Digiqole ad

Abatahutse bigishijwe imyuga banahabwa ibikoresho byo gutangiza imirimo

Abanyarwanda  150 barimo abatahutse  n’abandi batishoboye batuye mu Karere ka Musanze, nyuma y’igihe cy’amezi atandatu bari bamaze bahugurwa ku myuga itandukanye irimo ububaji, gusudira, ubukanishi ubwubatsi n’ubudozi, ku wa mbere tariki 31 Werurwe 2014, bahawe ibikoresho by’imyuga bizabafasha kwihangira imirimo kugira ngo biteze imbere.

Bamwe mu bahawe ibikoresho bijyanye n'ibyo bize ngo batangire biteze imbere.
Bamwe mu bahawe ibikoresho bijyanye n’ibyo bize ngo batangire biteze imbere.

Ubu bufasha bw’ibikoresho bwatanzwe mu gihe harimo gusozwa icyiciro cya kane cy’umushinga Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) ifatanije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira ( IOM), uterwa inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani.

Umushinga wo kongerera ubushobozi abatahutse n’abandi Banyarwarwanda batishoboye watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2010. Kugera kuri iyi ncuro hasojwe icyiciro cya kane.

Uyu mushinga umaze gukorera mu Turere 25 two hirya no hino mu gihugu, ukaba umaze gufasha abagenerwabikorwa basaga 11,000.

Muri uyu mushinga abatahutse n’abandi batishoboye bahabwa ubufasha burimo isakaro, amatungo magufi ndetse abandi bakigishwa imyuga, bakanahabwa ibikoresho bijyanye n’imyuga bize kugira ngo batangire kubishyira mu bikorwa.

Benshi muri aba baturage bafashwa bashima cyane uyu mushinga, Maombi Hadidja wahawe amabati akubaka ati “Uyu mushinga ntitwawutekerezaga mu buzima, baraje batubaza ibibazo dufite ndetse n’icyo twumva badufasha, jye nahise nsaba icumbi kuko aricyo kibazo kinini nari mfite. Ubu amabati narayabonye namaze kubaka ndasakara, kandi batwemereye no kuduha inzugi.”

Naho Nsengiyumva Evariste we wafashijwe kwiga ububaji, akanahabwa ibikoresho avuga ko ubumenyi yahawe ari itangiriro y’ubuzima bwiza.

Yagize ati “Mu izina rya bagenzi banjye twize imyuga, turashima cyane Leta yacu yadushakiye abagiraneza bakadufasha, twize imyuga ndetse banaduhugura ku bijyanye no kwihangira umurimo. Twizeye ko tugiye kwiteza imbere ndetse tukanateza imbere igihugu.”

Kuva mu mwaka wa 2013, umushinga wo kongerera ubushobozi Abanyarwanda batahuka n’abandi batishoboye, wakoreraga mu Turere 10 (Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, Karongi, Nyabihu na Musanze).

Muri utu Turere hafashijwe abantu basaga ibihumbi bitanu (5,000) barimo 1,419 bigishijwe imyuga,  1,512 bahawe amatungo magufi, 2,172 bahawe amabati, inzugi n’amadirishya byo kubaka amacumbi.

Rwahama Jean Claude, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe  Impunzi muri MIDIMAR yatangaje ko hari gahunda nyishi MIDIMAR yatangijwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda bakomeje gutahuka.

Rwahama yavuze kandi ko hari n’undi mushinga wagutse MIDIMAR ihuriyeho n’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye “UN” akorera mu Rwanda ugamije gusubiza abatahuka mu buzima busanzwe ku buryo burambye (Sustainable Return and Reintegration of Rwandan Returnees Project).

Uyu mushinga ngo ubu watangiye gukorera mu Turere dutanu (Rubavu, Nyabihu, Musanze, Bugesera na Nyamagabe) ariko ngo uzagenda wagurwa ugere no mu tundi turere twose tw’igihugu.

Ibi bikagaragaza umuhate u Rwanda rushyira mu kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bifuza gutahuka aho bari hose ku Isi.

IMG_20140331_134423 IMG_20140331_134915 IMG_20140331_135208 IMG_20140331_135232 IMG_20140331_140126 IMG_20140331_134956

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish