Kuri icyi Cyumweru mu cyicaro cya Kaminuza ya INILAK , Niwemutoni Delyse watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba INIKAK yarahiriye kuzuzuza inshingano ze , akaba abaye umwari wa kabiri mu mateka ya za Kaminuza mu Rwanda ugiye kuyobora Ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza. Niwemutoni avuga ko kuba yicaye muri uyu mwanya yabiharaniye none akaba abigezeho.Yari […]Irambuye
Itsinda ry’abanyeshuri 13 n’abayobozi ba bo baturitse mu ishuri ryitwa St Mary’s College riherere iCalfonia ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika bari mu rugendo shuri mu Rwanda guhera mu ntangiririro z’iki cyumweru. Aba banyeshuri bari kumwe n’abarimu ba bo babiri, Prof James G.Losi na Prof Ryan Lamberton bakigera mu Rwanda basuye Minisiteri y’Uburezi bakirwa […]Irambuye
Muri gahunda yayo yo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu gihugu polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambanga bwo kwigisha Abanyarwanda ububi bw’ibiyobyabwenge ihereye mu bigo by’Amashuri. Abanyeshuri kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, byaba ibikorerwa mu Midugudu aho batuye ndetse no mu bigo by’amashuri aho biga. Nk’uko bitangazwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa […]Irambuye
Ni imico mibi mishya yahadutse yo gucuruza abana b’abakobwa mu Rwanda, yaba mu gihugu yaba no kubacuruza hanze yacyo. Ibi nabyo ngo ni igikorwa cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko byemezwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Umulisa Henriette. Ati “Hari ubucuruzi bwadutse abana b’abakobwa bakajyanwa mu bihugu by’uburayi na Asiya gucuruzwa, cyane cyane mu […]Irambuye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza Dr. Alvera Mukabaramba, arahamagarira abakoze Jenoside gusaba imbabazi kugira ngo buri wese akire ibikomere yasigiwe na Jenoside. Uyu muyobozi wavuze ibi kuri uyu wa 13 Mutarama ubwo Akarere ka Kamonyi kashyikirizwaga urumuri rutazima ruvuye mu Karere ka Rubavu, yavuze ko amateka y’u Rwanda yasigiye Abanyarwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa 14 Mutarama abakuru ba polisi yo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ibindi bihugu by’Afurika bibumbiye mu muryango EAPCCO barahurira muri Uganda kugira ngo barebere hamwe imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho mu iterambere ry’isi ya none. Umuvugizi wa polisi wungirije muri Uganda Patrick Onyango yasobanuye ko ari ku nshuro ya mbere umuryango w’abakuru ba polisi z’ibihugu […]Irambuye
Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwiba moto ifite Pulaki nimero RC 491L, ihita imushyikiriza Polisi y’u Rwanda. Bikekwako iyi moto ari iy’uwitwa Kazungu Godffrey. Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare itangaza ko, aba bagabo bombi batuye mu Kagali ka Kamagire, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare. Polisi ikomeza […]Irambuye
Ku wa mbere tariki 13 Mutarama, 2014 umunyamahirwe Habyarimana yatangajwe nk’umuntu wegukanye igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye muri poromosiyo imaze igihe cy’amezi atandatu yiswe ‘Kabya inzozi na Ecobank.’ Kwinjira mu mubare w’abatombola nta kindi byasabaga uretse gufungura konti muri Ecobank hanyuma ukajya uyikoresha bisanzwe nk’uko Eric Rubega umuyobozi ushinzwe […]Irambuye
Nkuko byatangajwe mu nama y’abanyamakuru yaberaga kuri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage (MINALOC) kuri uyu wa 13 Mutarama 2013, hagiye gutangira ukwezi kw’imiyoborere aho inzego zo hejuru zizamanuka zikumva ibibazo by’abaturage. Uku kwezi kuzahuza inzego zitandukanye nka MINALOC,MIJEPROF,Urwego rw’Umuvunyi ,n’izindi aho hazakurikiranwa ibibazo bitandukanye harimo iby’ubutaka, imikoranire ya za Nyobozi mu nzego z’ibanze, ihohoterwa […]Irambuye
Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza no gutanga servisi nziza igamije kwihutisha iterambere, yagiye ishyiraho ibigo bitandukanye byo gushyira mu bikorwa politiki z’iterambere ziigirwa muri za Ministeri runaka. Ibi bigo nibyo usanga abantu benshi ubu bagana babishakaho servisi bitanga. Mu itora rimaze iminsi 25 ku rubuga rw’Umuseke abantu 2 156 bagaragaje ibigo bitabahaye servisi […]Irambuye