Polisi ya Uganda yashyikirije u Rwanda ukurikiranyweho kwiba moto
Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwiba moto ifite Pulaki nimero RC 491L, ihita imushyikiriza Polisi y’u Rwanda. Bikekwako iyi moto ari iy’uwitwa Kazungu Godffrey.
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare itangaza ko, aba bagabo bombi batuye mu Kagali ka Kamagire, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare.
Polisi ikomeza iviga ko kugira ngo moto ya Kazungu yibwe, yagiye guhaha mu iduka asiga moto hanze, hanyuma yinjiye ashyira urufunguzo rwayo ku meza, ngo kuko yari ahugiye mu guhaha, uyu ukekwa yaraje afata rwa rufunguzo arayitwara.
Akimara kubona ko moto ye yibwe, yahise abimenyesha Polisi na yo itangira gushakisha uwayitwaye.
Nyamara uyu ukekwa kuyiba, avuga ko Kazungu yari yamuhaye iyo moto ngo ajye kumurangurira ibicuruzwa.
Uyu ukekwa n’iyi moto yari yibwe ubu bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, mu gihe iperereza rigikomeje
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Chief Superitendent of Police (CSP) Etienne Rutayisire, yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo atari imikoranire myiza ya Polisi zombi gusa, ko ahubwo n’abaturage babigizemo uruhare. Akaba yashimiye iyo mikoranire myiza iri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
CSP Rutayisire yakomeje asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’ubujura, ahubwo bagashyira amaboko hasi bagakora bakiteza imbere.
Yanasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, batungira agatoki Polisi ndetse n’izindi nzego bireba uwo ari we wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, kugira ngo afatwe ataragera ku mugambi we.
RNP
ububiko.umusekehost.com