Mu kwezi kw’Imiyoborere inzego zizongera zimanuke hasi
Nkuko byatangajwe mu nama y’abanyamakuru yaberaga kuri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage (MINALOC) kuri uyu wa 13 Mutarama 2013, hagiye gutangira ukwezi kw’imiyoborere aho inzego zo hejuru zizamanuka zikumva ibibazo by’abaturage.
Uku kwezi kuzahuza inzego zitandukanye nka MINALOC,MIJEPROF,Urwego rw’Umuvunyi ,n’izindi aho hazakurikiranwa ibibazo bitandukanye harimo iby’ubutaka, imikoranire ya za Nyobozi mu nzego z’ibanze, ihohoterwa rikorerwa mu ngo (abagabo,abagore,abana) ibikorwa bigamije gutegura kwibuka ndetse na Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” izagarukwaho.
Nkuko byasobanuwe n’ umuyobozi wungirije muri RGB ushinzwe ubushakashatsi n’igenzura, Dr. Usengumukiza Felicien ngo abona nta mungenge zizagaragara mu guhezwa kw’abaturage bafite ibibazo muri iki gikorwa.
Yagize ati“Abaturage bagomba kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo mu rwego rwo kwihutisha iterambere ndetse nta muyobozi ukwiye gukumira umuturage ushaka gutanga igitekerezo”
PS Imberakuri na FDLR byagarutsweho
Ku makuru ya bamwe mu bagize ishyaka PS Imberakuri bivugwa ko bihuje na FDLR bikavugwa ko ngo baba bashaka gukora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi hari ibisubizo byatanzwe.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent Munyeshyaka yavuze ko ayo makuru bayazi ariko mu bushakashatsi bakoze basanze abiyitirira PS Imberakuri ngo batazwi mu buyobozi bwayo.
Ati“FDLR iracyafatwa n’isi nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ntirava no ku rutonde ,uwayijyamo wese nawe yafatwa nk’ufite imigambi yayo muzi byinshi mu bikorwa yagiye igiramo uruhare bihungabanya ubusugire bw’igihugu”
Umuyobozi wungirije wa RGB Dr Usengumukiza Felicien nawe avuga ko ikigo akoramo (RGB) nk’ikigo gishinzwe kwandika imitwe ya Politiki, ngo uyu mutwe nta biganiro wigeze ugirana n’iki kigo ndetse ntibigeze banyura mu nzira nk’izabandi banyamashyaka, bityo ngo iri shyaka rizafatwa nkuko FDLR yafatwaga.
Hakaba havuzwe ko nk’abandi banyarwanda bose kabone n’iyo uyu mutwe wa FDLR washyira intwaro hasi, gushinga ishyaka siwo muti uboneye wo guhangana n’ibibazo igihugu gifite.
Mu bindi byagarutsweho abayobozi batandukanye bakaba bemeye kuzakurikirana ikibazo cy’ingurane ku bimurwa kimaze gufata indi ntera ndetse banemera ko mu buyobozi bwite bwa Leta hari abakigenda biguru ntege mu gutanga Serivisi nziza.
Umwaka ushize ukwezi kw’imiyoborere kwasize hakemutse ibibazo birenga 5 000 mu baturage batandukanye, aho inzego z’ubuyobozi zabegereye kurushaho zikumva ibibazo byabo bimwe bigakemuka ibindi bigashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Photos/E Birori
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com