Digiqole ad

Rubavu: Abagore basiga abana ku mupaka muto bagiye i Goma bihanangirijwe

Mu nanma yahuje abagore bakora imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’umujyi wa Goma na Gisenyi kuri uyu wa 17 Gicurasi banenze bamwe muri bo basiga abana ku mupaka muto wa Rubavu kuko ngo ari ukuvutsa abana uburenzira bwabo.

Inama yahurije hamwe abagore bakora ubucuruzi buciriritse bo mu Rwanda na Congo bahuriye mu nama i Rubavu yateguwe na Search for Common Ground
Inama yahurije hamwe abagore bakora ubucuruzi buciriritse bo mu Rwanda na Congo bahuriye mu nama i Rubavu yateguwe na Search for Common Ground

Ni mu nama yateguwe n’umuryango wa Search for common Ground igamije guhuriza aba bagore hamwe ngo bige ku bibazo bahura nabyo mu bucuruzi bwabo buciriritse bakora.

Iki kibazo nicyo batinzeho cyane mu nama yabo, bavuga ko gusiga abana ku mupaka muto w’u Rwanda winjira muri Congo babiterwa n’akazi kavunanye baba bagiye gukora hakurya, hakiyongeraho kuba nta mafaranga baba bafite yo kwakira abana impapuro z’inzira ndetse no kuba ngo ntaho bafite ho kubasiga kuko abenshi abagabo baba barabataye cyangwa batemera abo bana.

Rosine Nyirabagenzi usiga abana ku mupaka muto (Petite Bariere) avuga ko akenshi iyo agiye kwaka ikibari (igipapuro cyo gutambukana n’umwana) bamusaba kuzana na se w’umwana ariko yamukoraho akanga.

Ati” Iyo mwbiye se w’umwana ngo tujyane kuri migration aranga kuko atemera ko n’umwana ari uwe ubwo rero sinareka kujya gushakisha imibereho  ahubwo mpitamo kumusiga nkamusigira murumuna wanjye kugira ngo tubone ikidutunga kandi sinamucisha ku mupaka adafite ibyangombwa nanjye sinakwambuka.”

Abana basigara hafi y’umupaka muto w’u Rwanda na Congo mu gihe ba nyina baba bagiye guhaha hakurya, ni abana bari mu kigero cy’imyaka itanu kumanura. Basigara aho barerwa na bakuru babo bikaba biviramo bamwe kutajya ku ishuri.

Mu ngamba zafashwe harimo kuba Search for Common Ground kuganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu hakarebwa icyakorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke byaba na ngombwa hakitabazwa icyo amategeko ateganya kuko ngo hari itegeko rirengera uburenganzira bw’umwana.

Hagarutswe no ku bibazo byuko  abacuruzi baturutse mu Rwanda  bakwa amafaranga muri Congo adasobanutse kuko aho ugeze hose haba abasirikari  n’abapolisi bakwaka amafaranga uko bishakiye Search for Common Groun yavuze ko izaganira kuri icyo kibazo n’ubuyobozi bwa Congo bakarebera hamwe icyakorwa kugira ngo gikemuke bagire aho basorera hemewe n’amategeko.

Ku ruhande rwabacuruzi baturuka mu mugi wa Goma nabo bari bitabiriye iyi nama bo bagaragaje ko bahura n’ibibazo byo gutakaza ibyangombwa mu Rwanda maze inzego z’u Rwanda ku mupaka ntizibemerere gutaha ku buryo bworoshye.

Umwe mu bayobozi bo ku mupaka muto wari muri iyi nama yabwiye aba bagore b’abacongomani ko nta muntu ugomba guhera ku mupaka kubera ko yataye ibyangombwa ahubwo ko yegera ubuyobozi  agafashwa uburyo yakwambuka agasubira mu gihugu cye, ababwira ko akenshi ahubwo biterwa no kuba batabizi  bakabwira ikibazo cyabo abo bitareba ntacyo ari bumumarire abakangurira kumenya uburenganzira bwabo bakamenya aho babariza ibibazo byabo bigakemurwa.

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish