Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame yaganiriye n’UM– USEKE
Nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru ku cyifuzo cy’umusaza Rutayisire cyo kubonana na Perezida Kagame, ibyo yibwiraga ko ari inzozi bikaba mu minsi 13 gusa. Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame ku cyumweru, kuri uyu wa mbere nimugoroba Umuseke waganiriye na muzehe Rutayisire Gerivasi ku kubonana kwe na Perezida Kagame.
Umunyamakuru Jean Damascene Ntihinyuzwa w’Umuseke ari nawe watangaje mbere icyifuzo cy’uyu mukambwe w’imyaka 90, niwe wagiranye ikiganiro kirambuye n’uyu musaza nyuma y’urugendo rwe avuga ko atazibagirwa mu minsi asigaje ku Isi.
Rutayisire nyuma yo kuva gusura umukuru w’igihugu ku butumire bwe, ku cyumweru nimugoroba yatumiye abo mu muryango we, akoresha umunsi mukuru muto. Kuwa mbere yashakishije Umunyamakuru w’Umuseke baganiriye mbere ngo amubwire iby’urugendo rwe anamushimire ko inkuru yatumye agera ku nzozi ze.
Uyu musaza yabonanye n’umunyamakuru w’Umuseke baraganira bishyira kera. Ikiganiro cyabo muri macye.
Kagame, Umugabo wicisha bugufi.
Kubonana na Perezida umusaza Gervasi avuga ko byaciye mu nzira z’abayobozi b’ibanze, kuva kuri Mayor w’Akarere ka Ruhango ari nawe ngo watumwe n’umukuru w’igihugu kumenyesha umusaza itariki yo kugera ku mukuru w’Igihugu.
Rutayisire avuga ko yabimenyeshejwe amasaha nka 24 mbere y’urugendo. Ngo yumvaga nabyo ari nk’amashyengo kugeza ageze mu rugo rw’Umukuru w’igihugu.
Muzehe ati “Ku karere bamaze kumpa gahunda yose, nahagurutse hano i Bweramana saa kumi n’ebyiri z’igitondo na madamu wanjye. Tujya ku karere ka Ruhango. Imodoka zo ku mukuru w’igihugu nizo zahatuvanye nka saa tatu. Tugana i Kigali.
Kwa Perezida mu rugo niho twabonaniye. Mu masaha ya saa saba twatangiye kuganira kugeza nka saa kumi. Byari ibyishimo bidasanzwe kuri njye kandi nabonaga nawe yishimiye cyane kunyakira. Ni umugabo udasanzwe, mu biganiro ntabwo ubona ko ari Perezida. Acisha bugufi cyane kandi akunda kumva umuntu icyo amubwira.”
Nyuma y’ikiganiro kirekire, ndetse no gusangira. Perezida Kagame yahise yerekeza ku mupira w’Amavubi na Algeria.
Umuseke : Mzee, inzozi zawe wazigezeho. Nyuma yo kubonana na Perezida wumvise umeze ute?
Rutayisire : Mwana wanjye, ijoro ryo ku cyumweru ntabwo nasinziriye. Naraye nsubiza amaso inyumaaaaa nibaza impamvu Perezida anyakira, ntekereza ukuntu ari umugabo w’imico myiza naraye nisetsaaaaa, mbese nararanye ibyishimo bidasanzwe, nubu kandi nkibifite.
Umuseke : Ubwo twaganiraga mbere ufite icyifuzo wadutangarije ko wabonye abakuru b’u Rwanda benshi kandi batandukanye, niki wabonye kidasanzwe kuri Perezida Paul Kagame?
Rutayisire : Yoyoyo! Perezida wacu ni imfura y’i Rwanda yicisha bugufi pe! niko se sha sinakugejejeho icyifuzo cyanjye ejo bundi none nkaba narabonanye nawe ku cyumweru? Ubwo se urumva aho adatandukaniye n’abandi ari he? Ninde musaza nkanjye wifuje kubonana na Perezida bugacya babonanye?
Uriya si umuyobozi gusa ni umuntu wikundira abantu, no mu biganiro uba wumva aganisha ku giteza imbere abantu mu mibereho yabo. Mwe bato rwose mufite amahirwe kuko mufite umuyobozi ubakunda. Ukunda Abanyarwanda, niho rero atandukaniye n’abandi.
Umuseke : None se Muze! Mugeze mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu mwakiriwe mute? Nk’abashyitsi basanzwe nk’abanyacyubahiro cyangwa?
Rutayisire : Umva wa mwana we! Ndi mukuru sinzimura! (Aseka) sinzi uko twakiriwe uko nabikubwira kuko sinzi uko abandi hariya babakira. Yenda madamu nawe yakubwira. Ni ibitangaza, nakiriwe nk’umuntu udasanzwe, twafashwe neza tumutegereje kugeza tubonanye, arahinguka mu nzu ndamubona numva ibinezaneza binsabye rwose.
Umuseke : Waganiraga iki na Perezida, ibiganiro byanyu byari bimeze gute? byibandaga kuki?
Rutayisire : Twaganiriye byinshi cyane, birenze uko nabitekerezaga. Naramubazaga akambaza. Twageze aho tuganira rwose nk’abaziranye. Ministre Musoni (James) nawe yari ahari, twaganiraga turi batatu. Iby’amateka, iby’iterambere, iby’imibereho mu cyaro no mu mujyi mbese ibiganiro by’abantu bakuru.
Ariko Perezida akunda cyane kugaruka ku cyateza imbere abantu, yambazaga icyo yumva cyakorwa ngo mu Ruhango abantu barusheho kumera neza, nanjye nkamubwira uko mbitekereza yewe ni birebire sinabivamo ariko byari byiza twaraganiriye biratinda.
Urwibutso
Muzehe Rutayisire avuga ko ibiganiro bigana ku musozo yibazaga urwibutso yavana kwa Perezida, avuga ko yatekerezaga kuza kumusaba ko bifotozanya. Ashimishwa cyane no kuba yarasanze babiteganyije. Avuga ko babafotoye vuba vuba, ndetse ngo Musoni yamwijeje ko amafoto azayamuha.
Umunyamakuru w’Umuseke akaba baragiye kubonana yamufotoreshereje (print) ifoto yashyizwe ku rubuga rwa Perezida Kagame bari kumwe. Ibintu byashimishije cyane uyu musaza kuko yahise ayimanika mu ruganiriro rwe.
Abaturanyi b’uyu musaza babwiye umunyamakuru wacu ko nubwo bitunguranye, ariko uyu musaza mu nama, mu birori n’ahandi benshi yababwiraga ko yumva afite inzozi zo kuzabonana na Perezida Kagame kuva cyera.
Abaturanyi be, bavuga ko igikorwa Perezida Kagame yakoze, nabo ubwabo cyabashimishije cyane ariko kandi cyaberetse ko nubwo uwifuje wese kubonana na Perezida bitashoboka, ariko yerekanye ko abakunda kandi abitayeho.
Umusaza Rutayisire w’imyaka 90 y’amavuko, ni umusaza ukomeye ku buryo iyo myaka utayimukekera neza. Umunyamakuru wacu yamubajije ikibazo ati
“ Ese ubu ubaye ufite imbaraga, uri umusore ni iki wumva wafasha igihugu cyawe?
Umusaza ati “ Umva, nagenda nkajya mu ngabo, ngafata intwaro nkarinda umutekano w’iki gihugu nkakirinda kuvogerwa kuko ibindi byose bizagerwaho kuko gitwawe neza.”
Soma inkuru y’uko yifuje guhura na Perezida hano
Soma inkuru y’uko yabonanye na Perezida hano
Photos: JD NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ibyo uno musaza yavuze erega nibyo. Ntawundi mu Perezida nigeze mbona uhamagara umuturage w’uRwanda akamwakirira iwe mu rugo. Yicisha bugufi rwoose, sindabibona ku bandi bayobozi.
Jye ndabona mu President wacu agishoboye kandi afite ubushake n’urukundo byo kuyobora abaturage! Nubwo yavuze ngo nyuma ya mandat azarekera abandi, ariko jye mbona mu gihe twebwe abaturage tukimushaka twamusaba ko yatubabarira akongera akatuyobora nibura indi mandat imwe. Ndareba nkabona ntamusimbura turabona.
Shahu ceceka iyo numva his excellency avuga ko nyuma ya 2017 azaruhuka numva mbabaye kabisa. Kwicisha bugufi kwe wenda hari abandi ba presidents babikora ariko njye ntabo nzi magingo aya. Big up our President. W’re just behind you.
amahoro ko umuseke wivuga ibigwi na Kigalitoday ikabivuga ninde watumye uriya musaza yakirwa n’umukuru w’igihugu?
gusa uwo ariwe wese itangaza makuru ryiza ryitezweho byinshi byiza.
Najye nibaze da kigali today na richard kwizera basaze basizoye, nibadusobanurire uwabikoze kuko ntibyumvikana. ahahahah abanyamakuru baranshimisha rwose
ni umuseke.rw nonese urabona batari baziranye n’umunyamakuru wabo kandi inkuru yabo niyo yabanje
Niba wasomye neza nta hantu kigalitoday yigeze ivuga ko ariyo yatumye uyu musaza ahura na perezida. Sinzi niba ari ikosa kumusura ngo yumve uko ameze nyuma yo kugera ku ndoto ze.
Igitekerezo umusaza yagitangiye mu nama bose bahari, ndavuga umuseke na k2d, naho aya mafoto agaragazwa naya nyuma avuye guhura na perezida, ariko k2d ifite nayumusaza ari murugo kandi mbere y’uko ahura na Perezida. yaba umuseke na K2d mwese mwarakoze kuko mukorera igihugu
Nagirango mbamare impungenge wese Kgl2D ntaho yigeze ihurira n’uyumusaza ngo ayigezeho kiriya gitekerezo kuko nari mpari amaso kumaso aho uyumusaza yahabwaga ihene nkumuntu utishoboye muhantu ibitaro bya Gitwe byari byafashije nibwo uyu musaza rero yahuye n’umunyamakuru w’umuseke utuye aho igitwe ari naho iwabo amugezaho icyo gitekerezo nawe aragitangaza nabandi bagenda buriri raho naho Ba Richard ba K2d baje nkabandi bose kabisa amatiku ave aho iyi nkuru n’iyu museke nkizindi zose mujya mubona ziturutse muri kariya Gace ubonye iyo muvuga nka Muvara byibuza ahonari kubyemera Other wise is false
Niba wasomye neza nta hantu kigalitoday yigeze ivuga ko ariyo yatumye uyu musaza ahura na perezida. Sinzi niba ari ikosa kumusura ngo yumve uko ameze nyuma yo kugera ku ndoto ze.
muzehe wacu nakomereze aho kandi impanuro yahawe na rutayisire azishyingurane ubunararibonye asanganywe.Komera komera muzehe wacuuuu!!!!!
MUNKURU ZABA ZARANSHIMISHIJE NIYI IJE MU ZAMBERE.PERESIDENT WACU TURAMUKUNDA IMANA IZAMUHE N’IJURU.
His excellence ni wowe waremewe U Rwanda ndetse n’Isi yose kabisa
aka ni akarorero bose bamurebereho……
Uyu musaza rwose azi gusubiza neza! Nshimye cyane hariya asubiza icyo yakora abaye akiri muto! Kuba ingabo y’igihugu ni ibintu bihesha umuntu ishema! Ariko icyambwira icyo Rutayisire yaganiraga na Prezida amasaha atatu yose! Wagira ngo basangiraga akagwa! Nuko Kagame atageraho!
Biranshimishije cyane, pee, ese uyu musaza nuwahe? babonanye ryari se basi? oh la lal lallaaaaa uziko nubwo natwe turi hano muri Europe tuba twumva twaza tukagirirwa amahirwe yo kubonana na Perezida wacu di!! Bana b’u Rwaanda burya uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera pe! uyu mugabo twifitiye ndavuga Perezida wacu, yaradukoreye cyane ndetse birenze ubu aho tujya hose ku isi usanga bavuga ko u Rwanda rwihagazeho, yewe jyewe ntabwo nifuza kuzabonana nawe kuko sinabigeraho ariko ndashaka kuzamubona mu ijuru aho nta umutekano wa buri wese uzaba uri uhagije kandi abana b’Uwiteka basabana nta rwikekwe namba! Paul wacu Imana ikurinde pe. kandi utumye uyu Musaza Rutayisire asazana ibyishimo nkuko we abivuga.
Congratulation with our excellence Paul kagame you are the first
Ni umushumba mwiza kuko amenya izo aragiye:kwiyegereza uriya musaza kimwe n’abandi banyarwanda bose birabyerekana.Ba Rusahurira mu nduru biha kumurwanya no kumunenga bazaze batubaze twebwe abanyarwanda uko tumwiyumvamo n’uburyo atwiyereka nk’umukuru w’abanyarwanda twese atitaye aho umuntu avuka,atuye,icyo akora n’ibindi!P.K Oyeee;oyeee;oyeee!
uyu musaza yarajyanye ubutumwa bufitiye twese akamaro.
Ndumva nishimye nkaho arijye twabonanye pe
Nanjye nkunda prezida wacu cyane ikifuzo cyanjye nuko yagumaho kuko mbona ari Imana yamuduhaye ntawashobora gukora nkibyo akora.
Ibi bintu birarenze rwose kuko birenze no kwicisha bugufi, gusa Umukuru w’igihugu cyacu Imana ijye imurinda ikibi cyose, maze imwongerere imbaraga n’ubushobozi mu byo akara byose kuko bitunyura.
His excellence uri ingabire Imana yahaye u Rda.
hi petit frère,urandangije kweli ni urwo rwego ugezeho??en tou ka felicitation kumwuga wawe tukuri inyuma bigaragara ko uzi icyo gukora. company yakaguhaye igikombe kuko ni wowe wambere ukoze ikintu kizima nkiki. uri uwo gushimirwa impande zose. kura ujya ejuru.
Comments are closed.