Digiqole ad

Croix Rouge igiye kuzamura imibereho y’abaturage

Mu nama ngarukamwaka yahuje  abayobozi ba croix rouge y’u Rwanda mu turere n’abagize komite nyobozi, Munyaneza Charles umucungamari mukuru muri uyu muryango yavuze ko  intego bafite muri uyu mwaka ari iyo kuzamura abaturage batishoboye cyane cyane mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

Abayobozi ba Croix Rouge Rwanda ku rwego rw'igihugu no ku rwego rw'uturere mu nama
Abayobozi ba Croix Rouge Rwanda ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’uturere mu nama

Inama yabaye ku cyumweru igamije kureba ibyagezweho n’ibiteganyijwe mu mihigo y’umwaka wa 2014  kugira ngo hafatwe ingamba zihamye zijyanye no kureba ibyo abaturage bakora bizamura imibereho yabo.

Ahanini byibanda ku buhinzi n’ubworozi kuberako umubare muni w’abaturage ugizwe n’abahinziborozi.

Munyaneza yavuze ko bifuza ko abaturage bibumbira mu makoperative bakagira udusozi ndatwa turimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto kugira ngo baharanire imirire myiza n’indyo yuzuye.

Yavuze ko muri utu dusozi ndatwa hagombye kuba hari na gahunda yo kurwanya isuri mu rwego rwo kwirinda ibiza bikunze guterwa n’amazi y’imvura.

Yagize ati “Abafatanyabikorwa ntabwo bafite ubushobozi bwo kugeza iterambere kuri buri muturage, ahubwo icyangombwa ni uko abaturage bibumbira mu makoperative kugira ngo babone uko bitabwaho, ariko nabo bagize uruhare runini mu bibakorerwa.”

Muhire Edmond, perezida wa Croix Rouge mu karere ka Huye yasobanuye ko ibyo bahiga byose biba bishingiye ku nyungu z’umuturage ari na yo mpamvu bifuza ko ibikorwa bahiga byashigira ku baturage kuko mbere yo guhiga ubanza gusubiza amaso inyuma ukareba ibitaragenze neza kugira ngo ubone uko ufata ingamba z’ibyo uteganya gukora mu mwaka ukurikiyeho.

Yagize ati “Ibyo twahigiye abaturage mu mwaka washize twabigezeho 90% uyu mubare twifuza ko wagera ku 100% ariko bisaba ubwitange ibyo twiyemeje gukorera umuturage tukabisohoza.”

Muhire akomeza ahamya ko ku baturage bafashe neza udusozi ndatwa imibereho yabo yagiye itera imbere,  kubera ko bagiye bakurikirana ibikorwa Croix Rouge y’u Rwanda yagiye itera inkunga amakoperative y’abaturage.

Muri iyi myaka itatu ishize, umuryango Croix Rouge Rwanda ukaba umaze gutanga inka  900 zisaga ku baturage batishoboye, uyu muryango kandi urimo kubakira amazu abaturage basigajwe inyuma n’amateka bo mu  karere ka Burera, Gicumbi na Musanze.

Croix Rouge y’u Rwanda yatangiye gukora mu mwaka wa 1964, urateganya no  gutangiza indi mishinga y’agasozi ndatwa  mu karere ka Nyaruguru.

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish