Umukobwa atwara inda akaba igicibwa uwayimuteye we nta nkurikizi…byose ni uburere bubi
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango arasaba abanyarwanda guhagurukira uburere bw’abana b’igihugu kuko ngo ibibazo umuryango nyarwanda ufite bituruka ahanini ku burere bubi abana baherwa mu miryango. Avuga ko nko kuba umwana w’umukobwa aterwa inda akaba igicibwa ariko uwayimuteye ntihagire inkurikizi agira byose biva ku burere bubi.
U Rwanda ruritegura kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri uyu wa 08 Werurwe, Minisiteri y’umuryango iratangaza ko yateguye ibikorwa binyuranye bijyanye cyane cyane n’ubukangurambaga ku burere ndetse n’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.
Minisitiri Esperance Nyirasafari yasabye imiryango guhagurukira ibikorwa byo kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere banabatoza uburere bukwiriye.
Ati « usanga mu muryango nyarwanda umukobwa watwaye inda ahita afatwa nk’igicibwa ariko umuhungu wayimuteye ntagire inkurikizi.»
Ibi ngo usanga bikomoka ku burere budakwiye abana bahawe mu mikurire n’imyumvire iri hasi ku babyeyi bamwe na bamwe.
Intego y’umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda ngo ni ukureba ibyagezweho mu iterambere rye n’inzitizi agifite hagamijwe gufata ingamba zamugeza ku iterambere kurushaho nk’uko Minisitiri yabisobanuye.
Uyu mwaka ku isi insanganyamatsiko igira iti «Be bold for change » naho mu Rwanda insanganyamatsiko yatoranyijwe ni « Munyarwandakazi, komeza usigasire Agaciro washubijwe ».
Mu gihe cyashize umunyarwandakazi ngo nta jambo yari afite nk’uko Minisitiri Nyirasafari yabivuze, umugore yabaga mu rugo agakora imirimo yaho nayo itarahabwaga agaciro.
Ariko ngo uyu munsi byarahindutse kuko umugore yahawe ijambo ubu akaba anashishikariza kwibona mu mirimo yose kimwe n’umugabo.
Minisitiri ati «ubu umugore hari aho yavuye hari n’aho ageze tukaba tutifuza ko yasubira inyuma ahubwo tubasaba gukora cyane kugira ngo bakomeze berekaneko nabo bashoboye.»
Jacqueline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yavuzeko muri ukukwezi kwahariwe umugore bafitemo ibikorwa birimo no kuremera imiryango itishoboye bakaba bamaze gufasha abagore ibihumbi 5 000 kugera kunguzanyo mu rwego rwo kongerera umugore ubushobozi.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore uzizihizwa kurwego rwa buri murenge, ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Shyira. Aho biteganyijwe ko Mme Jeannette Kagame azatanga ubutumwa nk’umushyitsi mukuru.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
12 Comments
Minisitiri Esperance Nyirasafari yari akwiye guhagurukira kurwanya ubusambanyi busigaye bweze muri iki gihugu aho usanga mu ma “lodges” hafi ya yose ndetse no muri za “Hotels” zimwe hakorerwa ubusambanyi ijoro n’amanywa kandi Leta ikarebera gusa.
Leta rwose ikwiye guhaguruka igashyiraho ingamba zo kurwanya ubusambanyi muri iki gihugu niba idashaka kwikururira umuvumo.
Abantu baza mu nama zisigaye zibera hano i Kigali nabo batangiye kuzana ingeso mbi muri iki gihugu cyacu ku buryo tutarebye neza twazashiduka turi ahaaga kubera amadolari bashukisha bamwe mu bakobwa n’abagore b’abanyarwandakazi.
Igihugu gikwiye gufata ingamba zihamye zo kurinda umunyarwandakazi ntiyiyandarike kandi ntiyandavure.
Ibyo uvuga nibyo, ariko aho isi igeze Sekibi niwe uyobora benshi guhagarika ubusambanyi ni kuvuga ngo nibabuze izuba kuva. Ntibishoboka.
Ahubwo ababyeyi nimureke nibura abana bacu tubatoze kumenya ko ubusambanyi ari bubi kubera ingaruka mbi ziburimo cyane cyane ubusambanyi butanakoresheje agakingirizo.
Si non aho isi igeze guhagarika ubusambanyi bukabije buriho uyu munsi ntibishoboka ntacyo Leta yabikoraho kuko nayo abayirimo ni abantu kandi nabo si ba Yozefu na Mariya
Bla bla blaaaa, Thailand ni kimwe mu bihugu abantu bajya gukorerayo sex tourism (n’ubwo Leta itabishyigikiye), abana ba 10, 15 ans bakinjiza amadolars bagatunga imiryango bakomokamo…wabonye umuvumo Thailand ifite ari uwuhe ? Harya nta muceli turya uva Thailand !
Ariko Gaga koko urumva ibyo uvuga? ngo umwana wa 10ans na 15ans agasambana agatunga umuryango? ayo ni amahano ntituyifuza iwacu! ahubwo abasambanya abana bahanwe bihanukiriye kuko barangiza ejo hazaza habo ndetse n,ah,u Rwanda
Ubu ko ntawumenya uko ejo azaba ameze, mu myaka iri imbere uramutse uhindutse umukene nyakujya, wakwifuza ko umwana wawe w imyaka 10 cg 15 aba indaya akagutunga? That’s the dummest thing i have heard in a long time.
Njyewe Gaga, ntanga comment ntabwo nashyigikiraga ko abana basambanywa cg ngo mbe nshyigikiye ubusambanyi muri rusange. Ahubwo sinemeranywa n’ubu bugoryi (nise bla bla blaaa) bwa Basesayo bwo kuvuga ibintu by’umuvumo. Umuvumo ni iki ? Ubusambanyi bukurura umuvumo gute ? Iyo phonomene igenda ite ? Namuhaye urugero rwa Thailand ho banakora ibirenze, nta muvumo tubonayo…
Mujye mutanga arguments zitarimo amarangamutima abenshi bagenda batoragura mu byitwa insengero.
wivuga Gaga se umushakaho iki inzara ni kimwe n umurengwe Thaïlande yo bafite ibyo barya ariko na none turebe mu Rwanda ntihaba hari abakora uburaya bashaka uburyo bwo kubaho mukaba mushaka kwica Gitera aho kwica ikibimutera
igihe LETA itazashaka gukemura ibibazo by’ubukene mu RWANDA .igihe inzara yica abantu,igihe ubushomeri bukabije……TUZAKORESHA UBURYO BUSHOBOTSE NGO TUBASHE KUBAHO. Gusambana nabyo birimo. Umukobwa wanjye arasambana kandi akantunga:iyo ntamugira NZARAMBA iba yaranyishe.MUREKE GUSHINYIKA
@Byumba we, Ubusambanyi mu Rwanda ntabwo bushingiye ku bukene cyangwa ku nzara. Yego wenda hari abakene batunzwe no kwicuruza ariko abo bakora umwuga w’uburaya ntabwo bakora ibyo gusambana. Umwuga w’uburayi n’ubusambanyi biratandukanye cyane. None se iyo umukobwa/umugore runaka ukora mu kigo runaka akaba afite umushahara mwiza ariko ukabona akunda kujya asohokana n’umuyobozi w’icyo kigo bakajyana muri Hotel ku Gisenyi bakararana mu cyumba basambana, bwacya bagataha i Kigali, ubwo wambwira ko uwo mukobwa/umugore aba ari inzara yabimuteye???. Nimusigeho gukurura umuvumo muri kino gihugu.
Hari n’igihe njyewe naniboneye umukobwa waje atwaye imodoka nziza ayiparika kuri Hotel asangamo umugabo w’umunyamahanga bamarana mu cyumba iminsi ibiri bakora ubusambanyi. Ubwo se murabivugaho iki???
Yewe yewe, aka n’akumiro peee!
Mureke gukomeza kutujijisha ! Ubusambanyi ni business yunguka cyane, niba butaguhesheje akazi buguhesha byibura amadolari, murebe ubukene buri hanze aha!! buri wese yirwanaho uko ashoboye. Mwe kwishinga abirirwa bavuga amadisikuru bahembwa za miliyoni.
MZ we, Ubusambanyi mu Rwanda ntabwo bushingiye ku bukene cyangwa ku nzara. Yego wenda hari abakene batunzwe no kwicuruza ariko abo bakora umwuga w’uburaya ntabwo bakora ibyo gusambana. Umwuga w’uburayi n’ubusambanyi biratandukanye cyane. None se iyo umukobwa/umugore runaka ukora mu kigo runaka akaba afite umushahara mwiza ariko ukabona akunda kujya asohokana n’umuyobozi w’icyo kigo bakajyana muri Hotel ku Gisenyi bakararana mu cyumba basambana, bwacya bagataha i Kigali, ubwo wambwira ko uwo mukobwa/umugore aba ari inzara yabimuteye???. Nimusigeho gukurura umuvumo muri kino gihugu.
Hari n’igihe njyewe naniboneye umukobwa waje atwaye imodoka nziza ayiparika kuri Hotel asangamo umugabo w’umunyamahanga bamarana mu cyumba iminsi ibiri bakora ubusambanyi. Ubwo se murabivugaho iki???
Comments are closed.