Digiqole ad

Episode 67: Mireille yaje kubaho abikesha abasirikare mukuru we atazi. Gasongo we arakariye Nelson

 Episode 67: Mireille yaje kubaho abikesha abasirikare mukuru we atazi. Gasongo we arakariye Nelson

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira ngo: “Twakomeje kwiruka, icyo gihe amagara yari yaterewe hejuru buri wese yagombagagusama aye. Wowe ayawe nagombaga kuyagusamira kuko disi muri ibyo byose nta na kimwe wari uzi.”

Njyewe – “Ooh my God!”

Isaro – “Ubwo se disi koko kuki byabaye?”

Mireille – “Mukuru wanjye nkunda yakomeje kumbwira ngo: “Njye na wa mubyeyi twirutse tugana mu gishanga, abandi basubira inyuma aho twari twaje duturutse. Tugeze imbere ahantu hari hahinze ibisheke, twinjira mo dutungurwa no gusanga hihishemo abandi bantu.

Twarabisunze natwe dusutama aho, bwarinze butwiriraho nta gukorora cyangwa kwitsamura.”

Betty – “Mana wee! Ubu se koko wari umeze ute?”

Mireille – “Ndacyakubwira sha Betty. Yakomeje ambwira ngo: “Uwo mubyeyi yakomeje kukonsa, burya iby’Imana birikora. Nageragaho nkibaza iyaba ntarahuye na we icyari kuba ako kanya, mbona cya kiganza cy’Imana gihora iteka ku bantu bayo.

Iryo joro ryakeye tubona, ba bandi twahasanze batangira kwisuganya ngo bakomeze urugendo. Twababwiye ko aho twari tuvuye bimeze nabi batubwira ko hari indi nzira bazi tunyuramo.

Barahagurutse natwe turabakurikira, dufata umuhanda twerekeza aho tutazi. Nari namaze kwemera ko ndi kurwana n’ubuzima, buri munota umwe nawufata nk’uwanyuma nubwo ntari nzi ikinyirukansa.

Nta kosa nari narigeze nkora, yewe n’ababyeyi banjye ntacyo bari baracumuye baziraga uko bavutse. Karumuna kanjye nkunda nawe nyumvira ubuzima waciyemo ngo ube uri uwo uri we aka kanya.

Twagenze inzira ndende twananirwa tukicara, ngatekereza iwacu ha handi nabyukaga ngakamirwa, nkagaburirwa ndetse ngasinzirizwa n’uwambyaye, nibukaga ya magambo Papa yakundaga kumbwira.

Yarambwiraga ngo: “Niba hari ikintu kinshimisha kugeza ubu ni umuryango wanjye, naho ibyo ntunze byose byahera ariko mwe ntimuzahera, n’iyo nzaba ntakiriho mwe muzaba muriho.”

Njyewe – “Ooh! Mirei, humura ntacyo ukibaye, komera ntabwo uzongera guhogora kuko warize ukivuka, iki ni igihe cyawe cyo kuba icyo waremewe.”

Mireille – “Nelson, Imana iguhe umugisha kuko yakweretse kare icyo nkeneye, nanjye niyo mpamvu nabumbuye umunwa wanjye nkavuga byose ntacyo nibagiwe.”

Betty – “Yooh! Mirei, natwe ni ukuri tuguteze yombi kandi ibyo utubwira nta na kimwe giteze kuzatuva mu ntekerezo zacu.”

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambira ngo: Twakomeje kugenda dushiduka ikirere cyacuze umwijima duhina akarenge tuguma aho. Saa cyenda z’ijoro urusaku rwabaye rwinshi abaduhigaga bukware bari batugezemo, numvaga induru n’imiborogo y’abatakamba.

Ibyo byanze gusibangana muri njye, na n’ubu amaso yanjye aracyabibitse, aho twari turi njye na wa mubyeyi, haje kuza umugabo w’isura iteye ubwoba.

Akigera imbere yacu araseka cyane dutangira gutakamba tumusaba imbabazi, wa mubyeyi akibibona yaritanze aratakamba yemera gusama amagara yacu ngo aye atakare, ubutwari kuva navuka ntarabona.

Akimara kwitanga, umugabo yahise amukurura amujyana hepfo gato aho nitegerezaga neza n’amaso yanjye, imyambaro ye ayigira ubushwangi, amufata ku ngufu izuba riva.”

Isoro – “Yebaba wee! Mirei, oya wee?”

Isaro yasutse amarira, birarenga arahogora nk’umwana muto, burya umutima kenshi ujya unanirwa kwihangana kandi koko ntitwawurenganya kuko wikoreye byinshi, niyo mpamvu burya kwihangana ari ubutwari butagirwa na bamwe.

Twagerageje guhoza Isaro ku bw’amahirwe aratuza yegama mu gituza cya Betty mu gihe icyanjye cyari kirimo Mireille, iryo joro ryari iryacu, hashize akanya Mireille arakomeza.

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje ambwira ati: “Uwo mubisha amaze gukora ibyo yakoraga yazamutse agana ho nari ndi nguhetse, akitubona aravuga ngo:

“Apuu! Nari ngize ngo karacyari agasugi naho karanabyaye? Ariko reka nako nkumve nta rimwe nta magana abiri, byose birabara.”

Akiza ansanga natangiye kwikurunga hasi nsubira inyuma, muri ako kanya twumva urusaku rw’amasasu we n’abo bari kumwe barakangarana barisuganya batangira kuvuga ngo babagezeho.

Bamaze gukangarana biruka nahise mpaguruka vuba manuka negera wa mubyeyi n’amarira menshi yariraga, amasengesho nahavugiye yo arenze ayo navuze kuva nkivuka kugeza ubu.

Abo babisha bamaze gucikamo ibice biruka kibuno mpa amaguru, Imana ituramburaho ikiganza nta wongeye kwibuka ko duhari twasigaye aho, hashize akanya katari gato twatunguwe no kubona abasirikare batugezeho mu kurwana no guhunga baraduhunuriza turatungurwa batubwira ko ntacyo tukibaye, ibyo twumvaga nk’igitangaza!”

Twese – “Woow!

Betty – “Mbega igitangaza, igihe cyanyu cyari icyo shenge!”

Mireille – “Yakomeje kumbwira ngo: “Gutuza umutima byaranze twibazaga niba koko ibyo batubwira ari ukuri ariko bamaze kuduha amazi ngo tunywe twumvise agatima gasubiye impembero, Muziranenge ngarura icyizere cyo kwitwa umuntu.

Aho niho twavuye dukomeza ubuzima bushya, tumaze kwemera no kubona neza ko agacu gahumuriza imitima katubundikiye, wa mubyeyi yahise ahindukira aranyitegereza arambwira ngo: “Reka twijyanire mbe nita kuri runo ruhinja nta mubyeyi uruta undi bose bahuje impuhwe!”

Nikirije vuba twerekeza kwa wa mubyeyi, twagezeyo dutinze arisuganya dutangira kubaho mu buzima bushya.

Aho niho wakuriye umunsi ugashira hiyongeraho umwe, ukura umuhamagara Mama kandi koko arabikwiye.”

Isaro – “Yego sha! Arabikwiye ni ukuri!”

Betty – “Mana wee! Sha Mirei, humura ni ukuri uracyariho kandi nubwo ibyo byose byabaye ni ukugira ngo abazagutega amatwi bazamenye neza ko hari aho umuntu yavuye ndetse hari n’aho ajya.”

Njyewe – “Mirei, humura mwana wa Mama! Komera kandi ushikame mu rugendo urimo ntabwo uri wenyine, hari ikizere gisendeye cyo kubaho. Aho wavuye ni kure uyu mwanya ni uwo gukomera ugakomeza urugendo ndetse ugakomeza n’abandi.”

Mireille – “Yego sha! Murakoze.”

Njyewe – “Nyuma yo kutubwira byose urumva umeze ute se Mireille wacu?”

Mireille – “Sha ndumva nduhutse, umutwaro wari uremereye umutima wanjye ugiye mbyumva pe!”

Betty – “Yego sha, Imana ishimwe ni ukuri.”

Tukiri aho nahise numva telephone yanjye isonnye nyikura mu mufuka nkanda nerekeza kuri yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello, Bro!”

Gasongo – “Bite Nelson, ko wankingiranye se ni igihano wampaye kuko naraye nkunywereye cya gahuzamiryango?”

Njyewe – “Ooohlala! Pole sana! Uri he se ahubwo?”

Gasongo – “Ndi hano ku rugi kabisa!”

Njyewe – “Eeeeh! Ndaje gato.”

Call end.

Nkimara kwitaba Gasongo nahise mbwira Isaro, Betty na Mireille.

Njyewe – “Betty, Isaro, Mirei, mwakoze cyane kuba intwari mukagumana n’umwana wavutse nkatwe ariko agakura mu nzira igoye, aho bigeze rero dufatanyije tumuharurire inzira kuko aha ho ni ahacu, njye nawe twakubaka ibyasenyutse kandi tugakomeza inzira igana ku mucyo.”

Betty – “Nelson, ni byo rwose, ibyo byose tubifite mu maboko kandi ntakizatubuza kubigeraho.”

Njyewe – “Wow! Reka nkingurire Gasongo namukingiranye!”

Betty – “Sha natwe reka tujye gutunganya ibyo kurya nubwo amasaha akuze, ariko se ntiwamenya aho Aliane ari ko yatinze gutaha?”

Njyewe – “Oh! Aliane yajyanye na Bruno buriya bashobora kuba bakiri kumwe!”

Isaro – “Ese Mama! Ubwo bari kurya isi nyine! Reka tubarekere amahoro yabo basugire basagambe!”

Twese – “Hhhhhhhhhh!”

Ako kanya nahise nzamuka ngana ku nzu twabagamo, nkihagera nsanga Gasongo yicaye ku muryango akimbona ahita ambwira.

Gasongo – “Attention please! Uvuye he kwanza?”

Njyewe – “Singaho ngiye gutanga ibisobanuro!”

Gasongo – “Eeeh! Dore na ba bakobwa niho bavuye, mpamagare Brendah!”

Njyewe – “Hhhhh! Gaso, winsetsa noneho! Maze se umubwire ngo iki?”

Gasongo – “Nabura icyo mubwira se? Icya mbere namubwira ko uvuye gukora ibara na Mireille nako na Betty! Uuh, ndavuga nde se ra?”

Njyewe – “Hhhhh! Nawe bigucanze utaranabivuga, nubishobora wivugire nta shida kabisa!”

Gasongo – “Nelson, kingura niyinjirire dore imbeho yangagaje!”

Njyewe – “Pole sana Bro, nanjye nari ndi mu nzu y’amateka nibagirwa ko uri inyuma.”

Ako kanya narakinguye njye na Gasongo turinjira, tugeze mu nzu ahita ambwira.

Gasongo – “Nelson, uzi ko Dovine yampamagaye?”

Njyewe – “Ngo Dovine yaguhamagaye? Ntiwumva se! Ni byiza kabisa ndumva yateye indi ntambwe.”

Gasongo – “Uuuh! Nelson, byari byiza iyo atambwira ko…!”

Njyewe – “Ngo Byari byiza? Gaso, yakubwiye iki ko mbona ubimbwira usa n’urakaye?”

Gasongo – “Uwakubwira ko yambwiye ngo urye arye! Nelson, ubundi wabikoreye iki kweli?”

Njyewe – “Hhhhhh! Ngo yakubwiye ngo?”

Gasongo – “Eh, ndabona unaseka ubanza ahari ari byo? Nelson, ko najyaga nkwizera ni iki kiguteye gucika intege ngo ugwe ubutiramira?”

Njyewe – “Gaso, Dovine yakubwiye ngo iki kuri njye?”

Gasongo – “Oya ahubwo mbwira, ibyo yambwiye ni byo?”

Njyewe – “Gaso, ibyo yakubwiye ni byo kabisa, njye namubwije ukuri kose kuko icyo ntabonye naracyumvise. Burya iyo umuntu yibwira ko arusha abandi ubwenge ntibitinda, igihe kiragera agakenera abamukosora kandi iyo bamukosoye hari igihe abona zeru!”

Gasongo – “Nelson! Koko?”

Njyewe – “None se si byo Gaso?”

Gasongo – “Nelson, ntabwo nari nzi ko ushobora kuba gutyo, ntunguwe cyane n’uko utazirikanye byose ukitura uwakubereye umuvandimwe kandi mudahuje amaraso. Wiyibagije amagambo yakubwiye wemera ibyo utazashobora, gusa koko babivuze ukuri inshuti ihinduka idateguje. Nawe koko twagendanye urugendo rurerure?”

Njyewe – “Uuh? Gaso, ibyo uvuga uri kubikura he?”

Gasongo – “Oya! Mbabarira burya hari amagambo umuntu aba yumva atakumva! Nelson, nyamara nubwo ukoze ibyo uzazirikane ko wari umwizerwa mu bavandimwe n’umuryango.

Sinibaza niba byari bikwiye ko Nelson nzi yababaza uwamufashe ukuboko atabikwiye, akagukura ku zuba ry’igikatu akakujyana akakwinjiza aho utari kuziyinjiza. None dore wirengagije byose uhindutse nk’ikirere, ubwo se iyo uvuga ko utazabishobora ntabwo nari kwambara nkarurwana? Reka nanigendere!”

Njyewe – “Ngo? Gaso, umva ngusobanurire basi.”

Gasongo – “Ntacyo ntasobanukiwe, mbabajwe cyane na Brown ugiye gushengurwa n’ibyo umukoreye. Ubu se iyo ugirira byibura umubyeyi we? Wirengagije ko agahinda k’umwana gashengura uwamubyaye?”

Njyewe – “Gaso, mbabarira unyumve ni ukuri ndagusabye.”

Gasongo yahise acaho yinjira mu cyumba arakinga, nkomanze aranyihorera nkomeza kumuhamagara, nkiri muri ibyo mbona Betty yinjiye afite ibiryo ku gaplateau mpita nijijisha ndaceceka, akimara gutereka ku meza mbona Isaro na Mireille na bo barinjiye.

Betty – “Gasongo se ari he ngo yurire bus itamusiga?”

Njyewe – “Eeeh! Gasongo se, arahari da!”

Isaro – “Sha wamubwiye se akabanguka tukarya ko inzara inyishe?”

Nanze kwanga kujyayo ngo batabibona nabi ndahaguruka ntera intambwe ngana kuri chambre ye ndakomanga.

Njyewe – “Gaso! Gaso! Waje tukarya wangu?”

Gasongo – “Nelson, n’ibyo nari kurya ubirye!”

Akibivuga bose baratangaye, mu kwikura mu kimwaro no kwanga guca igikuba mpita mbabwira.

Njyewe – “Gasongo agira blague buriya, yagusekeje imbavu wazitwara mu ntoki!”

Betty – “Nelson, ako ko ntabwo nari nkazi, nari nzi ko test y’igifu igikomeje none ngo arashaka ko tumwingingira kurya!”

Isaro – “Nyamara Gasongo arakomeje. Nelson, wakongeye ukamuhamagara?”

Njyewe – “Erega buriya araje, nibwo yari akigera hano, kandi murabizi ko nari nanamukingiranye.”

Isaro – “Njyewe rero ngiye kuba nirira!”

Betty – “Oya, ahubwo Nelson nabanze yongere amubwire, si byo?”

Naracecetse gato hashize akanya mba ndahagurutse negera ku rugi ndakomanga.

Njyewe – “Gaso, wakwihanganye ukaza ukarya ko twakomeje kugutegereza?”

Gasongo – “Erega nakubwiye ngo n’ibyanjye ubirye ntabwo nza! Sinahaza inda umutima ushengurwa n’ubugwari bwawe, rya wowe wishimiye ibyo wakoze kandi umbabarire undeke njyenyine…………………!”

Ntuzacikwe na Episode ya 68 muri Online Game…………

*******************

16 Comments

  • Gasongo afite amakuru atariyo yahawe na Gasongo.

  • Mana we Mireille niyihangane inzira yanyuze ntazongera kuyinyura ukundi kuko hari uwaharuye inzira izira amahwa n’abanzi. Mirei ugomba gukomera ukiyubaka uwakwiciye ababyeyi akajya aterwa ipfunwe n’uko utapfuye nawe bikamutera guca bugufi agasaba imbabazi z’ibyo yakoze.

    Dovine nawe ndumva agiye gutera amacakubiri mu mfura zacu, nawe akwiye guca bugufi akemera kwirengera ibyo yakoze kuko ari kubyongeraho ibibi. Niyihane asabe imbabazi azababarirwa.

  • Gasongo arakariye ibyo atazi. Dovine yamubwiye ko yamuteye inda kd yanze ko Nelson amusobanurira. Gusa ukuri kuzigaragaza.

  • Dovine ararikoze ! yoooh Mireille Mwiza pore maa uzabaho

    • yooooh, pole Mireille wacu, ibyo wanyuzemo ntibizongra ukundi knd komera uharanire kubaho knd neza kuko hari icyizere

      Divine rero ushatse waca bugufi agacu uhindiramo kataragwa ugakenra kwisama wasandaye!

      Lydie bite c? nkunda gusoma comments arko bigragra ko uri umwali ushyira mugaciro, komerzaho mukobwa mwiza. thank you!

      Fares
      0722337737

    • pole sana Mireille mwiza, humura ntibizongera, knd figh for living the high life

      Divine nawe cabugufi hakiri kare utazibka ibiterko washeshe mwana w’ u Rwanda!

      Lyidie mwiza bite c? utanga comments zirimo ubwenge, ubereye u Rwanda rwose! thank you!

      Fares
      0722337737

  • Dovine qmutamitse ibiki se kandi. Naho Mireille rwose ihangane ntacyo ukibaye Imana yaragutabaye pe.

  • Nelson ubutaha uzajye wemera ikintu wabanje kumva icyo aricyo.

  • Byiza cyane.Dutegereje akandi gace

  • mwamfashije mukambwira uko nabona inkuru zibanza!nabishatse nabibuze kandi mfite amatsiko pe!plz help me

  • Ohhhh mbega amateka gusa nubwo byari bigoye nishimiye ko mukuru wa mireille icyo kigabo kitamwangije ndetse nuwo mubyeyi bakarokokana nubwo umutima we ushegeshwe ariko nibura yababereye umubyeyi mubihe bigoye. Muhumure shenge ntacyo mukibaye. Dovine se mama abeshyeye iki Nelson kuri Gasongo? Gusa next time Nelson nakugira inama yo kujya wumva neza mbere yo gusubiza! Urugero buriya wemereye Gasongo ibitandukanye nibyo yakubwiweho.

  • Claudine,episode zabanje kanda ahanditse inkuru ndende urahita uzibona.Mbega Nelson ukuntu azagwa mu ruzi arwita ikiziba!!!sibwo Dovine umwana w’umujyi noneho agiye gufatanya na se umubyara ndetse na Martin bakakwereka umujyi!!Ahaaa,tubitege amaso gusa ukuri kuzigaragaza.Mireille se sha ko benshi bakuze nkawe ariko ubu bakaba bari kwiyubaka mwana wa mama!Humura iyaguhanze irahari kdi ahari hakomeye warahavuye ubu ugomba guharanira kuzahura n’ababyeyi bawe mu ijuru ijabiro.

  • oh my GOD mbabajwe nukuntu GASONGO abaye ikigwari yihutira kumva DOVINE kuruta kumva NElSON bakuranye kuva mu bwana ariko nizereko Dovine atazatsinda imbere

    ikindi Dovine akomeza kubunza iriya nda yatewe na MARTIN n’ibitekerezo bike IMANA yakuye NELSON mucyumba izanamutabara mururwo rwobo afite kuko umwanzi agucira akobo igucira akanzu

  • manaweee!!Nelson, ihangane,ugerageze kuganira na bro wawe,Gasongo!akubwire ibyo dovine yamukubwiyeho!nawe umusobanurire byose inzira wanyuzemo na dovine!bitaribyo,ndabona dovine arikoze peee.!

  • Dovine mukobwa mwiza rwose nubwo wigize ikirara ugakora amahano haracyari ikizere,numva wakwakira ibyakubayeho maze ugatuza kugirango umwana waw utwute nawe ye kugirwaho ingaruka nimitekerereze mibi yawe
    Mireille mwiza humura nturi wenyine,uri kumwe na Rugira rugize byose,urikumwe nabavandimwe n,inshuti nziza zizakubera akabando kiminsi maze mukubungabunga ibyo twagezeho ugakomeza kwiteza imbere no kubaho neza bivuze kuntwali zatabaye u Rwanda
    Nelson plz njya ubanza usobanuze mbere yo kwemera,,ubwo ejo bundi na Brown cg brenda nakubaza uzemera ngo yego narabikoze!Ikindi sinumva ukuntu utaganiriza umukunzi wawe ibiba byakubayeho byose!
    Gasongo ,birababaje ariko Gabanya umujinya wumve icyo Nelson agusobanurira.ubwo se ko ari agakosa gato rubaye runini watambuka gitore??Thx umuseke ndaguprefera kbsa!

  • Mujye muduha tubiri kumunsi ndavuga episode

Comments are closed.

en_USEnglish