Kamonyi: AMIR yasuye itsinda ry’abarokotse Jenoside b’i Gacurabwenge
Ubuyobozi bw’ikigo gihuza ibigo by’imari ziciriritse AMIR, burasaba abarokotse jenoside bagize itsinda Komezubupfura ndetse nabagenzi babo muri rusange guharanira kwigira bakoresha neza ubushobozi bafite kandi bakagana ibigo by’imari n’amabanki bazigama ndetse banakoresha inguzanyo.
Ibi iki kigo kikaba cyarabitangaje ubwo cyasuraga abarokotse Jenoside bo mu itsinda Komezubupfura b’i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge mu karare ka Kamonyi kuri uyu wagatanu tariki21.
Itsinda Komezubupfura rigizwe n’imiryango icumi rituye mu mudugudu umwe iKamonyi ryari rimaze igihe ridasurwa nkuko ryabitangarije abakozi b’ikigo gihuza ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda-AMIR.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AMIR madamu Rita Ngarambe aganira nabagize iri tsinda yabatangarije ko ikigo AMIR cyaje kubashakaho ubucuti burambye kandi bugamije kubazamurira imibereho.
Ni muri uru rwego abagize iri tsinda AMIR yabafungurije konti m’Umurenge SACCO wa Gacurabwenge ndetse ibashyiriraho umugabane w’ibihumbi 70.
Rita Ngarambe wari uyoboye abakozi ba AMIR akaba atangaza ko kubaho neza bidasaba kugira amamiliyoni n’amamiliyoni ahubwo ari ukumenya gukoresha umutungo ufite uwo ari wo wose bikaba byiza iyo hajemo kuzigama nkuko tubikangurira abagize iri tsinda ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Mu kubungabunga iyi konti yafunguriwe iri tsinda, ikigo AMIR kikaba cyarabahaye amagare icumi yo kuzajya abinjiriza icyo bashyira kuri iyi konti.
Marita Umugiraneza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge yashimiye ikigo AMIR kuba cyasuye abagize uyu mudugudu.
Marita akaba yarabwiye abagize itsinda Komezubupfura ko iri ari itangiriro ry’ubuzima bwiza abasaba gukoresha neza amagare bahawe basigasira konti y’itsinda bashyiraho ubwizigame bwa buri gihe, bityo ikabagirira akamaro.
Abasuwe batangaza ko ubucuti bagiranye na AMIR bubanejeje kandi buzabafasha muri byinshi ndetse basezeranya AMIR n’umurenge wa Gacurabwenge ko impanuro zo kuzigama ndetse nitangiriro bahawe mu kwizigamira bazabibyaza umusaruro.
Mu bindi AMIR yahaye iyi miryango harimo ibiribwa bitandukanye byose bifite agaciro gakabakaba miliyoni y’amanyarwanda.
Ikigo gihuza ibigo by’imari ziciriritse AMIR cyashinzwe muri 2007 kikaba gifite abanyamuryango 62 barimo amabanki atanga inguzanyo ziciriritse ndetse n’ibigo byo kuzigama no kugurizanya bizwi ku izina rya SACCOOS.
UM– USEKE.RW
0 Comment
AMIR se aba bo ni uruganda rukora iki?
AMIR: Association des Micro-Finance au Rwanda.
Ewana ndabona ari byiza gusa nuko ntabonye nimba umunyamakuru MR TONTON kuko ndamukunda njye navuye i Rulindo njye kumureba
Comments are closed.