Rubavu: Bemeye ko bafite ihuriro ry’abatekamutwe mu gihugu hose
Aba ni abagabo babiri Nzabahimana Augustin na Niyonsaba Jean Claude bafungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu, bemera ko bateka imitwe biyita abayobozi bagasaba amasoko. Bemeye kandi ko bafite ihuriro rinini mu turere twinshi riyobowe n’uwitwa Gaspard.
Aba bagabo bafashwe ubwo batekeraga umutwe umucuruzi witwa Niyotwagira JMV bakamubwira ko ari abayobozi b’ikigo cy’amashuri cya Mutagatifu Matayo cya Busasamana, bifuza kumuha isoko ryo kugemura ifu y’ibigori (kawunga).
Niyotwagira yabwiye umunyamakuru w’Umuseke.rw i Rubavu ko bamubwiye ko umwe ari umuyobozi w’ikigo undi akaba umucungamutungo w’icyo kigo.
Ati « Bambwiye ko umufuka w’akawunga nzawubaha ku bihumbi 10 ariko kuri fagitire nkandikaho 11 icyo gihumbi kikaba icyabo kuri buri mufuka.»
Uyu mucuruzi bamusabye ko hari ‘akantu’ agomba kubaha ngo bamuhe iryo soko, agira impungenge ariko ntiyabahakanira. Nyuma gato yaje kunyarukira ku kigo cy’amashuri ngo arebe niba koko iryo soko ryaratanzwe maze ku ishuri rya St Mathieu Busasamana bamubwira ko iyo gahunda ntayo bafite.
Niyotwagira ati « Nahise menya ko ari abatekamutwe kandi ntagomba kubareka ngomba kubashyikiriza Police kuko ejo babikora undi. Twapanze guhurira mu kabari uyu munsi kuwa kane rero niko bafashwe. »
Bombi biyemerera ko basanzwe ari abatekamutwe mu buryo nk’ubu. Nzabahimana Augustin wafashwe yavuze ko bafite abantu benshi bakorana mu guteka imitwe no kwiba aho bishobotse mu turere twinshi mu gihugu.
Yunamye n’isoni nyinshi Nzabahimana ati « utuyobora twese ni Gaspard, aba i Kigali. Iyo hari icyabonetse gifatika hari igihe tugabana twese kuko turarangirana ahari imari cyangwa aho twayikura. »
Irindi zina rya Gaspard ubayobora avuga ko atarizi.
Ubuyobozi bwa Police i Rubavu bwemeza ko Nzabahimana uyu we yari amaze iminsi ashakishwa ndetse amafoto ye yaramanitswe ahantu hatandukanye ngo azafatwe, nyuma yo guteka umutwe uwitwa Byamungu Augustin akamutwara miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ngo azamugurisha ibishyimbo.
Spt Vita Amza Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturage kuba maso ku bantu nkaba bagamije kubarya imitsi, ariko cyane cyane birinda ibintu byerekeranye n’ababizeza inyungu nyinshi zihuse.
Spt Vita Amza ati « Turashimira abaturage ku bufatanye mu gufata abantu nk’aba. Tunabashishikariza gukomeza kuba maso ku bashaka kubarya utwabo. »
Aba bagabo bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugeza kuri irindwi, hifashishijwe ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda ivuga ku nyandiko mpimbano no kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe, n’ingingo ya 318 ivuga ku kwambura ikintu cy’undi ukoresheje amayeri yo iteganya igihano kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
Ariko ubundi uyu muco wo kwerekana abakekwa (bakurikiranweho ibyaha) umupolisi afite IMBUNDA bishaka kuvuga iki?
Wenda ku bijyanye n’aAMAPINGU birumvikana ko umupolisi aba akeka ko abakekwaho icyaha bakwiruka cyangwa bakamurwanya (iyo ni principe yemewe hose kw’isi muri criminal procedure), ariko ibundi ukekwa agomba gufatwa neza, akambara neza (na Costume niba ayifite).
Ibi rero byo mu RWANDA buri gihe ufashwe na Polisi, ni ngombwa imbunda (KARASHNIKOV) ibe ihari. Bivuze iki? Kuki polisi itakwifashisha Matraque (Indembo)? KARASHNIKOV mu Rwanda igomba kuba ifite amateka atagomba kwibagirana, ariko mumenye ko mu bijyanye n’ikurikirana byaha ibi bitemewe.
@Ngadiadia Ngadios
ubwo se igitangaje ni ikihe koko iyo za USA na za burayi mufatatiraho icyitegererezo simbona haba hari n’imodoka zicanye amatara ubona bikomeye !! ibyo rero nta kosa mbonamo cyane ko nyine uwafashwe hari ibyo aba ashinjwa!!mugire amahoro
Kuba berekana umupolisi ari kumwe nabanyabyaha ni ukugirango herekanwe ko ari mu maboko ya polisi. urumva? hanyuma AK47 ni igikoresho kigamijwe gucunga umutekano. ubwo ngirango urabyumvise. none se bajye bamuha inkoni?
Ceceka aho sha!gereza aho kwikigira avocat w’inkozi z’ibibi
imbunda se hariyo ubona abatunze? ahubwo ndumva watubwira ayo mateka kuko ndabona ubivuga nkufite ikindi azi!
Perezida yabwiye abanyarwanda kwihimbira imirimo; ubwo nabo baziko bayihimbye!!! Ko numva ari abahanga mugushaka amasoko bazajya badukorera tukabahemba!!!!!!!!
Ni ukubashingira UMUJURA SACCO bakabitsa ayo bibye.
AHAHAHAHAHAHAHAHA , JOJO UVUZE UKURI PEEEE, NTAHO UBEHYE
KANDI LETA ISHYIREHO IBIHANO BIKAZE KUKO ABOBANTU BAMEREYE NABI ABATURAGE
hahaha man abo bagabo njyewe ndabemeye aho kwica umuntu wamutekera umutwe kbsa nuko ndeba ntamicyo bariho gusa nicyo kibazo nubundi bagombaga gufatwa
Uwo niwe ufashwe ko bataratwerekase uwo bafashe yikoreye isaho ririmo ibuye rivuye congo?bose n’abasuma ntimukajijishe abantu
@Ngadiadia. Ariko ubwo uzi ibebera ahandi? Wazarebye kuri internet, abari Guantanamo, bambaye amapingu ku maboko, n’amaguru yambaye iminyururu, bacunzwe n’abasirikare. Ceceka ahubwo u Rwanda ruritonda
ABONTIBAKIMBONYE BARIHOMBEYE ABASWAGUSA DORE UKOBAREBA NINJEWARUTAHIWE BARIKUNSHUNSHURA MBEGA IMANA MUMBABARIRE MUBABIKE MUGIHOME MUZABAFUNGURE IMARIYANJYE YARANGIYE
Comments are closed.