Digiqole ad

Suisse: Perezida Kagame yakiriye igihembo cyo guteza imbere ikoranabuhanga

Kuri uyu wa 16 Gicurasi i Geneve mu Busuwisi ku kicaro cya ITU niho Perezida Kagame yakiriye igihembo ashimirwa guhindura ubuzima bw’abanyarwanda biciye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Paul Kagame ashyikirizwa igihembo na Hamadoun Touré
Paul Kagame ashyikirizwa igihembo na Hamadoun Touré

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, umuherwe uzwi ku isi Carlos Slim Heru na Madame Park Geun-hye Perezida wa Koreya y’Epfo nibo byemejwe na ITU ko bakwiye iki igihembo cy’uyu mwaka wa 2014 cy’ubuyobozi bwiza mu guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) na Internet yihuta biganisha ku iterambere.

ITU (International Telecommunication Union) ivuga ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwateje imbere uburezi biciye mu ikoranabuhanga nk’ikintu cy’ibanze kuri guhindura imibereho myiza muri Africa no mu gihugu cye by’umwihariko.

Perezida Kagame na Carlos Slim Heru bombi bayoboye akanama ka ITU-UNESCO Broadband kagamije iterambere ry’ikoranabuhanga rya Digital.

International Telecommunication Union (ITU) yatangijwe tariki 17 Gicurasi 1865, nk’urwego mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe igenzura n’ikoreshwa ry’imirongo ya Radio ku Isi, guteza imbere no kureba imikoranire y’ibihugu bifite satellites mu kirere, guteza imbere ikoranabuhanga ku isi no gutanga ubufasha mu bijyanye na tekiniki zigezweho z’ikoranabuhanga mu bihugu. Umunyamabanga mukuru w’uru rwego ni umunye Mali   Hamadoun I. Touré.

Kuri uyu munsi bahaweho ibihembo harizihizwa isabukuru ya ITU ku nshuro ya 149 ndetse n’umunsi wa World Telecommunication and Information Society Day, ufite insanganyamatsiko igira iti “Broadband for Sustainable Development” nibwo ibi bihembo bizatangwa.

Umuherwe Carlos Slim Heru yakira igihembo yagenewe
Umuherwe Carlos Slim Heru yakira igihembo yagenewe

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aragikwiye ni umuntu w’umugabo yatumye dusohoka mu mwijima wo gukoresha imashini za mudonzi zimwe zabaga muri bureau y’uwahoze ategeka u Rwanda,ntabwo tuzamutererana kuko afite politiki nzinza y’iterambere. Amagambo ye n’ibikorwa bye ni Best practices ku isi yose.

  • Aragikwiye arakabyara ahunguye!

  • Ooooooo Polo wacuuuuu!!! Turagukunda komeza wese imihigo n’amahanga abibone

  • Perezida wacu Oyeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Komeza wese imihigo uteza u Rwanda n’Abanyarwanda imbere. Gusa njya nibaza niba abatanga ibikombe batanagera u Rwanda amafaranga abiherekeje. Igishimishije n’uburyo u Rwanda rukomeje kogera ku isi yose.

  • Bravo our excellence, you merit

  • komeza ubitware nyakugirimana kuko urabikwiye,nibindi bikomeze bize.imiyoborere yawe ni ingenzi iterambere uri kugeza kubo uyobora niryo rituma bose bagushima uri imanzi.lmana ikomeze itukurindire gusa.iguhe imbaraga zokuyobora intama zawe neza.

Comments are closed.

en_USEnglish