Digiqole ad

REMA irasaba ko abacuruza firigo barangura izuzuje ubuziranenge

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Kamena 2014 haratangwa amahugurwa agamije kubangabunga ibidukije akaba yibanda ku bikoresho byifashishwa cyane nk’imashini zikonjesha ibyo kunywa no kurya kuko akenshi zikoresha gazi yangiza umwuka abantu bahumeka.

Abahuguriwe ku bubi bw'imyuka yangiza ikirere
Abahuguriwe ku bubi bw’imyuka yangiza ikirere

Mu mahugurwa abacuruzi batunzwe agatoki ku kuba barangura firigo zitujuje ubuziranenge. Abahuguwe kandi babwiwe ko inzu zakagombye kugira ibyuma bitanga umwuka mwiza (air condition) ariko bikubakwa ku buryo butabangamye.

Inama rero ngo ni uko na firigo zikonjesha ibyo kunywa cyangwa zikabikwamo ibyo kurya zikwiye gukoresha gazi itangiza umwuka abantu bahumeka.

Ikigereranyo cyerekana ko 68% y’ibikoresho byinjira mu Rwanda mu mwaka bitera ingaruka ku bidukikije, ubu hakaba hasabwa kugura ibikoresho byiza kandi biramba, mu rwego rwo kwita ku bidukikije bikajyana no kwamagana abakoresha ibidafite ubuziranenge.

Juliet Kabera umwe mu bayobozi mu kigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, avuga ko aya mahugurwa agamije kurebera hamwe uko hagabanywa gazi zangiza ikirere, haba ku bafite inganda ndetse n’abandi bose bakoresha ibyuma byifashisha cyane gaze ya R22 nk’uko bisobanurwa ngo iri mu zangiza ikirere.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa na bo bemeza ko amahugurwa yarakenewe gusa bikaba bizafata umwanya wo kumvisha no gukangurira ba rwiyemezamirimo kugira ngo barusheho kumva ko abafite ibyuma bidafite ubuziranenge bagomba kubireka.

Nubwo byagorana ko buri wese abyumva ariko ku mpamvu zuko buri wese yagombye kubungabunga ibidukikije n’ubuzima bwa buri wese, bashobora kubyumva.

Nyuma yo kurangiza amahugurwa
Nyuma yo kurangiza amahugurwa

Evence Ngirabatware
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish