Digiqole ad

Gitwe: Abanyeshuri ba ISPG barasabwa kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu

Kuri uyu wa 11 Kamena 2014, ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yafunguye ku mugaragaro Itorero ku rwego rw’Ishuri rikuru rya ISPG, Abanyeshuri bo muri iki kigo basabwe kurushaho kuragwa n’umuco wo gukunda igihug.

Abanyeshuri biga mu ishami ry'igiforomo bari bishimiye iki gikorwa.
Abanyeshuri biga mu ishami ry’igiforomo bari bishimiye iki gikorwa.

William Ntidendeza, wari waje ahagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Itorere yashimiye abanyeshuri ba ISPG ku buryo bitwara, ndetse abakangurira gukomeza kuba indashyikirwa mu makaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.

Ntidendeza kandi yasabye abanyeshuri ba ISPG kuragwa n’umuco wo gukunda igihugu, kutiyandarika no kubera umucyo abantu bose, bakarushaho kwerekana ko ari Intore nyakuri.

Umuyobozi w’ikigo cya ISPG Dr. Jéred Rugengande yashimiye igihugu gahunda y’Itorero yashyizweho, aboneraho kuvuga ko n’ubwo bigisha abanyeshuri ubumenyi rusange biyemeje kurerera u Rwanda abana barubereye bafite indangagaciro z’umunyarwanda nyawe.

Abanyanshuri ba ISPG ubu bagiye kujya bitwa intore z’Imparirwakurusha bavuga ko nabo bagiye biteguye kuzigira byinshi mu itorero kandi bizabafasha mu myigire yabo na nyuma y’amaso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier nawe wari witabiriye uyu muhango yashimiye ubuyobozi bw’ishuri bwateguye iki gikorwa avuga ko mu bufatanye buranga Akarere ayoboye n’ishuri rya ISPG buzarushaho gutera imbere kandi ngo Akarere kazakomeza kubahafi aba banyeshuri muri gahunda zose harimo n’iz’itorero batangije.

William Ntidendeza, afungura Itorero rya ISPG ku mugaragaro.
William Ntidendeza, afungura Itorero rya ISPG ku mugaragaro.
Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango ageza ijambo ku Ntore za ISPG.
Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ageza ijambo ku Ntore za ISPG.
Dr. Jéred Rugengande; Umuyobozi wa ISPG.
Dr. Jéred Rugengande; Umuyobozi wa ISPG.
Intore z'abanyeshuri zari ziri muri Morali idasanzwe.
Intore z’abanyeshuri zari ziri muri Morali idasanzwe.
Imparirwakurusha za ISPG mu kadiho ka Morali.
Imparirwakurusha za ISPG mu kadiho ka Morali.
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe mu mbyino nyarwanda.
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe mu mbyino nyarwanda.
Ifoto y'urwibutso n'abashyitsi n'Intore za ISPG.
Ifoto y’urwibutso n’abashyitsi n’Intore za ISPG.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA.

0 Comment

  • birumvikano rwo ko gukunda igihugu bitangirira ku bari mashuri kuko nibo baba bazavamo abayobozi bejo, abaganga abavuzi bejo, kugikunda ninshingano zacu, kuko ahejo hacyo hari mumaboko yacu nkurubyiruko

  • gukunda igihugu??? ubundi se ninde ucyanga! ninde wanga ibitaka ko  igihugu ari ubutaka!!??

Comments are closed.

en_USEnglish