Digiqole ad

Apotre Mignone arasaba abagore kujya baha imbabazi abagabo babo

 Apotre Mignone arasaba abagore kujya baha imbabazi abagabo babo

Apotre Mignonne aganira n’aba bagore mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore

Apôtre Munezero Alice Mignone uyobora Women Foundation Ministries yasabye abagore ko bakwiye kujya baha imbabazi abagabo babo bakazibaha batarindiriye ko bazibasaba.

Apotre Mignonne aganira n'aba bagore mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore
Apotre Mignonne aganira n’aba bagore mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore

Hari mu birori by’umunsi wa 08 Werurwe wahariwe umugore ku rwego mpuzamahanga, no ku kicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura bizihije kuva saa mbiri z’umugoroba ibirori byitabiriwe n’abakobwa n’abagore gusa, bose hamwe bakaba barenga 300.

Mu miryango imwe n’imwe cyangwa myinshi mu Rwanda havugwa amakimbirane hagati y’abashakanye, aya makimbirane ingaruka zayo ni;  urugero uburere bubi ku bana, urugomo n’ihohotera hagati yabo, gutandukana kw’abashakanye ndetse hamwe na hamwe tujya twumva umwe yishe undi.

Apôtre Mignone yasabye abagore kujya bibwiriza bagatanga imbabazi ku bagabo babo igihe babakoshereje kugira ngo babane mu mahoro.

Niba umugabo yakosheje umugore akamubabarira mbere y’uko anamusaba imbabazi ngo ntaho amakimbirane azaturuka hagati yabo.

Apôtre Mignone ati “Mureke Yesu Kristo atumurikire natwe tumurikire imiryango yacu ndeste n’igihugu cyacu.”

Itsinda ‘King’s daughters’ ry’abagore bakiri bato babarizwa muri Women Foundation Ministries muri ibi birori ryaboneyeho  gufasha  umwe mu bagore bapfakaye bakiri bato bamuha ibiribwa bizamufasha mu gihe kingana n’ukwezi.

Ibi birori byitabiriwe n’abakobwa n’abagore babarizwa muri Women Foundation Ministries ndetse n’inshuti z’uyu muryango.

Insanganyamatsiko yigishijweho na Apotre Mignone ni “Kuva mu bitekerezo byacu tukamenya ibitekerezo by’Imana” ikaba iboneka mu gitabo cya 1Abakorinto 2:16.

Bakoze amasengesho yo gusabira ibintu binyuranye birimo n'imiryango yabo
Bakoze amasengesho yo gusabira ibintu binyuranye birimo n’imiryango yabo
Bahaye ubufasha umwe muri bo uheruka gupfakara akiri muto
Bahaye ubufasha umwe muri bo uheruka gupfakara akiri muto
Bari bateranye ngo bizihize uyu munsi mpuzamahanga w'Umugore
Bari bateranye ngo bizihize uyu munsi mpuzamahanga w’Umugore

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Apotre Mignonne!!!!!!!!! Ariko nkunda amadini y’inzaduka kweri… Apotre, bishop, pasteur. Burya Abanyarwanda turi abambere mukwihangira imirimo. Ngirango nange hari hageze ko nihangira agatorero, ubu maze no kumenya icyongereza cyo kwigishamo injiji zose zikurikira biracitse.

    Imana isigaye igezweho, Imeze nk’ikirungo cya cyayicyayi, umuntu abantu bakoresha mubintu byose.

    Mureke guta igihe. Imana idusaba ikintu kimwe gusa, KUYIKUNDA NO GUKUNDA BAGENZI BACU NKUKO TWIKUNDA.

    Ibyobindi mwirirwamo mumeze nkabasinzi b’urumogi ngo murahanura, ngo murerekwa, ntabwo aribyo. N’ibimenyetso by’ubujiji n’ubukene bwo mumutwe.

    • @Apôtre Mwiza mu Kinyarwanda baravuga ngo iby abapfu biribwa n abapfumu.jyewe idini nzubaha niryubatse amashuli n amavuriro rigafasha imfubyi n abapfakazi n,abakene.naho abandi ni ukwihangira imirimo babeshya ngo niza bishop,apotre…… n ibindi ntazi.

    • Hahahaaaa Nice comment@apotre mwiza

  • Idini y’ukuri n’
    isura no gufasha imfubyi n’abapfakazi mumibabaro yabo sinon twigenzurishe ibyanditswe byera.

  • Jye nemera Mpyisi avugisha ukuri!

  • @Apotre Mwiza: umvugiye ibintu rwose. Izi ngirwa madini zadutse zirara zibuza abantu gusinzira muri za karitsiye nge zingeze ahantu. Abantu aho gukora ni ukwirirwa bavuza ibinyuguri n’ingoma baboroga, babwirwa ngo pastoro cyangwa apotre wabo avugana n’Imana, udufaranga twose babonye bamushyira ngo ari mu murimo wa Yesu, …ibi bintu Leta ikwiye kubisuzuma neza kuko ni akajagari mu gihugu. Muzarebe rero ababyitabira kurusha abandi abo aribo, 80% ni abagore!

  • Ni abagore kuko nibo bahura n,ibibazo byinshi kugirango boroherwe mu mutwe bayoboka ubafasha kwakira uwo mutwaro .ubu ingo zirugarijwe cyane ku buryo abagore babigorerwamo cyane noneho bakayoboka ubafasha psychologiquement kubyakira bamubwira ko imbuto y,umugisha isoromwa ku giti cy,umuruho
    nta handi abikura hatari mu rusengero.iyo basakuza rero ni nka drogue baba bafata kuko bibibagiza kwitekerezaho.abagabo bayoboka inzoga ibyo rero si choice y,abagore.gusa byafashije abanyarda kubera ibibazo banyuzemo bituma biyakira mu bibazo bikarangira yiyakiriye akiteza imbere sinon za suicides zari kuba nyinshi

Comments are closed.

en_USEnglish