Digiqole ad

Episode 64: Dovine aringinga Nelson ngo yemere babane. Mireille na we bamusanze arira!

 Episode 64: Dovine aringinga Nelson ngo yemere babane. Mireille na we bamusanze arira!

Njyewe – “Dovi! Wari uzi n’ikindi? Ndashaka kukubwiza ukuri kose kubaho ukamenya ko umukino uri gukina nshobora kuba ngiye kuwubera umusifuzi abafana ndabizi neza bo ntibazabura.”

Dovine – “Ngo? Nelson, uri kumbwira ngo iki ko ntari kumva?”

Njyewe – “Ni iki utari kumva se, mukobwa mwiza ukundwa n’abakakubyaye aho kwitwa ababyeyi bakitwa ba oncle?”

Dovine – “Ayiwee! Nelson ibyo ni ibiki uri kumbwira?”

Njyewe – “Eraa! Ubwo se uri kurira? Nizere ko uri kwiririra ariko? Wanze kumva kera kuko wanze kumva Brown wakubwiye byose ndetse agakingura umutima we ngo urebemo, niba se utumva, uranabona? Dovi, igihe ni iki ngo nkubwize ukuri.”

Dovine – “Oya weee! Nelson mbabarira basi ureke kugendera ku magambo, erega uwo mukobwa mukorana aranyanga.”

Njyewe – “Dovi, oya reka nkubwize ukuri nubwo mbizi ko kuri bukurye, gusa guca muziko ntigushye. Brown yagukunze ubikwiye, arara amajoro menshi ashaka umutuzo muri wowe, yarahangayitse bya bindi benshi bita guta umutwe ngo akubone ariko wowe uranga umufunga amaso.”

Dovine – “Oya Nelson! Wimbwira gutyo ndakwinginze.”

Njyewe – “Ushaka ko nkubwira iki se kitari ukuri? Ibyo twakoze byose twabitewe n’urukundo, iyaba wari uzi intambara twarwanye dushaka nimero yawe, mu kumenya izina ryawe byonyine Brown ati: “tayari Gisa Dovine Online!”

Dovine – “Ahwiiii! Nelson, ibyo rwose byarabaye kandi nanjye ndamukunda mbabarira urekere aho.”

Njyewe – “Dovi, banza wumve kuko ayo ari amateka utazirikanye kandi azagutera kwicuza. Brown yagize ibyago n’umuryango we ugwirwa n’ijuru nawe uhita uca iyawe nzira umuta nk’utarigeze umumenya, wari uzi ko uzamutoragura ugarutse se? Tuza twamutwaye kera kandi n’agatambaro wamufunze mu maso ngiye kukamupfukura!”

Dovine – “Nelson, ni ukuri ntabwo nigeze muta ahubwo nako…”

Njyewe – “Nako se iki Dovi? Brown yaririye mu maso yawe umunsi agusezera akinjira iy’igihome ndetse akakuturagiza ngo ngaho ajishe igisabo tuzakirinde kuzaterwa ibuye, natwe disi twizera ko rwa rukundo rwihanganira byose rukamenya ikibi n’icyiza ari rwo ufite naho wifitiye urwitwikira ijoro.”

Dovine – “Oya wee! Nelson, barambeshyera erega, njye ntabwo nigeze njya kurara amajoro rwose…”

Njyewe – “Ibyo ntabwo ari ibyisobanuro bikwiye umwari mwiza nkawe wambitswe ikamba akabwirwa ko akunzwe. Dovi, umuvandimwe dufata nk’intwari yacu wamukiniye Online we agushimagiza akuratira abavandimwe, gusa ntabwo ari uko yarebaga nabi ahubwo yaguhaye umutima we wose ndetse akwereka byose ntacyo agukinze natwe twiyemeza kubitangira kugeza naho nemeye kuza guhagarara mu kimbo cye ngo ukunde ubone amahoro wifuzaga.”

Dovine – “None se nyine…”

Njyewe – “Nyumva Dovi, igihe ni iki ngo umenye ko burya twemeye byose kubera urukundo nongeye kubisubiramo nubwo urukundo Brown yagukunze rwamuhumishije amaso, twe nk’abavandimwe ubu tugiye kumurandata ndabizi azababara ubugira kabiri ariko dusimbuke umwobo uri kuducukurira.”

Dovine – “Nelson, ibyo uvuga ni ibiki?”

Njyewe – “Dovi, niba utabyumva usigaje kubyibonera nk’uko nanjye nabyiboneye umunsi nza iwanyu ukanyiyereka wese ntaho unkinze amagambo yawe n’ibikorwa byawe byanyeretse wa mwari wanze kwihanganira ibyago by’uwamuhisemo agakuramo ikamba rihenze yatambirijwe agatandukana n’abandi.”

Dovine – “Nelson, cya gihe narivugiraga ni ukuri ntabwo nari nkomeje, ubwo se…”

Njyewe – “Reka? Ubutaha rero nizere ko uzakina n’abandi batari njyewe kuko aho umwana muto yanyijije ngasohoka utahamenye, inshyi zari zikuri ku matama nazumvaga ndi ku kabaraza k’iwanyu nawe ngo ikibitera ni uko bashaka ko ushyingirwa vuba?”

Dovine – “Cya gihe se ko batari bacururuka, ubwo nababwiye ko uhari nta kibazo ahubwo….”

Njyewe – “Rekera aho ahubwo utongera no kubivuga, uko navuye aho wari wanshyize ntubizi? Wibwiraga ko ndi bukubitirwe mu mufuka, ariko burya umuziracyasha akanzu ke gahora hafi.”

Dovine – “Nelson, basi mbabarira uzaze umfashe nk’uko wabyemereye Brown ndabizi neza ntacyo bazagutwara.”

Njyewe – “Dovi, narohamye rimwe umusare arandohora kuva ubwo ntinya amazi n’ubwato! Sinzasubira muri iriya nyanja nubwo nzi neza ko abavandimwe bazanyita ikigwari.”

Dovine – “Nelson, noneho mu byo uvuze ko nta na kimwe numvise?”

Njyewe – “Burya kumva ni kimwe no kuvuga ni ikindi, uyu munsi ndi kuvuga ejo ubwo uzumva kuko uvuga vuba ukumva utinze, ikibabaje kuruta ibindi ni uko uzira no gutekereza kuko iyaba warafashe umwanya ngo utekereze byose ntuba umpamagaye urira ngo urashaka kunyambutsa naho ushaka kundoha.”

Dovine – “Oya oya weee! Nelson, oya utavuga ngo uranze kuko waba ubaye ikigwari kandi wirirwa umbwira ko Brown ari umuvandimwe wawe, umuntu mwita intwari koko?”

Njyewe – “Dovi, ibyo uvuga wowe ntabyo uzi watubonye dukuze kandi twagutanze kukubona, niba ari n’ubugwari nzemera nitwe ikigwari ariko sinzaza iwanyu kwemera ibyo wowe na Martin mwapanze maze mugahitamo kubinyambika ngo urubwa rumbere!”

Dovine – “Ngo? Ibyo se nako….”

Njyewe – “Dovi, ndabizi ko utinda kumva, uzabyumva ejo kubitekerezaho byo ntibibaho ugihe uzabyumvira uzabona ko byari bikwiye. Ahubwo nkupira nitabe umuntu!”

Dovine – “Nelson, ni uko umbwiye?”

Njyewe – “Nkupira yewe nitabe uno muntu!”

Call end.

Nkimara gushyira telephone hasi narahindukiye ndeba Aliane duhuje amaso mbona yifashe ku munwa.

Aliane – “Nelson, uwo ni Dovine?”

Njyewe – “Alia, reka twikomereze akazi tugumye muri ibyo bipfuye twakwica n’ibindi, nizere ko byose wabyumvise.”

Aliane – “Ahaaa, numiwe pe! Gusa nawe ugabanye uburakari! Uzi ko umeze nk’intare bakoze mu jisho?”

Njyewe – “Humura Alia, ntabwo narakarira ukuri kundimo, reka twikomereze akazi ahubwo.”

Njye na Aliane twakomeje akazi, dukora tutikoresheje ngo umubyizi w’uwo munsi tuwucyure amasaha akomeza kwicuma havaho imwe, igihe cy’akaruhuko Aliane ni we wagiye maze njye nsigara nduhukira Online.

Nkigera kuri whatsapp message zatangiye kuza ari nyinshi, maze mpera ku murongo ntangira kuganiriza abari Online ariko Brendah we ndamubura! Ngize ngo mbe mvuyeho mbona message ije ivuga ngo:

“Nelson, noneho uraje? Mbega kuza Online kwawe! Ubu wasanga ugiye no guhita ugenda, basi windya seen na none!”

Ngisoma iyo message nahise nihutira gusoma izabanje kuko nari naribagiwe kubika iyo nimero, maze kuzisoma nsanga ari wa wundi twigeze kuganira akambwira ko yitwaga Christine, akaba yararivuguruye akarisiga ibara rikaba Cici!

Nahise mwandikira vuba ngo: “Ehhh! Cici, bite se? Wihangane ntabwo nari nabonye ko ari wowe. None se andi makuru?”

Send.

Ako kanya na we yahise ansubiza vuba vuba ngo:

“Sha meze neza Fraicheur ni zose ntiwabyumva keretse uje ukandeba turi kumwe naho ubundi nteye amashyushyu!”

Nkimara gusoma iyo message nanjye nahise nandika ngo: “Ariko Cici ubundi uranzi?”

Send.

Nakomeje gutegereza message ngiye kubona mbona koko iraje yavugaga ngo:

“Sha nkunzi ku ifoto gusa, uzi ukuntu ari sawa?”

Nanjye nahise nandika vuba ngo:

“Urakoze cyane ngaho nawe mpa iyawe rero!”

Send.

Nta mwanya uciyemo yahise ansubiza vuba ngo:

“Oya ntabwo njya nkunda kwifotoza nanjye buriya bijya bimbere ikibazo, ko hifotoza abajene nkamwe se, njye ndi kubyina niviramo.”

Ako kanya Nahise musubiza vuba ngo:

“Ntabwo naguseka niba mutabishaka nta kibazo simbagore!”

Send.

Ntiyantindiye ahubwo yahise ansubiza ngo:

“Oya ntubabare Nelson! Ahubwo reka dupange kubonana ni byo biruta kundeba ku ifoto, uzi ukuntu mba numva nifuza kukubona?”

Nahise nsubiza ngo:

“Uuuh? Kubera iki se Cici?”

Send.

Na we ako kanya ahita anyandikira ngo:

“Harya sinakubwiye ko izina ryawe ndikunda cyane, numva nkubonye atari ku ifoto byanshimisha cyane.”

Nanjye nahise nandika vuba ngo:

“None se ahantu hose wumvise umuntu witwa Nelson uhita wifuza ko mubonana?”

Send.

Yahise ansubuza vuba vuba ngo:

“Yego sha, hari impamvu buriya igihe nikigera uzayimenya, gusa niba nzagera aho nkabona Nelson nshaka simbizi!”

Nkimara gusoma iyo message nanjye nahise nandika vuba ngo:

None se Cici, ko wasanga nanjye ndimo wambwiye impamvu ushaka abantu bitwa ba Nelson?”

Send.

Nakomeje gutegereza ko ansubiza ariko ndaheba, ako kanya hari n’umuntu wahise akomanga yinjiye mbona ni Bruno mva online vuba ndahaguruka ndamusuhuza.

Bruno – “Nelson, bite se munywanyi?”

Njyewe – “Ni sawa nta kibazo rwose?”

Bruno – “Ewana ntabwo nari mperutse kukuvugisha ariko amande ndayemeye umunsi umwe nzayica.”

Njyewe  – “Eeeeh! Ntiwumva se ahubwo, nanjye nzaba mpari sinzasiba, wari uje kureba Agasaro kawe se?”

Bruno – “Eeeh! Burya urabizi ko Aliane yitwa Agasaro?”

Njyewe – “Umva nawe! Nayoberwa n’ibindi!”

Bruno – “Wabimenye! Ni we nari nje kureba.”

Njyewe – “Ooooh! Urihangana usanze yagiye muri pause nta we uhari, ariko nta kibazo wamuhamagara ukamubaza!”

Bruno – “Uuuh? Kandi twari dufitanye gahunda?”

Njyewe – “Wasanga na we yari aje kukureba wenda? Muhamagare wumve.”

Nabonye Bruno asa n’ubabaye birantungura, nitegereje ukuntu yifashe mu mugongo mpita mubaza.

Njyewe – “Bruno, bigenze gute ko mbona ucitse intege? Ni uko umubuze gusa se cyangwa hari ikindi?”

Bruno – “Wahora ni iki Nelson! Ahwiiiii, ndabona aje!”

Njyewe – ‘Eeeh! Ntiwumva se? Naho ubundi rwose wari ukubitiwe mu rukenyerero!”

Ako kanya Aliane akinjira, Bruno yaramuhobeye bitari cyane maze ahita amusohora amujyana hanze hashize akanya Aliane yinjira asa n’uwijimye mu maso ahita ambwira.

Aliane – “Nelson, mbaye ngusize hano nihagira unshaka umubwire ko nje gato hari ahantu ngiye!”

Njyewe – “Ko ubivuga se usa n’ubabaye Alia?”

Aliane – “Sha Nelson, ndaza kukubwira nimva aho ngiye.”

Nanze kubitindaho Aliane na Bruno baragenda nanjye nsigara aho mu kazi amasaha akomeza kwicuma, igihe cyo gutaha kiragera ndetse kiranarenga butangira kwira. Mireille atari yagaruka ndasohoka ndakinga mfata inzira igana mu rugo.

Mu nzira natashye nivuganira na Brendah ambwira byinshi nanjye nageze mu rugo ntabizi, ndakingura nkinjira mu gipangu si nzi ukuntu narebye hepfo gato nshishoje mbona umuntu wicaye impande y’igiti ndikanga, nahise manuka gato ngenda musanga mugezeho ntungurwa no gusanga ari Mireille wicaye yubitse umutwe mu maguru, ako kanya mpita nsezera Brendah ndakupa ubundi nsutama impande ye.

Njyewe – “Mireille! Mireille bite ko wigunze hano?”

Nkivuga gutyo aho kugira ngo Mireille ansubize ahubwo yahise asuka amarira nyoberwa uko bigenze!

Oooohlala! Icyo gihe nitegereje Mireille numva nanjye igitonyanga gishotse kigwa mu nda, burya niba hari agahinda benshi bagira ni ukubona umutima warenzwe n’intimba bikagaragarira ku marira.

Ako kanya nibutse ko burya iyo umuntu aganjwe n’intimba akabona hari umuri hafi amutura amarira maze akaruhuka, nicara impande ye ndamwegera nongera kumuhamagara.

Njyewe – “Mireille, byagenze gute? Ni iki gituma urira?”

Mireille yansubije n’akajwi gato kiganjemo ikiniga.

Mireille – “Nelson, ndeka ni ibyanjye kandi wari ukoze kumbaza ikindiza!”

Njyewe – “Yooh! Ngaho ihangane ukomere n’iyo warira urire nk’uri iruhande si byo?”

Mireille – “Nelson, ntabwo ari ukwanga kugutura amarira ahubwo ni uko burya amarira aremerera umutima yagera hanze akumutswa n’umuyaga.”

Njyewe – “Mireille, humura mukobwa mwiza, uko biri kose nubwo umutwaro utawutura wose ariko kurira kwawe kugabanya byinshi byizingiye mu ndiba yawo maze ukaruhuka byibuze ho gato.”

Mireille – “Nelson, basi urakoze narangije kurira ngaho igendere!”

Njyewe – “Basi niba ubona nkwiye kuba umwizerwa mbwira ikiguteye kwigunga no kuririra ahantu nk’aha ngaha wenyine.”

Ako kanya nkibwira Mireille gutyo, Isaro na Betty bahise basohoka mu nzu bageze hanze batangira kuvugana.

Isaro – “Ubu se ari he?”

Betty – “Sha nanjye binyobere! Cyangwa yasohotse igipangu we?”

Nkibumva nahise mpamagara Betty asa n’uwikanze mubwira ko ari njyewe. We n’Isaro baza aho twari turi.

Betty – “Eeeh! Uzi ko Mireille yicaye hano we na Nelson?”

Isaro – “Uuh? Koko dore ni bo? Byagenze gute se ko mwicaye hano? Eeeh, Mirei, wabaye iki ko mbona usa n’uwarize?”

Njyewe – “Mumureke atuze nanjye musanze ari hano yicaye wenyine nanga kumusiga aha.”

Betty – “Yooh! Disi yakomeje kwicara hariya mu nzu ariko tubona asa n’uwagiye kure ageze aho arasohoka natwe tuguma twicaye ngo turategereje kugeza igihe tumuburiye, naho yahise yiyizira hano? Mirei! Sha ihangane ni ukuri.”

Isaro na Betty badusanze mu bihe twari twabatanze kugeramo, na bo bicara hasi impande ya Mireille, hashize akanya Mireille yitsa umutima aravuga.

Mireille – “Nelson, Betty nawe Isaro, mumbabarire kubagora mbicisha imbeho iri joro nanjye sinari nzi ko byambaho.”

Isaro – “Yoooh? Ihangane sha.”

Betty – “Mana weee! None se ibi bihe ubitewe n’iki Mirei? Ni nde wagukomerekeje umutima se? Hari umuntu mumaze kuvugana se aka kanya?”

Mireille – “Yego, maze kuvugana na mukuru wanjye!”

Njyewe – “Akubwiye nabi se?”

Mireille – “Oya!”

Isaro – “None se akubwiye iki gitumye ujya mu bihe nk’ibi?”

Mireille – “Nelson, Isaro nawe Betty, ndabasabye mwerekeze amaso kuri kuriya kwezi kw’igice guhinguka maze muntege amatwi.”

Twese twarebye mu kirere koko tubona ukwezi kw’igice kwahingukaga, twitegereza neza uko kwatirimukaga kwegera agacu kabuditse maze tugarura amaso tureba Mireille.

Betty – “Mirei, ngaho tubwire turakumva ni ukuri!”

Mireille – “Uwo munsi ngo yari amasaha nk’aya umuziranenge ngera ku isi, hari mu kwezi nk’uku ndetse hari ku tariki nk’iyi!”

Njyewe – “Yooh? Mbese uyu munsi ni anniversaire yawe!”

Isaro – “Oooh! My God! Happy Birth Day sha!”

Mireille – “Murakoze! Nashyitse ku isi ndi uwa nyuma mu bo tuvukana, nari wa wundi bita bucura, navutse mfunze ibiganza. Navutse mpumirije nk’abandi, ariko uwo munsi ni na wo natangiye urugendo ntazi kuko ntari nakabumbura amaso yanjye!”

Betty – “Yooh? Mirei, watangiye urugendo rujya he?”

Mireille – “…………………………..”

Ntuzacikwe na Episode y 65 muri Online Game……

***************

26 Comments

  • Thx Umuseke. Nkunze ikiganiro cya Nelson na Dovine noneho ariyahura tu

  • Aho cici si nyina wa Nelson akaba ashakisha umwana we?! Ahaaaa mbiteze amaso

  • Mbaye uwa mere wo gusoma iyi nkuru pe!
    Nelson unduhuye umutima pe kuko wigobotoye Dovine! Ukize igisasu cye na Martin! Imana ishimwe.
    Ukomereze aho!

  • Nelso Aho ndagushikiy kubwiza ukuri Dovine wonger na Brawn umubwize ukuri kwose kugira amenye ko yari yakunze inyamaswa yari kuzamurira munzu!
    bandanya kbs inkuru iraryoshe!

  • ahwiiiii ubu ndi gu celebra umuhungu wanjye Nelson yamenye ubwenge, ndabyinira ku rukoma nambaye amashara!!! hhhhh Mana weeee mfashiriza Nelson nukuri umukomeze ntasubire inyuma! Yoooh Disi Mireille atangiye inzira yaciyemo! Mireille Humura nturi wenyine!

  • Uragitsinze nelson courage kbsa,mireille mwana muto humura ibyo ugiye kuvuga nabyumvise rugikubita Imana izi impamvu kdi nturi wenyine

  • wawoooo nelson bravo KBS ndagushimy ko noneho ubashije kureba kure Ukabwira divine ukuri kuk ndabona yar kuguta muruz ubireb kbs so nagend nashak azagwe kuwo bafatanije amafuti.ese Mireille we byagenz bte kok

  • Bravoooo Nelson Imana ishimwe ko Nelson yafungutse amaso.

  • NELSON UBAYE KURE DOVINE UMUBWIJE UKURI PE ! NA BROWN AKENEYE KUMENYA UKURI ! KANDI AKAKWAKIRA RWOSE UBUNDI UKAMUFASHA GUKOMERA AKAZASHAKA UNDI URIYA MUKAMUREKERA MARTIN ! ARIKO MFITE UBWOBA KO MARTIN AZAGUPANGIRA INDI GAHUNDA KO ARUMUKORESHA WAWE ! WITEGUYE KU BYAKIRA UTE ? MURAKOZE

  • cya Divine ntikizongere kuguhuma amaso Yooh Mireille se Kdi bite ?

  • Wawouh. mbega byiza ,Nelson arahumutse, ubu c Martin ntari bumwirukane Ku kazi, birabe amahirwe.

  • Yoooo!!! Uwo mwana w, umukobwa yabaye iki? Nelson abaye umuntu w, umugabo cyane, ndishimye kuba yihanije Dovine, akomerezaho kabisa.

  • Iyi nkuru n’a minsi ine ishize nyimenye ariko yantwaye uruhu n’uruhande! nayisomye yose ariko mpora mfite amashyusyhu y’akandi gace. courage!!

  • nelson nge birandenze nkwemereye na cya gahuzamiryango rwose!aha niho ubutwari bwawe bugaragariye rwose.

  • Yes .Bravo Nelso!!you made it kbsa,burya kwari ukugirango inkuru iryohe none wiyambuye burundu imitego y umwanzi Dovine…Igikurikiye rero musore muto ugiye guterwa ubwoba byaba nangbwa ukirukanwa mukazi ,hagarara gitwari ushikame kuko urugamba ruraha,sinakwibagirw no kukubwira ngo ubibwire Brenda na John kugirango bakube hafi ,ariko brenda we no mumutaka yaragukundaga ntacyo! Thx umwanditsi…Mireille pole sana Imana izi impamvu byabaye komera kdi usigasire ibyo wagezeho

  • Narinarumiwe nibaza niba Nelson atabona ibinyoma by a dovine byaranyobeye, none ana ishimwe ko abibonye kandi ntazongere kumuha umwanya kuko yazamugusha mu mutego pe ameze nka destine. Naho Milelle niyihangane ibyanubayeho bimuhe imbaraga zo gushaka imbere heza

  • Amaherezo yinzira ni munzu biibyo dovine na martin bakomeje. Guhishahisha bizajya ku mugaragaro

  • iyinkuru iranezezape ndishimye cyane nelson amenye ubwenge disi millee se we buriya afite icyihe cyibazo ????

  • iyinkuru iranezezape ndishimye cyane nelson amenye ubwenge disi millee se we buriya afite icyihe cyibazo ????

    .

  • Turaza gusanga Mireille nawe afitanye isano n’abavugwa muri iyi nkuru Bose,!!ubu sibyo ateruye kuvuga??

  • Bravo Nelson ubaye umuntu wumugabo pe!Buriya bwose warabireba;warutegereje igihe ukamubwiza ukuri kose!Mireille Komera.

  • iyi nkuru rwose iranyubaka cyane ntekereza ko hubwo ikirijije mireille ashobora kuba yaravutse maman we agapfa

    naho dovine mbona atwite akaba aribyo yashaakaga kugereka kuri Nelson Imana ishimwe ko Nelson atsinze igitego naho dovine yiyahure cya arye inshi nigicucu

  • iyi nkuru ninzinza cane duhe agakurikira

  • Uyu munsi se ntakandi ka épisode muduha?gusa byajya biba byiza mugihe mubona ko ntayo muri butugezeho mukatubwira kare.Murakoze

  • Ahuiii! uyu mwanditsi ankuye ahantu! Nelson atangiye guca akenge naho ubundi yari angejeje kure.Mireille, komera wihangane natwe tukuri hafi, humura ntuzahungabana

  • bravo nelson uragistinze, MIRE humura mpise menya icyo ubaye kuko isabukuru yawe ishobora kuba ari amateka niba ntibeshye Maman yaguhaye ubuzima ubwe burahasigara kuko nibenshi muhuje iki kibazo impamvu yagusize nukugirango ube intwari mukobwa mwiza,musure na Gaju kwishuri mumubwire ko Jojo yaje.

Comments are closed.

en_USEnglish