Digiqole ad

Huye: Umuhanda wo mu Cyarabu watangiye gukorwa

Abatuye mu cyarabu,abanyeshuri ba kaminuza ndetse  n’abakorera ibikorwa bitandukanye mu karere ka huye bishimiye itangira gukorwa ry’umuhanda wo mu cyarabu nyuma y’imyaka itatu bishyirwa mu mihigo ariko ntibikorwe.

Wari ubabangamiye cyane/photo internet
Wari ubabangamiye cyane/photo internet

Hari ku itariki 7nzeri 2012,ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yatangarije Umuseke.rw ko umuhanda uca ahitwa ‘mu cyarabu’ iyo uza kuba waruzuye Akarere ayoboye kari kuza imbere y’umwanya wa kane kabonye mu mihigo y’uturere  muri uwo mwaka.

Mayor Muzuka Eugene yagize  ati: “uyu muhanda ushobora no kuba ari wo watumye tutaba abambere cyangwa aba kabiri, impamvu utakozwe ni uko twatanze isoko habura uripiganirwa, gusa isoko ryongeye gutangwa, turizera bazaza gupiganwa noneho ukubakwa kuko amafaranga yawo arahari”

Imihanda iri kubakwa ireshya na kirometero 3.8,  uturuka ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA)ishami rya huye ukanyura hagati y’amazu y’ubucuruzi, imbere kandi y’inzu ya Banki y’Abaturage i Huye, ndetse n’inyubako ziteganye za Huye complex Market na Semuhungu Building ,ukagera kuri Kaminuza Nkuru y’igihugu(NUR) ndetse n’utundi duhanda tuwushamikiyeho:Chez Bihira-isoko, imberabyombi- Gratia- isoko, ahahoze Gare-ikibuga k’indege, Horizon Office – Kabutare.

Iyi mihanda ikaba izubakwa na Campany  y’abashinwa CHIKO yatsindiye isoko ikemera ko izarangiza iyi mihanda mu gihe cy’amezi atandatu, aho batangiye kumena igitaka ahari ibinogo hose ndetse no kubitsindagira.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere muri aka Karere, Mutwarasibo Cyprien we yabwiye ikinyamakuru Izuba rirashe ati  ”Ubu imirimo yo kubaka iyi mihanda yatangiye. Ubu Umujyi wacu ugiye gusa neza.

Uyu muhanda wari no mu mihigo y’imyaka yashize ariko ntitwabashije kwubaka, twaratsinzwe ariko twawushyize muri uyu mwaka, aho twari twiyemeje ko uyu mwaka uzajya kurangira tugeze kuri 60%. ”

Abaturage b’aha mu mujyi wa Huye bamwe babwiye Umuseke.rw ko uyu muhanda wari ubabangamiye cyane, kuko ngo iyi mihanda yangiritse cyane kandi ishaje mu gihe ikoreshwa n’abantu benshi kuko iri rwagati mu mujyi.

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • yebabawe sinzogera gusimba umumotari uziko nagedaga muca kubikanu mugihe cyimvura ho nihatari byari bidibidi

  • Ngo dore uturere twa mbere mu iterambere:

    1. KICUKIRO
    2. MUSANZE
    3. NYARUGENGE
    4. GASABO
    5. …. ??
    Ubu se koko HUYE ni iya kangahe????

    • K. Iki cyegeranyo wagikuye he? Tubwire neza.

Comments are closed.

en_USEnglish