Mbere yo kuva mu Rwanda ajya mu mirimo mishya yashinzwe, Umujyanama w’Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda mu bya Politiki Chen Dong, yagiye gusezera ku Banyarulindo maze avuga ko mu bintu byamushimishi mu Rwanda harimo isuku itangaje iharangwa. Chen yabashimiye Abanyarulindo imikoranire myiza yabaranze, abizeza ko ubufatanye basanganywe buzakomeza guhsyigikirwa. Chen Dong avuga ko mu myaka ibiri […]Irambuye
Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe, asoza icyumweru cyahariwe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi bwo hanze mu Rwanda, hakaza gutorwa umurambo we muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro za 2014. Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko […]Irambuye
Uyu munsi kuwa 10 Mutarama ku rukiko rukuru ku Kimihurura urubanza mu bujurire bwa Contact FM yarezwe n’abanyamakuru rwaburanishijwe. Hafashwe umwanzuro wo kuvanaho amafaranga agera kuri miliyoni 12 yagombaga guhabwa abanyamakuru batsinze Contact FM mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge umwaka ushize. Urukiko Rukuru uyu munsi rwanzuye ko umwuganizi w’abanyamakuru Jean pierre Twizeyezu na Silidio Sebuharara […]Irambuye
Polisi y’igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 9 Mutarama 2014 yohereje abapolisi 41 kujya kubungabunga amahoro mu bihugu bya Haiti, sudani y’amajyepfo no mu Ntara ya Darfour mu gihugu cya Sudani. DIGP Dan Munyuza, yasabye aba bapolisi kuzagira umurava bakarangwa n’ikinyabupfura k’uburyo Polisi y’u Rwanda izakomeza kumenyakana neza. Nk’uko Polisi y’uu Rwanda yabitangaje […]Irambuye
Mu nzu mberabyombi y’akarere ka Gicumbi kuri uyu wa kane tariki ya 09/01/2014 Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri y’abayobozi b’utugali muri aka karere agamije kubahugurira kongera imbaraga mu kurwanya ruswa. Aya mahugurwa ngo agamije kandi kubongerera ubumenyi mu nshingano zabo zirimo no kwakira neza abaturage babagana. Muri aya mahugurwa ariko byagaragaye ko aba bayobozi […]Irambuye
Baherekejwe na bamwe mu bayobozi ba kaminuza ya Wharton yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika , abanyeshuri bo muri iyi kaminuza basuye ibikorwa by’iterambere bitandukanye mu Karere ka Rulindo maze bashima intera abaturage bagezeho mu iterambere Aba bashyitsi bagera 32 basuye ibkorwa binyuranya muri aka Karere harimo n’ibyo mu kigo nderabuza cya Shyorongi. Umuyobozi […]Irambuye
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo kuwa gatatu tariki ya 08 Mutarama 2014, yahuje abakozi batandukanye bo mu Karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango bashinzwe gutanga amakuru, abanyamabanga nshingwabikorwa n’abandi, urwego rw’umuvunyi rwasabye abakozi bakuriye amashami ko bajya batanga amakuru ku bayakeneye kandi bigakorwa ku gihe. Uru rwego rw’umuvunyi rwavuze ko rwifuza guhugura zimwe muri izi […]Irambuye
Abanyeshuri baturutse muri za kaminuza zitandukanye zo mu bihugu biri mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu ntangiriro z’uku kwezi basuye urwibutso rwa Murambi ruherereye mu Karerer ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyaruguru. Aba banyeshuri Bari mu ruzinduko rw’ibyumweru biri mu Rwanda biga muri za Kaminuza zitandukanye mu bihugu bya Tanzaniya, u Burundi , Uganda , Congo […]Irambuye
Fred Teevens, Minisitiri w’Ubutabera n’umutekano mu gihugu cy’Ubuholandi kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama ubwo yasuraga urugaga rw’abavoka mu Rwanda yatangaje ko Ubutabera bw’u Rwanda bukora neza ku buryo ngo nta watinya kuvuga ko buza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba. Minisitiri Teevens uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko ashyira Ubutabera bw’u Rwanda ku […]Irambuye
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda Louise Mushikiwabo na Fred Teevens Minisitiri ushinzwe Umutekano, Ubutabera n’abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’Ubuholandi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya abinjira n’abasohoka muri ibi bihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Amakuru dukesha urubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda avuga ko Minisitiri Mushikiwabo yishyimira uburyo umubano w’ibi bihugu byombi […]Irambuye