Niwemutoni Delyse yarahiriye kuyobora INILAKSU
Kuri icyi Cyumweru mu cyicaro cya Kaminuza ya INILAK , Niwemutoni Delyse watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba INIKAK yarahiriye kuzuzuza inshingano ze , akaba abaye umwari wa kabiri mu mateka ya za Kaminuza mu Rwanda ugiye kuyobora Ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza.
Niwemutoni avuga ko kuba yicaye muri uyu mwanya yabiharaniye none akaba abigezeho.Yari asanzwe ari muri iri shyirahamwe ndetse ngo yakundaga kwibaza impamvu umukobwa atayobora ishyirahamwe nk’iri rya UNILAKSU kandi asanzwe agiramo uruhare rukomeye mu kuriteza imbere.
Yagize ati “Nahoraga nibaza impamvu abantu bumva ko umuyobozi agomba kuba umugabo hanyuma umwungirije akaba umukobwa. Muri za Kaminuza ho birakabije kuko wasangaga ari njye mukobwa ubarizwa mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri rihuza za Kaminuza zose zo mu Rwanda jyenyine (FAGER) ngahora nibaza icyo nakora ngo mbe Perezida w’umukobwa wimwe muri izi Kaminuza.”
Uyu mwari avuga ko igihugu gikeneye abayobozi b’ingeri zose.We akumva n’abakobwa nta kintu batashobora usibye imyumvire mike bamwe muri bo baba bafite ishobora inyuma. Ibi ngo bisaba ukubiharanira kuko abari bagenda bigirira ikizere bitandukanye na kera.
Umuyobozi w’Ishuri INILAK, Dr Jean Ngamije avuga ko bazi umuhate iyi Komite nshya iyoboye abanyeshuri ifite ndetse avuga ko ubuyobozi bw’ikigo buzakomeza kubaba hafi muri gahunda zabo.
Niwemutoni yari asanzwe ari muri Komite icyuye igihe muri INILAKSU ndetse yari n’umunyabanga w’ishyirahamwe rihuza za Kaminuza zose.
Abaye umukobwa wa kabiri mu Rwanda uyoboye ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza nyuma y’uwahoze ayobora abanyeshuri bo mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (Nursu) muri 2010.
Niwemutoni nawe akaba ari umwari ubashije kwerekana ko n’abakobwa bashoboye.
Komite icyuye igihe yari iyobowe na Ndindabahizi Eliab ikaba yarakoze ibikorwa byo gufasha abanyeshuri bo muri iki kigo ndetse n’umuryango yarwanda aho yakoresheje amafaranga asaga miliyoni 25 z’amanyarwanda mu bikorwa bitandukanye by’amajyambere.
Umwanya uyu mwari agiye gukoreramo imirimo ye uzwi ku izina rya Guild President ukaba imwe mu myanya ikomeye umunyeshuri ashobora kugira muri Kaminuza za hano mu Rwanda, zaba izigenga cyangwa iza Leta.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bravooo inilak!
Congos Da Delyse tukuri hafi
Keep it up Delyse,
Na Stevo courage mwana!
courage cyane sister no mu mahanga twabimenye Imana igufashe mu mirimo mishya urabikwiye suhuza na mzeeh Eriab
? sha ndishimye cyaneeee? erega nubusanzwe uri intwali ukomereze aho tuzagushyigikira twe abari muri commitee zandi ma kaminuza
a few seconds ago · Like
Comments are closed.