Tariki ya 5 Kamena buri mwaka, u Rwanda n’Isi byizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije, uyu munsi Igigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ikaba yahembye abantu ku giti cyabo, uturere, imiryago itegamiye kuri Leta ndetse na za Koperative b’indashyikirwa mu kwita ku bidukikije. Umuyobozi wa REMA, Dr. Mukankomeje Rose yanenze tumwe mu turere twatereye […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kirateganya kuzana icyuma kabuhariwe mu gupima ibijyanye n’ibicu n’ibindi bipimo bijyanye n’iteganyagihe cyitwa ‘Weather radar’, ni kimara kuza ngo nta muturage uzongera gukubitwa n’inkuba kubera ko abaturage bazajya bamenyeshwa amakuru y’ahantu ishobora gukubita mbereho nibura amasaha atatu. Hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu bihe by’imvura, inkuba zikunze gukubita abantu bagahita […]Irambuye
IGITEKEREZO CYANJYE KU ITANGAZO RYASHYIZWE AHAGARAGARA NIBIRO BYA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA KU RWNDA Mugire amahoro , Maze kumvano gusoma Itangazo riturutse mu biro bishinzwe ububanyi n,amahanga bwa Leta zunze umwe z’ AMERIKA, ndetse nitangazo risubiza rikanahakana ibikubiye mu iryo tangazo ryaturutse muri Minisiteri y,ububanyi n,amahanga y,U RWANDA mu ijwi rya minisitiri w,ububanyi namahanga. […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 04, Kamena, mu kiganiro cyatanzwe na Mme Fatouma Ndangiza wungirije umukuru w’Ikigo cy’iguhugu cy’imiyoborere (RGB) yahaye abanyeshuri n’abakozi ba ISPG ikiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yababwiye ko Ubunyarwanda bwasenywe n’ivangura ryazanywe n’abakoloni. Ubwo yatangizaga ikiganiro yagaragaje inkomoko y’ibyiswe amoko mu Rwanda aho yerekanye ko mbere y’umwaduko w’Abazungu b’abakoloni, […]Irambuye
Mu nama yahuje Itsinda ryashyizweho na Leta ya Kinshasa rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba n‘intumwa zihariye mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari, iri tsinda ryashinje u Rwanda kubangamira gahunda yo gutanga imbabazi kubahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 baruhungiyemo, gusa ibi Minisitiri ushinzwe impunzi w’u Rwanda yabiteye twatsi arabihakana. Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije uzizihizwa tariki 05 Kamena, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Dr Rose Mukankomeje asanga kugira ngo Abanyarwanda barusheho guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bituruka ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba bakwiye kwiga gukoresha imashini n’imodoka bikoresha amashanyarazi na gaze kuruta ibikoresha amavuta. Umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije washyizweho […]Irambuye
Urubuga nkusanyabumenyi rwa Wikipedia, nirwo rwa mbere ku isi rutangwaho ‘reference’ mu ibarura ryo mu kwa kabiri 2014, rukusanyirijweho inyandiko z’ubumenyi n’amakuru zirenga miliyoni 30 ziri mu ndimi 287. Uru rubuga MTN yatangaje kuri uyu wa 03 Kamena ko abafatabuguzi bayo bazajya barugeraho ku buntu kuri Internet za telephone zabo ngendanwa. Ni mu muhango wateguwe […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Kabgayi kuri iyi tariki ya 02 Kamena, bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yagaye bamwe mu bihaye Imana bishoye muri jenoside bagaha interahamwe abakristo babo ngo zibice kubera ko ari Abatutsi. Muri uyu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Kabgayi Minisitiri Mitali yagarutse […]Irambuye
Gicumbi – Mu mpera z’icyumweru gishize, mu gikorwa ngarukakwezi cya Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga cyo kwegereza abaturage ikoranabuhanga, Ministre Jean Philbert Nsengimana avuga ko uyu mwaka uzarangira buri muturage w’u Rwanda, cyane cyane urubyiruko, uyu mwaka ugomba kurangira nibura azi ibyiza by’ikoranabuhanga. Ku bufatanye bwa Ministeri y’ikoranabuhanga, ikigo cyo kwihutisha iterambere RDB n’izindi nzego hashize igihe […]Irambuye
Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014, hatangijwe ibikorwa byo kubakwa imihanda itatu mu Mujyi wa Kigali ireshya na kilometero icumi (10), izatwara amafaranga asaga Miliyari eshanu n’igice, ikazakorwa mu gihe kigera ku mezi icyenda. Iyi mihanda izubakwa harimo ibiri izubakwa mu Karere ka Gasabo nk’uva kuri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) kugera Nyarutarama; n’uva ku muhanda munini […]Irambuye