Digiqole ad

Episode 66: Mireille yumvise ubuhamya bukomeye, Papa we yishwe amaze umunsi avutse

 Episode 66: Mireille yumvise ubuhamya bukomeye, Papa we yishwe amaze umunsi avutse

Twese – “Yooh? Ihangane disi!”

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kuntekerereza byose nanjye nubwo amarira yari menshi ariko amatwi yo narayamuteze, akomeza kumbwira ngo:

“Iryo joro gutora agatotsi byari bikomeye, najyaga gushyirwayo ngashiguka noneho nakwitegereza ababyeyi banjye bakumbaguritse ku kirago n’uruhinja rw’umunsi umwe gusa ari rwo wowe agahinda kakanshengura bikaba ibindi bindi.

Muri iryo joro niho natangiye gukeka ko uko biri kose ubuzima bwacu buri mu kaga, natangiye kwibuka ukuntu twari tubayeho neza kuva kera, nongera kwibuka bya byishimo byahoze mu muryango wanjye, agahinda karanyegeka sinamenye igihe nasinziriye.

Betty – “Oooh my God!”

Mireille – “Yakomeje kumbwira ngo: “Icyo gihe bankanguye mu ruturuturu ndebye nsanga Papa na Mama batigeze batora agatotsi. Mama yari ari kukonsa Papa yicaye impande ye ari kukwitegereza, tukiri aho twumva umuntu ukubise urugi turikanga, akinjira tubona ni Saidi Papa yari yarabyariye umwana muri batisimu.

Yari yahindanye bidasanzwe, imyenda ye yuzuye amaraso, amaze kutwitegereza arimyoza, ahita yongera arakinga. Akimara kugenda nahise mbaza Papa nti: “Papa Saidi ko mbona yarakaye akaba yanahindanye, bite?”

Mama yahise ansubiza ngo: “Humura mwana wanjye, Saidi ureba ni inshuti ya Papa wawe ntuzi ko yamubyariye umwana muri batisimu se? Dore n’ejo bundi yanamugabiye inka, wasanga avuye kumbagira agakwavu ngo nsome ku gasupu nk’umubyeyi wibarutse!”

Mama akivuga gutyo nahise nongera ndamwitegereza, nitsa umutima ndamubaza nti: “None se Mama, niba Saidi ari inshuti ya Papa kuki twihishe hano?”

Ako kanya Papa yahise ambwira ngo: “Mwana wanjye tuza, kuba turi hano ni ishyano ryagwiriye umuryango, ubu turi gushakishwa uruhindu kandi ntabwo ari amahoro ahubwo ni ibyago, ntiwabonye ko twaje duhunze igihiriri cyaje gitera amabuye mu rugo? Ngaho ihangane ureke kurira, si byo?”

Akimbwira gutyo nahise mubaza nti: “None se Papa, byagenze gute? Twakoze iki se? Ni mu rugo iwacu gusa se cyangwa hari n’abandi?”

Mama yahise ambwira vuba ngo: “Subiza agatima impembero mwana wanjye, ntiwabonye n’abandi birukaga bikoreye ibyabo? Humura ariko Imana iri kumwe natwe.”

Mama akimbwira gutyo koko nagaruye agatima dukomeza kuguma aho bigeze nko mu masaha ya saa sita twumva umuntu ukomanze ku rugi akingura gahoro tubona ni umugore wa Saidi.

Yari afite isahani iriho ibiryo bicye, amaze kubitereka aho aratwitegereza neza aravuga ngo:

“Mwihangane musaranganye ibi ngibi kuko ibyo nari nababikiye Saidi amaze kubiha abo bari gukorana, ibyo ni byo basigaje.”

Mama yahise amubwira ngo: “Nuko nuko urakoze Imana iguhe umugisha, n’utu tubonye turadushimye.”

Isaro – “Mana yanjye wee! Mirei, sha komera ni ukuri.”

Mireille – “Mukuru wanjye yarakomeje arambwira ngo: “Papa yahise abaza umugore wa Saidi ngo: “None se Saidi ari gukora akahe kazi ko nabonye aje yahindanye?”

Umugore wa Saidi yahise atangira gutitira atangira gutegwa mu magambo asubiza Papa ngo:

“Nawe urabaza koko? Ahubwo nari nje kubaburira ngo mushake ahandi muhungira kuko mwicaye ku mugongo w’inzoka y’ubumara iryana, nibitaba ibyo isaha ku isaha irabaruma.”

Umugore wa Saidi amaze kuvuga gutyo Papa yarashigutse atangira kwahagira cyane atwitegereza agize ngo amubaze ibyo ari byo ahita akingura umuryango arigendera.

Amaze kugenda Papa yahise afata ibiryo yari azanye arabiduhereza mbisangira na Mama turangije arambwira ngo: “Mwana wa, ndumva agacucu kaje mu nda ariko uwari kumpa utuzi nkarenzaho, mfite inyota ni ukuri.”

Mama akivuga gutyo nahise mpaguruka vuba ngo nsohoke njye kumushakira amazi Papa ahita amfata ukuboko ndongera ndicara aba ari we usohoka, akigera hanze twahise twumva imirindi ku irembo n’urusaku rwinshi, twumvaga bavuga ngo “Turaje!”

Mama yahise akunyaka araguheka arangije ahita ampagurutsa ntangira kumubaza aho tugiye, numvaga ubwoba muri njye ndetse natitiraga umubiri wose, ahita ansubiza vuba ngo:

“Haguruka vuba mwana wanjye, ntabwo wumva ko imirindi ivugira hanze? Gira vuba dore katubayeho!”

Nahise mpaguruka vuba vuba, Mama amfata ukuboko dufungura umuryango, dusohoka buhoro buhoro twomboka, tugeze ku muryango Mama arunguruka hanze agikurayo umutwe ahita ankurura ukuboko dusohoka vuba duca mu karyango kari hepfo gato y’igikoni twikinga aho.

Tukigerayo neza, ako kanya twacishije amaso mu bikenyeri byari byubakishije urwo rugo tubona Saidi n’abantu benshi bafite amacumu n’imihoro bahingutse aho, bashoreye Papa umbyara boshye itungo rijyanywe kubagwa, basakuza bavuga uburyo ngo yari abacitse.

Nkimubona ubwoba bwaranyishe ngiye gusakuza Mama aba amfunze umunwa, nakomeje kureba n’amaso yanjye Papa bari bapfukamishije hasi, baririmba bizihiwe, bamuhondagura imigeri n’inshyi, icyo ni igikomere cyanze kumvamo na n’ubu.”

Njyewe – “Yoooh?”

Isaro – “Birumvikana sha.”

Mireille – “Yakomeje ambwira ngo: “Ako kanya Saidi ubwe yazamuye ikintu cyari gishinzeho imisumari agiye kukimukubita Papa aratakamba, aramubwira ngo:

“Sai, wambabariye njye n’umuryango wanjye ko twabanye nkugabira nkanakuganuza koko?”

Abagabo bose bari kumwe na Saidi barasetse bajya hasi bivayo maze Saidi ahita avuga ngo: “Hhhhhhhh, nuko ye! Noneho ntuzongere kungabira kuva ubu ngiye kwigabira, ahubwo vuga iryanyuma vuba.”

Ibyo byose nabyiyumviye n’amatwi yanjye, mbirebesha amaso yanjye. Papa yahise avuga ngo: “Sai, byibuze reka mbe igitambo cy’umugore n’abana banjye, unyice ariko bo basigare.”

Papa akivuga gutyo Saidi yazamuye cya kintu cyari gishinzeho imisumari akimukubita mu mutwe ahita aryama hasi abandi na bo bahita bamwahuka buri wese n’intwaro yari afite nkanswe abica inyamanswa y’inkazi, ubwo ikidendezi cy’amaraso cyuzura aho.”

Twese – “Ooooh my God!”

Betty – “Sha Mirei, ihangane kandi ukomere ni ukuri.”

Njyewe – “Mirei, humura nturi wenyine, turahari kandi tuzahaba iminsi yose, ni ukuri komera.”

Mireille – “Ahwiiii, Mukuru wanjye yakomeje kumbwira ngo: “Bakimara kwivugana uwakwibarutse, Saidi yahise avuga ngo:

“Mwagize ngo ni uyu wenyine se? Reka mbazanire n’abandi ahubwo mube mutyaza amaboko twivune abanzi.”

Saidi akivuga gutyo yinjiye mu nzu twumva akubise rwa rugi twari turimo ariyamira ubwoba bukomeza kutwica, aba ahamagaye abari hanze bose ngo binjire badushakishe na bo bagenda nk’abatabaye binjira mu nzu.

Mama yahise ahindukira aca impande y’akazu bororeragamo inkwavu kari aho twari twihishe, ageze inyuma arandembuza nanjye ngenda niruka ahigika ibikenyeri byari byubakishije urugo habonekamo akayira arambwira ngo nshemo, nshamo ngera inyuma mu rutoki.

Nkigera inyuma mu rutoki Mama na we yahise akururutsa maze arakumpereza ako kanya twumva imirindi y’abaza biruka ahita ambwira ngo:

“Mwana wa,  iruka njyewe undeke dore baraje!”

Nanze kuva aho, nkomeza kwinginga Mama ngo acemo ansange inyuma ariko na we akomeza kumbwira ngo ngende mpindukira ubwo maza manuka mu rutoki nkomeza kugenda ntazi aho njya.”

Njyewe – “Oooh, ihangane sha Mirei!”

Mireille – “Nelson, burya kwihangana ni umuti, kuwashoboye kuwunywa akawumira uramuvura agakomera, nanjye nubwo binkomerera ariko ngenda niyubaka uko bucya n’uko bwira.”

Isaro – “Yego sha, Mirei! Komereza aho.”

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira inzira yanjye y’amateka ati: “Nasize Mama gutyo ngenda ngutwaye, nyura mu tuyira twinshi ngeze mu muhanda wajyaga ku kiliziya mbona abandi na bo bagenda mbajya inyuma mu masaha ya nimugoroba twari tugezeyo.

Twarinjiye ariko abambonaga bose bangiriraga impuhwe nubwo na bo ntaho bari bafite ho kwifata, nageze mu kiliziya ndakururutsa nicara hasi mu nguni, inzara yari yose. Noneho narakwitegerezaga amarira akisuka, nibazaga uko ubaho bikambera umutwaro uremereye. Gusa, ku bw’ibyo nari maze kubona nari nabaye nk’uwataye ubwenge ndetse numvaga niyanze.

Nkimara kwicara aho hari umubyeyi umwe wanyegereye, aransuhuza maze kumwikiriza arambwira ngo: “Niko se disi uwo mwana Mama we ari he ngo amwonse ko mbona ari kurira cyane? Ayi we! Ubu amaze iminsi ingahe atonka?”

Akimbwira gutyo aho kumusubiza nahise ntangira kurira, atangira kumpoza nanjye mubwira byose amaze kuntega amatwi arakunyaka atangira kukonsa kuko nta yandi mahitamo yari ahari.”

Betty – “Mana wee! Mirei, ihangane sha.”

Mireille – “Betty, ni amateka yacu sha, nubwo akomeye ariko tugomba kuyavuga uko yakabaye.”

Isaro – “Yego sha, humura tuguteze amatwi.”

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira byose nta na kimwe asize, ngo icyo gihe uwo mubyeyi amaze kukonsa yahise ambwira ngo: “None se ubu koko ufite icyizere cyo kongera kubona Mama wawe?”

Nanjye nahise musubiza nti: “Simbizi, wasanga na we bamwishe? Ubu koko urumva namukura he? Ese ubundi baraduhora iki?”

Uwo mubyeyi yahise ambwira ngo: “Icecekere mwana wanjye, ibi byose byarateguwe yewe ngo turazira uko twavutse? Mana y’i Rwanda, wakongeye ugataha iwacu koko!”

Nahise nongera kumubaza nti: “None se twavutse gute ku buryo duhabwa igihano gikomeye nk’iki cyo kwicwa?”

Yahise ansubizanya ikiniga ngo: “Mwana wa, ibyo wibyibaza udahogora ahubwo senga Imana iducire inzira turokoke rutaratubona! Uko undebe uku nanjye maze kubura umugabo wanjye n’umwana w’umwaka umwe, ari na yo mpamvu ngifite amashereka ndi konsa karumuna kawe.”

Akimbwira gutyo yahise aturika ararira nanjye ndamufasha turarira turihanagura, iryo joro ryatinze gucya ari na ko abantu bazaga biyongera mu kiliziya.

Mu rukerera twazindutse twumva ibiturika hanze, abagabo bari kumwe natwe batangira gushyira abana n’abagore ku ruhande batubwira ko igihe kigeze ngo natwe duhangane.

Tumaze kujya ku ruhande twahise twumva hanze imodoka zirimo abantu basakuza baririmba indirimbo ziteye ubwoba, abo twari kumwe imbere batangira kuvuga cyane ngo mwitegure baraje.

Njye sinamenye abaje abo ari bo, ahubwo nakomeje kugucigatira no kukwitegereza nakwibuka byose amarira akisukiranya. Hashize akanya twumva ibintu bituritse hanze, amasasu atangira kuza mu kiliziya urusaku ruba rwinshi abafite amabuye, ibiti n’ibindi babashokamo urugamba rurarema ari na ko hagwa benshi.

Njye nakomeje kwihisha inyuma aho twari turi na wa mubyeyi twumvaga byarangiye nta gisigaye kitari ugupfa! Imirwano yamaze umwanya muto twumva hanze imodoka ziratse abari baduteye basubirayo.

Bamaze kugenda hari umugabo umwe wavuye mu bandi ahagarara ahitaruye aravuga ngo: “Bana ba Mama, murabona ko ibintu byabaye ibindi, ntimubone bagiye kuriya ngo mugire ngo baratsinzwe, kuva babonye aho turi buriya wasanga bagiye kwisuganya bakaza baje! Ndumva ababishaka badukurikira tugafatanya urugendo tukajya gushaka ahandi duhungira.

Uwo mugabo akivuga gutyo hari bamwe bahise bafata utwangushye njye na wa mubyeyi natwe turabakurikira, twageze hanze turi nk’abantu mirongo itanu, twiha inzira turagenda!”

Njyewe – “Oohlala!”

Betty – “Mana wee! Mirei, disi wakubititse ukiri muto!”

Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira ngo: “Twagenze umunsi wose bwije, turyama aho twari tugeze. Ntibyari ukuryama ahubwo byari ukuryamira amajaja! Bwarakeye, mu rukerera turongeye dufata urugendo, tugeze mu kibaya kimwe tubona abari imbere barahagaze natwe twari turi mu b’inyuma turahagarara.”

Betty – “Yoooh! Ubwo se byari bigenze bite noneho?”

Mireille – “Yarakomeje arambwira ngo: “Uwo mubyeyi yahise yifata mu mugongo arambwira ngo: “Ayi wee! Hariya imbere hari bariyeri, ubu se koko ibyacu ntibirangiye?”

Nanjye mubaza ngo: “Ngo bariyeri ni iki se?”

Na we ati “Wahora ni iki ko ibyacu byarangiye, aho ni aho bari kudutangirira!”

Akimbwira gutyo nahise mubaza nti: “None se tubigenze gute koko?”

Nkimubaza, wa mugabo wari imbere yacu yahise aduhagarika atugabanyamo amatsinda abiri. Bamwe duca inzira yo hepfo, abandi bakomeza iyo twari turimo, twe rero twaciye iyo hepho duhinguka ku mugezi. Tukiri aho twumva induru ku musozi, ntitwamenye aho abantu benshi baturutse!

Ba bandi bari baciye ruguru na bo basubiye inyuma biruka baca mu nzira twanyuzemo abazaga batwirukankana baba batwinjiyemo dukwira imishwaro buri wese atangira kurwana asama aye……………………………………..”

Ntuzacikwe na Episode ya 67 muri Online Game….

******************

27 Comments

  • mbega mbega mireill yararuhitse .,…ariko ivyo uri gukora sivyo ep 2 zose aribintu vyamateka oya fpuma uduha akandi

    • Episode 2 zivuga kukintu kinwe ntabwo ari nyinshi.amateka yumuntu yamara nukwezi kose.igihe abanyarwanda turimo sicyo kuvuga ukuntu ba martin bagiye kuryoshya ku gisebyi ,…bravo kumwanditsi wacu

    • Muvandi niba wumva aya mateka ntacyo akubwiye twe rwose aradufasha kuko iyi ninzira yumusaraba abacu banyuzemo kumara iminsi 100 yicuraburindi,tureke rero tuyage,twibuke kandi ntitugomba kwibagirwa. Nshuti banyarwanda mwanyuze muriyi nzira nimukomere dusindagizanye twiyubake maze twuse ikivi badusigiye. Abatwishe bari baziko batumaze ntibamenyako turi imbuto zishibuka. Never again

  • yoo ihangane disi

  • Initial Mireille avuga byabaye Kuala murango sinkuru nkizo dusoma military episode zashize. Nubuhamya be abate kubanyarwanda benshi no bice byinshi byo mu gihugu cyacu aho abantu bamwe biyambuye umwambaro wubumuntu bagahinduka za shitani.

    Twihanganishije abo byasigiye ibikomere
    Kumubiri no kumutima kandI tuvuga never again.

  • Ibaze kweli Mireille yahuye na kanga Umwanditsi wacu uri umunyu wumugabo kuba warahise ujyanisa ni minsi turimo nibyiza cyane kandi dukomeze twihangane.

  • oooh my God. sha mireille ihangane aya ni amateka dusangiye. gusa gucika ku icumu ni icyemeza ko tugomba kubaho

  • Ndashima umwanditsi w’iyi nkuru ukuntu yahise ayihuza na genocide aho kuyihagarika. Ibi ni ubuhanga kugendana n’ibihe

  • Mana ishobora byose suka umugisha k’umuntu wese wagize uruhare mwihagarikwa rya jenoside yakorewe abatutsi mwarakozeeee!!! Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mwese mukomeze mwibuke ariko mwiyubaka haracyari icyizere cyo kubaho. Mireil pole sana

  • Mbega inzira yumusaraba mukomere kdi mwihangane bantu mwese mwibuka amateka mabi mwanyuzemo mugihe nkiki.

  • Mireille humura nturiwenyine kdi abacu bazizukobaremwe ntituzabibagirwa.

  • njyew sinz uko nabivuga gusa amateka twasigiwe niy adutera kwibaz byinshi ukibaza icyo umuntu yazize bikagushobera nkaho ariwoe uba wariremy vrmnt umwanditsi ndagushimy cyn ugendana nibih kbs mireille pole sana hamwe nabanyarda Bose hamwe muri rusange bahuye ningorane zikomey nkizi.humura nturi wenyine

  • muduhe episode ikurikira kdi ndabashimira ko iyi episode ijyanisha nibihe turimo muri iyi minsi mu Rwanda, Mireille komeza kwihangana na mukuru wawe kdi muharanira kwiyubaka ntimuheranwe n’agahinda, #Ihorere Rwanda

  • Mireille ihangane, reka twiyubake duheshe ishema n’agaciro abacu ariko twusa ikivi basize. Umwanditsi thx

  • Thanks for the story BT kam back to the topic….ibyamateeka byatwara numwaka

    • Aho bitari topic se nihe mireille nabo abwira nibasanzwe munkuru reka uwo mwaka uzashire amateka ni ayacu.ndashimira umwanditsi kuba yarahuje inkuru n’ibihe courage!

    • Shema niba utarabaye muri kiriya gihe cya genocide yakorewe abatutsi byibuze uri umunyarwanda. Wakabaye wishimira ko ayo mateka mabi twanyuzemo abatayazi bayamenya kandi ntituyarambirwe kuko abifuza ko bitavugwa nibenshi. Nitutayavuga ntibizantungura byongeye kuba kuko byaba ari ugupfobya genocide.mureke umwanditsi sumuswa we wahisemo kwandika kuriyi topic kandi twaramushimye ariko nabwo wumva uri bored and not interested please wareka kubisoma ugategereza episode ukeneye. Thx

  • kucyi ibi byabaye koko? Mana mfasha abana burwanda Bose barokotse Jenecide yakorewe abatutsi amaze ubarememo icyizere cyejo hazaza .kd muhumure ntibizongera

  • Amateka nayacu uko byamerakose tugomba kuyibuka ariko abari impinja muri genocide yakorewe abatutsi bahuye nakaga gakomeye kwicwa nimbeho imvura yumuvumbi ariko Imana irahaba nono ubuzima burashoboka mireille pole sana warakoze mana wakoresheje president Paul Kagame agahagarika genocide yakorewe abatutsi ntibizongere ukundi

  • yoooh pole sha Mireille, humura nturi wenyine. komeza wihangane sha kandi ukomere ube umugabo

    Gusa ibyabaye ntibizasubire akundi kandi twamaganye cyane ingengabitekerezo ya Genocide.

  • hari umuhanzi umwe uririmba ngo umuntu ni nkundi ibyabaye i Rwanda Byagakwiye kudusigira isomo tuzigisha abana bacu,,ntawe uhitamo aho avukira ntanuwakabizize.Mireille ihangane n’abandi Ba mileilles nabakuru babo muhumure ibikomere mwasigiwe Hari Imana ishobora byose izabomora kandi Izababashisha kwiyubaka.tx Umuseke

  • Musigaye mucyererwa kutugezaho episode nshya

  • @ Shema Steve G ni topic cyane ahubwo uyu mwanditsi ni umuhanga kuko aho guhagarika inkuru ahubwo ayijyanisha n’igihe turimo. Iyi nkuru irimo abantu benshi batandukanye bafite n’amateka atandukanye. Nonese muri icyi cyumweru cyahariwe kwibuka genocide yakorewe abatutsi uragirango umwanditsi yirirwe adushyiriraho imitoma nibindi byinshi bituma tunezerwa, nabyo si bibi ariko naya mateka ya Mireille yari ngombwa. Gusa icyo nakwisabira umwanditsi niba bishoboka wongere ujye utugezaho episode nshya hakiri kare kuko iyo itaraza agatima kaba karehareha mfungura website yanyu buri kanya. Thx Umuseke.

  • Ibyo Dude avuze nibyo igiye ihagera nka saa moya za mugitondo byaba byiza tukabanza tukayisoma mbere yuko dutangira akazi.

  • umwanditsi urumuntu wumuhanga kweri amateka nayacu tugomba kuyashyigikira uwumva atamureba basi yakwifatanya natwe cgse akifatanya na mireille kko mireille ningewe mireille niwowe dusangiye ayamateka “twibuke genocide yakorewe abatutsi turwajya ingenga bitekerezo ya genocide dushigikira ibyiza twagezeho.”Mireille humura nturi wenyine

  • Iyi nkuru nzayigarukaho aya mateka arangiye! Umwanditsi ntako utagize ariko kubisoma ukabirangiza si ibya bose.

    mbega!!!!

  • ninzira ikomeye akiroIimana irakuzi KOMERA KD URIHO

Comments are closed.

en_USEnglish