Itegeko ku mitungo idafite bene yo rigiye guhindurwa
Komisiyo ishinzwe kugenzura umutungo n’Imali bya leta (PAC) mu magambo ahinnye y’icyongereza, iratangaza ko igiye guhindura itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo idafite beneyo.
Mu rugendo abagize komisiyo ishinzwe kugenzura umutungo n’imali bya leta mu nteko ishingamategeko umutwe wa badepite, bagiriye mu karere ka Muhanga 18/06/2013, batangaje ko kubera Jenoside, hari imitungo y’abantu itari ifite abayicunga cyangwa abayicunga batabyemererwa n’amategeko.
Ibi ngo byakomeje kuba ibibazo, mu manza n’ibindi bibazo byashamikiraga kuri iyo mitungo.
Ku itegeko rigiye gushyirwaho, Hon Kalima Evode atangaza ko iri tegeko rigamije kugena imicungire y’imitungo idafite bene yo, kugirango hirindwe amakimbirane akunze kugaragara hirya no hino mu gihugu ayishingiyeho.
Abagize, komisiyo ishinzwe kugenzura imitungo n’imali bya leta bakomeza bavuga ko bifuza ko abayobozi bongera bagasuzumana ubushishozi imitungo idafite beneyo kuko uturere tumwe twagaragaje ko nta mitungo idafite beneyo bafite, wasubira inyuma ugasanga harabayeho kwibeshya.
Umuyobozi muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe imitungo idafite beneyo SABA Mary, atangaza ko bifuje ko iri tegeko rihinduka kubera ibibazo bigenda biboneka bijyanye n’imicungire mibi y’imitungo idafite bene yo.
Hamwe ngo usanga abayigabije bayonona kandi haboneka uyifiteho uburenganzira bwo kuyizungura ntayihabwe mu buryo bworoshye.
Mutakwasuku Yvonne umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, atangaza ko mu ibarura bakoze basanze ari nta mitungo idafite bene yo i Muhanga, ariko ubwo hatangwaga ibyemezo bya burundu by’ubutaka biza kugaragara ko iyo mitungo idafite beneyo.
Mutakwasuku akavuga ko bagiye kongera kubikosora bishingikirije itegeko rishya rigiye gusohoka, kandi birinda gukemura ibibazo bateza ibindi.
Imitungo idafite beneyo n’imitungo itimukanwa n’iyimukanwa, abayifiteho uburenganzira bakaba barapfuye cyangwa abari mu buhungiro kubera impamvu zinyuranye.
Mirongo inani ku ijana by’ibibazo Akarere ka Muhanga kakira bigizwe n’amakimbirane aturuka ku mitungo.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
Ikibazo gihari,iyo nyiri mitungo abonetse cg uwahawe uburenganzira bwo kuyicunga usanga abashinzwe imitungo itagira beneyo bazana amananiza mu kuyisubiza abayifiteho uburenganzira cyane cyane nk’ubutaka buherereye mu mijyi biragorana cyane ugasanga umuntu ari gusiragira mu nzira ngo genda uzagaruke!!!!
non ese nk’abibaruje ku mirima y’abahunze IKigo cy’ubutaka kikaba cyaramaze kubyandika ku batari nyirabyo bizagenda bite? Urugero mu mudugudu wa Kadasumbwa mu Kagari ka Ntunga-Umurenge wa Mwurire-Rwamagana, ishyam,ba ry’umugabo Bisangabagabo ryibarujweho n’utari ntiraryo.
Comments are closed.