Digiqole ad

Amasomo yose yari yarahagaritswe muri INES yakomorewe

 Amasomo yose yari yarahagaritswe muri INES yakomorewe

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri y’Uburezi yandikiye Ishuri rikuru rya INES rikorera mu Karere ka Musanze, amasomo atatu yari yahagaritse kubera kutuzuza bimwe mu byasabwaga yakomorewe, gusa hari ibyo Minisiteri igisa ko iri shuri ryuzuza.

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Iyi baruwa yanditse mu Cyongereza, Umuseke ukaba wabonye kopi, ivuga ko amasomo ya Biomedical Laboratory Sciences, Civil Engineering n’iryitwa Food Biotechnology Option yose afunguriwe ariko INES ikazagira ibindi ikosora.

Muri ibyo izakosora harimo kongera abarimu, kugura ibitabo no kubaka laboratoire ebyiri zitandukanye, imwe ijyanye n’isomo rya Medical microbiology n’ijyanye n’ibya Food microbiology.

Umwe mu barerera muri INES yabwiye Umuseke ko iki cyemezo kije gitinze ku buryo kitazakuraho ibihombo ababyeyi bagize n’abanyeshuri.

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu Mashuri Makuru na Kaminuza cyangwa zimwe muri progaramu zayo, cyafashwe na Ministeri y’Uburezi tariki ya 16 Werurwe 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe mu Ukwakira 2016.

Tariki 20/03/2017 mu kiganiro n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba yavuze ko nubwo abanyeshuri bababariye mu cyemezo cyafatiwe amashuri bigami ngo byakozwe mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi.

Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi yabwiye Umuseke ko ku yandi mashuri atarafungurirwa, na bo bagomba kuzuza ibisabwa.

Asubiramo ibyo Minisitiri w’Uburezi aheruka gutangaza kuri iki kibazo ati “Abasigaye, gahunda ni uko hari ibyo basabwe, ubyujuje araza akabwira HEC ati ‘bya bindi byose twarabikosoye’, hanyuma itsinda ribishinzwe rikajya kubasura bagahabwa igisubizo na bo nk’uko byagenze ku bandi.”

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • INES oyeeee, INES ndayemeye kabisa ibaye ubukombe

  • Abapadiri nubundi sinzi uko bari barabafungiye n’ukuntu bagira ishyaka mugutanga uburezi bunoze. INES komereza aho urerere u Rwanda

  • INES iciye agahigo kabisa ibaye iya mbere muri kamunuza zose bafungiye, nitange umusanzu wayo rero mukurera abanyarwanda. INES nubundi tuyizeyeho ireme ry’uburezi noneho irarushaho. INES congzzzzzzzzz

  • INES iraryoshye kabisa, habaje ibyacu. Mutubarize ahandi uko bimeze igihe bazakomorerwa

  • Abanyeshuri ba INES dushyizwe igorora, ejo ndazinduka nsubira ku ishuri, ndashimira INES n’ubuyobozi bwayo uko bagerageje gukora ibyo basabwaga na MINEDUC na HEC kugirango dusubire kwiga, INES yarakoze rwose, twizeye kuzabona uburezi bufite ireme birushije uko byari bimeze. Nashimira kandi MINEDUC kuba yarakoranye na INES neza nubwo twari dushomereye twizeyeko bizagira umumaro.

  • Gitwe yacu se mwe mubigeze he?Nimutwarane rwose tuzabarira ubucocero aho twambariye inkidi .Paul ati:”Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” .

  • Gitwe yacu se mwe mubigeze he?Nimutwarane rwose tutazambarira ubucocero aho twambariye inkidi .Paul ati:”Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” .

  • let izarebe akarengane kahabaye maze papiasi bamuvane kubuyoboze kuko nago azi akazi agomba gukora muzamubwire azajye yicare aho narikuzaba nicaye kuko ibyo kwiga twabivuyemo waraduhombeje abaterankunga baradukatiye sawa nzaza waravuyeho koko mwarahemutse.

  • INES uraganaheza

  • INES turabashima kuko mwakoze ibishoboka byose ngo abana bave mugihirahiro. Mukomeze mutere imbere muteza imbere ireme ry’uburezi, muri indashyikirwa turabemera. Tuzi ko mutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu. Congratulations

  • RUSIZI INERNATIONAL UNIVERSITY (RIU) mutubarize ibyayo kuko rwose turababaje kd turababaye

  • Abaturage bo mu Rwanda turisabira MINEDUC gufata icyemezo cyo gufatanya ibigo bya REB (Rwanda Education Board) na WDA (Workforce Development Authority) bigakora ikigo kimwe, kigahabwa inshingano zisobanutse. Icyo kigo gishya kigahabwa Umuyobozi Mukuru (mushya) n’abamwungirije babiri (nabo bashya).

    Rwose iyo “Reform” irakenewe byihutirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish