Abanyeshuri biga muri St Mary’s College y’i California mu ruzinduko mu Rwanda
Itsinda ry’abanyeshuri 13 n’abayobozi ba bo baturitse mu ishuri ryitwa St Mary’s College riherere iCalfonia ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika bari mu rugendo shuri mu Rwanda guhera mu ntangiririro z’iki cyumweru.
Aba banyeshuri bari kumwe n’abarimu ba bo babiri, Prof James G.Losi na Prof Ryan Lamberton bakigera mu Rwanda basuye Minisiteri y’Uburezi bakirwa na Minisitiri Dr Vicent Biruta.
Minisitiri Biruta yashimye aba banyeshuri ubwitange n’ubushake bagize bwo kuza kwigira ku Rwanda no kurusangiza ubunararibonye bafite mu bijyanye n’imyigire ndetse n’imyigishirize. Nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Uburezi rubitangaza
Iri shuri rimaze imyaka ine ryohereza abanyeshuri baryo mu Rwanda bakamara ukwezi kose basura u Rwanda, biga umuco w’igihugu, biga ibijyanye n’iterambere mpuzamahanga banakora mu mishinga itandukanye.
Ikiganiro bagiranye na Minisitiri kibanze ku ireme ry’Uburezi, uburyo amateka y’u Rwanda yakwigishwa mu mashuri, Kaminuza imwe y’ u Rwanda ndetse banaganiriye kubirebana n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Umwe mu banyeshuri bagize iri tsinda yavuze ko kuri we ari nk’igitangaza ndetse ataniyumvisha ukuntu u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoseide yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Yashimye u Rwanda n’ubuyobozi bwa rwo rwashyize imbere imiyoborere myiza kugira ngo igihugu cyongere kwiyubaka kandi aba banyeshuri banashimye isuku babonye aho bagiye baca hose.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
arikoaba bashyitsi ba bazungu iyo mureba mubona badukunze??????????/cg baba baje kureba uko icyi gihugu bazakigira icyabo??????????////sha nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda.
Comments are closed.