Digiqole ad

Itangazamakuru : twibuke dukoresha neza ubutegetsi bwa 4

Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, itangazamakuru rikwiye gusubiza amaso inyuma. Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko itangazamakuru mu Rwanda rititwaye gitwari muri genoside yakorewe abatutsi.

Nyuma ya 1994 kugeza ubu, hari ibitangazamakuru bikorera hanze y’u Rwanda byakomeje gukoreshwa ipfobya n’ihakana ry’iyi jenoside byitwaje « uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo ».

Itangazamakuru ryitwa ko ari ubutegetsi bwa 4. Kuba bwarakoreshejwe nabi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibivuze ko ryakomeza kugira iyo sura muri iki gihe.

Ryagira uruhare no mu kunga umuryango nyarwanda. Hari ibyakwirindwa kugira ngo ubu butegetsi bwa 4 bukoreshwe neza muri iyo nzira : Kutitiranya uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo mu itangazamakuru n’ibyaha byo gupfobya jenoside, byo guhamagarira abantu kwangana, by’ivangura iryo ari ryo ryose, gusesereza, n’ibindi bisa nabyo.

Akenshi iyo abanyamakuru bigenzuye bakirinda ibi byaha, bagirirwa icyizere n’abo bagezaho amakuru. Nibwo bunyamwuga. Abakora itangazamakuru mu Rwanda bose nabifuriza kwibuka bakoresha neza ubutegetsi bwa 4.

Ntibibe mu minsi y’icyunamo gusa, ahubwo bizahore bibaranga.

Steven MUTANGANA
Umusomyi wa Umuseke.com 

en_USEnglish