Kabya inzozi na Ecobank Promo, Habimana yatsindiye imodoka ya miliyoni 30
Ku wa mbere tariki 13 Mutarama, 2014 umunyamahirwe Habyarimana yatangajwe nk’umuntu wegukanye igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye muri poromosiyo imaze igihe cy’amezi atandatu yiswe ‘Kabya inzozi na Ecobank.’
Kwinjira mu mubare w’abatombola nta kindi byasabaga uretse gufungura konti muri Ecobank hanyuma ukajya uyikoresha bisanzwe nk’uko Eric Rubega umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ecobank mu Rwanda abisobanura.
Habyarimana Stanislas watangiye umwaka wa 2014 n’amahirwe atagira uko angana, yatangarije Umuseke ko bimushimishije cyane kubona ariwe wegukanye iyi modoka, kandi ngo si ukuvuga ko yashizemo amafaranga menshi ahubwo ni amahirwe yamusekeye.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba nabashije kwegukana iyi modoka, ndashimira cyane Ecobank kuko natekereje gukorana na yo kuva kera bitewe n’uko ari yo banki ikora neza, rwose iyi tombola Ecobank yabikoze mu buryo bwiza cyane, gusa najye iyi modoka nzayibyayazamo umusaruro, ikazamfasha gukomeza amashuri yanjye.”
Habyarimana Stanislas yakomeje gutsinda kwe bitamusabye amafaranga menshi ngo yarabitsaga akanabikuza bisanzwe, ku buryo kuri konti ye hanyuzeho amafaranga agera ku bihumbi 800 gusa, akaba ari umu kiriya wa Ecobank kuva mu mwaka wa 1998.
Ubusanzwe ngo yakundaga kubitsa ibihumbi 20 yabonaga nka buruse buri kwezi nk’umunyeshuri muri kaminuza.
Umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda, Eric Rubega yabwiye Umuseke ko umuntu wese w’ubahirije amabwiriza ya promosiyo ‘Kabya inzozi na Ecobank’ ari we wagiye mu marushanwa, kandi ngo ibintu byose byakozwe mu muco nta manyanga arimo.
Yagize ati “Umuntu wese wujuje ibisabwa yabashije kwinjira mu marushanwa ya ‘Kabya inzozi’, ndetse akajya ahabwa amanota bitewe n’uko ari gukoresha konti ye, aya marushanwa yaciye mu mucyo, ahubwo Abanyarwanda bakomeze bitabire n’amarushanwa azaba ubutaha.”
Rubega yakomeje avuga ko kugeza kuri ubu Abanyarwanda basigaye bitabira gahunda yo kuzigama, rero kugira ngo bashyireho amarushanwa nk’aya atwara amafaranga menshi ari uko baba bashaka gutoza abantu umuco wo kuzigama kandi ayama maruhsanwa azahoraho.
Abanyamahirwe ba bashije gutsinda muri ‘Kabya inzozi na Ecobank’ ni benshi ariko bari mu byiciro bitandukanye.
Abo mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cyashoje promosiyo, abantu batatu nib o batsindiye ibihembo bishimishije cyane.
Ngarambe Pascal utuye mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba yabashije gutombola telefoni ihenze cyane, ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450, na ho Uwase Sophie utuye mu karere ka Rubavu na ho mu Ntara y’Iburengerazuba yatomboye televiziyo nini.
Habyarimana Stanislas warushije abandi amahirwe, akaba atuye mu muyi wa Kigali abasha gutsindira imodoka nziza cyane ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UYM– USEKE.RW
0 Comment
Turabazi sha! mujye muvana ayo mafuti yanyu aho!! ibyo byose ni game turabizi
kwa jeu !
ni nka bya bindi bya Birahebuje bya Aitel, abantu bimazeho amafaranga ngo barongera amanota, ariko abatsinda ni kwa Jeu!!!
conglaturation to Stanny silas aya ni amasezerano atangiye gusohora,kandi ibyiza biracyaza!!!komoza usenge.
NIMUNYIBWIRIRE UKO BIGENDA NIKINIRE NANGE
MUMBWIRE UKO BAKINA NIGERAGEREZE
Comments are closed.