Iminsi 21 y’ibikorwa by’urukundo bya MTN RWANDA yasojwe
Ibikorwa byiza ntibigira iherezo nkuko bitangazwa na MTN Rwanda, ariko iminsi 21 y’ibikorwa by’urukundo ku muryango nyarwanda bari batangije yasojwe none kuwa 21 Kamena 2013.
Iyi minsi yari yiswe “21 Days of Y’ello Care” yasorejwe ku ishuri ryisumbuye rya Rwanyanza mu murenge wa Jabana akagari ka Ngiryi mu karere ka Gasabo.
MTN Rwanda yatanze ibikoresho by’ishuri. Hatanzwe intebe zigera kuri 25 zo kwicaraho, imifuka 60 ya ciment n’ibindi bikoresho byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 4. Naho muri iyi minsi 21 ibikoresho batanze bikaba bifite agaciro ka miliyoni 47 z’amanyarwanda.
Khaled Mikkawi umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze ko MTN yifuza ko uburezi mu Rwanda butera imbere kandi bagomba gufasha igihugu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi babinyujije muri gahunda nk’izo z’ibikorwa byiza.
Khaled ati “ MTN irashaka ko habaho impinduka nziza mu miryango y’abanyarwanda bakabaho neza kubera ko bazaba barize neza.”
Iki kigo basuye bakanafasha kirashaje kuko cyubatswe mu 1965 nkuko byatangajwe n’umuyobozi wacyo. Ni ishuri ryigisha abana kuva ku ncuke kugera ku kiciro rusange.
MTN Y’ello Care ni igikorwa ngarukamwaka cyari kiri kuba ku nshuro ya 7, uyu mwaka cyatangiye kuwa 1 Kamena 2013.
Iyi gahunda imara ibyumweru bitatu abakozi ba MTN bafata umwanya wo kujya kwifatanya n’abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi mu mashuri n’ahandi bakabatera inkunga bakanabafasha mu mirimo bakora.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW