Abakobwa bari gutinyuka imyuga yitwaga iy’abagabo gusa
Hari imirimo nko kubaka hambere wasangaga ari umwihariko w’abagabo ariko ubu ibintu biri guhinduka, bamwe mu bakobwa biga mu ishuri rikuru ry’ ubumenyngiro muri IPRC South by’umwihariko abize imyuga yaharirwaga abagabo ngo basanga nta mwuga w’abagabo gusa ubaho kuko n’abagore bayishoboye, bagasaba bagenzi babo guhindura imyumvire.
Ubu hari umubare ugereranyije w’Abakobwa bari kwiga imyuga nk’ubwubatsi, ububaji n’indi yakunze gukorwa n’abagabo gusa.
Devotha Kubwimana yarangije amashuri yisumbuye ahitamo gukomeza amasomo y’imyuga kuko yabonaga ariyo iri ku isoko kandi yanamufasha kwihangira umurimo byoroshye.
Ati “Nabonye ko buri munsi abubatsi baba bakenewe hose maze nza kwiga ibyo kubaka.”
Kubwimana avuga ko nta mukobwa ukwiye gutinya umwuga runaka ngo ni uw’abagabo kuko nabo ngo amaboko bakoresha ari abiri.
Dr Twabagira Barnabe umuyobozi wa IPRC-South nawe avuga ko abakobwa bashoboye kimwe n’abahungu kandi ko uko iminsi ishira ariko abakobwa barushaho kwiyongera mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Dr Twabagira ati “tugitangira iri shuri wasangaga muri Department ishuri ririmo abakobwa babiri gusa, ariko ubu usanga rwose ari nka 30, ibi biduha ikizere ko abakobwa nabo bamenye akamaro k’amasomo y’ubumenyingiro.”
Dr Twabagira avuga ko icyo bashaka kugeraho ari uko abakobwa nabo bagira ubwitabire nk’ubw’abahungu kuko bose bashoboye kimwe.
Mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016,abakobwa barangije muri iri shuri rikuru ni 212 naho mu mwaka wa 2016-2017 abateganyije kurangiza ni 250.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye
1 Comment
Ibyo ni byiza, mupfa kutivunisha gusa ngo murimo murigereranya n’abahungu. Kumera nk’abahungu ntacyo bimaze kandi sibyo byingenzi kuko turemye m’uburyo butandukanye. Haribyo mudashobora kandi twe dushobora, hari nibyo mushobora m’uburyo bworoshye kandi twe tudashobora. Ikingenzi rero ni ubwuzuzanye et pas uburinganire.
Abakobwa murashoboye ariko ntimukemere gukora ibyo mukora uniquement kugirango mwemeze abahungu. Mukore ibyo mukora,kuko mubishoboye kandi mubifitiye uburenganzira. N’ubwo rimwe narimwe mukabya.
Ubu noneho hateye n’abahungu bashaka kumera nk’abagore, abakora imibonano mpuzabitsina n’abahungu bagenzi babo, ukaba wagirango gutandukana kw’ibitsina ntacyo bikivbuze. Mwirinde rero gukora mushaka kumera nk’abahungu kuko mwazashiduka musigaye mushaka bagenzi banyu b’abakobwa mwibwirako mwe mwabaye abagabo.
Ndabivuga ntamutima mubi kandi ntawe ntunga agatoki ariko dukwiye gukora attention kuko aho twerekeza nge rimwe na rimwe hantera ubwoba.
Comments are closed.