Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena muri Gereza nkuru ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 Polisi ifatanyije n’ingabo n’urwego rushinzwe amagereza hakozwe umukwabu maze hafatwa ibintu bitandukanye byinjijwe muri gereza mu buryo butemewe n’amategeko. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu bintu byafashwe harimo ibibiriti, inzoga z’inkorano, amabuye ya radio, […]Irambuye
Abaturage b’Akarere ka Bugesera bakunze kwibasirwa n’amapfa aturuka ku zuba ryinshi, aha mu Bugesera niho kuri uyu wa 13 Kamena 2013 hasorejwe ukwezi k’ubukangurambaka mu kwita ku mirire myiza,isuku n’isukura. Ministeri y’iterambere ry’umugore n’umuryango ku bufatanye n’ibindi bigo nibyo byasozaga uku kwezi kuri mu ntego y’imisi 1 000 yo kurwanya imirire mibi, iyi gahunda yabereye […]Irambuye
Ufashe umwanya wo kugendagenda ku kirwa cya Nkombo utungurwa cyane no kubona umubare munini cyane w’abana bari munsi y’imyaka 10. Bamwe mu batuye kuri iki kirwa baganiriye n’Umuseke bavuga ko bataboneza urubyaro ngo kuko abandi bababwira ko ubikoze yicwa na kanseri. Ikirwa cya Nkombo kiri mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwo Rwanda, abahatuye […]Irambuye
Abaturage bo mumudugudu wa Cyinyana, Akagari ka Murundi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza i Burasirazuba barasaba gufashwa kuko bamaze imyaka igera ku icumi bugarijwe n’inyamanswa zitwa ibitera zibonera imyaka. Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini basaba ubuyobozi bukemure ikibazo cy’izi nyamanswa ariko n’ubu ntibirakemuka. Umwe mu batuye aha ati “ Ikibazo twakigejeje […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Kamena 2014 haratangwa amahugurwa agamije kubangabunga ibidukije akaba yibanda ku bikoresho byifashishwa cyane nk’imashini zikonjesha ibyo kunywa no kurya kuko akenshi zikoresha gazi yangiza umwuka abantu bahumeka. Mu mahugurwa abacuruzi batunzwe agatoki ku kuba barangura firigo zitujuje ubuziranenge. Abahuguwe kandi babwiwe ko inzu zakagombye kugira ibyuma bitanga umwuka mwiza (air […]Irambuye
Mu kiganiro umuyobozi w’Ishuri IPRC-West cyahoze ari ETO Kibuye, yagiranye n’Umuseke yadutangarije ko ishuri ayoboye rifite gahunda ndende yo guhindura imibereho y’abaturage bayituriye, bikazakorwa binyuze mu bikorwa bifatika no mu bumenyi iri shuri ritanga. Eng. Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa IPRC-West avuga ko ikigo ayoboye gifite gahunda yo kubaka inzu enye mu gihe cya vuba zizahabwa […]Irambuye
Kuri uyu wa 11 Kamena 2014, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yafunguye ku mugaragaro Itorero ku rwego rw’Ishuri rikuru rya ISPG, Abanyeshuri bo muri iki kigo basabwe kurushaho kuragwa n’umuco wo gukunda igihug. William Ntidendeza, wari waje ahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Itorere yashimiye abanyeshuri ba ISPG ku buryo bitwara, ndetse abakangurira gukomeza kuba indashyikirwa mu makaminuza n’amashuri […]Irambuye
Nyabugogo niho buri kuvugwa cyane, aho abasore b’abajura bari kwitwikira akagoroba bagashikuza abagore n’abakobwa abashakoshi na za telephoni ngendanwa bakiruka. Bene ubu bu bujura bumaze iminsi buvugwa no mu bice bya Remera mu mujyi wa Kigali. Umunyamakuru w’Umuseke ubwo yari Nyabugogo ku muhanda wa ‘poids lourd’ urenze gato ahitwa ku magare, avuga ko yabonye umusore […]Irambuye
Umugabo witwa Nzamwita Emmanuel w’imyaka 27 uvuka mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba akurikiranyweho kwica umugore we witwa Yankurije Joselyne w’imyaka 24. Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba yatangaje ko nyuma yo kwiyicira umugore yahise yishyikiriza inzego za polisi kuko yabonaga ntaho guhungira yari […]Irambuye
Mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana ahakunze kwitwa mu kabuga ka Musha imodoka itwara abantu muri rusange ya Ruhire Express yagonze umugenzi wagendaga ku igare ahita ahasiga ubuzima. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 09 Kamena 2014 ku muhanda wa Kigali – Rwamagana. Uwayiguyemo ni umugabo wari utwaye iri gare. […]Irambuye