mbere ya byose mbabarira maze ubone kugenda!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo nkubabarire? Humura rwose niba ari biriya byakubayeho ejo byararangiye!”

Jojo-“Ntega amatwi nkubwire basi umwanya muto wonyine uhite wigendera!”

Njyewe-“Nta kibazo mbwira ndakumva”

Jojo-“Nelson! Utambeshye ntabwo ari wowe koko twajyaga tuganira kuri Facebook na WhatsApp?”

Njyewe-“Jojo! Urumva nakubeshya ngo nunguke iki? Si njyewe rwose!”

Jojo-“Ahuii! Dore uwa mbere yanyandikiye message kuri Facebook umunsi umwe ambwira ko yankunze kandi yishimiye amafoto yanjye, nari nzi ko ari ibisanzwe nanjye mwakirana ingoga burya nta muntu utishimira gukundwa, yambwiye ko yitwa Gentil ko ari Doctor mu bitaro bikuru, ngira amatsiko mubwira ko njye nkiri muto ndetse ko imyaka yanjye n’iye ntaho bihuriye maze nawe ambwira ko rwose akiri muto ndetse ko azamfasha muri byose, urabyumva nawe numvaga ari umusore nyine nifuzaga kugira ndetse nkomeza nkumva ko  nimubona nzaseka nkiterera mu bituza bye ngasinziramo,

Ku ishuri ninjye watangaga abandi muri salle ya internet ndetse bakansohoramo bigoranye ndwanira kudasiga Gentil online, maze igihembwe kirangiye mva mu kigo jugujugu sinataha hano ku Gisenyi ahubwo nerekeza kwa Mama mudogo i Kigali ngo nkunde nzabonane nawe nkuko twari twabipanze,

Uwo munsi twapanze guhura iryo joro naraye ntasinziriye mu gitondo nduhukira Nyabugogo aho twari buhurire ariko naramubonye nkunja isura, yari… nako sinabona uko mbivuga, gusa umenye ko ntaho yari ahuriye na Gentil wandaje amajoro mushushanya mu ntekerezo.

Iminwa nari nasigiye kumusoma bikamuhumuraho nk’ukwezi narayitebeje ntangira gushaka aho nyura ngo nigendere ariko nyine narahagumye!

Uwo Gentil akimbona yagiye kumpobera ndamukwepa musuhuza bisanzwe, ambaza amakuru mubwira ko ari meza, ambwira ko nambaye neza ndikiriza gusa nge nanga kumubwira ko yambaye nabi.

Yarambwiye ngo ngaho tugende musure numva bindiye ahantu, ariko nanga kumuteza abantu kuko twari mu bantu benshi, niko kwemera ajya imbere nzi ngo tugiye gufata utu moto, byahe se! Sha yanjyanye n’amaguru agakweto kanjye nari niyambariye talon ishira nyumva, dukata ahantu imisozi turayurira twinjira mu kazu gato kameze ukuntu ati aha niho nibera sha Jojo! Mbega uwambwiraga ko ari Doctor!

Nkihagera nicaye umunota umwe, ibiri uwa gatatu nti warakoze ko tumenyana, Brother arampamagaye ndagiye sinzi niba tuzongera no kubonana! Amaze kubyumva amagambo anyinginga yabaye menshi, ayanyuma nayumvaga ibihushuka ku muhanda mpamagara aka moto ndakurira ncaho.

Sha nageze mu rugo kwa Mama Mudogo igikapu kiri mu mugongo, nsezera vuba nta garuriro mfata iya Gisenyi, mu modoka naje ntekereza mbyinshi nibaza uburyo ntahanye Bulletin y’uwanyuma hejuru y’… nako reka nicecekere!

Nahise mufunga ahantu hose ntitwongeye kuvugana, umwaka w’amashuri urangira nsibiye kubera amanona macye nagiraga nananiwe kwiga kubera uwo Gentil! Mu rugo barantutse nanubu iyo ngize akantu gato nkora barabigarura, uko babigaruraga ni nako narushagaho kumva niyanze ndetse nkagira umujinya ntazi aho uva,

Nyuma rero haje undi witwa Nelson, we yanyandikiye vuba aha ariko we nanze kugira icyo mubwira ntaramubona, umunsi umwe nigeze kuganira na Brown sinzi ukuntu byanjemo nibuka ko uwo Nelson yajyaga ambwira ko ari umu friend wa Brown musaza wanjye kuri Facebook, ubwo mubaza niba hari umuntu w’inshuti ye bita Nelson azi yikiriza vuba ambwira ko ahari rwose aba n’inaha ndetse ko hari n’utugahunda bari gukina muri iyo minsi,

Nahise mwinginga musaba ko yamuzana akaza kudusura, nagiraga ngo naza nzamurebe neza maze mbone kwemera, Sha nibwo nabonye ari wowe uje rero, uko nakubonye byansubije mu kashize niyo mpamvu ya biriya byose, ahubwo warancitse ni Brendah wakugiriye impuhwe akanyinginga.

Nyuma y’uko unyishyuriye moto rero ukemera no kumpishira mu gihe nireguzaga ibinyoma ntinya Brown, nahise nsubiza amaso inyuma nshaka ubundi icyo naguhoraga ndakibura, nagize ibitekerezo numva ndiyanze ijoro ryose sinagohetse, nahise mbona ko umusore nifuza atari uburanga cyangwa ibindi, ahubwo ari uriya mutima sha!

Nk’uko nakubonye ngasubira mu kashize ni naho nibutse Gentil, nubwo wenda yambeshye  ko ari Doctor ariko nahise menya ko ari nacyo nari nkunze ntari nkunze we, nibajije niba hari umugozi yanshyizemo ngo mwemerere kumubera umu friend, nibuka ko nubwo ntamwishimiye we yanyishimiye ariko amahitamo yanjye no kwifuza kwanjye bigatuma nanga umuntu ntacyo dupfa, kandi nanjye ndi umuntu ra!

Nk’uko nabikubwiye, nyuma y’ibyo wankoreye kandi ukabikorana umutima mwiza, nihaye umwanya  ndatekereza ndongera ndatekereza  ubanza  mbere ntari nzi uwo nifuza kuba we, sha nari ndi biri hanze pe, iyo nza kuba ntekereza si nari kwibeshya ko urukundo nyarwo rutaba impamvu yo gutandukana kw’abishimiranye mu nzira izo arizo zose ahubwo uko mwamenyanye kose yaba online cyangwa ahandi, ari umurunga ukomeye utagakwiye gucibwa n’ukwifuza, ahubwo wagakomejwe n’ubumuntu bityo igihe muzahura nyuma y’igihe icyo aricyo cyose mugatambuka mugatizanya imbaraga mu buryo ubwo aribwo bwose nk’ibyo wankoreye sha!

Nelson! Ndagushimira kandi ni ukuri mbabarira!”

Njyewe-“Yooooh! Humura Jojo, ibyo birahagije kandi rwose umutima wanjye wagusanganiye igihe uwuhunga, ndacyeka njyewe narakubabariye cyera kugira ngo ugire ibyishimo bigeretse ku bindi, gusa nta kinshimishije nko guhinduka kwawe kuje mu gihe nyacyo! Murisanga!”

Nkivuga gutyo ako kanya hari imodoka nziza cyane yatunyuzeho mbona umubyeyi wari uyitwaye acishije amaso mu kirahuri aratureba cyane Jojo akimubona mbona umusatsi umuvuyeho ahita ambwirana impumu.

Jojo-“Eeeh! Ahwii! Mama arambonye wee! Reka njye kwa Brendah mumbwire tujyane amvugire ko ariho nari mvuye.”

Nkibaza ibyo byose narebye hepfo gato mba mbonye umuntu usa na Brendah azamuka aza aho turi, Jojo nawe arebyeyo ahita yiruka amusanga, bahurira mu nzira, Jojo ahita ahindukiza Brendah basubira inyuma bihuta.

Nkigarura amaso nanone nahise mbona uwatumye Brown abura feri akanyerera akagwa mu rukundo agasaya maze umutima ukamurusha ingufu ukamutegeka kumubera utuma atuza ariwe Dovine! Azamuka ava iwabo, yambaye neza birenze, nkimurangarira numva urugi rwo kwa Brown ngo paa!

Nahise mpindukira vuba vuba ndebye mbona ni Brown, wari wambaye aga shati k’umweru n’agapantaro keza gato k’umukara ndetse n’udukweto twiza cyane, aba anciriye agasiri ambaza niba hari icyo ndi kubona hepfo yanjye, nanjye sinamutererana muha sign ya Ok, asubira iwabo Dovine anyura hakurya hateganye n’mutaka azamuka,  arahindukira aramwenyura ubundi arampepera nanjye nzamura ukuboko kumwe numva ntiguhagije nzamura n’ukundi numva nako ntiguhagije ngiye kuzamura n’amaguru nyakubita ku kameza nyagumishamo, ubundi muherekeresha amaso akata buhoro yitonze agana kwa Brown, mbona akanze sonnet yari iri ku rugi rwo kwa Brown, nta n’amasegonda aciyemo bahise bakingura mbona amaboko y’umweru ayora Dovine maze urugi rurikinga Ooohlala!

Nagaruye amaso aba ari nabwo nibuka kwikanda amaguru nari nakubise ku kameza, ndiyumanganya nkomeza akazi bigeze nka saa moya gutyo nzinga umutaka nshyira ku rutugu ndataha.

Mu nzira nagiye  niririmbira akaririmbo kari kagezweho icyo gihe  kitwaga Mama Roda  ka Camillion, ngeze imbere sinzi ukuntu nibutse ko Dovine yamfumbatije nkabika sindebe maze ubwo  mpita  negera  ku itara rimwe muri aya  yo ku  muhanda, nkora mu mufuka nkubita amaso za note zose zari ziri kumwe uko nakazimuhaye ngira ngo ndarota! Yooooh! Disi Dovine!

Ibyishimo byarandenze ngenda nisetsa no mu kuririmba nongeza volume Mama Roda iba Mama Roda! Ntitaye kubandebaga, burya ibyishimo iyo bije urabireka bigatama mu bandi maze nabo bakishima.

Mu nzira nzamuka ngana mu rugo nazamutse ntekereza Gaju muha umwanya, nongera gutekereza icyo njye na Gasongo twakora ngo tumufate ukuboko twese dushake icyerekezo cy’ubuzima, maze nkubita agatima ku mafaranga Dovine yari ampaye ntabicyekaga, nkibitekereza mba ngeze mu rugo.

Nkihagera nasanze Gasongo ari wenyine aba arahagurutse vuba vuba aransuhuza ntangira guseka,

Njyewe-“Hhhhh! Ese ko unsuhuza nk’usuhuza Gitifu Gaso!”

Gasongo-Eeeeh! Nelson uziko duherukana cyera wana?”

Njyewe-“Hhhhh! Umva ibikabyo yewe, mu gitondo ntiwambonye se?”

Gasongo-“Eeeh! Nari nari nibagiwe!”

Ako kanya Gasongo yahise yigira hino gato atangira kuvuga anyongorera buhoro birantungura.

Gasongo-“Umva Bro, navugaga cyane ngo numve ko Gaju ari hano hafi! Nari mutumye ku muhanda ngo angurire ama Unites nguhamagare ubanguke tumutungure!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo tumutungure?”

Gasongo- Yego Bro! Uyu munsi buriya nibwo yavutse!”

Njyewe-Eeeh! Ese! Ndumva aho ari sawa, ahubwo se tubigenze dute?”

Gasongo-“Nari natekereje ko Cake ari bukate tugura ururindazi rwa magana abiri, noneho tukamugurira fanta nk’enye ku buryo azinywa agahaga bien, hanyuma njye nawe rero umwe umwe agafata rwa Primus Gahuzamiryango! Ntubizi ko tugaheruka cyera se!”

Gasongo akivuga gutyo Gaju yahise ahinguka maze ahita aza aransuhuza,

Gaju-“Eeh! Agaki uheruka cyera se Gaso?”

Gasongo-“Eeeh! Navugaga aga film sha Gaju! Ahubwo ihangane Nelson amperekeze wenda nkubiteho akajijo ubundi tugaruke!”

Gaju-“Ariko Gaso, Nelson abaye akiza ngo uramujyanye? Rata Nelson nari nagukumbuye guma aha twiganirire!”

Njyewe-“Gaju nanjye nari nagukumbuye ariko nanjye byo ndumva aga film ngakumbuye!

Gaju-“Ahaaaa! Basi mugende mubanguke murasanga mpishije!”

Twahise ducinyana inkokora nyine twishimira ko tubonye uko twibeta tukajya kugura ibyo twari twapanze, tumanuka hepfo ku muhanda turatambika tujya muri ya Cartier nakoreragamo, tugeze munsi y’itara turahagarara.

Njyewe-“Gaso none se ufite nk’angahe?”

Gasongo-“Nari mfite ibihumbi bitatu! Dore ngaya ni na mashyashya!”

Gasongo yahise akuramo utu note dutatu tw’igihumbi, nanjye nkuramo yayandi Dovine yari yampaye, ndeba n’andi ibihumbi bitatu nanjye nari mfite y’inyungu, nyashira mu yandi,

Njyewe-“Ok! Noneho ayo yawe niyo dukoresha Anniversaire, hanyuma aya asigaye, turayamuha nk’igishoro guhera ejo azashake ukuntu yatangira guharura inzira y’ubuzima mu gihe atari yabona umuryango we!”

Gasongo-“Eeeh! Nelson uri umusore nishimira kabisa! Ubwo uzi ko nanjye nakoraga mbika ijana ku munsi ngo azagwire tumugurire akabanza hariya mu isoko ajye gucuruza nk’imbuto! Bro wagize neza gutekereza kuri uriya mwana w’umukobwa mu gihe atari yagira amahirwe yo kubona umuryango ni ukuri tuzamube hafi!”

Tukiri aho sinzi umuntu wanshikuje inote nari mfite mu ntoki Eeeh! Mpindukira nkiy’ijana mba nkubitanye amaso na Brendah, ahita aseka cyane ajya hasi!

Brendah-“Hhhhhhh! Ayiweeee! Mbega wowe! Ubu se nirutse wamfata koko?”

Njyewe-“Sha wowe wirutse naza ntera ibirenge nka kwa kundi kw’abakina biye aho kugufata uhubwo nkagucaho!”

Brendah-“Hhhhhh! Mana we! Sha Nelson, akira ayawe ndabona wungutse ahubwo uyu munsi uragura!”

Njyewe-“Eeeh! Ndagura byo! Bre, uyu musore yitwa Gasongo! Tubana hariya aho twita kuri ghetto, Gaso! Uyu mwari yitwa Brendah! Ni umukobwa mwiza Tu!”

Twese twasekeye rimwe tujya hasi maze Brendah ahita avuga.

Brendah-“Hhhhhh! Ariko Nelson! Wagiye ureka kunsetsa ntazarwara imbavu zidakira koko! Eeeeh! Gaso ni byiza kukumenya, ndabona ari na Gasongo byo!”

Gasongo-“Nanjye ndabona uri umukobwa mwiza byo!”

Twese-“Hhhhhhhhhhh!

Njyewe-“None se Bre, ko uri kugenda bwije bite?”

Brendah-“Sha nari mvuye hariya hirya gato naho tuhafite aga Shop!”

Njyewe-“Eeeh! Ubu nta bwoba ufite se ko kikurya?”

Brendah-“Hhhhhh! Oya sha ntuhari se! Uramperekeza!”

Njyewe-“Cyeretse nubanza nanjye kumperekeza mu kantu gato ngiyemo

Brendah-“Uuuuh! Nelson ngwino umbwire”

Ibyo Brendah yabivugaga ankurura anyigiza hirya gato, hari hababaje ibya Gasongo wari usigaye ku cyapa, maze tugeze hirya gato Brendah ambwira,

Brendah-“Nelson! Nonese bite ko uyu munsi twaburanye?”

Njyewe-“Bre! Utambeshye wankumbuye?”

Brendah-“Ahwiiii! Nelson, reka iyo ngingo tube tuyiretse unyibwirire aho ugiye ndebe ko nguherekeza nawe ukaza kunyishyura

Njyewe-“Bre! Naba nkugoye humura wenda umbwire nguherekeze mbanze nkugeze iwanyu ubundi ntacyo ndigarura

Brendah-“Ahaaaa! Ubwo urabyanze nyine ntabyo ushaka, ariko se ubundi nako nyine bye ubwo ugiye kumureba..!”

Brendah yavuze gutyo ntangira gutekereza kumubwira ko tugiye kugura ururindazi rwa Magana abiri, fanta  na bya Gahuzamiryango bibiri, tukajya gukorera anniversaire Gaju mbura aho mbihera ariko ndikomeza,

Njyewe-“Bre! Nyine buriya hari mushiki wacu twibanira hariya mba none uyu munsi afite Birthday, nifuzaga rero ko uduherekeza tukajya kugura ururinda..! Nako cake yo gukoreraho geste, gusa ariko nanone ndabona naba nkugoye!”

Brendah-“Oooh! Nelson, ibyo nibyo wari ugiye kumpisha koko? Ahaaaa! Ubanza hari uwakunteranyijeho si gusa!”

Njyewe-“Oya Bre! Ntawe pe”

Ako kanya Brendah yahise yitsa umutima ahita arambura ikiganza cyanjye cyari gipfumbatije twa tu note akuramo inote imwe y’igihumbi,

Brendah-“Nelson tujyane gato!”

Nahise nsifura Gasongo araza dukurikira Brendah ariko narirebaga nkanareba Brendah turi kumwe mu muhanda, nareba ku ruhande nkabona ukuntu abantu batwitegereza nti Imana itangishatse, ikagukura ku mutaka ugatambukana n’umutesi mu bato.

Twigiye imbere gato twinjira ahantu muri Alimentation, mbona Brendah akomeje imbere muri comptoir ahereza umukobwa wari urimo cya gihumbi maze afata Cake nini yadutunguye njye na Gasongo, ayishyira muri envelope, arongera afata jus ashyira mu yindi envelope sinzi n’utuntu tundi yafashe ubundi abwira uwo mukobwa ngo akuyemo iyo cake ibindi byose abyandike, Brendah aragaruka ampereza envelope imwe indi ayiha Gasongo turasohoka tugeze hanze Gasongo asa n’adusigaho intera.

Brendah-“Nelson! Ngaho ngeza hariya iwacu rero ubundi mujye kwishimira undi mwana!”

Njyewe-“Yoooooh! Bre, nonese ubwo ntiwanyemerera tukajyana ko byantera ibyishimo nazajya mpora nibuka mu minsi yanjye yose?”

Brendah-“Nelson! Ibyo umbwira biri kuva hehe?”

Njyewe-“ Bre, mbabarira niba nkubwiye ibyo amatwi yawe atashakaga kumva!”

Brendah-“Nelson! Iyaba wabisubiragamo ntacyo uhinduyeho, gusa nubwo ndumva nshaka kubyumva nanone ariko nabyumvishe, Nelson rero ntibyakunda pe, cyeretse iyo muba mwarambwiye kare ngasaba uruhushya Mummy, none dore bwije kandi ntari burare mu rugo ngo tugende musabe uruhushya, urumva ko ntasiga inzu yonyine rero!”

Njyewe-“Bre! Nanjye mbimenye ngeze mu rugo mukanya, ihangane wemere tugufatirane!”

Brendah-“Nelson! Sha wivunika pe! Sinzi uko nagufashe umunsi wa mbere nkumva mu matwi yanjye, niyo wari kubimenya uhageze ukampamagara nari gukorera umutima ukwakira buri saha maze nkayoboza mpaka mpageze, gusa ariko ihangane pe! Ntabwo bikunze, Eeh! Ahubwo twari turenze mu rugo! Dore ni hano!”

Njyewe-“Yoooh! Bre, ubu koko uragiye?”

Brendah-“Yego sha Nelson! Tuzongera ubutaha! Kandi muze kuryoherwa

Njyewe-“Bre! Sinabona uko ngushimira, Imana iguhe umugisha!”

Brendah-“ Umugisha tuwusangire Nelson Bye! Ngaho nsezera ngende rero!”

Nahise nshyira envelope hasi ngo itambangamira, nzamura umupira w’imbeho nari nambaye ndambura ikiganza nkubitaho ikindi nk’usuhuza Ministre, mbona Brendah amwenyuyemo nawe aranyigana azikoramo, arahindukira aragenda nanjye ndunama mfata envelope mukunamuka ngo ngende numva ijwi rimpamagara ngo “Nelson!”

Narahindukiye mbona ni Brendah ugarutse, mu kungeraho nta kindi kintu yavuze yahise anyegera ampa Kiss ku itama, envelope nari mfite irancika no hasi ngo paaaaaa! ………..

 

Ntuzacikwe na Episode ya 9 ya Online Game ejo mu gitondo…..

19 Comments

  • Mbega aka episode karyoshye, jojo arahindutse, Gaju agiye kongera kwishima Nelson na Brendah bo birarenze! Thx umuseke.

  • Brown na Dovine reka sinakubwira! Nukuri ibintu ni uburyohe uyu munsi pe dutangiye ukwezi kwa kabiri duseka kubera umuseke.

  • Muraho, plz kumbabarire ntimuzongere kujya mugaya uyu mwanditsi ntako aba atagize ngo atunezeze, rero natwe twige kujya tunyurwa n’ubwitange agira, njye musabiye umugisha pe

  • Ngo paaaaa!hahaahaah ni sawa kabisa.umunsi mwiza w’intwari

  • Yooo,disi Nelson yinjiye mu rukundo mbega uburyohe, iyi surprise Gaju arayakira gute? Brown abonye uwamutwaye roho disi.Bravo ku museke uturinda irungu.

  • Akaryoshye ntigahoramwitama arikubundabona eddy na Jane bagarutse

  • Ni ukuri uyu mwanditsi arandikana ubuhanga kandi harimo inyigisho zihanitse z’ubuzima… uyu munsi byo birahebuje. Imana imuhe umugisha akomeze yaguke kandi abasomyi bite ku masomo arimo

  • Big up ku museke.rw! Ndetse no ku mwanditsi wacu dukunda Eddy Rwibutso A.K.A KAMITUYU!!!!
    Waba wifuza kujoininga group Watsaap y’inshuti z’iyi nkuru?
    0788573952 NELSON cg 0788923806 JEAN MARIE barakugeza muri group ishyushye.
    Murakoze

    • Rwose iyo group byanyura kuyibamo nkoresha tel 0788288376

  • Mbega story iryoshyeeeee!!!!

  • Wawoo!!! ibi bintu nibyiza cyane rwose, Mukomerezaho

  • Hello! Ku Mwanditsi n’abakunzi b’iyi nkuru! Iyi nkuru irashimishije cyane! Komereza aho Eddy! Ndabona rwose Nelson ari Eddy waje mu yindi sura. Iyi Episode impaye icyizere ko muzaturyohereza cyane nko muri my Day of surprise! Aha ndisuza ko hazamo umukinnyi ukina nka Kadogo, kazazamo ababyeyi ba Gaju babonetse, twizere ko Gaju na Gasongo bazagera aho nabo bakabyumva kimwe! Brown na Dovine nabo bagahuza urukundo. Ariko urwa Brendah na Nelson rwo namaze kuruha Umugisha.

    EDDY; EJO ABAKUNZI BAGUSABYE KUMINJIRAMO AKUNYU! NONE NDABONA RWOSE WATANGIYE KUDUHA IBIRYO BIRIMO IBIRUNGO BYIZA.ARIKO UMUNTU NKA DESTINE AZAGARAGAREMO GAKE; ARATUBUHIRIZA; ATUMA UMUTIMA UTURYA.INDI EPISODE IKAZA TWAHANGAYITSE CYANE.

    IKINDI HARABURAMO ABABYEYI BAKINA NKA MAMA SARAH;ABAPOLICE; ABAYOBOZI BO MU MIDUGUDU NO MU MIRENGE; KORA KUBURYO KOKO USA NUWINJIRA NEZA MU BUZIMA BUSANZWE. UJYE UFATA KU MPANDE ZOSE Z’UBUZIMA. BA GITIFU B’UTUGALI; REBA UKUNTU UCOMEKAMO UMWE RWOSE MU BURYO WANDIKA. NKUKO UBUSHIZE HAZAGAMO KESHI MASTER; UBU HAZAZEMO ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE;ABASORESHA;N’ABANDI BANTU BESHI BATANDUKANYE BAFITE AHO BAHURIRA NO GUTANGA SERVICE NABO BESHI. KUKO ABAYISOMA BAKORA IBITANDUKANYE; BYATUMA AMASOMO ABASOMYI BIYONGERA KANDI AMASOMO MUDUHA AGATUMA BAMWE BAHINDUKA.

    NDASABA ABAKUNZI BA ONLINE GAME KO TWAJYA DUTANGA IBITEKEREZO; NI BYIZA BITUMA UMWANDITSI; YISHIMA AKABONA KO AFITE ABANTU BAMUKURIKIRA; BAGENDANA.

  • Asante sana ku mwanditsi wacu, urabona noneho ko uburyohe bw’inkuru bwumvikana hatarimo za commentaires z’ama paragraphe!! Mukomereze aho muracyari aba mbere… mbega ntawabasimbura

  • Umuseke mukomeze kuba ingenzi mukubaka umuryango nyarwanda. Big up kumwanditsi wacu.
    Ni ukuri turabakunda kandi ibitekerezo dutanga ni ingenzi kuko bitama umwanditsi abonako afite abamukirikira kandi batekereza kubyo yandika.@Jeanne, kuvuga ibitameze neza ubibone muburyo buri Positive. Umwanditsi turamukunda kandi twishimira ibyo akora ariko tunamwifuriza kurushaho gukora ibintu by`intashyikirwa.
    Bosomyi bagenzi banjye sinshidikanyako ko iyi episode yabubatse cyaneko igaragaza ubumuntu!

    Mugire umunsi mwiza w`intwari. “Ubutwari ni uguhitamo ibikubereye!”

  • komeza

  • Umwanditsi wacu akomereze aho. Amasomo mbona muri iyi episode ni umutima w`imbabazi n`ineza wa Nelson. Yarenze ibibi n`agasuzuguro bya JOJO,atsindisha ikibi icyiza.Kandi iyo mbuto yereye JOJO,niyo imuhinduye ikamuha kwitekerezaho.Mu buzima dushobora guhemukirwa,ariko iyo duteye intambwe y`ubutwari dushobora guhindura abandi ndetse nababandi twibwiragako badashobora guhinduka.

    Ikindi nukwitangira abandi,ndahamyako Nelson na Gasongo bari bakeneye byinshi ariko batekereza guhindura ubuzima bwa Gaju ngo nawe atere intabwe.Kugirana neza bisaba umutima ntabwo ari ubushobozi bwinshi, kandi murugendo ruharanira icyiza Imana iragushyigikira.

    Ikindi nukwirinda kwirarira no kwifata uko utari: Mpamyako igituma Nelson akundwa ariko aba real kandi nibyigiciro gukundirwa uwo uri we kuruta ibyo ufite kuko byose birashakwa.

    Be blessed

  • Yoooo disi Jojo aciye bugufi asaba imbabazi buriya ni ubutwari bukomeye budashoborwa nubonetse wese cyane iyo usaba imbabazi usa nkuri munsi yawe. Mukomeje kuturyohereza. Eddy we luv u

  • thanks,nibyiza cyane nasetse natembagaye kubera ikirindazi kini(cake)

  • Izi nkuru ziraryoshye pe

Comments are closed.

en_USEnglish