Digiqole ad

Polisi yatangiye gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge ihereye mu mashuri

Muri gahunda yayo yo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu gihugu polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambanga bwo kwigisha Abanyarwanda ububi bw’ibiyobyabwenge ihereye mu bigo by’Amashuri.

Uyu mupolisi arimo arakangurira abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu kwirinda ibyobyabwenge anabasobanurira uruhare rwa bo mu kurwanya ibiyobyabwenge
Uyu mupolisi arimo arakangurira abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu kwirinda ibyobyabwenge anabasobanurira uruhare rwa bo mu kubirwanya

Abanyeshuri kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha,  byaba ibikorerwa mu Midugudu aho batuye ndetse no mu bigo by’amashuri aho biga.

Nk’uko bitangazwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ( Community Policing), ngo muri iyi minsi ya mbere y’itangira ry’amashuri, bihaye gahunda yo kujya kuganiriza abanyeshuri ku bigo bya bo.

Mu Mujyi wa Kigali bateganya kuzaganiriza abanyeshuri bo mu bigo 24, icyo gikorwa kikazamara iminsi ine  , aho kizatangira kuva kuwa 20 kugeza kuwa 23 uku kwezi, ariko ubundi bikaba biri no mu nshingano za buri munsi zumupolisi uhagarariye iryo shami muri buri Karere.

Ni muri urwo rwego mu ntangiriro z’iki cyumweru, abapolisi bahagarariye iri shami mu Karere ka Rubavu na Rutsiro baganirije abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri bya Ecole Secondaire Baptiste de la Fraternité (ESBF) riherereye mu Murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu, no kuri Groupe Scolaire Congo – Nil ryo mu Karere ka Rutsiro.

Aba bapolisi baganirije abanyeshuri uburyo  bakwirinda  kurwanya ibiyobyabwenge, amoko y’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Congo – Nil Uzamberumwana Anthère yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kurera.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ( Community Policing) Superintendent of Police (SP) René Irere, avuga ko ubu bukangurambaga batangiye buzafasha  uru rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana amasomo ya bo neza.

RNP
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • uyu Mupolisikazi ari gukora akazi keza rwose duhashye ibiyobyabwenge

  • twishimiye iyiogahunda ya police y’igihugu cyacu.gusa bahe agaciro amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzengo zibanze ,kandi bage bihutira gukorana nurwego rwayabahaye.kuko kenshi usanga tubaha amakuru haba munyandiko ndetse no mu nama zinyuranye z’umutekano dukorana ,ugasanga nta gihinduka ,ahubwo kwiseta yabacuruza urumogi n’abarungwa hagumya kwiyogera icyo gikorwa mumidugudu tuyobora,kujya mumashuli nibyo ariko ndabagira inama yogukorana ninzego zibanze kurusha izindi,kuko tubana nabo kandi tuzi abaturage bacu kurusha undi muyobozi runaka.ubworero nibitagenda guryo muzasanga gufatanya nabaturage bitakiriho ahubwo umupira muwukina mwenyine.ndangije mbashimira iyigahunda nziza murimo ;murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish