Digiqole ad

Kuri Centre de Santé ya Gishweru nijoro babyaza bamurikisha amatoroshi

Hashize igihe cy’amezi abiri kuri Centre de Santé ya Gishweru mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba bakoreshaga zarapfuye, ibi bituma abarwayi nijoro bavurwa kuri za bougie, ababyeyi babyaye nijoro hakifashishwa amatoroshi kugirango amurikire abaganga nk’uko bitangazwa n’abarwayi. Umuyobozi w’iki kigo we iki kibazo avuga ko gihari ariko kitameze uko abarwayi bakivuga.

Ku kigo nderabuzima cya Rushweru
Ku kigo nderabuzima cya Gishweru ku kabwibwi baba bitegura kwinjira mu mwijima

Ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba bimaze amezi agera kuri abiri bikubiswe n’inkuba. Francine uyobora iki kigo we avuga ko ari ukwezi kumwe gushize inkuba zangije ‘convertisseur’ imwe, muri ebyiri zitanga ayo mashanyarazi ibi ngo bigatuma igice kimwe cy’ibi bitaro nta mashanyarazi gifite.

Abarwayi n’umwe mu banyamakuru b’Umuseke bahageze nijoro bo bemeza ko mu ijoro ikigo cyose nta mashanyarazi kuba gifite mu mezi abiri ashize.

Umuseke wavuganye n’umwe mu barwaza wari uzanye umubyeyi kubyara mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Gicurasi mu ngobyi ya Kinyarwanda.

Avuga ko asize abaganga batangiye kumwitaho ariko bamurikirwa na bougie n’amasitimu. Ategerereje hanze ati “Ndi kwibaza uko bamubyaza, byampangayikishije. Natwe nta mashanyarazi dufite mu rugo, ariko kwa muganga ho ntibikwiye. Kandi hano hashize igihe ntayo bafite.”

Iki kigo nderabuzima giherereye mu kagari ka Mutara mu mudugudu wa Munyankungu, ni mu cyaro cy’ahahoze ari Komini Mushubati, ubu ni mu karere ka Ruhango.

Umwe mu babyeyi uharwarije, twavuganye nawe ku mugoroba wo kuwa 15 Gicurasi, yari asohotse mu kabwibwi agiye guhata inanasi y’umurwayi, avuga ko mu cyumba rusange cy’abarwayi baba bamurikirwa na twa bougie.

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima we yabwiye Umuseke ko igice kimwe cy’iki kigo aricyo kidafite amashanyarazi kubera ‘convertisseur’ y’ibyuma bitanga amashanyarazi.

Francine uyobora iki kigo  avuga ko iki kibazo kibangamiye ibice by’ikigo birimo amamashini n’ibindi, ariko ngo aho ababyeyi babyarira (meternité) icanirwa na ‘convertisseur’ imwe yasigaye.

Gusa yemeza ko abashinzwe amasoko kuri iki kigo babirimo ngo icyuma cyangiritse kugurwe bongere babone amashanyarazi.

Umwe mu bacururiza Boutique aho hafi yabwiye Umuseke ko mu minsi yashize hari umuganga waje yiruka nijoro ashaka amabuye y’itoroshi kuko ngo hari hageze umubyeyi ugiye kubyara bitunguranye.

Akabwibwi ijoro ryegereje ngo umwijima uganze hose
Inzu ababyeyi babyariramo ijoro ryegereje
Nubwo umuyobozi w'ibitaro avuga ko mu bitaro by'ababyeyi hacanirwa mu ijoro siko biba bimeze
Nubwo umuyobozi w’ibitaro avuga ko mu bitaro by’ababyeyi hacanirwa mu ijoro siko biba bimeze
Bumaze kwira
Bumaze kwira
Aha ni mu bitaro by'ababyeyi ahagana saa moya z'ijoro baba bari mu rinini kubera umwijima
Aha ni ahagana saa moya z’ijoro aho ababyeyi barwarira, abarwayi n’abarwaza baba bageze mu rinini (ijoro) kubera umwijima
Aho abana barwarira, twa buji nitwo tubamurikira mu ijoro
Aho abana barwarira, twa buji nitwo tubamurikira mu ijoro batarasinzira

Photos/UM– USEKE

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubu se ibi Minister Binagwaho aba abizi? Kuki batabaha amashanyarazi? 

  • Ministre nizere ko nabibona ari bu reajisse kabisa…ibi ntibikwiye mu Rda rwa none

    • hari uwigeze kumbwira ngo afrika ihora ari afrika utavanyemo u Rwanda !!!

  • Banyamakuru beza mukomeze mubere rubanda abavugizi kuko abategetsi begereye abaturage hari utundi bahugiyemo two kwishakira amafaranga ku giti cyabo.Imana izabibahembere!

  • Congratulation to our media. Your hard work will surely help resolving many problems . The MoH should give this issue a top priority as it deserves otherwise there would be no eradication of maternal and child mortality in such bad health care delivery conditions.I would also advise leaders like this to express honestly the challenges encountered since it is the unique foundation of problem resolving and I think they have enough channels .Last but not least Many thanks to health care providers who bear these conditions and satisfy clients needs ‘at their best’. Even though the way forward still looks long ,your very good achievements are obvious for those who want to see them . When you train in hard conditions, performance becomes even excellent in better conditions  and I believe the system is improving in so many ways.

Comments are closed.

en_USEnglish