AMIR ryasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi
Abakozi b’Ihuriro ry’ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, umuhango wabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abakozi ba AMIR rwavuye ku cyicaro cya AMIR ku Kacyiru rwerekeza ku Gisozi.
Nk’uko biri mu nshingano z’ibigo by’imari iciriritse, kuzamura abakiri hasi mu bijyanye n’ubukungu, ihuriro AMIR ngo nab o bari mu bafite inshingano yo kuzamura imibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Abagize AMIR batangaza ko kwibuka ari inshingano yabo kimwe n’abandi Banyarwanda muri rusange.
Gakunzi Aimable, umukozi wa Vision Finance, ikigo cy’imari iciriritse kiri mu ihuriro AMIR avuga ko we ubwe n’abandi bakora mu bigo by’imari iciriritse ni ngombwa ko bibuka bakanasura urwibutso hagamijwe gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside.
Denise Murebwayire umuyobozi wungirije w’inama nyobozi ya AMIR, yagaragaje ko gusura urwibutso ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka bo nk’ibigo by’imari iciriritse kandi ngo bafite inshingano yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murebwayire yavuze kandi ko gusura urwibutso byongera kubibutsa inshingano bafite yo kuzamura Abanyarwanda bakiri ku rwego rwo hasi mu bukungu barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Igikorwa cyo kuzamura abaturage ngo AMIR iragisanganywe, dore ko basanzwe babikora biciye mu gutanga inguzanyo no kwigisha abaturage gukoresha amafaranga bahagurizwa. AMIR ihuza ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda bigera kuri 58, ikaba yarashinzwe mu 2007.
Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com