Digiqole ad

Gicumbi: Aremera kwica umugore we akijyana kuri Polisi

Umugabo witwa Nzamwita Emmanuel w’imyaka 27 uvuka mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba akurikiranyweho kwica umugore we witwa Yankurije Joselyne w’imyaka 24.

Nzamwita Emmanuel wemera ko yishe umugore we
Nzamwita Emmanuel wemera ko yishe umugore we

Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba yatangaje ko nyuma yo kwiyicira umugore yahise yishyikiriza inzego za polisi kuko yabonaga ntaho guhungira yari afite. Avuga ko kwica umugore we yabitewe n’amakimbirane atarashiraga mu rugo rwabo.

Avuga ko yamwishe mu masaha ya saa sita z’ijoro tariki 08/06/2014 amukubise ibuye mu musaya inshuro ebyiri, ariko nyuma yo kumwica yahise akingirana umurambo mu nzu maze nawe yishyikiriza urwego rwa polisi rukorera ahitwa Kajevuba.

Nubwo afungiye icyaha cyo kwica umugore we ngo yigeze no gufungwa akekwaho icyaha cyo kwica umwana w’umwaka umwe babyaranye n’uwo nyakwigendera wari umugore we, nyuma aza kurekurwa.

Nzamwita ariko avuga ko icyo gihe baje kumurekura nyuma yo gusanga atari we wamwishe kuko aho afungiye atangaza ko uwo mwana yishwe na kanta bashyira mu musatsi ugahinduka umukara nyina yari yasize aho hafi nyuma umwana akayirya ikamwica.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Hitayezu Emmanuel, atanga ubutumwa ku bantu bashakanye babana mu makimbirane ko igihe babonye bafite ibibazo hagati yabo bagomba kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bukabafasha kubikemura hatarinze uvutsa ubuzima mugenzi we.

Avuga kandi ko uyu Nzamwita Emmanuel wiyemerera icyaha cyo kwica umugore we naramuka ashyikirijwe ubutabera agakomeza kwemera icyaha azahanishwa ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda aho rivuga ko kwica uwo mwashkanye umuntu ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Uyu mugorewe wishwe n’umugabo we asize umwana umwe yari yarabyaye mbere y’uko ashakana n’uyu Nzamwita Emmanuel akaba ari kurerwa n’abaturanyi babo kuko ngo nyina yari yaramuhungishe uyu mugabo we kugirango atazamuhohotera biturutse ku makimbirane bari bafitanye.

KigaliToday

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ngewe natanga igitekerezo ko nabica abantu babigambiriye ko bazajya baraswa kukarubanda amanywa yihangu ntibibe abatera ibisasu gusa ahubwo bagahera no kuwishe bella abatera ibisasu ndasanga ataribo bahungabanya umutekano bonyine ahubwo umuntu wese uvutsa undi ubuzima nawe azajye abihanirwa kukarubanda

  • erega ibyikigihe ntibyoroshye harigihe umugore akunanira akaguhoza kunkeke ukumirwa nubwo nabagabo nabo bamwe atarishyashya,ariko abagore bomurikigihe ntiboroshye?njyewe ndumusore sinshobora gushaka,kko iyurebye imyitwarire y,inkumi zirihano hanze urumirwa.abasenga musenge ntibyoroshye.gusa nanone kwica ntabwo ariyo solution,wamureka ntiwisige amaraso,isi yazamwigisha.

Comments are closed.

en_USEnglish